Rwanda: Ikibanza umuryango ugomba guturaho cyavuye kuri 20/30m kijya kuri 14/20m
18 Gashyantare 2018 – Ubuyobozi bw’ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire(Rwanda Housing Authority) bwatangaje kuri uyu wa gatatu ko mu rwego rwo gusigasira ubutaka buto bw’igihugu ngo n’abanyarwanda b’igihe kizaza bazabone aho batura ibibanza byatangwaga kugira ngo byubakweho amazu ni metero 20 kuri 30 bivuga ngo inzu y’umuryango umwe yubakwaga kuri metero kare 600(m2) gusa ubu mu gishushanyo mbonera gishya inzu nibura igomba kujya kuri metero kare 280(m2) bivuga ngo ni metero 14 kuri 20.
Impamvu yo kugabanya ubunini bw’aho gutura nuko Leta yasanze mu myaka iri imbere ibihumbi by’abanyarwanda benshi byabura aho gutuzwa, urugero rwatanzwe nuko nko mu karere ka Huye mu mwaka wa 2040, nibura ibihumbi birenga 400 byaba bidafite aho gutura mu gihe nta ngamba igihugu gifashe.
Ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire cyongeye gusaba ko mu rwego rwo kubahiriza igishushanyo mbonera haba mu mujyi wa Kigali no mu turere twose tw’igihugu abayobozi b’inzego zose bafite uburenganzira bwo gutanga ibyemezo byo kubaka barasabwa gukoresha ukuri kugira ngo birinde ingaruka bitera abanyarwanda bose muri rusange iyo habayeho gutanga ibyangombwa byo kubaka hagendewe ku kimenyene cyangwa ruswa.
Bimaze kugarara ko akenshi amakosa menshi aba mu gutanga ibyemezo byo kubaka aterwa n’abayobozi babishinzwe aho bashobora guhabwa ruswa cyangwa bagakoresha ikimenyane bagatanga ibyemezo binyuranije n’igishushanyo mbonera. Ingaruka zibaho nyuma zirengerwa gusa n’abahawe ibyangombwa.
Esther Mutamba Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere imiturire avuga ko igituma igishushanyo mbonera kitubahirizwa ari abantu bahabwa ibyemezo bakabikoresha uko bitari, atanga urugero ko umuntu ashobora kuza agasaba icyemezo cyo gusana, yamara kugihabwa akubaka bushya cyangwa yaba yemerewe kubaka inzu y’amagorofa abiri, akiyubakira iy’amagorofa ane.
Ibi ngo bitera ingaruka nyinshi haba kuri nyiri inzu ndetse n’igihugu kuko umusanzu yagatanze asora upfa ubusa n’iterambere rikwiye rikadindira.
Mutamba avuga ko iki kibazo cyakemuka ari uko buri munyarwanda wese yumvise ko kubaka bagendeye ku gishushanyombonera bimureba cyane ko kiba cyarakozwe hitawe no ku banyarwanda b’ejo hazaza bitewe nuko u Rwanda ari igihugu gito kandi umubare w’abagituye ugenda wiyongera cyane.
Abayobozi b’uturere bo barasanga kubahiriza igishushanyombonera gishya bigoranye kuko ibyemezo byinshi biba byaramaze gutangwa ndetse bamwe baranatangiye kubaka. Kuri iki kibazo hasobanuwe ko iyo umuntu yatangiye kubaka igishushanyo mbonera kitaraza kiba kitamureba.
Abanyarwanda bongeye kwibutswa kwirinda kwegera ubwoko bw’isakaro rya Asbestos amaze gusaza kuko byagaragye ko atera indwara nyinshi bitewe no guhumeka umukungu wayo.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima(OMS) ryagaragaje ko abaturage miliyoni 125 ku isi bahura n’umukungu wayo kandi muri bo ibihumbi 107 bagapfa buri mwaka bitewe n’iri sakaro rikiri ku mazu amwe n’amwe mu gihugu.
Kubera ikimenyane na ruswa kigaragara mu bayobozi batandukanye mu gutanga ibyemezo byo kubaka, usanga abaturage batinda guhabwa ibi byemezo. Byasobanuwe ko umuntu wese ushaka icyemezo cyo gusana agomba guhabwa igisubizo mu gihe kitarenze iminsi 30 naho ushaka icyemezo cyo kubaka akakibona mu gihe kingana n’umwaka kugeza ku myaka itanu bitewe n’inyubako.
Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
21 Comments
Madame Mutamba with all due respect kugabanya ama metero si long term solution kubera ko abanyarda barakomeza kubyara abana benshi (more than 2 kids) kandi ntabwo u Rwanda ruzitunguraho na cm karre 1. Kwubaka tujya hejuru niwo muti.
Yenda twizere ko ni biciro bizagabanuka kugirango abantu babashe kwigurira ibibanza
Aline ubivuze ukuri 100%
Ubutaka butuweho n’umunyarwanda umwe hano mu Rwanda akenshi cyane usanga bukwiye guturwaho ni muryango irenga 150.
Ibyo byatanga ubwiza bwi gihugu, ubutaka bugakoreshwa neza tukabona espace vert umutekano ibikorwa remezo kubyaza umumaro imyanda ikoreshwa mwizo ngo bikoroha,…..
Soooo iki cyemezo gisuzumwe byimbitse bityo dukemure burundu ikibazo cy’ubutaka.
Kubigera ho turasabwa kugira sendica zihuza ba nyirizo nzu ubwumvikane bukoroha.
Kujya hejuru ntawe ubyanze ariko iyo ni long term solution, hari ubwo biba bikenewe gushaka umuti w’ubu utagiye kurota ibyo udashoboye.mu mijyi rwose byari bikwiye.
Ese ubwo kubaka muriburiya buryo babona bitarya ubutaka ni bubake etage (appartments) zijyanye n uko abantu bifite kuko ahajya inzu 2 nkuko mu rda bubaka ubu appartments hajyamo inzu 30/40…ubwo 2 zatuza imiryango 60.ibyo bazabitekereza ubutaka bwarashize nako bwaranashize ruyenzi haruzuye kera harahingwagwa.no mu bihugu binini cyane nka france bubaka en etage ugasanga batuye neza hagasigara ubuso bunini cyane bw abahinzi.nako barabizi bahora bahajya.byaba byiza babiganye rero
Uhm ubundi se ubu abenshi muri plan ntibubaka inzu zitarI munsi yaza 20_39 millions frw.bajya bakora k uburyo niba hari nk abantu batatu fir eg bashaka kubaka inzu 30 millions bakabasaba kugura ikibanza . kimwe bakayatanga ubwo ni ugushyiraho society ibishinzwe bakubaka inzu eshatu ariko muri etage aho kugirango bimere . nkuko bimeze uku.kuko ibyo uvuga yes barashaka immediate solution ariko izateza short term consequences aho bukera murabura aho muhinga nyamara.cg barwiyemeza mirimo si benshi bajubaka appartments ziri mu byiciro bitandukanye ubundi umuntu akajya aza akagura.ni byiza amazu aba ari meza nta sumbana mu mazu byose biba bisa ku buryi utaca ku nzu ya cadastre ngo ubone iyo kurihande rwayo iri no hafi . kugwa
Biriya ntibigaragara neza na gato.kdi ni ugukeepinga ubutaka bunini,unitinda imiturire mibi at the same time.ikindi byongera security abajura baragabanuka kurusha iyo umwe atuye ukwe undi ukwe.babitekerezeho
Rwose sinzi impamvu abashinzwe imiturire mu Rwanda badatekereza kubaka bajya hejuru. nuko batagenze amahanga ngo barebe cg nuko buri mu nyarwanda agomba kugira igipangu cye? mubagire inama rwose, batekereze ku miturire ya appartements. Ubutaka buhingwa buragenda bukendera.
Kubaka tujya hejuru niwo muti !!! Ko wumva ariwo muti wawunywa?
None se mbaze, ubwo uwari ufite ikibanza cya 40X28m azahita acamo ibibanza bibiri n’ubundi abyubakemo amazu ye bwite abiri? Cg se kimwe bazakimwambura babe bakibikiye abandi? Nimudusobanurire. Capitalisme ubundi yemera ko buri muntu yagura ubutaka buhwanye n’amikoro ye. Mumbwire rero niba ikigenderewe ari ukuvuga ngo inyubako nijye ahangana gutya na gutya maze ahasigaye uhororere inkoko cg ingurube.
Iki kibazo ni ingorabahizi, kigomba kwigwaho neza bihagije. Biranagaragara ko abantu basigaye bubaka ku butaka bwiza kandi bwera, ugasanga ubwo butaka bwari bukwiye guhingwa nibwo barwanira kubakaho, aho kujya kubaka ahadashobora guhingwa, birababaje.
Mu mijyi yo mu Rwanda cyane cyane i Kigali, Leta yari ikwiye gushyiraho policy yo kubaka amacumbi ari mu magorofa. Ni ngombwa kubaka “en hauteur” naho buri muntu wese wifite agiye yubaka ka villa ke ntabwo twazabona ubutaka.
Nk’ubu murabona ko Kigali igiye gufatana na Rwamagana, iyo ugenda mu muhanda wa Kigali-Rwamagana ugenda ubona amazu gusa ku muhanda wose no hakurya mu misozi, ukagira ngo mu gihe gito Kigali na Rwamagana bizaba byabaye umujyi umwe.
Ibyo unabisanga ku muhanda wa Kigali-Gitarama aho naho ugenda umuhanda wose ubona amazu gusa. Mu gihe gito Kigali na Gitarama bizaba byabaye umujyi umwe.
We need to do something seriously naho ubundi ikibazo cy’ubutaka mu Rwanda kiradutera ibibazo. Ubu urasanga umuntu wese ufite ifaranga ashaka kubaka villa, ndetse hari n’aho usanga umuntu umwe yarubatse 2 ou 3 villas zikaba ziraho ngo ni umutungo utimukanwa.
Ngo ushaka icyemezo cyo kubaka akakibona mu gihe kingana n’umwaka kugeza ku myaka itanu??!!! mais k mm! ubwo se waba wagisabye udakeneye kubaka??
Turabishimye! So, dukeneye igitabo kiryo tegeko kugirango ritangire rishyirwe mubikorwa! Kuko hari ubwo twatangira kubikora bamwe mubayobozi bakanga! cg bakarushya abaturage!
Mubimenyeshye inzego zose!
Ikibazo cy’ubutaka bwubakwaho ntabwo ari icya none. Gusa kugabanya parcelle siwo muti. Umuti ni ukubaka amacumbi menshi ashoboka kuri parcelle ntoya. Nta wundi muti uretse kubaka ujyana hejuru, ibi bikorwa mu bihugu byose ndetse n’ibiruta u Rwanda. Gusa birasaba kwigwaho neza. Ubutaka bw’iwacu bugomba kwitonderwa ku birebana na za fondations kugira ngo tutazubaka ya mazu agerekeranyeagwa ku bantu nko mu Misiri.Ikindi umujyi nka Kigali wabaye munini cyane ku buryo ugomba gutegekwa na Mairie ifite abantu bajijutse atari inkomamashyi. Kubera umujyi ukabakaba nka 2 millions y’abantu hari ibintu bigomba kwitabwaho nk’ibikurikira:
1. Energie: kugira Electricité ihagije ku buryo éclairage public ishoboka ku mihanda nibura mikuru;
2. Amazi: gushakira umujyi amazi ahagije atari ayo gukoresha mu ngo gusa, hangomba kuboneka n’akora mu nganda, akoreshwa n’abazimya umuriro n’ibindi;
3. Hagomba système d’égouts publics (sewer system), ntibyumvikana ko hakomezwa gukoresha fosses septiques kuri buri nzu no ku miturirwa, kuko birahenze kubaka ziriya fosses septiques;
4. Igihe kirageze ngo mu mujyi munini nka Kigali hatekerezwe uko abantu batwarwa hakoreshejwe izindi modes de transport: Trolleybus, Trams , trains ndetse na metro (ntabwo ari ukurota)
5. Imihanda isanzwe igomba kugira za échangeurs, umuntu wabivuze mbere bamwise umusazi bukeye hajyaho za échangeurs kuri route des poids lourds!
6. Hagomba kubaho restructuration des quartiers spontanés hanyuzwamo imihanda , hashyirwamo amashanyarazi n’amazi, mubaze Hon NKUSI Juvénal niwe wari ushinzwe iyo dossier.
7. Umujyi ugomba kugira za parcs de loisirs nk’uko ahandi hose bigenda.
Ibindi ubundi.
Njye ibi najyaga byifuza rwose, leta nitoze abantu kubaka amazu mato ajya ku buso buto cyane kuko nubundi dutozwa kubyara abana bake. Ese ubundi ariya mazu manini usanga atuyemo umuryango ufite abana babiri cg 1 mubona atari gaspillage. Kandi bamwe batangiye kwicuza icyatumye bayubaka cyane cyane ko usanga ari inguzanyo za bank.
Umuti ushobora kuba uwo kugabanya ubuso bwubakwaho no kubaka bajya hejuru mu mijyi yose, ariko na none ukurikije igiciro cyo kugirango umuntu yubake n’ubushobozi bw’umunyarwanda usanga ari ngombwa ko Leta yabigiramo uruhare. Dore uko mbibona: Leta yashishikariza ba rwiyemeza mirimo kubaka ari mazu ya maremare bakajya bayagurisha abaturage bifite ku nguzanyo y’igihe kirekire. Ku bafite ubushobozi buke Leta ikabishoramo imari nayo ikazikopa abaciritse maze hagahagarikwa burundu ko buri wese yiyubakira inzu ye.
Natanga urugero: Kubera ko buri wese muzarebe nko ku Ruyenzi ndahamya ko nta miryango 100 yatura mu mazu mashya amaze kuhubakwa, ngizo za cloture nini cyane, …….. Iki ni ikibazo gikomeye cyane kigomba guhabwa agaciro kandi bigaragara ko cyajemo ubuswa bukabije aho utashoboraga kubona icyangombwa uterekanye ko ugiye kubaka inzu y’igitangaza irumbaraye ku butaka bunini. Abashinzwe imiturire bakoze ingendo shuri nyinshi mu bihugu byateye imbere kandi bito, ibi ni ikosa rikomeye ryakozwe rwose, kandi abanyarwanda nabo bakunda kwigana ibyo mugenzi yakoze kabone niyo nta bushobozi yaba afite, simbeshya hari ingero zabubatse ariya mazu bank zimereye nabi.
Ni byiza ariko hari ingamba zindi zigomba kwitabwaho:
01. Kutarenza abana babiri mu muryango
02. Kugabanya igiciro cya electricity
03. Kubaka za apartments nyinshi ziciriritse zifite etages
byiza cyane, tuzajye twubaka dukurikije igishushanyombera kandi twubake tujya hejuru kugira ngo tubone aho tuzanahinga kuko abanyarwanda bari kwiyongera uko iminsi igenda yicuma
Nibareke gushyiraho conditions zibyo umuntu yubakisha, umuntu yubake uko abifitiye ubushobozi, bityo amafaranga akoreshwa hubakwa azagabanuka, banyirayo bayakoreshe ibindi!
ndemeranya na aline. izi ni ingaruka zo kubyara abana benshi. bizateza ibibazo byinshi cyane mu gihugu. ubuzima, uburezi, ubukungu, ibidukikije n’ibindi. tugabanye imbyaro udashoboye kubarera areke kubabyara.
kubaka tujya hejuru ntawubyanze, kuko nahano ndi muri ISRAEL bubaka bagererkeranye ariko tugomba kubanza kumenya ubushobozi bwábaturage kdi ikibazo ntiwahita ugikemura direct ngo bishoboke nibazako byose abayobozi bazajya babikemura buke buke. naho kubona umuryango ugizwe nabantu 2 gusa baba munzu yuzuye umusozi byo ntabwo ari imibare dukwiye guhindura imyumvire amazu matoya ntacyo atwaye murakoze.
Ndemera nanjye ko hakubakwa ama appartement de 3 chb kandi hakubakwa les ama étage pas si long.
ikibazo kubasomwi hali abantu babeshya ko bubakira abantu bakabije ubu escro plus amuntu aba adahali barangiza kumwasa ntibongere kuboneka plus les histoire,
icyo kibazo kirakomeye kubaba hanze, svp mutwigire ibibazo. murakoze.
Comments are closed.