01 Werurwe 2015 – Mu ntangiriro z’umukino wo kwishyura kuri stade Amahoro kuri iki cyumweru Rayon Sports ntabwo yatinze guha ibyishimo abafana bayo batari batari buzuye stade itsinda igitego cyanasezereye ikipe ya Panthere du Nde yo muri Cameroun muri iyi mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo. (CAF Confederation Cup). Rayon Sports yagiye gukina ifite amahirwe […]Irambuye
Tags : Rwanda
Nyagatare – Perezida wa Republika Paul Kagame kuri uyu wa 01 Werurwe 2015 yatangije Umwiherero ku nshuro ya 12. Yafashe umwanya minini wo kunenga imyitwarire idahwitse n’imikorere mibi y’abayobozi bigira ingaruka mbi ku buzima bw’abo bayoboye. Afata umwanya minini ababaza ikintu gikwiye gukorwa ngo inama nk’izi 12 zishize hari abayobozi badahindura imikorere bikosore. Kuri iki […]Irambuye
Mu mahugurwa ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority, RRA) cyahaye abakora imigati, ibinyobwa, ibikoresho bikoze mu byuma, mu mpu, ibyumba bugosheramo bakanatunganya imisatsi (Salon de coiffure) no muri za garage kuri uyu wa 27 Gashyantare yabasobanuriye ko buri wese ufite igikorwa cyunguka agomba kugira uruhare mu gutanga umusoro kandi bakanitabira gukoresha ikoranabuhanga mu kazi […]Irambuye
Ishuri ryigisha rikanateza imbere amategeko (Institute of Legal Practice and development, LPD) ryatangije amasomo ku bacamanza, abunganira abandi mu mategeko n’abashinjacyaha biganjemo abo mu Ntara y’Amajyaruguru mu rwego rwo kubaha ubumenyi buhagije mu mwuga wabo mu gihe cy’amezi 15. Abazarangiza aya masomo bazahabwa icyangombwa (diploma) kibemerera gukora umwuga w’ubucamanza mu Rwanda n’ahandi ku isi. […]Irambuye
Rubavu, 28 Gashyantare 2015 – Nk’uko byatangajwe mu nama Njyanama yabaye mu cyumweru gishize abajyanama bo mu karere ka Rubavu batunguwe no kumva bagejejweho raporo y’uko Komite Nyobozi yagurishije isoko rya Gisenyi kuri Miliyari imwe na miliyoni Magana atatu makumyabiri n’eshanu (1.325.096.228Frws) ndetse bakongeza rwiyemezamirimo ahagombaga kuzubakwa gare ubu hakorera isokon risanzwe. Abagize Inama Njyanama […]Irambuye
Yavuguruwe ku isaha ya saa 17h50, 27 Gashyantare 2015: Urukiko ruhanishije umuhanzi wamamaye mu Rwanda mu ndirimbo za Kiliziya, Kizito Mihigo igifungo cy’imyaka 10 nyuma yo kumuhamya ibyaha bigamije kugirira nabi ubutegetsi buriho. Urukiko rumuhaye igihano gito (ugereranyije n’abo bareganwa) kuko ngo yaburanye yemera ibyaha. Abo bareganwaga hamwe, umunyamakuru Cassien Ntamuhanga yahanishijwe igifungo cy’imyaka 25. Dukuzumuremyi […]Irambuye
Abakoze ikizamini cy’akazi k’igihe gito ko kwinjiza muri za mudasobwa amafishi y’ibyavuye mu ibarura ry’ibyiciro by’Ubudehe bavuga ko habayeho uburiganya mu gutanga aka kazi kuko ngo ntibyumvikana uburyo abantu barenga 700 bakoze ikizamini ku mashini bakosowe mu masaha atagera kuri 24, ndetse ngo abenshi mu bakoze bagahabwa zero (0) mu kizamini mu gihe bo bavuga […]Irambuye
Ruhango – Kuri uyu wa 26 Gashyantare 2015, ku cyicaro cy’ishuri rikuru ry’i Gitwe ISPG hatanzwe impamyabumenyi ku banyeshuri 230 barirangijemo, umunsi wabaye uw’ibyishimo kuri Mukomeza Jean Bosco wegukanye ibihembo bibiri birimo icyo kurusha abandi biganaga mu giforomo no kuba uwa mbere mu kizamini ku rwego rw’igihugu. Abaforomo ni urwego rw’abaganga rukenerwa cyane mu bitaro […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 25 Gashyantare, abanyeshuri 485 bigaga muri IPRC- Kigali bahawe impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami ane arimo ubwibatsi (Civil Engineering), ubukanishi (Mechanical Engineering), ibijyanye n’amashanyarazi na Elegitoronike (Electrical and Electronics) , n’Ikoranabuhanga (ICT). Mu guhemba umunyeshuli wahize abandi muri buri shami, buri wese yahawe mudasobwa igendanwa (laptop), Denyse […]Irambuye
Consolee Nyirabega umwangavu wo mu murenge wa Gakoma mu karere ka Gisagara afite ubuhamya ku icuruzwa ry’abana bakiri bato cyane cyane ab’abakobwa. Avuga ko yajyanywe muri Kenya yizezwa gukomeza kwiga, agakoreshwa imirimo yo mu rugo ndetse apangirwa kujyanwa i Dubai ariko akaza kurokoka. Abamureraga (Sekuru na Nyirakuru) umwana wabo mu gihe kirenga umwaka yarajyanywe aho […]Irambuye