Urukiko rwategetse ko Kantengwa akomeza kuburana afunze
Urukiko Rukuru kuri uyu wa 20 Gashyantare 2015 rwanzuye ko uwari umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubwiteganyirize bw’abakozi (RSSB), Kantengwa Angelique akomeza kuburana afunze kandi akazaburanishwa no ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta nk’uko biri mu mwanzuro w’urukiko wasomwe kuri uyu wa gatanu.
Urukiko Rukuru rwanzuye ko Kantengwa Angelique akomeza kuburana afunze ndetse akazanakurikiranwa ku cyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta, kimwe mu byaha bitanu bikomeye mu Rwanda.
Iki cyaha cyari mu byajuririwe n’Ubushinjacyaha kuko kitari cyashyizwe mu byo yaregwaga, uyu munsi Urukiko rukaba rwanzuye ko Ubushinjacyaha butsinze, Kantengwa agomba gukurikiranwa no kuri iki cyaha Kantengwa n’abamwunganira bavugaga ko bataburana kuko batakibajijweho mbere.
Kantengwa yatawe muri yombi akekwaho kugira uruhare mu inyerezwa ry’amafaranga y’u Rwanda miliyari 1,6 no gutanga amadolari ya Amerika ibihumbi 30 ($30 000) ku muntu wari wakoze neza isoko ry’igishushanyombonera ryatanzwe na RSSB.
Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa n’urukiko rukuru rwa Nyarugenge rufite icyicaro i Nyamirambo, aregwa gutanga ibya leta ku buntu, kandi akaburana afunze ariko icyaha cyo kunyereza umutungo wa leta urukiko ruvuga ko atigeze akibazwaho bityo atakiburana.
Tariki ya 24 Nzeri 2014, Kantengwa yajuririye icyemezo cy’urukiko rukuru cyo kuburana afunze, akaba yarerekanaga impamvu z’uko akurikiranyweho icyaha gitoya, ndetse yanagaragazaga ko arwaye kandi nta muntu mu Rwanda wabasha kuvura uburwayi bwe.
Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko Kantengwa agomba kuburana afunze ngo kuko aramutse afunguwe ashobora kuzimangatanya ibimenyetso akoresheje gutera ubwoba cyangwa kugambana n’abatangabuhamya.
Ubushinjacyaha kandi nabwo bwajuririye icyemezo cy’urukiko rukuru cyo gukura kuri Kantengwa icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta ngo kuko atakibajijwe, ibyo bwise kujuririra ‘Ibura bubasha ry’urukiko’.
Ubushinjacyaha bwavugaga ko igihe cyose urubanza rutaraba hashingiwe ku bimenyetso icyaha gishobora guhindurirwa inyito.
Kantengwa yari yagaragarije urukiko ku wa mbere tariki 16 Gashyantare 2015 ubwo aheruka mu rukiko, ko kugenda yicaye inyuma hejuru y’imodoka yo mu bwoko bwa ‘Double cabine’ bimugiraho ingaruka, ndetse yari yagaragaje ko afite imbogamizi zo kuvuga kubera uburwayi bwo mu muhogo (cordes vocales).
Urukiko rwanzuye uyu munsi ko ingingo zatanzwe n’uruhande rw’uregwa kugira ngo arekurwe aburane ari hanze nta shingiro zifite bityo ko urubanza ruzakomeza kuburanishwa mu mizi (mu rukiko rwisumbuye) uregwa afunze.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW
34 Comments
pole sana ange
Iyi nkuru ya Kantengwa irababaje cyane, bishoboka cyane ko ibyo aregwa yabikoze kimwe nkuko yaba umwere ariko uburyo afatwamo ntibukwiye namba, nigute umuntu w’umubyeyi agenda yicajwe inyuma muri panda-gare nkuko bakunze kubyita? kuba umunyacyaha cg gukurikiranwaho icyaha ntibivuga ko umuntu agomba gufatwa nabi. wasanga niyo pickup yicazwagamo inyuma yaragendaga ari ku ipingu!! ubutabera bukore akazi kabwo ariko nanone police na RCS bajye bagerageza kudafata imfungwa bunyamaswa. Murakoze
kuki ariwe uvuganira wenyine ?abandi se bo ntabwo ari abantu ?Kwikunda .Oya ,.
None se kuba KANTENGWA agenda inyuma mu modoka nk’imfungwa ni ikibazo none se niwe mubyeyi wa mbere ubonye batwara batyo iyo ubinenga muri rusange nakumva ariko niba ubivuze kubera Kantengwa oya oya….
ngo KANTENGWA harya? hanyuma se uyu mugore aruta VICTOIRE INGABIRE UMUHOZA? aruta se abandi bose baboreye muli prison? uyu ntacyo avuze sha!!
Reka yumve uko Leta ya Kagame ikora ! Nta mikino .
urukoma rugufi ntautarucaho urukoma. Kudaha agaciro umubyeyi nk’uyu barangizango umuco muri twe. Mujye muvana ibigambo aho kdi mwakabaye intangarugero.
Ubundi se bamutwaye muri za zindi mudoka zimwe batwaramo interahamwe zigiye kuburana? Ngicyo icyo bita munyumvishirize. Il ya qlqchose qui cloche là-dedans. Attendons voir car Dieu est gd.
nyakubahwa claire, nubwambere ubonye umuntu yicaye muri pandagare inyuma kandi yambaye amapingu? murwanda ntawe uri hejuru y’amategeko. gusa yihangane ubutabera burahari ngo burenganure kandi buhane.
Peter, kuba bikorwa ntibivuzeko ari byiza. ikindi kandi birakwiye kumenya uburyo tugomba gufata abantu. uko wafata umugabo siko wafata umugore.
ikindi kandi nubwo Kantengwa atakiri umuyobozi ntibivuze ko yafatwa gutya cg kuriya. gufungwa kwe simbirwanya ariko icyo ntemera ni uburyo afatwamo kimwe n’abandi batandukanye. kuko bimaze kugaragara kenshi ko mu Rwanda iyo ufashwe na Police cg urundi rwego runaka bahita bagukubita ipingu ukibaza niba iyo myitwarire ikwiye, niba utarwanyije cg ngo usuzugure inzego z’umutekano kuki bo batakubaha bakagutwara neza.
Ibi mvuga ntibisobanura ko abagabo bagomba gufatwa nabi kurusha abagore, ariko kandi hakwiye kubaho gushyira mu agaciro. abazungu baravuga ngo “reasonable”. gufunga yego ariko kandi…..
Wowe pter, ne cherches pas à faire ta défence insensé. Bose se niko bafatwa nk’amatungo? Aaaah, buriya n’amatungo-bantu, oui je vois. Turabizi kuko harimo abaza muri za double cabine dii. Ntitujya tubibona se? kdi se system uko ibintu bikorwamo ntituyizi se? Mujye mubeshya abatabizi. Seulement nabwira Ange kwihangana Imana irahari. Kdi ubusumbane n’akarengane mubutabera, kwemera dictature, Imana izabarimbura
twese turi munsi y’ijuru uyumunsi ni kantengwa ejo ni njyewe, ejobundi ni umwambika amapingu uzaba ayambaye,ejo bundi buriya ashobora kuba ari wowe kubw’ibi rero hakenewe ubutabera bunoze kuri bose
Yewe SuzukiRda, uti hakenewe ubutabera bunoze kuri bose, buzabaho ryari? ntubitegereze kuko ntibizabaho. Mbikubwiye mbifitiye gihamya.
Mubyukuri ntitwavugango birakwiye ariko kugenda inyuma mumodoka arwaye babizi barite impampuro zigaragaza ko arwaye umugongo biteye agahinda gusa nukwihanga turamusengera imana ntirenganya
Bajye nareka kurya ibya rubanda, abantu nkabo bose uwajya aba pakira pick up ahubwo. Impuhwe ziki se we niki. Na lumumba barayimupakiye nama pingu ntacyo yakoze none ngo uwanyereje ama franga anga atyo ngo bla bla ako muzi ibikorwa remezo byavamo, muzi abana bakwiga ? … Ntampuhwe anteye rwise.
Ngo kurya ibya rubandaaaa, mujye mureka kujijisha abantu. Afite ibindi azira. Niba se yaranze ko abantu runaka barigisa amafranga, bagahitamo kumwumvisha ngo ajye yumvira, ariko mwagiye muceceka aho.
Wowe wiyita Humanity, ntabumuntu mbonaho bwawe. ngo lumumba bamupakije pick up kdi ntacyo yakoze? None se wakabimenye ko n’uyu ntacyo yaba yarakoze ahubwo afite ibindi azira? ngo bal bla blaaaa. nawe ndumva arizo urimo ariko. Kuko ntakuri ubifitiye. Hari abantu erega bigize ba bamenyaaa. Mujye murekeraho kuko….. Nako ntacyo mvuze…..
Oya sha! Kantengwa cg muragira ngo ntabwo abantu bamuzi kuburyo yaba “munyumvishirize”? Niko inzego z’iperereza zikora: ibya “panda gari” nibyo biba byoroshye-biri ‘standby” -iby’izindi modoka z’agaciro ubwo nabyo wenda bibaho ariko ntabwo ari ‘inshingano! Sorry gusa ko uyu mutegarugori yaguye mukaga ko kugwa mu makosa, yaba yarabizi cg atabizi!
Umva nubwo ubu akurikiranyweho ibyaha ariko ni mumwubahe mumwubahire ko ari umugore w undi,ari umubyeyi w abana.mwe kumukoza isoni rwose.simuzi nanamumenyeye muri iki kinyamakuru ariko ibyo nsoma rwose ni agahomamunwa.nimumuhe icyubahiro cya kibyeyi ndabasabye
Kubu ataragirwa umwere rwose ntambabaje nabusa.
Gusa abaye umwere byaba bigayitse hamwe nakwifuza ko abamuteje akaga babiryozwa.
Ariko muzi bano bayobozi iyo bakiyobora ibyo bigira ???
Bage bahama hamwe bumveho nabo.
Umuntu ngo arayobora agahebwa pas plus de 2.000.000Frw / mois nyuma ya 2 ans akuzuza inzu ya 300.000.000Frw cg inarenza !!!!
Atunze umuryango ahora mu bar akoresha phone imidoka,….
Ako kanya uhita wumva ko yiba rwose.
Oya claire point yawe ndayumva ariko aho wavuze nguko wafata umugabo siko wafata umugore sibyo kuko umugabo afite umubiri ubabara nk uwumugore.ariko byo mu rda nibige kuburyi bwo gufata imfungwa yaba umuturage usanzwe cg umuyobozi bakurikiranyweho ibyaha yegi bafatwe kimwe nibyo ariko bimprovinge uburyo bafatamo abanyabyaha
Ubu se ni bangahe bariye ibya mirenge kdi batavugwa cga se banagoborewe kongera kuyobora ibigo bibyemo cga bahabwa indi myanya ikomeye? Burya ngo ntukabwirwe ujye utegereza wibonere ubone kwemera imikorere. Hari benshi barezwe gukoresha umutungo wa leta nabi, ariko se hari abo mwabonye bagaraguzwa agati nk’uyu mubyeyi? N’uko interahamwe zangije Congo, ubundi, twakwisubirirayo, kuko ntaho tuva ntanaho tujya. Imana yonyine. Umwanzi mubi burya n’uwo mumuryango, ibyo mubimenye.
Yaba umugabo cyangwa umugore ibyo nyacyo bivuze kubutabera. Kantengwa ni suspect wo kwiba ibya rubanda. Afatwa bujura rero sukuvuga ngo bugabo bugore cyangwa butegetsi.
Ariko yarakatiwe…..niba atarakatiwe bivuze ko afite amahirwe ko yaba ari umwere, aracyari umwere imbere ya amategeko. Sinumva impamvu yo gufatwa nabi uri umwere, kereka wenda ushaka gucika ariko niba witabye ubutabera nta gahato bagushyizeho, ku bushake kuki wambikwa amapingu ugatwarwa nkaho uri umunyacyaha? Cyangwa bamwemerere kuzajyana mu rukiko abamufata uku, igihe bizaba bigaragaye ko yari umwere kuko azaba yarahohotewe
@ MBWIRENDE ; ngo mukisubirira Congo ,tega iyihuse !!!!
Kuki se utegereje ko Congo iba nziza wagiye yo ukayigira nziza ????
Ntuzigere wibaza yuko iki niki kizagirwa kiza nundi utari wowe !!!!
U Rwanda rurimi kugirwa rwiza nabo barwanya abakoresha cash yi gihugu nabi ufashwe agafungwa.
Bidakozwe bityo igihugu cyaba nka Congo iyo uvuga !!!!!
Congo muyikundira yuko ntawabavugaga mwakoraga ibyo mwishakiye ariko rora aho biyigeze ???
Nawe wivugiye yuko yapfuye utayijyamo…, soooo reka twubahirize amategeko igihugu gitere imbere muzageza aho mu menyere iguhugu cyanyu munagikunde.
Ariko iyo bavuga abarya ibya rubanda, kuki badahera kuri babandi bajya kwisobanura mu nteko? Aho kugira ngo bajye kwisobanura mu nteko bazajye bajya kwisobanura mu nkiko.
Munyumvire hariya ngo mu Rwanda ntawabasha kuvura uburwayi bwe…
Nibyo rwose ntawe kuko ayari kwishyurira uwakamuvuye yayakubise iposhe.
Ntimubonako aregwa kunyereza 1,6 billion Rwf + 30’000$! Ayo se ubwo murumva yakwigisha abaganga bangahe??? Ubwo se hari kubura kuvamo n’ ibikoresho byakifashishijwe mu kumuvura!
Ashobora kuba ntayo yibye ariko ukuri nuko atagaragara! Yenda kubera ubuswa bwe yaranyereye…
Imana ijye ifasha abanyereza bose bamenyeko bahemukira abandi batiretse,
Naho abafata abanyururu nabi bamenyeko ejo bashobora kuba bo!
She is supposed to be innocent until proven guilt however according to what we see or read she is guilty till proven innocent. It is not right
Amahoro azaboneka kagame avuyeho,knd ntabwo yapfa kuvaho kuko urukiko mpuza mahanga aziko ruterejeko avaho
@ k c ; ufite ubumuga bwo mu mutwe wivuze.
Amateka ,amashuri iba bitakwigisha ngo wumve umenye nuko ufite ikibazo.
Pritemps arabe uzasobanuze uko yahururiwe na baturage nyamara ubu baricuza !!!!
Wabura kwicuza gute warigeze kuyoborwa na Kaddafi warufatiye runini abenegihugu be ndetse naba nyafurika ubu bakaba bishwe ni nzara ni ntambara ???
Uyu musaza uvuga HE PAUL hari igihe uzahishurirwa akamaro atumariye.
Ese tureke igihugu cyibwe abirebere ??
Bwo bamuzasakuza bingana iki !!!!!
Najera na kare kuva mwi shyamba muri 1990 ayoboye urugamba iyi systeme yarayikoresheje uwibye yarahanywaga bikomeye ibyo byatumye ahagarika genocide atsinda urugamba asana igihugu agiteza imbere kugeza magingo aya turasinzira kubwo gushishoza kwe bivuzeko iyo systeme ye iduteza imbere ntacyo tuyikangamo.
nibamukande ariko ntariwe wambere bateye ipingu yes agomba kwicazwa inyuma kuko yakoze ibyaha leta ya muzehe ntabikino babanwigize kbisa ndamushigikiye
Ibyo mwavuga byose kuri kantengwa ntamumaro byagira ku ko ubutabera ntibushaka ukuri b uriya urubanza rwamaze gucibwa hasigaye umunsi naho ibyo kuba umwere byo ntibyashoboka leta zigitugu ni ko zikora buriya indi myaka yose azayumvira mu 1930 Mandela. Com
ibyo muvuga mwese namarangamutima yanyu!!!mutegereze ubucamanza bukore akazi kabwo.naho uko afatwa ni rusange kerestse niba musabira infungwa zose uburenganzira bwo kutagenda muri puck up!RCS ishake za HIACE cg COASTER.jye ndabona mureba iriya ntebe yicaye mukayihuza na puck up mukunva,bitajyanye ariko byose birashoboka selon umubwiriza(in bible)buri kintu nigihe cyacyo.
Merci bcp umunyarwanda abantu bahoza HE mu magambo yabo mabi atagira umumaro kera bazamenya amahoro dufite ubu bazumva impamvu baryamaga mu gihugu nk iki bagasinzira. Naho ibya Kantengwa byo nta mfungwa iba mu buzima bushimishije kugeza igihe ubwere bwe buzagaragara agafungurwa cga se yaba ahamwa n ibyo aregwa akabiryozwa kugenda muri panda gari si inka icitse amabere kuko si we wenyine n izindi mfungwa zose niko zigenda ndetse Claire we niba utabizi hari n abagenda muri daihatsu ndumva wakwifuza kdi no muri abo bazungu muvuga iyo ubaye suspet potantiel ayo mapingu barayambara ahubwo iteka muhora mugaya igihugu cyanyu. Ndashima HE ko nta muntu uri hejuru y amategeko muri iki gihugu
Carine na Munyarwanda murakoze cyane. Erega benshi si impuhwe bafitiye Kantengwa, ahubwo ni ukubyuririraho bagahita bagera aho bashakaga kugera nk’uyu wiyise KC wasaze asarana Kagame! Mbwirende we n’uburakari bwinshi arashaka kutwemeza ko Kantengwa ari umwere atanga ibimenyetso zero by’uko ari umwere. Kandi aba nanone wasanga adakurikiranwe basakuza ngo yakingiwe ikibaba! Jye nk’umunyarwanda utanga umusoro numva umuntu utuma Leta itakaza amafaranga angana kuriya (ni ukuvuga arimo n’ayo ntanga uko yaba angana kose) agomba kubibazwa byanze bikunze niba tudashaka ko igihugu cyacu kimera nka Congo uretse ko Congo yo ifite ubukungu bwinshi cyane tutanafite. Muri make: nakurikiranwe aburane natsinda arekurwe natsindwa abihanirwe.
Comments are closed.