Digiqole ad

Urukiko rwakatiye uwari ‘Gitifu’ w’Akarere gufungwa imyaka 2

 Urukiko rwakatiye uwari ‘Gitifu’ w’Akarere gufungwa imyaka 2

Habyarimana yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa 17 Werurwe 2015 rwahanishije Emmanuel Habyarimana wahoze ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu Intara y’Iburengerazuba gufungwa imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni zirenga 400 nyuma yo guhamwa n’ibyaha byo kunyereza umutungo wa Leta.

Habyarimana yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Nyabihu
Habyarimana yari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyabihu

Tariki 04 Werurwe 2014 nibwo Habyarimana yatawe muri yombi na Polisi y’u Rwanda nyuma y’igenzura ku mitungo y’abayobozi rikorwa n’urwego rw’Umuvunyi ryagaragaje ko uyu muyobozi yigwijeho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Habyarimana iki gihe yafunganywe na muramu we iperereza ryari ryagaragaje ko hari imitungo yari yaramwanditseho. Gusa uyu yaje kugirwa umwere n’inkiko.

Urukiko rw’ibanze mu mwaka ushize rwari rwagize umwere Habyarimana, Ubushinjacyaha bujuririra uyu mwanzuro.

Urukiko rwisumbuye i Nyarugenge rwaburanishije uru rubanza mu bujurire rwanzuye kuri uyu wa kabiri ko Habyarimana ahamwa n’ibyaha yaregwaga ndetse ahanishijwe igifungo cy’imyaka ibiri n’ihazabu ya miliyoni 470 y’u Rwanda.

Jean Pierre Nkurunziza Umuvugizi w’Urwego rw’Umuvunyi rwagize uruhare mu kugaragaza ibyaha uyu wari umuyobozi yaregwaga, yabwiye Umuseke ko uru rwego rwishimiye kuba amategeko yarakurikiranye agahana iki cyaha.

Avuga ko ubutabera bwigenga bityo ntacyo barenza ku myanzuro y’Urukiko gusa basanga ikwiye.

Abayobozi bafata ibyemezo mu icungamari mu nzego z’Uturere, Minisiteri n’ibigo bya Leta bakunze kuvugwaho kunyereza imitungo ya Leta biciye cyane cyane mu masoko ya Leta atangirwamo ruswa. Ibi ngo bikagaragazwa n’imitungo irenze urwego rwabo baba bafite, gusa abenshi ngo bakayihisha bayandika kuri bamwe mu bagize imiryango yabo.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Uyu Mugabo ararenganye rwose kuko nta mafaranga yigeze yiba ahubwo ni akagambane!!! Ubwo se bagaragaje ko yibye iki! Yewe ntabwo byoroshye rwose, uyu mugabo yari Inyangamugayo ahubwo arazira ko yarasanzwe yikiriye kandi akabangamira abashaka kwiba amafaranga ya Leta..

    Ndamuzi twarakoranye ahubwo niba ubutabera bubaho bwakagombye kumurenganura yaje gukora aho nakoraga asanzwe ari umuntu ufite amafaranga rwose! Turacyeka ko ari nawe uhawe iki gihano wenyine kuva inkiko zatangira guca izi manza zimeze gutya Imana nimurenganure!

  • Niba icyaha cyamuhamye icyo gihano ni gito ugereranyije nuko itegeko ribiteganya (325 New panal code), kuko itegeko rivuga igifungo cyo kuva ku myaka itanu(7) kugeza kw’icumi(10) n’ihazabu yikubye inshuro zayo yanyereje kuva kuri ebyiri (2) kugeza kuri eshanu(5),

    IBIHANO BIBA BYATANZWE NABYO BITANGA ICYUHO, NTAGO BIKUMIRA ICYAHA CYANGWA NGO BITANGE ISOMO KU BANDI BATEKEREZA GUKORA IBYAHA NK’IBYO,

    Ku bijyanye n’ibiyobyabwenge byo ni agahomamunwa kuko hatangwa ibihano by’insubika gusa, nta muntu ugifungwa, iyo hadatanzwe insubika hatangwa amande, hanyuma uwari wafashwe agasubira muri ibyo biyobyabwenge.

    • NIBESHYE, I’am sorry ni ukuva ku myaka irindwi (7) kugeza kw’icumi (10)

  • Mbese ibyo bamurega kwiba bingana iki?
    Nanjye nti: niba icyaha cyamuhamye, icyo gihano ni gito cyane.
    Ngo Igihugu kidakubita … “ibisambo” cyorora ibirushaho kwiba (free translation of the saying).

  • Ah!!!! Uyu mugabo ngo yari yaravuye kuri Habyarimana yiyita “Hakizimana”.

  • mumukanyange kuko anobatuma turushaho gukena mumukubite umunigo rwose

  • nibe nabo babizira banabiriye, ubwo abandi twicira isazi mu jisho tugiye kuzira inzara,buri wese avuge icyo yahitamo kuzira icbyo wariye ugafungwa cyane ko utazanaheramo cg kuzira inzara?

  • Haaa, bavandimwe rwose amarangamutima menshi avamo kugoreka ukuli. Uko mbona iyi nkuru ntawe iha ireme ryo kugira byinshi byavugwa kuwa funzwe kuko nta n’uzi ingano z’ibyo yibye.

    Icyo navuga gusa sinzi ko umutungo wafatirwa wavamo ziriya milliyono atari ibyo navuga ko nanone Leta igihomba kuko kumufunga nabyo bitwara akandi kayabo Leta ko kumutunga.
    Uwavuze ko yarenganye we yandagije.Wowe uratanga ubuhamya bw’undi nawe utiyizi? Mwarakorenye ariko! Ni ibara.Hari umuntu witwa bhhd mu Rwanda ubayo? Ihagane wasanga mukorana bazarengana bo aribenshi niba nawe bwite utarengana kuko ntabona usa n’ufite ibyo wihisha.

    Ikerekezo kimwe,twongere imbaraga.-

  • Ariko hdhhd, ubu koko kubwira abantu ku rubuga ko umuzi cyangwa ko mwakoranye urumva bihagije kugira ngo utwumvishe ko ari umwere??? Noneho ngo bamujijije ko yari akize… Ubu kandi ibi wirirwa ubibwira abantu imbonankubone nta soni! Wasanga kandi ari nawe utera hejuru iyo wimvise abantu bibye amafaranga ya Leta ari nayo yacu abaturage! Abanyarwanda turagoye koko!

  • Avanyemo uruganda rwinzoga na imperial garden hotel na pharmarcy 2 jip abaye iki

  • Ibyo muvuga byose ni uburenganzira bwanyu gusa nge icyo muziho ni uko mu myaka ine yakoze Nyabihu akarere kahawe amabaruwa y’ishimwe ko umutungo w’akarere ucunzwe neza inshuro zirenga 2 kdi ibaruwa isohoka aba auditeurs bose b’intara bamaze gukora ubugenzuzi.Ikindi kandi nta mafaranga mu Karere yigeze agaragazwa ko yanyerejwe kugeza ubu.Suca urubanza ariko ibyo mbihagazeho gusa ubutabera nibwo buzi ibyo yazize.

  • Uturere twarangiritse cn President wacu ni we wenyine ukunda igihugu abandi bagikunda ntabwo bishoboka ko bagaragara kuko bagomba birenze baraceceka gusa bakareba ba kumirwa gusa keretse uzajya mu batechniciens b uturere bakareba ukuntu bahombya ba rwiyemezamirimo niyo mpamvu muzasanga nta companies nzima zigikorera leta birakomeye cyane mu batechniciens n abishyura

  • Ahubwo barakomeza kwangiza amafr mu mishyikirano ni nde se uyobewe ibyo akora? Barize barajijutse abo si abana Bo kugororwa rwose baravunwa ni ubusa cyane

Comments are closed.

en_USEnglish