Digiqole ad

PGGSS 5: Impinduka mu mitegurire y’iri rushanwa

09 Gashyantare 2015 nibwo hatangajwe ibikorwa n’imitegurire y’irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star rigiye kuba ku nshuro ya gatanu, iyi nshuro irimo impinduka ziritandukanya n’andi yabanje. Ubu hazongerwamo ibitaramo bibiri kandi nta muzika ya ‘Playback’ izongera gukoreshwa.

Aba ni bamwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya PGGSS4 umwaka wa 2014
Aba ni bamwe mu bahanzi bitabiriye irushanwa rya PGGSS4 umwaka wa 2014

Mu bikorwa iri rushanwa ritandukaniyeho n’andi marushanwa yagiye aribanzirizaharimo ibitaramo biziyongera, amatora ku bahanzi bazaryitabira ndetse n’ibitaramo uko bizakorwa.

Mu gihe habaga ibitaramo bigera kuri 15 mu yandi marushanwa yagiye aba, kuri iyi nshuro ibitaramo bizakorwa ni 17 mu Ntara zose z’u Rwanda. Ibyo bitaramo bikazaba atari ukuririmbira kuri CD nkuko byari bisanzwe “Playback”.

Mu bitaramo 17, harimo ibitaramo “Roadshows” 12 bizakorwa semi-live mu Ntara zose ndetse n’ibindi bitanu bizakorwa full live n’abahanzi 10 bagomba kwitabira iryo rushanwa.

Mu gitaramo kizabera i Gikondo ku itariki ya 7 Werurwe 2015 akaba aribwo hazatoranywa abahanzi 10 ndetse n’abahanzikazi 5 bazahita buzuza umubare wa 15.

Muri abo 15 biteganyijwe ko bazahita bakora igitaramo cyo gutoranyamo abahanzi 10 bagomba kwitabira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya 5.

Umuhanzi kugira ngo yitabire iri rushanwa agombaga kuba yarakoze indirimbo imwe y’amajwi (Audio) n’amashusho (Video) mu mwaka wa 2014 iyo ndirimbo ikaba yarasakaye mu Rwanda hose.

Kuba afite imyaka iri hejuru ya 18, ndetse kuva mu mwaka wa 2011 kugeza mu mpera za 2013 yarakozemo indirimbo eshatu z’amajwi n’amashusho zamenyekanye cyane mu Rwanda.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Mushyoma Joseph umuyobozi wa East African Promotors “EAP”, ikigo gifatanya na BRALIRWA gutegura iri rushanwa, yatangaje ko impamvu iri rushanwa ritandukanye n’andi ari uburyo bwo guha umuhanzi uwo ariwe wese wakoze amahirwe angana n’ay’undi.

Ati “Ubu twasanze nta muhanzi ukwiye kwimwa umwanya wo kwigaragaza kandi yarakoze ibikorwa bikomeye cyane mu gihugu.

Twasanze buri muhanzi wese yagira amahirwe yo kuza agahatana n’abandi mu irushanwa mu gihe yaba yujuje ibyo irushanwa risaba”.

Primus Guma Guma Super Star, ni irushanwa rikomeye mu ya muzika abera mu Rwanda, rifasha abahanzi kumenyekanisha ibikorwa byabo ndetse no mu buryo bwo kubyagura.

Biteganyijwe ko nyuma y’igitaramo cyo gutoranya abahanzi 10 bagomba kwitabira iryo rushanwa kizaba ku itariki ya 7 Werurwe 2015, Roadshow ya mbere izaba ku wa 21 Werurwe 2015 ihere mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rusizi.

Nyuma yo kuzenguruka Intara zose z’u Rwanda, igitaramo cya nyuma cy’iri rushanwa biteganyijwe ko kizaba ku itariki ya 15 Kanama 2015 kikazabera mu Mujyi wa Kigali.

Photo/Plaisir Muzogeye/UM– USEKE

Joel Rutaganda
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ubutaha bazashyiremo nabahanzi ba kera nka makANYAGA, MAVENGE,BA MAKONIKOSHWA,PEDRO SOMEONE BARASHOBOYE

    • ubutaha bazashyiremo abahanzi bakurikira ba cyerA MAKANYAGA.MAVENGE ,MAKONIKOSHWA,PEDRO SOMEONE NABANDI

Comments are closed.

en_USEnglish