Digiqole ad

Rusizi: APR FC yatsinzwe 1-0 na Espoir FC hakurikiraho imvururu

 Rusizi: APR FC yatsinzwe 1-0 na Espoir FC hakurikiraho imvururu

Abakinnyi ba AP FC bagaragaye bashyamirana na Polisi yababuzaga gusagarira abasifuzi

Mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya APR FC yari yakiriwe i Rusizi na Espoir FC, umukino urangira ari igitego 1-0 cya Espoir, ariko bikurikirwa n’imvururu zo gukubita abasifuzi n’abapolisi.

Umukino wakurikiwe n'imvururu
Umukino wakurikiwe n’imvururu

Uyu mukino wari ku rwego rwo hasi umunyamakuru wa RC Rusizi yabwiye Umuseke ko waranzwe no kutagira Fair Play, kutemera ibyemezo by’abasifuzi ndetse no gutukana bya hato na hato mu kibuga ibi byaje gutuma APR FC ihabwa ikarita itukura kubera ubushyamirane bukaze yagaragaje.

Igitego cya Espoir FC kinjijwe na Jean Damascene Harerimana bakunda kwita Gisimba ku munota wa 10 w’igice cya kabiri.

Amakuru ava i Rusizi aravuga ko umukinnyi Ndahinduka Michel (bita Bugesera) yashyamiranye n’abapolisi bari baje gukiza abasifuzi.

Muri ako kavuyo katatinze, umutoza Vincent Mashami wa APR FC na we yagaragaye ashyamirana kubera ibyemezo by’abasifuzi nk’uko umunyamakuru wa RC Rusizi yabitangarije Umuseke.

Aka kavuyo katewe ngo n’uko APR FC yari yahawe ikarita y’umutuku yeretswe Mugiraneza Jean Baptiste mu gice cya mbere kubera gutuka umusifuzi, uku gutsindwa bikaba byagoye ikipe ya APR FC kubyakira.

Kuri uyu munsi kandi AS Kigali yatsinze 1-0 Isonga FC, bituma isagara inyuma ya APR FC ho amanota 2, kuko APR FC ifite 40, na ho indi ikagira 38.

Musanze FC yatsinze Sunrise 1-0, Mukura VS yanganyije na Police FC 0-0 ejo hashize, Etincelles FC yanganyije na Kiyovu 0-0.

Ku munsi w’ejo Rayon Sports izakina na Gicumbi i Muhanga.

APR FC imaze imikino itatu ya shampiyona itabona amanota atatu nyuma yo kunganya na Police FC, ndetse na AS Kigali, ubu ikaba itsinzwe na Espoir FC.

Iyi kipe y’ingabo z’igihugu iherutse kandi gutsindirwa i Kigali na AL Ahly yo mu Misiri mu mukino nyafurika ubanza w’amakipe yabaye aya mbere iwayo.

Mugiraneza Jean Baptiste yahawe ikarita itukura hakiri kare kubera imyitwarire ku musifuzi
Mugiraneza Jean Baptiste yahawe ikarita itukura hakiri kare kubera imyitwarire ku musifuzi
Umutoza Mashami Vincent yagaragaje kutishimira ibyemezo by'abasifuzi
Umutoza Mashami Vincent yagaragaje kutishimira ibyemezo by’abasifuzi
Abakinnyi ba AP FC bagaragaye bashyamirana na Polisi yababuzaga gusagarira abasifuzi
Abakinnyi ba APR FC bagaragaye bashyamirana na Polisi yababuzaga gusagarira abasifuzi. Aha barakumiraga Ndahinduka Michel
Imvururu kuri stade Kamarampaka i Rusizi
Imvururu kuri stade Kamarampaka i Rusizi

Photos/Umuryango

UM– USEKE.RW

33 Comments

  • Urebeko muteteri haricyo bayitwara,babonera RAYON SPORT ubu FERWAFA yari kuzayihagarika nonehe nkumwaka,ariko kuva ari APR yakubise arbitre nabapolosi,buriya byarangiriye iRusizi.

    • Nkunda ukuntu abareyo mwigira abacamanza.

  • Ntamugabo urwana kandi Migi yisubireho gutuka umusifuzi kuriya ntabwo ari ubugabo bt as usual baraza kwisubiraho

  • sinjya nkurikira iby;imikino badi mwambwira izina ry’uriya numero 6?mbega umusore mwiza. ni umunyarwanda se ahubwO?lol

  • Mwese mwibuke kera iyo panthere noire yatsindwaga ukuntu abajandarume bahukaga mu bantu bagakubita.

  • Ku bazi APR FC nta gitangaje kirimo. Ils ont reussi a me degouter du football Rwandais!

  • Ariko nubwo ntashyigikiye Ibyo Abo Basore
    Bakoze….. Ariko Abasifuzi Bisubireho
    kuko Ruswa Irakabije muri Ghetto ta Degoult Kabisa…

  • hhhhhhh nabo se barwana nukuntu basekaga abafana ba rayon ngo nta kinyabupfura bagira?nge numvaga nabo bitabbaho kabisa ariko rero burya ngo gusekana si byiza kuko useka umuntu uyu munsi ejo nawe akaguseka.Reka turebe ko nabo bazahanwa nka Rayon hahahahah uretse ko ntabyo bakora kuri Muteteri APR babonera Rayon gusa sha muraje mugaragare

    • “rira bien qui rira le dernier” hahahahaaaaaaaa

  • yewega muteteri, itegure mubijyane ni imirwano nyine kuko ibyo uzahura nabyo si ibizagushimisha byonyine gusa, ahubwo uyu wakagombye kuba ubaye umurwano wakane. amahirwe yawe nuko ibyimirwano bitazaguhe kubyiga. ariko byakwihishe gute ngo wijyanire umusifuzi ko nziko wajyaga ubyitahora. erega ejyera FERWAFA maze ukore academi yawe ya abasifusi maze uhore witwa ngo umwami waruhago murwanda da!

    • Buriya APR nayo izahanwa? tubitegeamaso

      • nonese APR irahanwa yakoze iki?iyo academy y’abasifuzi uvuga uzajye kuyishinga mwisambu ya so.gasenyi oyeeeeeeeeee

  • abatoni ba ferwafa namwe byababaho se gusa you are dictature team mbagiriye inama bazabikora no mu misiri

  • ejobundi Al hally yo mu misiri yabatsinze nkabadahari ntimwakopfora, none umujinya mugiye kuwumarira kuri espoir, muzarwane no mu misiri se turebe ko batabavunira umuheto

  • APR Ferwafa iyihane byo! Niba itabikoze kandi biribuze kugaragaza ko ibogamye.Imyitwarire myiza ireba amakipe yose na APR irimo yabirengaho igahanwa ndetse ikihanangirizwa.

  • Bwana Kayinamura, ntugereranye umupira wo muri 2015, n’umupira wo muri 1970. Ubu ibintu byarahindutse. Mwitonde rero, umupira ukinwe utsinze atsinde utsinzwe yemere.. Nshyigikiye ko ibi bitarangirira aha, uwagize uruhare muri izi mvururu, ahanwe, kandi bizabere urugero amakipe asigaye. Ubwo rero nyuma ya Rayonsport ni APR itahiwe. Kandi dore amashusho arahari, Ferwafa apana kubogama.

  • Oya ntabwo nemeranwa namwe barayon kuko ikipe y’ingabo z’igihugu iba ikwiye icyubahiro ntabwo bagomba kuyisuzugura. Mujye mutandukanya ibintu kuko abasivili n’ingabo ntabwo wabagereranya. Ahubwo abo basivuzi bikozeho pe gutinyuka kwiteranya na APR koko!

  • Umuseke mwagerageje muri abantu babagabo naho ku gihe bo bavuze ko imvururu zatewe ngo n’abafana bisutse mu kibuga, kandi twari tuhibereye rwose tujye tuvuga ibintu uko biri. Njye nk’uwari uhari ndashima mu byukuri Police y’igihugu ukuntu yashoboye guhosha ziriya mvururu cyane cyane DPC/Rusizi, kubera ko ifirimbi ivuze ubwe naramwiboneye yihutiye gutabara arbitre yahise amugeraho pe Congraturation to DPC/Rusizi ndeste n’abapolice muyoboye, Mashami muri ako kanya yaje ashaka gusatira arbitre ashyamirana na police ndetse nawe hari umu police yahutaje twarabirebaga rwose iyo atajya mu kibuga nta mvururu ziba zarabaye, mwibaze n’abahagarariye ingabo bagiye mu kibuga guhosha imvururu kandi babyitwayemo neza kuko njye nabonye barabikoraga mu mahoro. Mwibaze aho byabaye ngombwa na S/E witwa Nadine nawe yakoze akazi kubutwari yaremeye ajya mu kibuga twabonye abuza abafana ba Espoir gusatira aba APR aho bari bahagaze Congratulation to Exectuve Secretary Nadine, rero mureke Police ibikorere report na commissaire w’imikino nawe akore iye uwabigizemo uruhare abihanirwe, kuko ntacyo nabonye arbitre yakoze kitari gukorwa, Espoir mwitwaye neza vraiment umunsi w’ejo ubu iyo akiba arimwe imvururu zaturutseho mwari kuba mwamaze gushyirwa mu kiciro cya kabiri 0722897736.

  • Ikibazo suko APR yateza invururu cyangwa indi kipe, ahubwo ikibazo cyaba impanvu yizo nvururu. Abantu bagira amarangamutima atandukanye kandi ntacyakorwa ngo kamere muntu ihinduke. Gusa haba kugerageza kwemera ibiba byabaye.
    Aha rero kutihangana kuwaba abona ko yabangamiwe nicyo jye nabona nkikibazo ariko iyo nta nkomere, indembe nimpfu zagaragaye nkuko tujya tubibona ahandi nabyo twabishimira Imana ndetse na Police yigihugu. Kubirebana nibihano nabyo nimureke dutegereze ababishinzwe kuko nubundi byatangiye. sinabonye hari abahawe ama karita?

  • Iyi generation ya APR ni abajeune ni beza kabisa baraberewe ntawe utabibona nkuko summer Breeze yabivuze kandi mwibuke ko ari bo mavubi y’ejo birasaba ko FERWAFA ica inkoni izamba kugira ngo idaca intege abana bacu kandi twitegura CHAN

    • Hahahahahahaaaaaaa generation itsindwa buri munsi, hahahaaaaa mbega wowe generation uvuga ni iranzi rafiki yangu niyotwizeye umujene uvuga ni migi cyangwa ni kodo???? Urasetsa abasomyi man ese buriya ikipe izirirwa ijya mu misiri koko?
      Rwose najye ndashaka ko twagira football yubakiye kubana babanyarwanda ariko njye mbitegereje nko mumyaka itanu izaza not yet kuri aba bari muri apr cg muri AS Kigali nahandi?ikindi migi ko muri quartien tukuziho kwitonda yewe nambere yubukwe bwawe,biriya watewe niki kubikora gutuka umusifuzi,ko mubakinnyi twemera bitonda ubamo?
      Twe i Nyamirambo tugufata nku mwana wa Kiyovu mbere y’uko tukubonamo ikindi cyose tuziko abayovu udukunda kandi ari nayo kipe ikuba kumutima izo zindi tuziko wagiye gushaka amafaranga.
      Gusa komera kuri discipline tukuziho.kuri ferwafa imitego De Gaule ari guhura nayo nimyinshi ubushize mwahannye abagwana-filimbi babarayo ehhhh mbega Degaule muhana bakinyi,muhana staff ya Rayon muyirukanira umutoza abafana barafungwa,ngaho turebeko na apr ariko mubikora??????
      Erega mugihe mudafashe amakipe kimwe ntanarimwe amakipe yacu azaterimbere kdi ntanarimwe tuzitabira kujya kumastade,kiyovu mwaraturwanije none tugeze kumanga tugiye gusenyuka ntamufana ugikunda ikipe ye,mwatugize ikipe yo gutanga amanota kuri apr,rwose mwagaragaje ubunyangamugayo tukongera,tukagira football,ikomeye iryohera buri mufana bityo tukagaruka kumastade,ubu mwe ntimubona ko foot yacu mwayangije,ubu koko apr ihora itwara ibikombe murwanda izatsindwa bi 5 icairo maze natwe ngo dufite football babavuzanduru b’;inyanza cyakora bo baragerageje…..
      Inaha bazatsinda kamwe zamaleke yikomereze basakuze ngo twe twagerageje…uziko ferwafa yatwiciye football none mukarere koze turi mubanyuma,mwireba za ntonde za fifa twirebere muma club ubushize abarundi sibo bakuyemo apr, abakongomani ba blazaville sibo bakuyemo rayon sport? Iriya Aly Ahly yandagaje APR ubushize ntiyatsinzwe na mazembe yo muri congo,muri tanzania hari ikipe nimwe yaha yahangana na simba,azam cg yanga? nimwisubireho kabisa kubona match mu Rwanda hari stade binjiriza amafaranga yose hamwe kaba 3.800 hahahaaaaa genda FERWAFA ugeze kure kabisa.

  • Njye Nkunda APR rwose ariko ibintu byo kurwana NDABIGAYE!!!

    APR yerekanye kuri uyu mugoroba ko itagira discipline kandi ubuyobozi nabwo bukabyemera. umukinnyi nyawe agomba kumenya ko gutsindwa bibaho akabyakira. Naho ibintu nka biriya byo kurwana witwa ko uhanganiye igikombe cya Championa biraciriritse cyane!!!

    Abayobozi mujye mwigisha aba bana mukinisha ko no kurushwa bibaho, bakire gutsindwa kuko ntiwahora utsinda abandi nabo badakoramo.

    Iyi mirwano igaragaza uburyo imikinire yacu ikiri hasi ko ahubwo tugifite urujyendo rurerure rwo kumva ko nuwitwa ko ashoboye hari byinshi agisabwa nka APR yatwaye ibikombe byinshi bya championa ariko ikaba ntacyo iratwereka ku mugabane wa Afrika……

  • Umwana wanzwe niwe ukura uziyuko ntarinzi ko mwanga APR bigeza ha. Naringiye kubatuka none naba mbaye nkamwe muri INDISCIPLINE

  • Ntawe utanga icyo adafite erega mwirenganya APR ngo umwera uturutse ibukuru bucya wakwiriye hose.

  • Nta APR nta Panthères Noires. Abasirikare bagomba kwerekana ko ari abaturage nk’abandi cyane cyane iyo bigeze muri Discipline.No hanze usanga abasirikare bashaka kwerekana ko baruta abandi. Haba amahugurwa professeur muzima akambara camouflé! FERWAFA niba ikiriho yakagombye guhana APR by’intangarugero. Niba batabishoboye begure.

  • Ikingenzi sibihano bipfa kuba byagaragariye abafite ukuri mumitima yabo ko abakunzi bumupira turikimwe ahubwo ikibazo nubuyobozi burari ubwabanyamuryango bose nkubwa Degaule kuko ntabwo yaje gukorera FERWAFA ahubwo yaje gukorera APR amanyanga ngo tugire ngo yigaruriye umupira wo mu RWANDA naho itangazamakuru ryo ryamaze kwangirika ryabaye corrupted muryime amatwi twikoreshereze social media nka whatsapp nibindi twishakire amakuru nabo bashake umugati birirwa bavuga ibinyoma!

  • Plz, Kuba APR ari equipe y’ingabo z’igihugu ntibivuze ko abakinnyi nabo ari abasirikare. Abenshi (niba atari bose) ni abasiviri.
    Discipline ya APR itandukanye cyane ndetse ntikwiye kugereranywa n’iya RDF nk’uko bamwe bari kubikora.

    • YES! NTABWO ABAKINIRA APR ARI ABASIRIKARE. Gusa rero, nkuko Shyaka abivuga, ikibazo cya indiscipline mu bakinywi ba ruhago ntabwo gikwiye kujya kigirwa n’ikipe cg. abatoza/ abasifuzi b’abanyarwanda. No. ntibazongerte!

  • Uvuga ngo génération ya apr ni beza! Ubwiza bwinjiza amanota angahe? Niba ari ubwiza nibajye guhatanira ubwiza aho buhatanirwa, mu kibuga hakora ubwenge n’ubuhanga bwo gukina ndetse n’imbaraga.
    Naho kuba APR ari ikipe y’ingabo ni izina ariko se bariya bana bakoreye he amafunzo! Abacivil buzuye kabisa bakinira ikipe y’ingabo

  • Ntabwo nshyigikiye ko APR FC yakora amakosa kuko niyo yari ikwiye kuba indorerwamo yayandi ma-equipe kuko iyarusha ubushongore n’ubukaka nubwo Abarayon batajya bemera ariko kandi amakosa ajya abaho kubera ishyaka n’umurava rero barayon nimutuze niba aribihano mwifuza ferwafa mucira urwo gupfa irizewe kandi izakora ibikwiye gusa mujye mugabanya urwango nizere kandi ko noneho mumenye ko APR itsinda yabiharaniye kuko iba yiteguye bihagije kandi yaba ititeguye igatsindwa nkuko nizindi zose zitsindwa,ubwo induru yanyu mubonye ko ntaho ihuriye n’amarangamutima yanyu yuzuyemo kubogama n’urwango,Abafana ba APR turemera ko twatsinzwe,espoir oyee,Apr fc pole sana kandi gutsindwa siko kurambarara humura igikombe cya championat nicyawe,icy’Amahoro nicyawe,harakabaho APR FC,harakabaho Abafana bawe harakabaho Abatoza bawe,harakabaho FERWAFA na MINISPOC harakabaho Abakunzi b’umupira batarangwa n’urwango.

  • Igikona kiranshekeje gusa!!!!!!!!!!!!!!!!1Ese iyo dogole wabo bamujyana akajya gusifurahhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!!nyenyenyeEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEEeeMbega guseba .com

  • Uriya muyovu ko afite termes zisebanya ariko zisekeje cyaneee!!!! Abagwanafirimbi!!!!!! Abavuzanduru!!!! Hahaaaaaaa!!!! Comments z’abafana buriya nazo ni umukino usetsa iyo uwukurikiye neza!!!

  • Gusa umwami waruhago mu rwanda se byagenze gute z? Muteteri we bakureke witetere uracyarumwana Ferwaf mwibeshye mukore kubana bacu ubutaha nti muzayobora . Abandi bana tekereza abana bavuga . NGABO , KODO . BUGESERA , MIGI , IRANZI . NDOLI Mbega abana weee muteteri bakureke nturakura.

Comments are closed.

en_USEnglish