Digiqole ad

Polisi y’u Rwanda yasubije Biadunia $25 000 yari yaguze Range Rover yinyibano

Nyuma y’uko Polisi y’u Rwanda yakiriye inyandiko zimenyesha ko hari imodoka ya Range Rover yibwe mu Bwongereza mu kwezi kwa Nzeri 2014, ikaza kuyifata yambukiranya umupaka wa Rusizi yerekera i Bukavu mu gihugu cya Congo Kinshasa iturutse gihugu cy’Uburundi mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gashyantare 2015, uwari wayiguze yasubijwe amafaranga yose yatanze angana n’ibihumbi 25 by’Amadolari (Frw 17 500 000) kuri uyu gatanu tariki 13 Gashyantare 2015.

Tony Kuramba wo muri Polisi ishami rya InterPol ashyikiriza Richard Biadunia amafaranga ye
Tony Kuramba wo muri Polisi ishami rya InterPol ashyikiriza Richard Biadunia amafaranga ye

Polisi y’u Rwanda yerekanye imodoka yo mubwoko bwa Range Rover ifite nomero yo mu gihugu cya Congo Kinshasa, 6810 AB 22, ikaba iherutse kwibwa mu gihugu cy’Ubwongereza n’untu bikekwako ari Umurundi.

Richard Biadunia wari waguze iyi modoka ya Range Rover ihenze cyane, yasubijwe amafaranga ibihumbi 25 by’Amadolari ya America yari wayiguze.

Richard Biadunia ufite ubwenegihugu bwa Congo Kinshasa usanzwe ukorera ingabo za UN zaje kugarura amahoro mu Burasirazuba bwa Congo (MONUSCO) ni we wari waguze iyi modoka mu Burundi ubwo yari yagiye kwitemberera akaza kuyibona igurishwa n’uwamubwiraga ko ari nyirayo.

Biadunia yagize ati “Iyi modoka nayiguriye mu gihugu cy’u Burundi twumvikanye n’uwavugaga ko ari nyirayo Amadolari ibihumbi 35 ariko tuvugana ko ngomba kumuha ibihumbi 25 andi nkazayamuha nyuma ari na bwo nageraga ku mupaka wa Rusizi nkahita mfatwa.”

Uyu mugabo akomeza avuga ko yishimiye cyane kuba Polisi y’u Rwanda imugaruriye amafaranga yari yatanze kuko ngo cyari igihombo gikomeye kuri we, akanashimira uburyo polisi yagiye ikomeza kumumenyesha gahunda zose kugeza ku wa 12 Gashyantare ari bwo yohererezwaga ubutumwa bumumenyesha ko agomba kuza gusubizwa amafaranga ye.

Aha barimo babara ngo barebe ko amadolari yuzuye ibihumbi 25
Aha barimo babara ngo barebe ko amadolari yuzuye ibihumbi 25

Yagize ati “Ndishimye kandi ndashimira cyane imikorere ya Polisi y’u Rwanda kuko ni ubwambere mbonye polisi ifata amafaranga angana gutya ikayasubiza yose uko yakabaye kandi mu gihe gito cy’iminsi 10 gusa, nagize icyizere ubwo bambwiraga ko uwo twayiguze bamufashe kuko nahise numva ko amafaranga yanjye atakigiye burundu.”

CSP Celestin Twahirwa Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda na we yemeza ko imodoka yerekanywe yari yibwe mu gihugu cy’Ubwongereza yafashwe yambukiranya umupaka w’u Rwanda ituruka mu gihugu cy’u Burindi yerekeza mu gihugu cya Congo ikaba yari yibwe n’Umurundi ariko igurwa n’Umunyecongo

CSP Twahirwa ati “Iyi modoka ikimara kwibwa Ubwongereza bwohereje ubutumwa ku isi hose mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2014, iza gufatwa muri uku kwezi kwa Gashyantare 2015. Mu bigaragara yoherejwe iturutse London hakoreshwa abantu batandukanye kugira ngo igurishwe.”

CSP Twahirwa avuga ko mu gihe bafataga iyi modoka Biadunia yavugaga ko ari iye ariko nyuma yo kwifashisha Polisi mpuzamahanga (Interpol) basanga iyo modoka ishakishwa uyu mugabo yahise abasobanurira ko aribwo akiyigura ndetse ko nta n’iminota 10 ishize anabasabo ko bamufasha kugira ngo abo bayiguze batamucika.

Polisi ya Rusizi yakomeje kubikurikirana ihita itanga amakuru ku mupaka wambuka werekeza i Burundi mu gihe gito ihita ifata umwe wari umaze kugurisha iyo modoka.

CSP Twahirwa yabwiye itangazamakuru ko iyi modoka ari nziza ndetse irahenda cyane. Yakomeje avuga ko uwari wibye iyi modoka yamaze gushyikirizwa ubugenzacyaha (parquet) ndetse ko polisi yamaze kumenyesha Ambasade y’Ubwongereza mu Rwanda ari na bo bazumvikana na nyirayo ikigomba gukorwa niba ari ugusubizwa mu Bwongereza cyangwa ari ukugurishwa agahabwa amafaranga ariko bigakorwa n’Ambasade y’Ubwongereza.

Twahirwa yavuze kandi ko ikigikorwa cyakozwe n’Abarundi, gusa batatu polisi ikaba yarabaretse kuko bakoreshwaga mu kuyigurisha ahubwo ikaba iri gukurikirana uwari wabahaye akazi avuga ko ari nyirayo.

Icyaha nk’icyi mu Rwanda gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’irindwi ndetse n’ihazabu y’amafaranga miliyoni eshanu kugera kuri 20.

Polisi y’u Rwanda ikaba isaba abantu bose kumenya ko ibyaha ndengamipaka biriho ndetse ko bagomba kwihutira gutanga amakuru ku gihe kugira ngo Polisi mpuzamahanga Interpol zikore akazi kazoo hakiri kare.

Umunyekongo amaze kwakira amafaranga yari yatanze
Umunyekongo amaze kwakira amafaranga yari yatanze
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda Celestin Twahirwa
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Celestin Twahirwa
Iyi modoka irahend cyane
Iyi modoka irahend cyane
Imodoka yari yibwe
Imodoka yari yibwe
Imodoka ya Range Rover yari yamaze gushyirwaho inomero yo muri Congo Kinshasa
Imodoka ya Range Rover yari yamaze gushyirwaho inomero yo muri Congo Kinshasa

UWASE Joselyne
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Iza subizwa nyirayo cg ibaye iya police

  • Ubu isubiye stanford bridge koko mwana mboka atumvise ukuntu ihumeka? Abashinfantahe abo ndumva ninzu bayimura bakayambutsa da!

  • Good job& congrats kuri police yacu

  • polisi bana b’u Rwanda mukomeze kwereka amahanga yose ko dukora kinyamwuga kandi buri wese yabashimira kubw’iki gikorwa mwakoze nubwo ataricyo cya mbere cg se cya nyuma

  • Bravo Rwanda Police. Work well done. Congrats

  • congz kuri police yacu. Ibinibigaragaza igipolisi cy’umwuga kuko birashimishije kandi biraduhesha agaciro nk’abanyarwanda.

  • Let me say thanks once more to Rwanda Police for the job done. really Rwanda Police the CID is the best, well trained and best in all police of Africa, Long life to Rwanda, Long life to Rwanda Police

Comments are closed.

en_USEnglish