Tags : Rwanda

Cyumba: Abaturage bashimye impinduka babonye mu miyoborere

Abaturage bo mu murenge wa Cyumba mu karere ka Gicumbi kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 ubwo hatangirizwaga ukwezi kwahariwe imiyoborere ku rwego rw’igihugu bagaragaje ibibazo bafite birimo icy’amazi meza gusa banatangaza ko bishimira cyane impinduka zigaragara babonye mu miyoborere. Mu byo abaturage bafashe umwanya bashimye harimo kuba ubuyobozi bwarabashishikarije kurwanya amavunja bakabigeraho, kurwanya ibyo […]Irambuye

Rwamagana: Abagabo babiri barakekwaho gusambanya abana

Police y’igihugu ifunze abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye, bakaba bakekwaho gusambanya abana, ibi bikaba byarabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza. Umwe muri abo bagabo wagaragajwe nka Ntiyamira, w’imyaka 49 akekwaho kuba tariki ya 18 Werurwe yarasambanyije umwana w’imyaka ine. Icyo cyaha ngo cyabereye mu Karere ka Rwamagana, mu murenge wa Gishari. […]Irambuye

Abakorera ingendo mu ntara barinubira gukererezwa mu nzira

Abakorera ingendo mu mihanda yo mu ntara zitandukanye barashinja amasosiyete azwi nk’atwara abagenzi vuba (Agence express) kuba abatinza mu nzira bitewe no kutubahiriza igihe cyo guhaguruka ndetse ngo usanga izi modoka zarahindutse twegerane dore ko usanga abashoferi bazo bagenda bahagarara mu nzira bashyiramo ubateze wese bityo uwari witeguye kugera iyo ajya vuba ugasanga arakerewe. Bazaramba […]Irambuye

Rayon Sports yaba igiye kugaruka kuba i Kigali

*i Nyanza yahakiriwe neza ariko ntihayimaze ibibazo *Ubuyobozi bw’Akarere n’ubuyozi bw’ikipe barasigana *Umwenda wa Raoul ni nk’umwaku ukurikirana Rayon *Uruganda rukomeye mu Rwanda rurifuza kuyifata ikagaruka i Kigali Abafana bayo ni benshi baherutse kubabazwa n’amafoto y’uburyo abakinnyi bayo bakubitikiye mu Misiri, babazwa kandi n’umusaruro iyi kipe iri gutanga kuva mu mpera z’umwaka ushize, babazwa nanone […]Irambuye

Urukiko rwakatiye uwari ‘Gitifu’ w’Akarere gufungwa imyaka 2

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 17 Werurwe 2015 rwahanishije Emmanuel Habyarimana wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Intara y’Iburengerazuba gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni zirenga 400 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta. Tariki 04 Werurwe 2014 nibwo Habyarimana yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma y’igenzura ku mitungo […]Irambuye

Kayonza: Abaturage barasaba kugabanyirizwa igiciro cy’amazi

Abaturage bo mu mirenge ya Rwinkwavu na Mwiri ho mu karere ka Kayonza nyuma yo guhabwa umuyoboro w’amazi meza, baravuga ko ubushobozi bwabo butabemera kugura ijerekani imwe y’amazi ku mafaranga y’u Rwanda 30, ubuyobozi bwo buravuga ko ikibazo atari ubushobozi ahubwo ngo ni imyumvire yo hasi y’abaturage. Nyuma y’igihe kirekire imerenge ya Mwiri na Rwinkwavu […]Irambuye

Mu rukiko Bruce Melodie atsinze Super Level

Nyarugenge, 18 Werurwe 2015 – Urukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo rwanzuye kuri iki gicamunsi ko ikirego Richard Nsengumuremyi umuyobozi akaba na nyiri inzu itunganya muzika ya Super Level yaregaga Itahiwacu Bruce ngo umutungo we ufatirwe nta shingiro gifite, bityo Itahiwacu agumana uburenganzira ku mutungo we. Hagendewe ku masezerano Bruce Itahiwacu uzwi mu buhanzi nka Bruce Melodie […]Irambuye

Mugesera ejo yituye hasi muri Gereza, byatumye uyu munsi yanga

*Yanze kugira icyo avuga ku bamushinja *Ejo ngo yituye hasi akomereka ku mutwe *Habaye impaka z’igihe kwa muganga basabye Mugesera kugarukira Mu rubanza Dr. Leon Mugesera akurikiranyweho kugira uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 yagombaga kugira icyo avuga ku bantu babiri bamutanzeho ubuhamya. Yanze […]Irambuye

en_USEnglish