Tags : Rwanda

Airport: Police yafashe umugore utwaye Cocaine ya miliyoni 85 avanye

Police y’u Rwanda yagaragaje ku mugoroba wo kuri uyu wa 30 Mutarama 2015 umugore wo muri Kenya yataye muri yombi kuri uyu wa gatanu ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali atwaye 2Kg za Cocaine y’agaciro ka miliyoni 85 z’amanyarwanda avanye muri Brazil yerekeza muri Kenya. We avuga ko atari azi ko atwaye ibi biyobyabwenge. Lovini […]Irambuye

Umukinnyi wa APR FC n’umunyamakuru w’imikino barushinze

Fausta Gisa umunyamakuru w’imikino kuri Lemigo TV kuri uyu wa 30 Mutarama 2015 yarushinze imbere y’amategeko ya Republika y’u Rwanda na Mugiraneza Jean Baptiste uzwi cyane nka Migi, umukinnyi wo hagati wa APR FC. Miggy ukina hagati kandi mu ikipe y’igihugu Amavubi na Gisa Fausta bamaze imyaka itatu bakundana barahiriye imbere y’amategeko mu murenge wa […]Irambuye

Rugabano: Abana mu ishuri ubu bicaye neza. Umurenge nawo ufite

Mu nkuru yo mu ntangiriro z’uyu mwaka, abana biga ku ishuri ribanza rya Nyagasozi mu murenge wa Rugabano mu karere ka Karongi bari babwiye Umuseke ko bifuza gutangira uyu mwaka bicaye ku ntebe kuko ushize bawize bicara ku mbaho bakandikira ku bibero bikabavuna cyane. Iki kibazo cyahise gihagurukirwa, ubu abana bicaye ku ntebe zabugenewe. Uyu […]Irambuye

Polisi y’u Rwanda yasubije iya Uganda miliyoni z’amashilingi zibiwe i

Imikoranire y’inzego z’umutekano z’ibihugu bya Uganda n’u Rwanda niyo yatumye abajura bakomoka i Burundi bafatirwa mu Rwanda bagerageza guhungana miliyoni ebyiri z’amashilingi ya Uganda bari bibye i Kampala nk’uko byasobanuwe na CSP Celestin Twahirwa kuri uyu wa 29 Mutarama 2015 ubwo polisi y’u Rwanda yasubizaga iya Uganda aya mafaranga ngo azashyikirizwe nyirayo. Shadrack Mugwaneza niwe […]Irambuye

Hari ikizere ko igiciro cya Internet ya 4G kizagabanuka –

U Rwanda rumaze amezi make rutangije uburyo bwa interineti yihuta cyane ya 4GLTE gusa abayikeneye bavuga ko iri ku giciro gihanitse cyane ndetse kugeza ubu abayikoresha ari bake. Kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 mu kiganiro n’abanyamakuru  Min. Jean Philbert Nsengimana avuga ko izo mpungenge abanyarwanda bafite zizagenda zirangira  uko abitabira gukoresha interineti ya 4GLTE […]Irambuye

‘Repos medical’ 2 mu kwezi z’uwunganira Mugesera zatumye urubanza rusubikwa

Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Dr. Leon Mugesera ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu; kuri uyu wa 28 Mutarama 2015 Urukiko Rukuru rwongeye gusubika iburanisha biturutse ku ibaruwa uwunganira uregwa yashyikirije urukiko igaragaza ko afite “Repos Medical” ya kabiri mu kwezi kumwe. Leon Mugesera akurikiranyweho ibyaha byo gushishikariza gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda […]Irambuye

RMC yamaganye ihezwa ry’abanyamakuru muri Miss Rwanda 2015

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura (RMC) kuri uyu wa 27 Mutarama 2015 rwanenze Rwanda Inspiration Back Up yahawe imirimo yo gutegura itorwa rya Miss Rwanda 2015 ku guheza abanyamakuru mu itorwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2015 aho  aho abemerewe gutara amakuru y’ibazwa ry’abarushanwa ari ikigo cy’igihugu cy’itangazamakuru(RBA) gusa. Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu kabiri, Fred Muvunyi umuyobozi […]Irambuye

Lagarde ashyigikiye Politiki y’ubwumvikane ngo yatanze umusaruro mu Rwanda

27 Mutarama 2015 – Christine Lagarde uyobora Ikigega cy’Imari ku Isi (IMF) ari mu Nteko y’u Rwanda kuri uyu mugoroba yatangaje ko nk’umugore ashyigikiye politiki y’ubwumvikane ikoreshwa mu Rwanda aho gukoresha iyo kutumvikana kw’amashyaka. Lagarde avuga ko Politiki y’ubwumvikane yatanze umusaruro mu Rwanda. Uyu mufaransakazi ari mu ruzinduko rw’iminsi itatu mu Rwanda. Lagarde yatanze ikiganiro […]Irambuye

Kuburanisha Col Byabagamba na Gen Rusagara byasubitswe kuko Kabayiza arwaye

*Kabayiza Francois avuga ko iyicarubozo n’uburwayi bw’umwijima asanganywe bitatuma abasha kuburana, *; * Arasaba ko yabanza akavuzwa kandi bikabamo impiduka kuko ngo avuzwa n’abamukoreye iyicarubozo, ibintu we ngo adafitiye icyizere*; *Col. Tom Byabagamba we ngo impamvu zatumaga akomeza gufungwa by’agateganyo ntizigifite ishingiro, arifuza kuburana ari hanze*; * Uwunganira Brg.Gen Frank Rusagara we ngo ntarishyurwa kuko […]Irambuye

Gatsibo: Utishoboye ufite umwana urengeje imyaka 18 ntahabwa inkunga y’ingoboka

27 Mutarama 2015 – Abaturage bo mu karere ka Gatsibo basaba ko ubuyobozi bwasubiramo bukanoza uburyo bwo gutoranya abakwiye guhabwa inkunga y’ingoboka muri gahunda ya VUP kuko ngo basanga harimo abo yirengagiza kandi bababaye, kuko ngo idahabwa ufite mu rugo umuntu urengeje imyaka 18.  Ubu ibigenderwaho kugira ngo ushyirwe ku rutonde rw’abazahabwa inkunga y’ingoboka muri […]Irambuye

en_USEnglish