Mugesera ejo yituye hasi muri Gereza, byatumye uyu munsi yanga kuburana
*Yanze kugira icyo avuga ku bamushinja
*Ejo ngo yituye hasi akomereka ku mutwe
*Habaye impaka z’igihe kwa muganga basabye Mugesera kugarukira
Mu rubanza Dr. Leon Mugesera akurikiranyweho kugira uruhare mu byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 yagombaga kugira icyo avuga ku bantu babiri bamutanzeho ubuhamya. Yanze kugira icyo abavugaho kuko ngo arwaye maze ubushinjacyaha bwanzura ko abo batangabuhamya ntacyo azabavugaho uretse mu nyandiko igihe abishatse.
Ageze mu rukiko yahawe ijambo kugira ngo agire icyo avuga ku batangabuhamya bari bateganijwe. Mugesera yavuze ko ku munsi wejo (17 Werurwe) yikubise hasi agakomereka mu mutwe ndetse akanatakaza ubwenge bikaba ngobwa ko gereza imutwara ku bitaro bikuru bya Roi Faysal kugirango avurwe. Yasobanuye ko gutwarwa kwa muganga byahuriranye nuko yari afite ubutumire(rendez-vous) yo kujya kwa muganga kwivuza indwara y’umutima.
Dr.Mugesera avuga ko ageze ku bitaro basanze nta muganga uhari ugomba kumucisha mu cyuma kugira ngo arebe niba ubwonko bwagize ikibazo (Scanneur du cerveau) kuko yari yagiye mu bundi butumwa mu gihugu imbere ariko abwirwa ko agaruka saa munani.
Yavuze ko yasubijwe kuri gereza maze ivuriro rya gereza rikamushyirira umuti ku gikomere cyari ku mutwe. Ngo kubera ukuntu yari ameze nabi avuga ko gereza yamusubije kuri Hopital Loi Faycal ajyanwa kuvurirwa mu ndembe(Urgence) akigezwayo muganga wagombaga gukora Scanneur du cerveau yahise aza, biba ngombwa ko ariwe ajya kureba.
Muganga wagombaga kumucisha mu cyuma ngo hari ibyangombwa yabuze byari byasigaye ku ivuriro rya gereza bityo amubwira ko agomba gusubirayo kuri uyu wa 18 Werurwe saa mbiri za mugitondo kugira ngo avurwe naho ku kwivuza umutima bari bahinduye rendez-vous bayishira ku itariki ya 27 Werurwe.
Ahereye kuri ibi bisobanuro yasabye Urukiko ko rwamureka akajya kwivuza ariko urukiko ruvuga ko ibi bisobanuro byose nta gihamya bifite bityo ko ntaho bashingira bamureka ngo ajye kwivuza.
Mugesera yasabye ko babaza abacungagereza bamuzanye kuko ngo babizi. Urukiko rwabajije uwitwa Chief Sergent Euphrem Mutamaniwa maze avuga ko ejo koko yikubise hasi agatwarwa kwa muganga ariko ko umuganga yavuze ko yasubirayo kuri uyu wa 18 Werurwe avuye mu rukiko.
Mugesera ntiyemeranije nibyo Mutamaniwa avuze kuko yasabye ko bavugisha umuganga (infirmiere) uko mu ivuriro rya gereza uko ameze.
Umwanditsi w’urukiko yahawe numero ya telefoni maze aramuhamagara, amwerera ko tariki ya 17 Werurwe(ejo hashize) Mugesera yagiye kwa muganga ndetse bakanamushyirira umuti ku gikomere yari afite kuko ngo yikubise hasi ariko ko rendez-vous yo gusubira yo ari tariki ya 18 cyangwa 19 Werurwe, ko nta kihutirwa ashobora kubanza akaburana.
Ubushinjacyaha bwari buhagarariwe na Alain Mukurarinda bwavuze ko ibyo byose ari ugushaka gutinza urubanza bityo ko Urukiko rugomba gufata ibyemezo biteganywa n’amategeko birimo kuba Mugesera yaburana acecetse, kuva mu rubanza cyangwa no kutongera kwitaba urubanza kandi rugakomeza.
Mugesera yahise avuga ko umuyobozi w’ibitaro bya gereza wabajijwe atariwe wamusuzumye kandi ko ari kwivugira ibyo ategetswe dore ko na gereza yimana impapuro ngo azizane azereke urukiko. Mu magambo ye yagize ati: “Kuburanira kwivuza ni catastrophique(akaga), gereza sinzi ibyo ishaka.”
Yahise avuga ko gereza nayo igomba gukurikiranwa kuko ituma urukiko rutamenya ukuri.
Umwunganizi wa Dr. Leon Mugesera Rudakemwa Jean Felix yabwiye Urukiko ko narwo rugamba gushishoza maze rugakora igikwiye kuko ngo umuntu utse kuba yakwiregura nabi n’ubuzima bwe buhangirikira.
Urukiko rwavuze ko rutagendera ku marangamutima bityo rufata umwanzuro ko urubanza rugomba gukomeza uko byateganijwe.
Mugesera yahise ajuririra iki cyemezo ngo kuko kibangamiye uburenganzira bwe ku buryo bukomeye.
Yagize ati: “Kuburana nta buzima mfite, ndwaye ntabwo ari mu nyungu z’ubutabera, nta nubwo biri mu nyungo zanjye bwite, kuburana bisaba imbaraga ahantu hose kandi ururimi ntacyo rupfana n’umuntu.”
Nyuma yo kuvuga ko adashobora kuburana arwaye, urukiko rwanzuye ko abatangabuhamya babiri bari bagenwe uyu munsi atazabavugaho, yabishaka akazabavugaho mu nyandiko gusa.
Iki cyemezo yakijuririje avuga ko kibangamiye uburenganzira bwe bwo kwiregura, kugira urubanza ruboneye no kugira urubanza mu ruhame.
Hemejwe ko tariki ya 26 Werurwe uyu mwaka Mugesera azavuga ku batangabuhamya bane aribo Hategekimana Eddy, Ntawuruhunga Hassan, Havugimana Samuel n’undi umwe azahorereza urukiko binyuze kuri interineti.
Theodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW
12 Comments
Tout ce paie ici bas
Mugesera arushya nk’ahunamye, nicyo gituma aburirwa ifato.
Yabaye umugabo nka Kambanda akemera icyaha koko.
kambanda yarivuguruje avugako atemeye icyaha ahubwo ko yari yashutswe ngo baramugabanyiriza igihano niyemera icyaha , so yarivuguruje
nababwiye ko azaburagiza izo nkiko nkuko yaburagije izo muri Canada imyaka 20 ntaho arazigeza rero nibwo gitangira.ategereje imbabazi zizafungura abasaza nabarwayi. igikomeye ahangaha ni iki ni umutimanama kuba yigiza ashwi sibyo bimugira umwere azajya agenda agaruke icyangobmwa nuko yambaye amapingu na rose kurutinza nubundi ntacyo bimwungura.
Mugesera azi neza ko adashobora kuba umwere urubanza ruramutse rukomeje nta mananiza. Ikindi kandi, izo mbabazi n’iryo fungurwa ry’abarwayi n’abasaza muvuga sintekereza ko ryamugeraho. Ntekereza ko ashaka kuzarushya urukiko akarinda apfa adakatiwe bikarangirira aho maze abe bashaka bakigarukira basaba n’imitungo yabo kuko bo ntacyo bakoze kandi se washinjwaga ibyaha biremereye azaba agiye atabihamijwe. Uyu ni umutwe mushyashya kandi n’ubutaha azateka indi myinshi!!!
Uwo mugabo nabyoroshye kuko nubundi ntawamufungura n’ibyo yakoze
Mugesera ngo yikubise hasi atakaza ubwenge ariho ajya kwa muganga kwivuza umutima! Ubu noneho menye ko Mugesera afite ubwenge n’umutima .. – byahungabanye.None se ko ateka umutwe akanafunga umutima wo kwicuza !!!? Urwishe ya nka ruracyayirimo.
noneho mushaka ibye
We ( Mugesera) se yohereza abantu muri Abisiniya, ntiyashakaga ibyabo????ba kabeng aba bajye barengera bene wabo babanje gushishoza!!
ayubusa azahanwa tu, ngo yikubise hasi , ashake azanakube ijosi urubanza ruzakomeza amenyo ko amahembe ya shitani yavuze azamukurikirana
Sinari nzi ko tugifite ba “kabeng”. Bashobora guhindukamo ba Mugesera mu kanya nk’aho uvugiye.
Mugesera apfuye adakatiwe byaba ari ibindi byago kuri twa abanyarwanda. Jye numva hagombye kuba igihe ntarengwa urukiko rwagomye kuba rwarafashe umwanzuro. Urubanza rwa Mugesera ni Rucabana.
Arakubitwa hasi n’ingaruka z ‘ibyo yakoze! Usibye no kugwa hasi azanahahamuka. Kandi n’a n’uwo muvumo uzamwokama n’urubyaro rwe. Cf Bible.
Comments are closed.