Digiqole ad

Raporo y’Umuvunyi: Ruswa mu Rwanda mu 2014. Police niho ivugwa cyane

 Raporo y’Umuvunyi:  Ruswa mu Rwanda mu 2014. Police niho ivugwa cyane

Urwego rw’Umuvunyi mu Rwanda rwasohoye icyegeranyo kigaragaza uko ruswa yari ihagaze mu Rwanda mu mwaka wa 2014, iyi raporo yanzura ko ruswa yagabanutse ugereranyije n’umwaka ushize ariko ko mu rwego rwa Polisi ari ho ikivugwa cyane.

ruswa yagiye igabanuka ugereranyije n'umwaka ushize - Umuvunyi
ruswa yagiye igabanuka ugereranyije n’umwaka ushize – Umuvunyi

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ubu bushakashatsi bwakozwe mu turere 11 tw’u Rwanda twatoranyijwe nta gikurikijwe. Ubu bushakashatsi ngo ibyabuvuyemo byakwizerwa ku kigero cya 95% bugaha umwanya wa 2% ku kwibeshya.

Hagaragaye ‘cas’ 2 510 za ruswa, muri zo 2 446 Leta ngo yagaragaje ubushake bwo kuzirwanya cyangwa kuzihana.

Raporo y’ubu bushakashatsi ivuga ko aho ruswa isabwa cyane ari mu rwego rwa Police ku kigero ubu cya 6,44% (bivuye kuri 10,22% mu 2013), hakurikiraho mu nzego za Leta iri kuri 4,41%, mu rwego rw’abikorera (4,8%), muri serivisi z’ubutaka(2,94%) no mu butabera kuri 2,16%.

Iki cyegeranyo kivuga ko impamvu zigaragazwa mu kwaka cyangwa gutanga ruswa iya mbere ari ukwihutisha serivisi (51,1%), ko aribwo buryo bwonyine bwo kubona serivisi(44,7%), ko ari uburyo bwo kwirinda ibibazo n’abayobozi(21,1%), ko ari uburyo bwo kwirinda kwishyura igiciro cyose cyagenewe serivisi runaka(18%) no gushaka kugera kuri servisi umuntu atari yemerewe n’amategeko(1,1%).

Abasubije ubu bushakashatsi benshi bavuga ko ruswa mu Rwanda iri hasi ndetse igenda igabanuka buri mwaka, bose bagashima umuhate wa Leta mu kurwanya ruswa.

Mu mwaka wa 2014 ruswa yagabanutse cyane muri Police no mu butabera ugereranyije na 2013 ndetse kugaragaza ibibazo bya ruswa bizamukaho 11% ugereranyije n’umwaka ushize.

Gusa gutanga amakuru kuri ruswa biracyari hasi cyane kuko biri ku kigero cya 25,6% mu 2014 nubwo bwose mu 2013 byari kuri 14,3%.

Urwego rw’Umuvunyi rwashyizweho n’itegeko kuva mu 2003 rushinzwe kurwanya no gukumira ruswa, akarengane n’ibyaha bisa nabyo, rushinzwe kandi igenzura ku mitungo y’abagenwa n’itegeko.

UM– USEKE.RW

13 Comments

  • Iyi raporo niyo kabisa, ariko rero hari ikintu u Rwanda rukwiye kuvugurura, wambwira ute ukuntu umuyobozi wa polisi akora ibishoboka byose kudirango bagire isura nziza ariko bakamuvangira?? Uwakubwira umupolisi mushya nasanze Nyanza mu Magepfo ngo bamwita Ndahiro numvaga abapolisi bagenzi be bavuga ngo akuriye abakora amadosiye, kuri we nta kindi abanza kukubwira atari agafaranga, iyo atakubwiye ngo umuzanire aho yiga muri Iniverisiti iri ahitwa ku Bigega umusanga mu mujyi cyangwa ukayaha umugore we, ubwo se muvuga ko yacika gute harimo abantu nk’abo bakidusebereza igihugu? Nibabahe ibihano rwose bikarishye kuko abaturage bafite amakuru afatika. Mureke twubake igihugu tureke kuvangira abaharanira isura ifatika

    • Turebye ayo umupolisi ahembwa ku kwezi aho yirirwa yicira isazi mu maso ku muhanda umunsi wose, mu mvura cyangwa kw’izuba ry’igikatu, njyewe ndamwumva.Bizagera naho mwarimu azajya yaka ruswa kandi ibyo bibaho mu bihigi bimwe duturanye.Ibyo byose, aho kwica Gitera ugomba kwica ikibimutera.Izo za V8 zimunyuraho zimutera imyotsi bituma yumva ko ntacyo aharanira ko abafite ibyo baharanira ari ba nyirabyo.

  • Abantu kuki batava ibuzimu ngo bajye ibuntu? Hari aho kuwa 25.03.2015 mû karere KA Bugesera hakozwe amahugurwa y’abazatera imiti yica umubu utera malaria hagenwe 6000frw k’umuntu noneho umuntu bakamusinyisha 6000 nyuma agahabwa 3000frw bagatanga ubusobanuro KO ari ikode Rya salle y’inama nyamara salle nko Ku Ruhuha itarigeze ikodeshwa amakuru azwi nezo yatangiwe ubuntu!Minisante imare abantu impungenge iki gikorwa kitazatobwa n’imikorere idahwitse.

  • Yego Mugisha we, nukuri uwo mupolisi Ndahiro ndamuzi avuka ahitwa Mugusa muri Gisagara, umugore we koko nawe aba Nyanza, ariko ibye ntibyoroshye nanjye ndabizi, ariko njya nibaza niba ibyo akora batabireba. Uretse na ruswa y’amafaraga ahubwo n’inzoga hamwe n’abagore byose arebaho. Ariko polisi ndayizi izabitahura bamukanire urumukwiye

  • Leta nishake uko yazamura imishahara y’abapolisi kuko iracyari hasi ugeraranyije no kwisoko riri hano hanze!!!Kuko urebye ubu babirukana umunsi kuwundi bakagombye kuba barabiretse bivuze rero ko nabo ataribo.Ahubwo harebwe igituma bayirya kurusha izindi nzego !murakoze.

  • Yebabaweee niba ari uwitwa Ndahiro Manweri yigeze no kuba I nyanza cyera uwakubwira ko niyo akugujije amafaranga adashobora gupfa kukwishyura. Nzi umuntu arimo ideni guhera 2008, ngo amuvuge se? Reka da ngo ntakorwaho

  • uwitwa Ishimwe n’abandi mubyumva kimwe muratubeshya pe! umupolisi ntago ikibazo ari umushahara ahembwa kuko bo bafite n’amasoko bahahiramo ku biciro byo hasi cyaneee! mwarimu ahembwa make kuribo kandi ahahira kw’isoko ministri ahahiramo!! impamvu barya ruswa cyane biterwa n’imiterere y’akazi bakora ko gutanga service ku baturage bakumva ko bamufasha aruko yishyuye kandi ari inshingano z’akazi kabo.barasabwa ubunyangamugayo bakumva ko umuturage ariwe ubabesheje hariya ntago ari favor bamuha bashyizwe hariya ngo bamufashe.

  • hari abarya ruswa muve kuba polisi barayikinisha…
    nonese abayobozi birirwa bavanwaho bakanafungwa bose naba polisi?
    mujye mureba kure

  • AHUBWO BARAGEZE MUKUYIRYA KUKO NIBATONGEZA ABAPOLISI IKIZA KURIKARA NU KWIBA KUKO BABITERWA NUMUSHARA WUR– USENDA
    MUBYUKURI MURWANDA TUTA BESHYE UMWARIMU,UMUPOLISI, NUMUSIRIKARE NIBO BANTU BARI HANYUMA Y ‘ABANDI KUMUSHAHARA BITANDUKANYE NA KARERE TURIMO IYO UREBYE IMISHAYA YABOBANTU MVUZE NI MUBYIGEHO NEZA.
    NAHO UBUNDI BIRAKOMEYE HANZE HANO NIBICIRO BYAHO CYANGWA SE HASHYIRWE HO UBUNDI BUFASHA BWIHARIYE KURI ABO BANTU

  • Abahembwa menshi ni bo barya ruswa cyane kandi ya menshi. Ikibazo si umushahara, ahubwo ni ingeso

  • Ese wa mupolisi Ndahiro niwe muvuga? Sha uwababwira umusaza kugeza ubu wirirwa mu gihirahiro amusaba impapuro ze z’urukiko ngo arangirizwe urubanza ariko yarazimwimye kubera ko umugore waburanye n’uwo musaza amuha akantu, ruswa kuri we ni umunyuzo arebaho, ariko umuvumo umuriho uzamushyira ku gasi pe. Mbega mbega, umuntu asebya izina ry’urwego akorera ubuziraherezo koko?????

  • Sure, after reading these comments, I tried to ask for someone in nyanza, but I didn’t know if in rwanda we still have policemen who are behaving like that, plz he has to change himself and if not maybe police leaders have to change something… But also we as rwanda population, we’re here to help each other in order of building the country’s integrity

  • KUNDA URWANDA NICYO USABWA

Comments are closed.

en_USEnglish