Digiqole ad

Rwamagana: Abagabo babiri barakekwaho gusambanya abana

 Rwamagana: Abagabo babiri barakekwaho gusambanya abana

Rwamagana ni mu ibara ritukura

Police y’igihugu ifunze abagabo babiri bafatiwe mu bikorwa bitandukanye, bakaba bakekwaho gusambanya abana, ibi bikaba byarabereye mu Ntara y’Iburasirazuba, nk’uko Polisi y’u Rwanda ibitangaza.

Rwamagana ni mu ibara ritukura
Rwamagana ni mu ibara ritukura

Umwe muri abo bagabo wagaragajwe nka Ntiyamira, w’imyaka 49 akekwaho kuba tariki ya 18 Werurwe yarasambanyije umwana w’imyaka ine. Icyo cyaha ngo cyabereye mu Karere ka Rwamagana, mu murenge wa Gishari.

Bivugwa ko yatwaye uwo mwana rwihishwa amukuye aho abana n’ababyeyi be, amujyana iwe aho yamukoreye ibya mfura mbi.

Ubwo umwana yatahaga iwabo, ababyeyi be babonye atameze neza bihutira kumujyana mu bitaro bya Rwamagana aho muganga yemeje ko umwana yasambanyijwe.

Polisi ikimara kumenya ayo makuru iyagajejweho n’abaturage bo muri ako gace, yahise ijya gufata ukekwaho gukora icyo cyaha. Ntiyamira afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Kigabiro mu gihe hagikorwa iperereza.

Undi mugabo witwa Harerimana w’imyaka 40 y’amavuko, atuye mu karere ka Ngoma, mu murenge wa Gihango, na we afunzwe akekwaho gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 17.

Polisi yatangaje ko Harerimana yinjiye mu rugo rw’umuturanyi asambanya uwo mwana w’umukobwa igihe ababyeyi be bari bagiye guhinga.

Amakuru yagejejwe kuri polisi n’abaturanyi bamubonye yinjira muri urwo rugo, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya polisi.

Umwana wasambanyijwe yashyikirijwe ibitaro bya Mutenderi kugira ngo asuzumwe anitabweho.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Uburasirazuba, IP Emmanuel Kayigi, yamaganye ibyaha nk’ibi bihungabanya ubuzima bw’abantu, anasaba abaturage gutanga amakuru ku bantu nk’aba basambanya abana.

Yagize ati: “Gusambanya abana ni icyaha kitazihanganirwa, umuryango nyarwanda ugomba guhuza ingufu mu kukirwanya. Bamwe mu babikora baba bafite isano ya hafi n’abo babikorera ku buryo batinya kubamenyesha inzego z’umutekano.”

Yakomeje agira ati: “Umenye izi nkozi z’ibibi agomba kwihutira kubimenyesha Polisi kuko bifasha mu iperereza kandi bituma izo nkozi z’ibibi zikurwa mu muryango nyarwanda.”

IP Kayigi yagiriye inama ababyeyi ko bagomba kwihutira kujyana umwana kwa muganga kugira ngo asuzumwe neza hagamijwe kumuvura ariko no kwegeranya ibimenyetso bizifashishwa n’ubutabera.

Yabibukije ko Polisi y’Igihugu yashyizeho umurongo wa telefoni utishyurwa  (3512) ukusanya amakuru yose agendanye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, n’ihohoterwa rikorerwa abana.

Nubwo imibare igaragaza ko ibyaha by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigenda bigabanuka, Polisi igaragaza ko ibyo byaha biri mu byaha biremereye bikorwa mu gihugu.

RNP

UM– USEKE.RW

1 Comment

  • Igihano cy’urupf cyavuyeho kand i ni byo. Ariko inzo nkozi z’ibibi zisambanya abana zikwiye kushahurwa.

Comments are closed.

en_USEnglish