Digiqole ad

Karongi: Abana bavutse bafatanye banapfuye. (WARNING GRAPHIC PHOTO)

 Karongi: Abana bavutse bafatanye banapfuye. (WARNING GRAPHIC PHOTO)

Mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Werurwe 2015 mu bitaro bya Kirinda mu murenge wa Murambi havutse abana babiri bafatanye ariko bavuka banapfuye nk’uko byemejwe n’ibi bitaro.

Abana bavutse i Kirinda kuri uyu wa gatatu
Abana bavutse i Kirinda kuri uyu wa gatatu bivugwa ko nyina yari abatwise igihe

Umubyeyi w’imyaka 29 wabyaye aba bana ni uwo mu murenge wa Ruganda mu kagari ka Nyabikeri mu mudugudu wa Biguhu, nyuma yo gusuzumirwa kuri centre de santé ya Biguhu bagasanga abana babadahumeka mu nda bahise bamwohereza ku bitaro bikuru bya Kirinda.

Muri ibi bitaro biherereye mu ga centre ka Shyembe mu murenge wa Murambi uyu mubyeyi yabyaye abazwe, bivugwa ko inda yabo yari yararengeje igihe.

Thomas Niyihaba Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murambi yabwiye Umuseke ko ibi byabayeho mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu nk’uko babyemejwe n’abaganga.

Umuganga w’ibijyanye no kubyaza utifuje gutangazwa amazina, kuri iki kibazo yabwiye Umuseke ko abanyarwanda bamwe cyangwa benshi hari abavuga ko bene ibi ari amarozi, nyamara ngo sibyo na gato.

Ati “Ibi byitwa malformation congenital, ni ikibazo kiba cyabayeho mu gihe urusoro ruri kugenda ruhindukamo umuntu. Ntabwo ari amarozi.”

Uyu muganga avuga ko muri iki gihe cyo kwirema k’umuntu (formation) habamo ibintu byinshi bitangaje birenze ubushobozi, ubwenge n’imbaraga za muntu. Akavuga ko nk’iki kibazo kibaho kenshi iyo hari hagiye kubaho inda (grossesse) y’impanga maze kakabaho gufatana.

Uyu muganga ati “Kwirinda ikintu nk’iki twavuga ko bigoye, ariko ababyeyi baba bagomba kwirinda ibintu bimwe na bimwe bishobora gutuma bibaho nk’inzoga, itabi n’ibindi, kandi bakajya kwa muganga mu gihe basamye kugira ngo inda ikurikiranwe neza.

Ku kuba aba bana bavutse bararengeje igihe kandi bapfuye uyu muganga avuga ko iyo inda irengeje igihe igomba kumara koko umwana apfa kuko ingobyi iba itakibasha kumubeshaho.  Iyi ngo niyo mpamvu ababyeyi bakwiye kujya bajya kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe n’ubuzima bw’umwana n’igihe bagomba kubyarira.

Sylvain NGOBOKA
UM– USEKE.RW/Karongi

1 Comment

  • Yoooo uyu mubyeyi yihangane ni ukuri birarenze.

Comments are closed.

en_USEnglish