Digiqole ad

Mu rukiko Bruce Melodie atsinze Super Level

 Mu rukiko Bruce Melodie atsinze Super Level

Bruce Melodie agaragaza ko yishimiye imikirize y’urubanza

Nyarugenge, 18 Werurwe 2015 – Urukiko rw’ubucuruzi i Nyamirambo rwanzuye kuri iki gicamunsi ko ikirego Richard Nsengumuremyi umuyobozi akaba na nyiri inzu itunganya muzika ya Super Level yaregaga Itahiwacu Bruce ngo umutungo we ufatirwe nta shingiro gifite, bityo Itahiwacu agumana uburenganzira ku mutungo we.

Bruce Melodie agaragaza ko yishimiye imikirize y'urubanza
Ku rukiko i Nyamirambo, Bruce Melodie agaragaza ko yishimiye imikirize y’urubanza

Hagendewe ku masezerano Bruce Itahiwacu uzwi mu buhanzi nka Bruce Melodie yari afitanye n’inzu itunganya muzika ya Super Level ya Richard Nsengumuremyi, uyu yaregeye Urukiko rw’ubucuruzi ko Bruce Melodie yatanzweho miliyoni 18 n’iyi nzu ariko ntiyubahirize ibyumvikanyweho, bityo urega agasaba ko;

Amafaranga Bruce Melodie azajya ahabwa buri kwezi na BRALIRWA ngo yitegure irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ya gatanu, Amafaranga ahabwa buri kwezi na Tigo Rwanda nk’umumenyekanishabikorwa wayo ndetse n’ibyuma yatsindiye muri PGGSS ya kane byose byafatirwa ngo hishyurwe ziriya miliyoni 18.

Umucamanza nyuma yo kumva impande zombi mu iburanisha ryo kuri uyu mugoroba yasomye ko Urukiko rusanganga nta kimenyetso na kimwe urega (Richard Nsengumuremyi) agaragaza cyatuma uwo mutungo wa Bruce Itahiwacu ufatirwa.

Umucamanza yavuze kandi ko ikindi cy’irego cy’iseswa ry’amasezerano y’imyaka ine Itahiwacu yari afitanye na Super Level, akayarangiza hashize umwaka umwe n’igice, iki kizaburanishwa mu kwezi kwa gatandatu uyu mwaka.

Nyuma y’iyi myanzuro, Richard Nsengumuremyi yahise atangaza ko agiye kujurira.

Naho umuhanzi Bruce Melodie we yatangaje ko ibyo yaregwaga nta shingiro bifite ndetse ko bigaragaye imbere y’inkiko.

Ati “N’ubundi njye numvaga ntacyo nishinja, ibyo baregeraga nabo babonye ko ntashingiro bifite.

Bruce Melodie ati "n'ubundi njye ntacyo nishinja"
Bruce Melodie ati “n’ubundi njye ntacyo nishinja”
Bamwe mu nshuti n'abafana be bari baje kumushyigikira bishimiye gutsinda k'uyu muhanzi
Bamwe mu nshuti n’abafana be bari baje kumushyigikira bagaragaza ko bishimiye gutsinda k’uyu muhanzi

 Joel RUTAGANDA
UM– USEKE.RW

4 Comments

  • Byumvikanaga rwose kw’ azatsinda.

    • Ibyo uvuga byo gutsinda kwe byunvikaniye hehe man ?”

  • IBYIZA BIRI IMBERE SHA KOMEZA UMUZIKI WAWE KANDI UWUKORE NEZA

  • nubwo ntarumufana we, nari mbabajwe no kuba yanyagwa ibyo yakoreye imyaka yose nkaho super level itamumenye nyuma.

Comments are closed.

en_USEnglish