Rayon Sports yaba igiye kugaruka kuba i Kigali
*i Nyanza yahakiriwe neza ariko ntihayimaze ibibazo
*Ubuyobozi bw’Akarere n’ubuyozi bw’ikipe barasigana
*Umwenda wa Raoul ni nk’umwaku ukurikirana Rayon
*Uruganda rukomeye mu Rwanda rurifuza kuyifata ikagaruka i Kigali
Abafana bayo ni benshi baherutse kubabazwa n’amafoto y’uburyo abakinnyi bayo bakubitikiye mu Misiri, babazwa kandi n’umusaruro iyi kipe iri gutanga kuva mu mpera z’umwaka ushize, babazwa nanone n’umwenda wo kuva mu 2009 iyi kipe ifitiye uwari umutoza wayo Raoul Shungu, iyi kipe ifite abafana benshi ifite n’ibibazo byinshi ari nabyo byatumye iva i Kigali ikajya ku ivuko. Amakuru agera k’Umuseke ni uko ubu yaba igiye kugaruka i Kigali nanone kubera ibibazo byinshi.
Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru bavuga ko ibibazo bya Rayon Sports ari Rayon Sports.
Ikipe nini ariko itajya icungwa neza ngo ibyazwe umusaruro ahubwo igahora mu ruhuri rw’ibibazo, abafana bayo nabo bagerageza kubiyivanamo imbaraga zabo (amafaranga) zigacungwa nabi. Ibi byabaye inshuro nyinshi cyane.
Muri Nzeri 2012 iyi kipe ubwo yimukiraga i Nyanza ihunze ibibazo byo mu murwa buri wese yibwiraga ko igiye mu maboko meza kandi ibibazo bigiye gukemuka.
Niko byabaye nk’ibigenda, umwaka wakurikiyeho yegukanye igikombe cya shampionat.
Iruhande rw’Akarere ka Nyanza hagumye abayobozi bitwa ko bakunda Rayon bari bagifite ijambo runaka ku miyoborere y’ikipe, aho amategeko y’Umuvunyi ahinduriye ibintu ko abayobozi b’inzego bwite za Leta bava mu buyobozi bw’amakipe y’umupira, ba bayobozi bari ku ruhande bahise basubirana ijambo, gusa ifaranga rigifitwe n’Akarere, nako kagumanye ijambo mu buryo buziguye.
Ibibazo bya Rayon ni Rayon
Iyi kipe kuva ubwo yatangiye kuyoborerwa ku mpembe ebyiri, i Nyanza n’i Kigali cyangwa i Huye kwa Perezida Theogene Ntampaka. Ibi ariko ntibyajyaga hanze kuko bitahise bigaragaza ikibazo gikomeye usibye gukubana bya hato na hato.
Rayon Sports yaje kujya inyuzamo ikamara amezi idahembye abakozi bayo, kugura cyangwa kugurisha umukinnyi hakabaho kugongana ku mpembe zombi z’abayobozi. Byagaragaye cyane ku kibazo cya Djamal Mwiseneza umwana w’ikipe bashidutse yigiriye kwa mukeba kubera ikibazo cy’izo mpande zombi.
Byongeye kugaragara muri iki cyumweru ubwo umwenda wa Raoul Shungu, umeze nk’umwaku ukurikirana Rayon kuva mu 2009, wongeye kuzamuka ku rubuga rw’umupira.
Musa Hakizimana uvugira FERWAFA iki kibazo cyatumye tariki 12 na 14 Werurwe 2015 atangaza ibinyuranye n’ibyo yatangaje kuri 17 Werurwe 2015 ku ruhande rwa FERWAFA kuri iki kibazo.
Hakizimana yabanje kuvuga ko FERWAFA yamaze kwishyura Raoul, ariko amabwiriza ya FIFA amaze kuza ategeka ko bakuraho Rayon Sports amanota atatu kubera uwo mwenda, byabaye ngombwa ko Hakizimana asobanura ikibazo neza.
Ati “Ikibazo cya Rayon si FERWAFA”
Hakizimana yavuze ko kenshi hari ubwo ibibazo bya Rayon bamwe bashaka kubyegeka kuri FERWAFA, asobanura ko FERWAFA yinjiye mu kibazo cy’umwenda wa Raoul Shungu ikemera kwishyurira Rayon Sports kugira ngo umunyamuryango wayo atamanurwa mu kiciro cya kabiri.
Ati “Twasabye Rayon Sports Garantie de Payment kuko yari amafaranga FERWAFA ibagurije ariko Rayon Sports ntiyayitanga.”
Amakuru agera k’Umuseke avuga ko FERWAFA yahamagaje umuyobozi wa Rayon Sports Theogene Ntampaka ngo aze gusinyira uwo mwenda wa FERWAFA anatange ‘guarantie de payment’ akavuga ko agomba kubanza kugisha inama, ndetse mubo agisha inama harimo n’umuyobozi w’Akarere ka Nyanza. Uyu muyobozi nawe ngo yaje guhamagarwa na FERWAFA nawe asubiza ko abanza kugisha inama abayobozi ba Rayon Sports maze ibintu bihera aho ‘guarantie’ irabura amafaranga ntiyahabwa Raoul, nubwo nawe hari ibyo yagoranagamo by’inzandiko Hakizimana avuga ko byari ukutizerana ku mafaranga.
Rayon yaba igiye kugaruka mu murwa
Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko rumwe mu nganda zikomeye mu Rwanda rwababajwe no kuba rwaracikanywe no kwamamaza ibikorwa byarwo ruciye muri Rayon Sports.
Ibiganiro ngo byaba bigeze kure hagati y’uru ruganda na Rayon Sports kugira ngo habeho ubufatanye ariko iyi kipe ikaba yagaruka kuba i Kigali ikajya yitabwaho n’uru ruganda.
Iby’ubu bufatanye ngo ni umwe mu myanzuro nayo igamije kugerageza kuvana Rayon Sports mu bibazo by’ubushozi.
Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW
10 Comments
N ubundi kiyovu yayigiriye iyo nama kera iraza birayihira none n ubu igiye kugaruka…bizayihira na none?
Nta ruganda rukomeye i Kigali rwashobora gufasha Rayon. Niba rutazwi ni abantu bayihishe inyuma bashaka kuyibirindura.
Uruganda rwayishobora ni Azam yonyine tubitege amaso
icyomfa nurugambo rwaba rayon wagira ngo babacanye mukanwa…urwo arirwo rwose uko rwaba ruteye kose ruramaze kuko muraho muvuga ntacyo muyimariye, nabagize icyo bashaka gukora mukazamura urusaku gusa…ibibazo bya rayon nibigambo byanyu bituma abafite umutima ufasha bisubiraho mwagiye muziba ko nubundi ntacyo muba mwakoze ababishoboye bakagerageza???
wowe uy,ufana urayihingira?iy,uhuribigambo ngo ntacyo bafash,Equipe har,uwo ujya wishyurira kuri stade?koribyawe nahw,ibyabandi ubirekere benebyo. wowe har,imfashanyo ujy,uha Equipe yawe.
Urugandam ntarwo, ni bya bisambo bimwe byo mu mujyi wa Kigali byayibuze ngo biyisubuze mu muhanda ndetse binayirye biyungukiremo, none bari kwitwaza uruganda, niba urwo ruganda ruhari ruzabanze rwerekane umushinga warwo neza, ndetse habeho imyaka ibiri yo kubishyira mu bikorwa ariko ikipe iri i Nyanza, kuko i Nyanza ni mu Rwanda.
haaaa ntakiza kyava imugandamure kbs nishuri ryarabananiye nkaswe rayon muzabanze mugarure nyanza mukiciro cyambere
gusubiza KARIM ibigambo se ubibarusha ninde koko ko mwe mumeze nkimpinja zicyonka nizo zikorerwa burikimwe cyose naho twe tugura tike kukibuga biba bihagije mwese mubona indonke twakinnye nahubundi murireba
Hoya inganda ziraharicyane cyane ko ibyo rayon inakeneye atari byinshi cyane.
Erega rayon uhembye abakinnyi ukabagurira aho batura ukabatunga ukishyura ibikoresho bakenera nu mutoza na bakozi ikenera nta bindi bya murenge ikeneye !!!!
Ko nta mukinnyi igira se uhembwa 1.000.000Frw koko ni gute itabona uruganda ni zuzuye hano ???
Ikindi wibagiwe nuko iyo ikinnye iyakorera muri match imwe !!!
Nta match ya rayon baburamo 25.000.000 nibuze !!!
Ahubwo acungwa nabi.
REKA TUBITEGE AMASO TU!!
Comments are closed.