Digiqole ad

Abakorera ingendo mu ntara barinubira gukererezwa mu nzira

 Abakorera ingendo mu ntara barinubira gukererezwa mu nzira

Muri gare ya Nyabugogo ahategerwa imodoka zijya mu Ntara zose z’igihugu

Abakorera ingendo mu mihanda yo mu ntara zitandukanye barashinja amasosiyete azwi nk’atwara abagenzi vuba (Agence express) kuba abatinza mu nzira bitewe no kutubahiriza igihe cyo guhaguruka ndetse ngo usanga izi modoka zarahindutse twegerane dore ko usanga abashoferi bazo bagenda bahagarara mu nzira bashyiramo ubateze wese bityo uwari witeguye kugera iyo ajya vuba ugasanga arakerewe.

Bazaramba Boniface twasanze muri gare ya Nyabugogo uvuga ko ubusanzwe akunda gukorera ingendo mu muhanda Kigali–Huye, avuga ko amasosiyete atwara abantu akunze kudakurikiza amasezerano aba yagiranye n’umugenzi mu gihe aba amugurisha itike y’urugendo kuko ngo amasaha baba bumvikanye ngo ntabwo yubahirizwa.

Yagize ati “Bakunze kudukereza ugasanga baguhaye tike yanditseho igihe muri buhagurukire ariko ugasanga bemeye guhaguruka ari uko ku gihe harenzeho iminota irenga 20.”

Abagenzi kandi bakomeza bavuga ko iyo imodoka zibakereje bibahombya ibintu byinshi harimo no kubatera umwanya dore ko ngo kuri iki gihe ucyererwaho gato ugasanga wasigaye.

Ntakirutimana Oreste, na we akunze gutega imodoka zerekeza mu ntara avuga ko iki kibazo cyo gukerereza abagenzi gikunze kubaho ngo hari igihe usanga aho bakatira amatike bakase menshi ugereranyije n’imyanya bafite rimwe na rimwe ngo ugasanga biteye bamwe gusubika ingendo.

Uyu muturage avuga ko muri iki gihe uwariwe wese ndetse n’aho yaba ajya hose bitari bikwiye ko yakerezwa mu nzira dore ko ngo ashobora kuba yari afite gahunda yihutirwa nko gutaha uwagize ibyago cyangwa gutaha ubukwe bityo ngo gukerezwa mu nzira bikaba byatuma yagerayo agasanga ibyo yari agiyemo byarangiye.

Akomeza asaba ubuyobozi ko bwajya bukurikirana imodoka z’aya masosiyete atwara abantu batagendeye mu kurebera ku cyicaro imodoka zihagurukiraho bakaba bagira abantu babikurikirana bakajya babaza abagenzi uko urugendo rwagenze buhobro buhoro bityo ngo bikaba byakosoka.

Habonimana Patrick Emely ushinzwe icungamutungo muri sosiyete ya Volcano Express imwe mu zitwara abagenzi bagana mu Majyepfo, ikaba itungwa agatoki kuba icyereza abagenzi, avuga ko badakunze gucyereza abagenzi ariko kandi ngo imodoka ishobora gukerereza abagenzi mu gihe habaye impanuka.

Avuga ko imodoka ishobora gutinda guhaguruka kandi mu gihe abagenzi bafite imizigo myinshi kuko ngo gupakira imizigo nabyo bitwara umwanya.

Akomeza avuga ko ibyo kugenda bafata abagenzi mu nzira byo byaba ari amakosa akorwa n’abashoferi kuko ngo imodoka zabo zitandukanye na twegerane.

Aya makosa akomeje kugaraga mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA) kidasiba kubwira abahagarariye amasosiyete atwara abagenzi kwirinda guhungabanya uburenganzira bw’abagenzi.

RURA isaba umugenzi wese uhawe service mbi kuba yajya ahamagara nimero za telephone za zayo cyangwa iza polisi cyangwa iza ba nyiri imodo ziba ziri kuri buri modoka.

Claver NIRINDEKWE
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • ariko iyiba mwari muzi international na ruhire cg excel zijyana abagenzi mumutara aho bagenda bahagarara kuri buri cyapa kandi ntube wavuga naba nabo mumajyepfo mana we utabare aya ma society kabisa busireho .

Comments are closed.

en_USEnglish