Digiqole ad

Rubavu: 13 baregwa gukorana na FDLR bagejejwe imbere y’ubutabera

*Bararegwa gukorana n’umutwe w’iterabwoba
*Urubanza rushingiye ku mugore washishikarizaga abantu kujya muri FDLR
*Uwahoze ayoboye amakoperative i Rubavu ari mu baregwa
*Umugore urubanza rushingiyeho avuga ko yari umutasi w’u Rwanda kuri FDLR

Kuva ahagana saa sita z’amanywa kugeza saa kumi kuri uyu wa 24 Werurwe 2015 Urukiko rw’ibanze mu mujyi wa Rubavu rwaburanishaga abantu 13 bose bakomoka mu mirenge itandukanye y’Akarere ka Rubavu ku byaha bishingiye ku gukorana n’umutwe  urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR. Benshi muri aba bemera kuba barabonanye n’abo muri uyu mutwe abandi bakabihakana.

Muri 13 baregwa gukorana na FDLR harimo abagore batatu
Muri 13 baregwa gukorana na FDLR harimo abagore batatu

Muri uru rubanza rwaberaga mu nyubako ya centre culturel ya Gisenyi, Ubushinjacyaha burega aba 13 ibyaha by’ubugambanyi, kugirira nabi ubutegetsi buriho n’ubufatanyacyaha mu bikorwa by’iterabwoba.

Abaregwa ni; Saverine Mukashyaka, Chance Umubyeyi, Jean Bosco Bizimungu, Emmanuel Ngarambe, Fidèle Kidega Twizeyimana, Alphonse Ndarusaniye, Norbert Manirafasha, Jean Damascène Ntabwoba, Virginie Uwamahoro, Gilbert Maniraguha, Elie Semajeri, Jean Marie Vianney Ruhamanya na Butsitsi Alphonse.

Urubanza rushingiye cyane ku mugore witwa Saverine Mukashyaka ushinjwa gukorera FDLR ubukangurambaga mu Rwanda, ndetse aba bareganwa nawe bamwe bakemeza ko ari we wabinjije.

Ubushinjacyaha bwatangiye bushinja ibyaha aba baregwa bugaragaza uburyo bagiye bakorana n’umutwe wa FDLR, bakora inama zitandukanye n’abayobozi ba FDLR mu mujyi wa Goma, bakagaruka gushaka abayoboke bazajya mu mutwe wa FDLR ndetse no gukusanya inkunga y’amafaranga igenewe ibikorwa by’uyu mutwe.

Ubushinjacyaha bwafashe umwanya wo gusoma ibyo burega buri umwe muri aba ariko butinda cyane kuri Saverine Mukashyaka urubanza rusa n’aho ari we rushingiyeho.

Saverine Mukashyaka wagarutsweho cyane mu baregwaga bose ngo niwe wakoranye mbere y’aba baregwa n’abarwanyi ba FDLR kuko ngo ari we wakoze ubukangurambaga (mobilisation) ku bashobora kujya muri FDLR, kuba ari we wakiraga imisanzu yo gushyira uwo mutwe, yarezwe kandi gutumwa mu nzego za Leta gushakamo abafasha FDLR.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Lt Col Frederic Segayire Alias Ninja wo mu ngabo z’u Rwanda wahoze muri FDLR nawe yatanze ubuhamya ko uyu mugore Mukashyaka yaje kumushishikariza kuba yasubira muri FDLR ariko akamunanira.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibi byose aba baregwa babikoraga bazi ko FDLR ari umutwe w’iterabwoba, ariko ngo bakabikoraga ku bushake kandi ngo babizi neza ko umuturage w’u Rwanda atemerewe gukorana n’umutwe w’iterabwoba.

 

Mukashyaka avuga ko yari umutasi w’u Rwanda

Urubanza rushingiye cyane kuri Mukashyaka Saverina
Mukashyaka Saverina hagati (ubwo binjiraga mu rukiko) avuga ko yatunguwe no gufatwa agafunga kandi yaratumwaga kuzana amakuru muri FDLR gusa ngo bimenyetso bigaragaza ko yatumwaga n’inzego z’u Rwanda afite

Mukashyaka yireguye ko yari umukozi wa Leta y’u Rwanda mu by’ubutasi, ko yakorana n’inzego z’umutekano mu Rwanda abashakira amakuru muri FDLR, ngo yatumwaga n’umukozi wo mu biro by’umukuru w’igihugu, ukuriye urwego rw’ubutasi i Rubavu ndetse n’umwe mu bayobozi bakuru ba Polisi y’u Rwanda.

Uyu mugore yavuze ko mu gihe cy’intambara ya M23 yamaze umwaka n’amezi atatu mu ahitwa i Kibumba muri Congo ngo yaratumwe kuneka amakuru kuri FDLR atumwe n’inzego z’umutekano mu Rwanda.

Avuga ko ngo yatangajwe no gufatwa agafungirwa i Kigali kandi yari umukozi w’inzego z’u Rwanda.

Inteko y’abacamanza yamubajije ibimenyetso bigaragaza ko yakoreraga izo nzego z’u Rwanda nk’umutasi, avuga ko nta bimenyetso afite bibigaragaza kuko yakoreraga kuri telephone.

Gusa akavuga ko hari igihe yamuhaye Laisser Passer mu munsi umwe gusa, ndetse akavuga ko Leta yamwishyuriye amafaranga y’ishuri y’umwana we, amafaarnga avuga ko yishyuwe n’umukozi wo mu biro by’umukuru w’igihugu.

Abacamanza bamubajije impamvu tariki 5/12/2014 mu bugenzacyaha yemeye ibyo yaregwaga, byo gukorana na FDLR ndetse ko ibikorwa by’iterabwoba byabayeho yari abizi yanabigizemo uruhare,  we yavuze ko iki gihe yabyemeye kuko yatotejwe.

Ubushinjacyaha bwamubajije niba Lt Col Segayire bita Ninja yaramubeshyeye, uyu mugore avuga ko afitanye ibibazo n’uyu musirikare kuko ngo Mukashyaka ubwe ari we wamutanze muri Rwerere ari kumwe n’abasirikare 30 maze bagafatwa.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Mukashyaka nta bimenyetso bifatika agaragaza kuko ngo Laisser Passer avuga n’ubusanzwe ntabwo igitinda gutangwa, amafaranga y’ishuri avuga ko yishyuriwe umwana we n’umukozi wo muri ‘presidence’ basanze amazina ari kuri ‘borderaux’ atari ay’uwo mukozi wa Presidence avuga.

Buvuga kandi ko kuba yaremeye ibyaha ari uko yatotejwe ngo ntabimenyetso agaragaza nk’impapuro zo kwa muganga ko yahohotewe akabivanamo uburwayi, bityo ibyo byose ngo babifata nk’amatakira ngoyi.

Abo bareganwa bagaragaje ko Mukashyaka ari we wagiye ubashishikariza kuza mu nama zo gufasha no kwifatanya na FDLR.

Emmanuel Ngarambe umugabo bavuze ko Mukashyaka ari inshoreke ye nawe bari kureganwa muri uru rubanza, yemeye ko yagiye i Goma ahamagawe n’umuntu witwa Charles maze babonana akamubwira ibikorwa bya FDLR n’uburyo bashaka ubufasha bwe. Gusa akavuga ko atari azi ko agiye kubonana n’umuntu wa FDLR.

JMV Ruhamanya wari ukuriye amakoperative mu karere ka Rubavu nawe aregwa muri uru rubanza, we aregwa kuba yaritabiraga inama zo gushaka abajya muri FDLR, aregwa kuba yaratanze ibihumbi Magana atanu nk’umusanzu wo guha FDLR ndetse akanashishikariza bamwe mu rubyiruko gusanga abarwanyi ba FDLR mu mashyamba ya Congo.

Muri uru rubanza, abumviswe mu baregwa bagiye bagaragaza ko hari uburyo buziguye cyangwa butaziguye bazi cyangwa babonye n’abayobozi ba FDLR mu mujyi wa Goma gusa bamwe bagahakana ubushake bwo gukora ibyaha by’ubugambanyi, kugirira nabi ubutetsi buriho n’ubufatanyacyaha mu iterabwoba.

Umutwe wa FDLR ushinjwa kuba inyuma y’ibitero by’amagrenade byagiye bihitana abantu mu mujyi wa Kigali na Musanze mu myaka ishize.

Uru rubanza rwasubitswe batatu mu baburanyi ari bo bamaze kumvwa rukazakomeza kuri uyu wa 25 Werurwe 2015 abandi baburanyi bakomeza kumvwa.

Abaregwa bamwe bemeye kuba barabonanaga n'abo muri FDLR i Goma bagakorana inama
Abaregwa bamwe bemeye kuba barabonanaga n’abo muri FDLR i Goma bagakorana inama
Hafi ya bose bavuga ko Mukashyaka ari we wabakanguriye gukorana na FDLR
Batatu bumviswe bavuze ko Mukashyaka ari we wabakanguriye gukorana na FDLR

Patrick MAISHA
UM– USEKE.RW/Rubavu

12 Comments

  • Ibi bintu nidanger, biranyibutsa igihe bafataga abantu muri Kigali bakabafunga ngo n’ibyitso.Ubutegetsi bwose nikimwe ntawuzongera kumbeshya.

    • Umva sha kinyaku,ubwenge bwawe buba kuruwo munwa wawe koko,aho wowe nturi fdlr?uragereranya ibitagerekanya nawe ahubwo bakwitondere uri icyitso cya fdlr,cg se ukaba urwaye mu mutwe?ibyo uvuga nta munyarwanda warokotse ingoma y’abicanyi wabiga pe!

  • Nibyo se ?

  • Kinyakura, ugiz ‘uti ubutegetsi bwose ni kimwe? Uzi ko ureba aho izuru ryawe rigarukiye gusa? Uzi iyo uvuga yenda ngo nta mutwe w ‘abarwanyi utagira ibyitso? Niba kandi utazi kugereranya uzasubire mu mwaka wambere niho babyiga…uragereranya ubutegetsi bwica abaturage bushinzwe kurinda n’ubuyobozi bwagutetesheje ukaba utangiye kuvuga nkutagira ubwenge? Ahubwo nawe uri FDLR! Birababaje cyane kubona muri kino gihugu harimo umuntu nkawe!

  • ark harimo abantu bigize inararityaye mukurogotwa.
    magayane yaravuze ati abo bavantara bazigera icyi gihugu ark bazakivanwamo nk’ubufindo.

    abiyicaje k’untebe isubiranamo barigeze kure n’umuhate mwinshi.

    • kyeretse niba yaravugaga abafaransa igihe batabaraga FAR/Inzirabwoba, kuko baruvuyemo barwirukanywemo nkubufindo.

      kyangwa se yaba yaravugaga FARDC wenda igihe yinjiraga kanyesheja! Birashoboka.

      Naho imyaka irenga makumyabiri byo ntabwo byakwitwa ubufindo.

      Ikyiza wabyibagirwa, ugakunda igihugu cyawe kuko Imana irashaka kuguha umugisha kyimwe nabandi banyarwanda bose

    • @Dodos, nari nibagiwe kukwibutsa ko na FAR yaje muburyo butandukanye(Abacengezi, FDLR…) ifite amazina atandukanye, inshuro zirenze imwe, ariko ikirukanywa nkubufindo.

      ibyo wowe wita isubiranamo ntaho bitaba.

      Nkubwije ukuri ko Imana irinze abanyarwanda, ntakyo bazaba kandi Izarushaho kutuzamura muburyo bwose.

  • Ubutegetsi bwose ‘ n’ubwo wasiga amavuta wa reka .abatica nibande ngirango niwowe utagira ubwege bubona cyangwa ngo bwumve.

  • Hahahh,Saverine ni yihangane, Akazi ku bumaneko nizo ngaruka
    Zako, 95 % ukarangiza upfuye!! Icyakora wowe ugize amahirwe
    Ukarangirije muri Gereza, dore baragukoresheje, ukora amahano
    None barakugororeye! Ibyo uvuga ni ukuri, wakoreraga Leta.
    Ariko hari igihe utakoze neza mission baguhaye! Kandi abantu
    Barakubwiye wanga kumva! None dore na mwene Byoshyo ariwe
    Ninja arakwihakanye!!! Kandi mwarakoranaga!

  • ntaw’uzagambanira Urwanda uzagira amahoro.

  • Birababaje kubona ubu hakiri umuntu wumva yakorana nabantu basize bahekuye u Rwanda bagahitana imbaga y’abatutsi barenga Miliyoni

  • DANIEL urasobanutseeee ubsubirije DODOS numva ndanyuzwe…, courage bantu bajye igihugu kigeze aharyoshye bahuuuu

Comments are closed.

en_USEnglish