Digiqole ad

Abanyeshuri batsinze icya Leta mu mashuri yisumbuye ni 89,1 %

19 Gashyantare 2015 – Minisiteri y’uburezi yatangaje kuri uyu wa kane ibyavuye mu bizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye mu bize ubumenyi rusange, imyuga, n’inderabarezi ndetse n’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12. 89,1% by’abanyeshuri 40 957 bakoze ikizamini baratsinze.

Eng. Nsengiyumva Albert afite ibyavuye mu bizamini bya Leta
Eng. Nsengiyumva Albert afite ibyavuye mu bizamini bya Leta

Abanyeshuri biyandikishije gukora ibi bizamini cya 2014 bose hamwe ni 46 411 mu gihe abakoze umwaka wa 2013 bari 31 125.

Muri uyu mwaka w’ibizamini (2014) abakobwa bakoze bangana na 20 028 bangana na 48,9% by’abakoze. Abahungu bakoze ni 20 926 bangana na 51,1% by’abakoze.

Umubare w’abarangije muri uyu mwaka ngo warazamutse cyane ugereranyije no mu mwaka ushize gusa ngo umubare w’abana barangije amasomo y’imyuga n’ubumenyi ngiro waramanutse nubwo bwose amasomo bigaga yavuye kuri 20 akaba 22.

Uyu mwaka kandi umubare w’abarangije amashuri yisumbuye mu nderabarezi wariyongereye kuko abayarangije mu mwaka wa 2013 banganaga na 3589 naho abarangije uyu mwaka bakaba bangana na 4109.

Eng Albert Nsengiyumva Umunyabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga yavuze ko ababyeyi ndetse n’abikorera bakwiye kubafasha kuzamura umubare w’abana biga imyuga n’ubumenyingiro kuko aribyo bintu bikenewe cyane ku isoko ry’umurimo kandi bizafashe iterambere.

Ang. Nsengiyumva yatangaje ko kuvuga ko umunyeshuri yatsinze bidasobanuye ko yemerewe kujya muri  kaminuza kuko ubu Kaminuza ngo niyo ihitamo mu batsinze abayigamo ikurikije ibyo yashyizeho igenderaho yemera abanyeshuri.

Eng. Nsegiyumva Albert avuga uburyo abana baba kobwa bagenda batera intambwe ishimishije nubwo hakiri urugendo rurerure.
Eng. Nsegiyumva Albert avuga uburyo abana b’abakobwa bagenda batera intambwe ishimishije nubwo hakiri urugendo rurerure.

Icyo twakwita ko ari Grade Value ni; A=  amanota 6,  B=amanota 5, C= amanota 4, D= amanota 3, E=amanota 2, S=  ni inota 1, ugize F= uba watsinzwe.

Ku ushaka kumenya amanota ye yajya gusura urubuga rwa internet ya REB( Rwanda Education Board) abona aho bimusaba kuzuza ibyo asabwa akabona amanota ye.

Kuri telephone naho wabona amanota ukoresheje *702*1# ugakurikiza amabwiriza akurikiraho.

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • kuri internet bayareba gute ko nshyiramo nkabona invalid registration number

    • Plz check on WDA website ku myuga

Comments are closed.

en_USEnglish