Digiqole ad

Kayonza: Abaturage barasaba kugabanyirizwa igiciro cy’amazi

 Kayonza: Abaturage barasaba kugabanyirizwa igiciro cy’amazi

Aba baturage nubwo bamurikiwe amazi meza ariko ntibishimiye igiciro cyayo

Abaturage bo mu mirenge ya Rwinkwavu na Mwiri ho mu karere ka Kayonza nyuma yo guhabwa umuyoboro w’amazi meza, baravuga ko ubushobozi bwabo butabemera kugura ijerekani imwe y’amazi ku mafaranga y’u Rwanda 30, ubuyobozi bwo buravuga ko ikibazo atari ubushobozi ahubwo ngo ni imyumvire yo hasi y’abaturage.

Aba baturage nubwo bamurikiwe amazi meza ariko ntibishimiye igiciro cyayo
Aba baturage nubwo bamurikiwe amazi meza ariko ntibishimiye igiciro cyayo

Nyuma y’igihe kirekire imerenge ya Mwiri na Rwinkwavu yo mu karere ka Kayonza yugarijwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi, ubu yubakiwe urugomero rwa Migera III ku bufatanye bw’akarere ndetse n’inkunga ya USAID, ariko abaturage bakavuga ko bagifite ikibazo kibahangayikishije kijyanye n’igiciro cy’amazi.

Iki giciro abaturage bemeza ko kirenze ubushobozi bwabo, ngo ni ukuba litiro (1 l)  y’amazi igurishwa amafaranga y’u Rwanda mirongo itatu (30Frw).

Ibyo ngo bituma aba baturage bakomeza kwivomera amazi mabi yo mu bishanga mashobora no kubagiraho ingaruka zirimo kubatera indwara zitandukanye.

Umwe mu baturage agira ati “Nibyo koko twabonye amazi meza, ariko igiciro cyayo kirahenze, n’ubundi bamwe muri twe tuzakomeza kuvoma amazi mabi. Nge ndumva bayashyira nibura ku mafaranga icumi (Frw 10).”

Undi mutarage yahamirije Umuseke ko adashobora kuvoma ayo mazi meza mu gihe agurishwa amafaranga 30.

Yagize ati “Jyewe ntabwo navoma aya mazi y’amafaranga 30, nzajya nivomera mu gishanga cyangwa kuri nayikondo.”

Ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza bwo buvuga ko ikikibazo giterwa n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ryiganje muri iyi mirenge, ngo bityo bigatuma imashini ikogota amazi ikoresha mazutu nyinshi gusa banongeraho ko igiciro cy’amazi kitari hejuru ngo ahubwo ari imyumvire y’abaturage ikiri hasi ngo bakaba bagiye kubakorera ubuvugizi mu gihe cyavuba.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Mugabo John agira ati “Iyo amazi atangwa hakoreshejwe imashini (generator) icyo gihe amazi arahenda. Tugiye kuganira na rwiyemezamirimo mu cyumweru gitaha turebe uko igiciro cyagabanuka, ariko na none sinumva ukuntu umuntu yabona icupa ry’urwagwa ry’amafaranga 200 akabura 30 y’amazi! Ni imyumvire itari myiza.”

Abaturage bagaragaza ikibazo cy’ibungabungwa ry’uru rugomero, Minisitiri w’Umutungo Kamere, Dr. Vicent Biruta avuga ko hari ingamba zamaze gufatwa, zirimo kurushinga abaturage bo ubwabo ngo kuko ari na bo bagizemo uruhare mu iyubakwa ryarwo.

Uru rugomero rwa Migera III rwuzuye rutwaye asaga miliyoni 2 z’amadorali ya Amerika, rukaba rwitezweho gukemura ikibazo cy’amazi ku baturage bagera ku bihumbi 40, bo muri iyi mirenge ya Rwinkwavu na Mwiri.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish