Tags : Rwanda

Amavubi azakina na Zambia yahamagawe

Umutoza Mukuru w’agateganyo w’ikipe nkuru y’igihugu Amavubi, Bwana Lee Johnson yahamagaye abakinyi 26 kugirango bategure umukino mpuzamahanga wa gicuti uzahuza ikipe y’igihugu cya Zambia n’u Rwanda tariki ya 29/03/2015 i Lusaka nk’uko bitangazwa na FERWAFA. Umutoza Lee Johnson, ushinze tekiniki muri Ferwafa azategura ikipe y’Amavubi mu gihe hategerejwe Umutoza Mukuru. Imyitozo y’ikipe y’igihugu iratangira kuwa […]Irambuye

Impinduka zikomeye mu buzima bwa Mukangenda kubera ibishyimbo

Jeannine Mukangenda atuye mu murenge wa Kinazi mu karere ka Ruhango mu majyepfo, afite abana batatu. Kimwe n’abandi banyarwadna yahingaga ibishyimbo n’indi myaka akabasha kubona ifunguro n’utundi tuntu tw’ibanze ariko ntatere imbere, yari umukene. Nyuma yo kwisungana n’abandi muri Koperative no gutangira guhinga bya kijyambere ibishyimbo bikungahaye ku butare ubuzima bwe n’abe bumaze guhinduka, kandi […]Irambuye

Nta mugororwa warangije igihano ugifunze kuko dossier ye ituzuye –

Assistant Commissioner Bosco Kabanda ushinzwe ishami ryo kugorora mu kigo gishinzwe imfungwa n’abagororwa mu Rwanda kuri uyu wa 19 Werurwe 2015 yavuze ko amakuru yatangajwe ko hari abagororwa 7 000 barangije ibihano byabo batarasohoka mu magereza kubera ko dossier zabo zituzuye atari ukuri ahubwo uwo mubare ari uw’abagororwa bari bafite ibibazo bisanzwe muri ‘dosier’ zabo. […]Irambuye

Muhanga: Rayon Sport yatsinzwe na Gicumbi 2-1

Mu mukino wo ku munsi wa 20 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda, ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Gicumbi FC 2-1 kuri Sitade y’i Muhanga kuri uyu wa kane tariki 19 Werurwe 2015. Ikipe ya Gicumbi FC yafunguye amazamu mu gice cya mbere ku gitego cyatsinzwe n’umukinnyi Hakorimana Amad, ariko hashize umwanya Romami […]Irambuye

i Kigali : Ubuzima bw’urubyiruko rutunzwe no kujya aho bita

Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Remera mu kagali ka Nyarutarama urubyiruko rubeshejweho n’ahantu bita “KU NDEGE” cyangwa se “ISETA Y’ABASHOMERI”. Uru rubyiruko rufite hagati y’imyaka 15 kuzamuka aho buri gitondo bishyira mu matsinda bategereje indege iza kubagurukana (ubaha akazi).   Ku ndege ni hafi y’aho bita kuri “Bannyahe” aho urubyiruko rumaze kuhabyaza umusaruro. […]Irambuye

Ngoma: Urubyiruko rwa AERG na GAERG rwitangiye gufasha abamugariye ku

Binyuze muri gahunda  ya AERG-GAERG WEEK yo gufasha abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 batishoboye ndetse n’abamugariye ku rugamba, kuri uyu wa gatatu urubyiruko rwa AERG INATEK na GAERG bubakiye imiryango ibiri y’abamugariye ku rugamba. Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma muri iki gikorwa bwatangaje ko iyi ari gahunda nziza izanafasha Leta kugera ku ntego […]Irambuye

Abanyarwanda babona bate gufasha umurwayi ubishaka gupfa aho kubabara

Mu Rwanda ibitekerezo byinshi ubu biri kugaruka kuri mandat ya gatatu y’umukuru w’igihugu. Ibyo ariko ntiwakongera kubitindaho ugeze kwa muganga ukabona abarwayi baryamye ku bitanda bagera ku 10 bategereje urupfu mu bubabare bukomeye. Wakwibaza ahubwo niba badashobora gufashwa kurangiza ubuzima bwabo batababaye kugeza igihe batazi. Umunyamakuru w’Umuseke yatembereye mu bitaro bitatu bikomeye byo mu Rwanda […]Irambuye

Mfite ikizere ko uyu mwaka ubukungu bw’Africa buzazamuka – Dr

Mu ijambo risoza inama yari imaze iminsi ibiri ihuza ba rwiyemezamirimo bakomeye muri Africa “Africa CEO 2015”  yaberaga i Geneva mu Busuwisi,  umuyobozi mukuru wa Banki Nyafrica itsura amajyambere (AfDB) Dr Donald Kaberuka, yatsindagirije ikizere afite ko Africa izatera imbere mu bukungu uyu mwaka n’ubwo yanyuze mu bibazo bikomeye umwaka ushize. Yagize ati: “ Kuva […]Irambuye

Rubavu: Notaire w’Akarere ‘yafatiwe’ mu cyuho yakira ‘ruswa’

Mme Kayitesi Judith wari Notaire w’Akarere ka Rubavu afunzwe akekwaho kwakira ruswa ingana na miliyoni enye z’amafaranga y’u Rwanda, yahawe na rwiyemezamirimo washakaga ibyangombwa by’ikibanza. Yafashwe kuri uyu wa 18 Werurwe 2015. Ahagana saa sita z’amanywa kuri uyu wa gatatu nibwo rwiyemezamirimo witwa Adrienne wari umaze igihe kinini ashaka ibyangombwa yatanze amafaranga miliyoni enye ayaha uwo […]Irambuye

en_USEnglish