Buri mukozi agiye kujya akatwa 0.3% agenerwe ababyeyi mu kiruhuko cyo kubyara
Kimihurura – Kuri uyu wa 23 Werurwe 2015 ku biro bya Minisitiri w’Intebe, mu kiganiro n’itangazamakuru kigamije kugaragaza ishusho y’imishinga y’amategeko ateganywa kuvugururwa no guhindurwa nk’uko byemejwe n’inama y’abaminisitiri iheruka guterana, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi; Claver Gatete yagaragaje ko nibyemezwa n’Inteko Ishinga Amategeko buri mukozi wemewe azajya akatwa ku mushahara we 0.3% y’ubwishingizi azafasha ababyeyi bahawe ikiruhuko cyo kubyara kubona umushara we 100% mu gihe cy’ibyumweru 12.
Imishinga yibanzweho muri iki kiganiro ni umushinga w’itegeko rigena imitunganyirize y’ibigenerwa umubyeyi uri mu kiruhuko cyo kubyara, inyigo ya politiki y’imyubakire n’imiturire, umushinga w’itegeko rigena umuhango wo kwibuka n’inzibutso zishyinguwemo imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi n’umushinga w’itegeko rigena ibungabungwa ry’umurage ndangamuco.
Ku bijyanye n’umushinga w’itegeko rishyiraho rikanagena ibigenerwa umubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara, Minisiti w’imari n’igenamigambi Claver Gatete yagaragaje ko uyu mushinga nuramuka wemejwe n’Inteko ishinga Amategeko, buri mukozi wese azajya akatwa 0.3% azafasha umubyeyi wahawe iki kiruhuko kubona umushahara we 100%.
Itegeko risanzwe rigena ko umubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara ahabwa ikiruhuko cy’ibyumweru 12, mu byumweru bitandatu agahabwa umushara we wose mbumbe, naho ibindi byumweru bitandatu agahabwa 20% gusa by’uyu mushara asanzwe ahabwa. Ibintu byanenzwe cyane n’ababyeyi benshi mu gihugu.
Minisitiri w’imari n’igenamigambi yavuze ko iri tegeko ryabangamiraga umubyeyi ndetse kikaba cyaragiye kiganirwaho cyane bityo kugishakira umuti bikaba bigomba kugirwamo uruhare na buri wese kuko umwana uba wavutse aba ari uw’igihugu aho kuba uw’umubyeyi wamubyaye gusa.
Amb. Claver Gatete avuga ko mu nyigo yakozwe byagaragaye ko buri mukozi ndetse n’umukoresha agize icyo atanga byafasha umubyeyi wahawe ikiruhuko cyo kubyara kubona umushahara we wose.
Yagize ati “ nk’uko Leta cyangwa umukoresha bari basanzwe babonera uyu mubyeyi umushahara wose mu byumweru bitandatu, byagaragaye ko buri mukozi agize icyo atanga, n’umukoresha akagira icyo atanga byafasha uyu mubyeyi kubona umushahara we wose 100% no muri ibi byumweru bitandatu yagenerwaga 20%”.
Agaragaza icyakorwa, yagize ati “Tubibaze neza, kugira ngo ibi bishoboke twasanze ari uko umukoresha yatanga 0.3% n’umukozi agatanga 0.3%,
umukozi uvugwa aha si uyu mubyeyi wabyaye gusa, kuko umwana ni uw’igihugu, …umwana ni uw’umubyeyi,..ibi byakorwa n’abakozi bose,..baba abagabo cyangwa abagore..baba ababyara n’abatabyara”.
Ibi bizakorwa mu rwego rwo kubungabunga ubuzima bw’umwana kuko ariwe Rwanda rw’ejo akaba n’amizero y’ejo heza.
Gusa ngo uyu mubyeyi nawe arasabwa kuzajya aba yaratanze umusanzu we nibura mbere y’ukwezi kugira ngo agire iki kiruhuko.
Inzibutso zigiye gushyirwa mu byiciro.
Ku bijyanye n’umushinga w’itegeko rigena umuhango wo kwibuka n’inzibutso zishyinguwemo abazize Jenoside, Minisitiri w’umuco na Sport; Julienne Uwacu yavuze ko iri vugururwa rizashimangira kubungabunga inzibutso n’ibizirimo gusa ngo hakazagaramo impinduka yo kuzishyira mu byiciro ku buryo hazaba hariho uburyo buhamye bwo kuzicunga n’abagomba kuzicunga.
Yakomeje avuga ko mu ishyirwa ry’ibyiciro ry’inzibutso hazagenwa n’inzibutso zizashyirwa ku rwego rw’isi ku buryo umubare w’abatuye isi bazi ibyabaye mu Rwanda uzarushaho kwiyongera.
Uwacu Julienne yavuze ko kugeza ubu inzibutso abantu bazishyiraga mu byiciro bitewe n’inyito urwibutso rwabaga rufite gusa ngo inzibutso nyinsho zizashyirwa mu maboko y’uturere.
Naho ku bijyanye n’umushinga w’itegeko ry’inyigo ya politiki y’imyubakire n’imiturire, Esther Mutamba umuyobozi w’ikigo gishinzwe imiturire, Rwanda Housing Authority, yavuze ko ikigamijwe mu kuvugurura uyu mushinga ari ugushyiraho uburyo buzafasha abantu bose kubona amacumbi.
Yavuze ko uzatuma gahunda yo kubaka inzu ziciriritse ishyirwamo ingufu, ndetse no korohereza abaturarwanda kubona aho bacumbika ku buryo n’ubutaka bwabo bwaba ingwate bakabona ba rwiyemezamirimo babubakira.
Iyi mishinga yose yavuye mu byemezo by’inama y’abaminisitiri yo kwa 20 Werurwe 2015, ikazashyikirizwa Inteko Ishinga amategeko kugira ngo iyinononsore ishyirwe mu igazeti ya Repubulika y’u Rwanda.
Photos/Martin NIYONKURU/UM– USEKE
Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW
65 Comments
Iyo nkunga y’ikigega ni ngombwa ariko yatangwa n’umukoresha n’abakibyara cyangwa se bikaba umusanzu wa rimwe mu mwaka, kandi nabwo umugore wabyara aban barenze batatu ntayihabwe ,kuko uruganda rufite abagore benshi rwabura umusaruro.Ese ubundi ubwo ibyo ntibibangamiye abagana PF(Planing Family), bafite umugambi wo gutanga umusaruro ku kazi ? Ese ko abikorera babyara bo ntibamare icyo gihe cyose mu rugo? mubitekerezeho neza.
Murakoze.
Iyo nkunga y’ikigega ni ngombwa ariko yatangwa n’umukoresha n’abakibyara cyangwa se bikaba umusanzu wa rimwe mu mwaka, kandi nabwo umugore wabyara aban barenze batatu ntayihabwe ,kuko uruganda rufite abagore benshi rwabura umusaruro.Ese ubundi ubwo ibyo ntibibangamiye abagana PF(Planing Family), bafite umugambi wo gutanga umusaruro ku kazi ? Ese ko abikorera babyara bo ntibamare icyo gihe cyose mu rugo? mubitekerezeho neza.
Murakoze.
ibyo ngo ko abikorera batamara icyo gihe cyose ntiwabivuga kuko bo isaha ni saha aba yajya kureba umwana cg yava mu rugo igihe ashakiye naho umukozi wa leta wasize umwana w’ukwezi n’igice akajya mu kazi agahabwa isaha yo konsa imwe kdi yasize umwana utarabasha kunywa amata urumva ko cyari ikibazo gikomeye. rwose bazabyemeze ni byiza.
ni uko ni uko ngaho nimutware mwubake indi miturirwa bababwira iki….ubundi se mwavuze nakongeraho iki?!
Iyo nkunga y’ikigega ni ngombwa ariko yatangwa n’umukoresha n’abakibyara cyangwa se bikaba umusanzu wa rimwe mu mwaka, kandi nabwo umugore wabyara aban barenze batatu ntayihabwe ,kuko uruganda rufite abagore benshi rwabura umusaruro.Ese ubundi ubwo ibyo ntibibangamiye abagana PF(Planing Family), bafite umugambi wo gutanga umusaruro ku kazi ? Ese ko abikorera babyara bo ntibamare icyo gihe cyose mu rugo? mubitekerezeho neza.
Murakoze.
muzabanze mumanuke kuli field mubaze icyo abakozi ba Leta babitekerezaho aliko jyewe icyo nzi cyo umushahara wumukozi nta muntu numwe (personne physique ou personne morale) ufite uburenganzira bwo kuwukoraho. mwihuzagulika mu byo muli gupanga, kuko hali byinshi muli kugeraho mu Manama mukora dushima, mwibivanga rero. May God Bless our country.
Michel iby’uko ntawe ufite uburenganzira bwo gukora ku mushahara w’umukozi wabikuye he? Iyo amategeko abiteganya bawukoraho da. None se wagize ngo imisoro n’amafaranga ya pansiyo ntava ku mushahara. Bayakuraho se wabemereye cyangwa itegeko niryo rituma bayakuraho. Ubufatanye ni ngombwa muri byose.
Mu Rwanda nsanga duhuzagulika cyane buri gihe tugenda dufata ibyemezo nta vision ndende dufite.Hari ubwishingizi ku mukozi busanzwe RSSB.Uwo mukozi mwibuke ko aba afite n’abana agomba kurihira kandi amashuli arakosha nubwo bitavugwa. None se umukozi azajya akatwa 2?Inzibutso kuzishyira mu maboko y’uturere ndabona arukugora uturere.Niba no kwesa imihigo bibananira, bagatekinika kugirango berekane imibare myiza ya mitiweli ubwo bazabigenza gute?
Hazibukwe
1.% yabagore babyara badafite akazi.
2. Umuntu wese ufite icyo yunguka buri kwezi yagombye kuriha % Kumubyeyi we. Imvune umubyeyi agira ninyinshi kuruta Reta kure.
Ariko ubanza n’uvanaho ayo kuvuna za MAYIBOBO mu muhanda, abasabirizi, kuriha amashuri y’abatishoboye byakunda.
harubwo umuntu ashobora kuvuga ikintu ukibaza uburyo yagitekereje bikakuyobera! gusa iryo tegeko ntiribaho. nigute wasinya amasezerano, ugateganya ko n’umugore utashatse azabyara? ese 0.3% kuri salery by’abanyarwanda bose yose yakora kubiruhuko byagenewe ababyeyi? ayasaguka yajya he? ibyo ntibyumvikana. ubwo n’abandi banyarwandakazi badakorera leta bajya bahabwa na leta amafaranga cg abatabyara bagahabwa impoza marira. kuko ntakuntu wakata utabyara ngo uhembe uwabyaye kugahato. ahubwo hakwiye ubushishozi kuwabitekereje. murakoze.
Abantu baragoye kabisa. Bari bamaze iminsi basaba ko iki kigega cyajyaho, none bigeze ku ntambwe nziza ngo babitekereje bate? Musome mumenye ahandi uko bigenda.
aha wapi murabura gushishikariza abantu kuboneza urubyaro ahubwo bajye birirwa babyara tubahemba gusa.umushahara wumuntu ni ntavogerwa hazajyeho ikigega kuyatanga bibe ubushake.ese abandi bo batarabakozi muzabahiki abana babo se sabigihugu.
Ariko rwose nsigaye nibaza niba abatuyobora barize !!!!!
How can I be responsible for someone life plan ( to give birth or not), niba abana ari ab’igihugu, so what about our taxes ? Niba umuntu afite gahunda yo kubyara, then go to insurance company and buy work-leave insurance package! Frankly speaking ibi birimo cheap analysis.
Cyubahiro, ni byiza no kubaha abakuyobora. Uribaza niba barize. Niba ushaka kumenya ko bize kora ubushakashatsi umenye uko ahandi bihagaze. Urasanga twari mu bihugu bike bitari bifite ubu bwishingizi. Biragufasha kumenya ko ugikeneye kwiga nawe.
is too much, ni byinshi badukata nibarekere aho, ahandi nawe uvuga uko urabizi ko badakata ama franga yo kubyara kwabantu, ubu nubwishingizi mubundi, twasabye kuvuza ababyeyi bacu murabyanga, none ngo dutange aya abagore babyara, please ntimukicare mu ma bureau yanyu ngo muture abantu hejuru ibintu bidafite aho bihuriye, mumanuke murebe ama frnaga badukata kumishahara uko angana, none umuntu azajya avunikira iki koko. Musigeho murekere aho ducyeneye kubaho mwokabyaramwe. HE natuvuganire we yambyunva ko ibi mugiye gukora atari bizima pe
mwitondere iri tegeko ryo gukata salary. Numva approche nziza ari ukubanza kubaza ba nyirubwite. Naho top down approach yo gushyira mu bikorwa policy runaka ituma abantu bagira tension na impression itari nziza kuri leta. bagahora bumva ariyo kubakata amafaranga (Agaciro, Umutekano, umusanzu wamashuri, umusanzu wa FPR, …) Too much deduction
Nonese ubwo n’abagore batabyara nabo bazajya babakata amafaranga yo guha abagore bari mucyiruhuko cyo kubyara? Ahaa nzaba mbarirwa ra!
ndumiwe ndacecetse ntacyo mvuze
Haribintu biba mugihugu, ukibaza niba koko biba bikwiye kumera gutyo bikakuyobera…Yego policy ningombwa ariko kuki ziza nkinkuba? kuki hatabaho ubushakashatsi bukagaragaza needs zibyo muvuga? Nigute Gatete ashobora guteganyiriza amafaranga y’ababyeyi? Icya mbere uyu mushingwa ntiwarukwiye kubarizwa MINECOFFIN, wakagombye kuva muri minister y’uburinganire, ikagaragaza impungege itewe numushahara w’umugore. Ikindi kandi kubyara ni social responsibility, dufite 12 million zabaturage, murambura bourse abanyeshuri kuko mwananiwe kubafasha kubera ikibazo cyamikoro, ntimukemuye ikibazo cyabo mumashuri, ntimukemuye ikibazo cya mayibobo, ntimukemuye ikibazo cyamacumbi ariko murimo gushishikariza ababyeyi kubyara mu buryo butaziguye, turavahe tukajyahe? Hari ababuze imbyaro, nonemurabakata bazi neza ko batazabyara, nubushinyaguzi butoroshye..icya 3. Aya mafaranga 0.3% Yizwe nande mubuhe muryo? nigute wicara ugakora imibare muri ministeri ukayishiraho hatabayeho ubushakashatsi? kuki mwirengagiza izindi nshingano zabandi zidashamikiye kuri leta abantu baba bafite mumibereho ya buri munsi? Nibabanze biteganyirize ubwabo, muyabakate, biteganyirize, kuko kubyara ninyungu bwite,hanyuma abapfakaye, abatabyara nabandi batibona muriki kiciro bamererwe neza…Gusa nasaba za Ministeri kujya babanza kubaza public opinion kuko wa mugani wa president bibwira ko aribo bitangaza, bazibyose…ibi bintu bituma ubuyobozi bwose butakaza credibility abaturage baba babafitiye…Murakoze
Kate, bite byawe. Uyu mushinga umaze imyaka irenga 6 wigwaho. Ufashweho umwanzuro kabiri mu nama z’umushyikiraho. None uravuga ngo uje nk’inkuba. Kw’itariki ya 8 GASHYANTARE ahabaye ikiganiro mbwirwaruhame, ntiwigeze ugira icyo uwuvugaho. Ariko kuko ushaka kumenya bicukumbuye, kora ubushakashatsi umenye uko ahandi bikorwa. Kudasoma nibyo bituma abantu bavuga icyo bishakiye, bakayobya n’abandi.
@Pindi, uzabaze ntabwo inama y’umushyikirano ariyo ishyiraho amategeko kuko umushyikirano nta nahamwe wanditse nk’urwego rwa leta rushyiraho ibyemezo.Ariko kuki abanyarwanda tudasobanukiwe n’uko igihugu gikora? Ngo imyiherero ugasanga n’abatagombaga kujyamo kuko muri leta ntacyo bashinzwe ugasanga nibo bari imbere hamwe n’abandi bayobozi.Uwakubaza urwego rwa leta Mme Kagame ayobora warumbwira? Kuki mu Rwanda tukivangavanga? Ngabo abapolisi n’abasilikari bivanga mu buyobozi bw’uturere n’ibindi.
Ibyo Kate afiteho ikibazo nanjye mbyibajijeho nsanga Kate afite ukuri. Mbere yo kuvuga kuri ibi byadutse nagirango nibarize abasoma hano kutubwira ariko hatabayeho gutukana Ese amafaranga yagiye mu Kigega Agaciro bivugwa ko agiye gushorwa mu mishinga bavuga ngo ifitiye igihugu akamaro iyo mishinga yaba yaratangiye cg ni imishinga izahora ivugwa mu mpapuro kugeza Yesu agarutse??? Ibi ndabivugira iki?? Ni uko Leta yakagombye kureba abo isaba niba nayo iba yabahaye ubwo bushobozi niba ahubwo atari uburyo bwo gusonga abantu bwa kabiri. Ikindi nuko ari mu Rwanda honyine numvise umuturage asabwa gufasha Leta guhanga imishinga aho Leta yakabaye ariyo ifasha umuturage kwihangira imishinga. Ikindi ariya mafrw natangira kwakwa imcungire yayo izamera nk’iya FARG nayo yagiye akorwamo kandi abayakozemo kugeza ubu ntawigeze ahanwa ngo bimenyeshwe abantu (public announcement). Ariya mafrw nayo azanyuzwa munzira zimwe naziriya kuburyo ubu buryo mbona budahwitse. Hari uwitwa Pindi nabonye uvuga ko ahandi bishobora kuba bikorwa ariko ndamusaba atange urugero rumwe hanyuma dukoreshe ikoranabuhanga bizaba byoroshye kubyumva. Abantu mureke kubacurika diiiiii!!!!!
Ruhango na Kabano, nimwicecekere abantu nka Pindi (basoma) nibo igihugu gifite bazi byose nkababandi bakoze umushinga Hydro-power plant, mukuwurangiza bibuka ko namazi yarakenewe ariko ntago bayashizemo, niba imashini yari gutourna ibitaka simbizi..Noneho ikintangaje cye ngo inama y’umushyikirano hahaha, yasimbuye inteko ishinga amategeko? niba itanga proposal nikimwe nuko abantu, cyangwa ikiciro runaka cyabantu, bashobora gutanga ikifuzo cyabo mu rwego rwigihugu rubifitiye ububasha, bakagisuzuma…umushyikirano ntushiraho amategeko, ntibyigeze bibaho…Abafatanyabikorwa biri tegeko, ndavuga minicoffin, niyo izaba ishinzwe implementation yaryo, kandi yararigizemo uruhare mwitegurwa ryaryo, monitoring nanone ikazakorwa nayo, ubwose umuvunyi kuki ibintu nkibi batabyamaganira kure bagategereza ko umuntu ashinjwa ruswa kugira ngo bamenye ko hari ikibazo???
Nashakaga kugira icyo mbivugaho but I was advised by my lawyers not to. Ariko ngo mugira umuntu ushinzwe gusoma comments z’abantu mbere yo kuzipublia? Mwaragowe kabisa.
Iyo misanzu ni myiza ubwayo, ariko nirimo gukorwa mu kajagari kuburyo biri bwumvikane nabi cyane bikomeye.
Mu bihugu bikomeye byo kw’isi haba muri america, iburayi, asie hose ikiranga iterambere rirambye ku bene gihugu ikiz imbere ni SECURITE SOCIAL.
Niyo yiyi leta irimo yubaka ariko birimo gukorwa nabi biragutamye.
Ubundi icya mbere gikenewe n’IKIGO GIKUSANYA IYO MISANZU.
Tuvuge yuko cyakwitwa MITIWERI.
Cyi kinjiramo umusanzu uvuye ku mukoresha uva ku mukozi bizafasha umukozi urwaye uwabyaye ugize impanuka mu kazi.
Naho RSSB igafasha ugeze muza bukuru.
Ikibazo mbona gikomeye ni misanzu imwe idasobanutse.
Uwu mutekano kandi ministere ibishinzwe ifite abawucunga babona bugdet !!!
Uwa FPR kandi abanyarwanda bose batayirimo !!!!
Naho ubundi iyi nyigo ikozwe neza yataganishaga heza.
Jye nsoze ntanga inama yo kwigira kuri SECURITE SOCIAL ya BELGIQUE kuko around the world naba mbere kwicyo kintu usanga umuturage wese uriyo agira icyo abona kimutunga bitewe nuburyo securite social yabo yubatswe mo.
Uvuze ukuli.
Njye ikibazo mpise nibaza n’iki: kuki batagaragaza umubare w’abagore babyara buri mwaka kugira ngo tumenya budjet ikenewe?none se kuki batareka abakozi ba leta bakabanza kubitangaho ibitekerezo?urwego rw’abadepite rumaze iki ko rutamanuka ngo ruganirize abo bireba?Ese leta yaba ikennye ku buryo itashobora guhemba ababyeyi baruhutse?
Ntibyoroshye
ndumva karabaye ra.ubwo se nkumuntu utazigera agata icyo kiruhuko ntazabirenganiramo ahemba abandi we batazamuhemba?Muzaba mumbarira da
Burya guhemba uwabyaye ni umuco nyarwanda.
Rwose ababishinzwe bajye baha agaciro Abakozi ba Leta ntibagafate ikemezo kibareba batagishije inama. Ese ibi Minister GATETE avuga yabajije abahe bakozi? Ikindi Leta yazakoze isesengura muri rusange ikareba imisanzu ikatwa abakozi ba Leta buri kwezi. Rwose umushahara w’umukozi ukwiye kubungwabungwa dore ko utanajyanye n’ibiciro biri ku isoko. Gukomeza kuwukata rwose ni ugusonga umukozi. Leta nibyishingire 100% nk’uko byari bimeze muri Sitati ya 2002. Ubundi se babihinduriye iki?
ariko MINECOFIN ubundi ibi ivuga biri munshingano yayo cg ni inshingano za MIGEPROFE ndumva Minister yibeshye akajyana ibitaribye !!!!!
nkeneye ibisobanuro!!!
Ikindi twigishe abantu kuringaniza imbyaro naho ibyo gukata salary y’umuntu ni umutungo we bwite deductions nyinshi rwose ndumva muru iyi vision twakaziretse uwabyaye agafata responsibility ze!!
Minecofin ibijyamo kuko ariyo ifte ubwiteganyirize mu nshingano ze. Ubwo kandi uravuga kuko ufite umushahara, abatawufite bifuza kuwugira n’ubwo babakata! Gushyira hamwe byubaka igihugu.
ahubwo se kuki bakata amafranga kandi biriya byose byakagombye kujya muri assurance wubuvuzi!! narumiwe gushyira hamwe si ugukama ikimasa ayo duhembwa turayazi rekera aho Mugabo iryo kataryahato nahato ndumva ridakenewe niba ushaka kubyara bibe responsability yawe wowe solidarity
Pindi, urakoze kubyo uvuze,ariko ndagira ngo nkumenyeshe ko, niba ubizi cyagwa se utabizi, uzi uko bashiraho policy? cyangwa nawe uravuze gusa…cyane cyane iyo ifite aho uhiriye na rubanda nyamwinshi? Kuba imaze imyaka 6 bivuze iki se? ikibazo si how long it has been kept under shelves, icyangombwa nibiyikubiyemo…niba se yari yuzuye amafuti nkayo yose bazayemeze kuko mwabisabye? Ikindi kandi, ibiganiro mbwirwa ruhame ntabwo ari forum ya policy debate, haramategeko agenga imitunganyirize nivugururwa ry’imishinga yamategeko, ntabwo rero mu ngingo zayo havugwamo imbwirwa ruhame…Yego kubera polical interest, umuyobozi cyangwa urwego rukuru rwigihugu rushobora gufata ibyemezo bikemezwa nkitegeko ariko mugihe bigaragara ko ari cas de force majeur, bitabaye ibyo imishinga yose yamategeko ikurikiza uburyo bwagenwe, harimo no kubaza abo bireba kugira ngo implementation yayo itazateza either moral, mental, physical cg psychological or social concerns. Ikindi kandi, dore aho bipfira naho mwanga ko bigibwamo impaka, abariyo bakibwira ko aribo bazi ibintu, nyamara byamara gupfa bati nasezere…Kuki mwanga ababa nenga? perezida yabisubiyemo ati mujye mugirwa inama, uko byaba bimeze kose bibafasha kunoza gahunda iteganyijwe, ntabwo arukurangiza ibintu nko muvuge ngo ibyo mwahize bigeze kure…no way…Minicoffin, ntaho yakagobye kugaragara muri iyi mishinga kuko habamo conflict of interest, ubwo se credibility yayo niyihe? ubona iyo bavuga ngo bari kwiga umushinga witegeko rikumira isesagura ryamafaranga no kuyarinda guta agaciro…ariko bagiye muri za salaire nkaho bashinzwe abakozi ba leta numurimo cy social affairs…it’s ridiculous…
I like you thought process and the way it is structured, ushobora kuba warasomye kweli, ndetse nakwemeza ntashidikanya ko utize ULK !
It is indeed ridiculous. Iri ni nka rya tegeko ryo gukata Frw ya FARG, aho wasangaga n’uwacitse ku icumu nawe bayamukata !!
So weak a system !
ariko abantu turi ba ntamunoza pe. iri tegeko ku batari babizi abanyarwanda benshi twari turitegereje kandi riradushimishije. Abantu murakabya ngo bazajye muri securite social ya belgique hahahh mujye mugereranya ibigereranywa mwibuka aho muva naho mujya. Iri tegeko si ikimanuka ryizweho kandi turarishyigikiye naho kuvuga ngo abakora planning familial erega nta batayikora kandi twese twarakanuye ababyaragura si abo bakozi ni abo baturage kandi njye mbona ntako batagize kuri %. Naho abibaza ngo abatabyara bashiki banyu, babyara banyu, ba nyoko wanyu,ba nyogosenge, abagore babakuru banyu, abagore b’inshuti zanyu, abagore banyu bazabyara. Utisanga muri ibi byiciro ninde? Ese ko mutanga aya pansiyo byo babanjije kubabaza? Nuko mubishaka se? Ni ugukunda kwandika gusa cg? Naho kuwibaza kbijyanye na securite sociale ayo mafaranga yose azakusanyiriwa hamwe ariyo; aya pansiyo 6%,ay’ibyago bikomoka ku kazi 2%,aya maternity leave 0.6%. Mureke kujya mubona ibintu byose mu mukara. Nta nubwo ari ibihembo ku babyeyi ni uburenganzira bw’umubyeyi kuko kubyara si icyaha niyo ngumba yifuza kubyara nuko itangishaka(Imana).Ikindi muri iki gihe ntawe ugifite gahunda yo kubyaragura uretse ko ari ni uburenganzira bw’umuntu.Abayobozi bacu mwakoze ni ubundi mureba kure Nyagasani abahe umugisha.Mujye munyurwa.Proud to be Rwandan.
Wowe witwa cg wiyise Akaliza anisia, yego nuburenganzira bwo gutanga igitekerezo, aliko hari aho wakoresheje amagambo atari meza, “kubyaragura” ni imvugo nyandagazi rwose!
Jyewe mbona ikibazo atari amafranga yemejwe, ikibazo gikomeye ni uburyo bikorwamo.
Ese ubundi ko ababyeyi bari basanzwe bafata iyo mezi atatu ubuzima bugakomeza, simwe mwatangije “umushinga” wo gufata ukwezi kumwe n’igice??????
Ese mwasanze atatu yari yarahombeje leta???????????????
None buracyeye ngo bisubire ku mezi atatu aliko abakozi bose bakatwe 0.3%! Ese iyi percentage mwayibaze muhereye ku ki???????????????
Ese gukata abakozi bose mwabyizeho mubona aribyo bibereye kandi ko nta ngaruka bizagira ku mukozi???? Aha ndashaka kuvuga ni uruhe ruhare rwe muribyo byose? Ese muzi status social ya buri mukozi?
Ese ko mutakase ku mushahara amafranga ajyanye no gushyingura umukozi witaby’Imana, ntimwavuze ko azajya atangwa na leta?
Ibyo biraruta kuko ntawudapfa cg ngo apfushe.
Ese iyo ayo mafranga leta ishaka ahandi iyakura idakase UMUKOZI WESE, itanamumenyesheje.
Si UGUPINGA IGITEKEREZO cyo gutuma umubyeyi yabona umushahara we wose mugihe aruhutse yita ku mwana…ariko se nibarize…ubwo baba babanje kwiga ikibazo mu mizi…ahubwo ubanza nagihindurira izina Kikaba ikigega gihemba Umugore wese wabyaye,,,kuko twese turi ab’igihugu…impamvu aba bakuru babyemeza ni uko bafite imishahara y’imirengera bakagira n’ibyo batishyuzwa..fata nka mwarimu byose ubyishakaho..n’imisanzu iri hanze aha isabwa…bagakwiriye kubanza kwiga ku kibazo cy’isumbana rihabanye ry’imishahara…ariko mujya mwibaza intera iri hagati ya mwarimu ufite tuwuhimbe 50 000 frw,,,na minister Gatete ukuka miliyoni zirenga ebyeri…2000 000 frw…amukubye inshuro 40 zose…ati mutange imisanzu…yewe kurya nta ruvugiro ngo tubabaze barye iminwa…ntibatubwiye ko ubukungu bwazamutseho 7% kose none no guhemba uwabakoreye ni ihurizo…Nzaba Ndora
shami, witiranyije ibintu wa muntu we. tpr, pansiyo, n’zindi deductions sur salaire zo ni ngombwa kuko byitwa deductions sur salaire, aliko nyine nta ufite uburenganzira bwo gukora ku mushahara w’umukozi uwaliwe wese
Aho gukangurira abantu kubyara bake; noneho mugihe kujya mubahembara ko babayeye!!! Ndumva iki kigega kikwiye kubaho ariko umusanzu ugatangwa n’umuntu wese wifuza kubyara; naho utanzwe na buri wese; abatabyara n’abarangije kubyara baba bahaniwe kutabyara. Nkuko umubyeyi ashobora gufata ubwishingizi bw’amashuri y’abana ataranabyara; hari hakwiye kubaho ubwishingizi bwo kubyara ku babyifuza; abadashaka kubyara mukabaha amahoro. ARIKO NTIBYUMVIKANA UKUNTU WANTANGIRA ABANDI UMUSANZU WO KUBYARA KANDI WOWE WARABYANZE UBIREBA!!!
Muraho. Nukuri nemera gahunda yo guteza imbere abagore. Nemera kandi ko yahembwa amfaranga ye yose mugihe agiye mukiruhuko cyo kubyara. Ariko sinemera ko gahunda ya Leta yo korohereza abashoramari ikorwa hifashishijwe umushahara wumukozi nawo wintica ntikize. Ese koko inkoni yumwana ihoza undi? Ese abayobozi baricara bagafata ibyemezo nkibi birengagije ubuto bwumushahara wabakozi? Ese bazi ko abenshi mubakozi bafite imyenda kandi uwo mushahara Akaba ariyo ngwate batanga. Mubyukuri Leta nireke gutonesha abakoresha, ngo irenganye abakozi. Njye nibaza ko 0,3% yagombye gutangwa na Leta, yo ifite inshingano yo kureshaya abashoramari ndetse no guteza imbere umunyarwandakazi.
Bayobozi mujye mwita kunyungu za bose kandi mutavangura
Kandi mujye mwita kuri comments nkizi. Sibyiza gufata icyemezo kumushahara wumukozo ngo ni uko umuhemba, nawe hari service aguha.
Thks
Ikindi nkomerejeho ni ukubwira Leta ko niba igiriye imbabazi uwo mubyeyi kuki irinda kujya gukora munda abandi yakwemeye ko ifashe responsability ikazajya imuhemba ayo mafrw yose muri kiriya gihe kigiye guteza ibibazo. Hanyuma imishahara y’abandi ikayireka ko aho ariho ndimo kuboneramo andi manyanga kandi azashyira akajya ahagaragara. Ntimuzampeho mpemuke ndamuke iyo ntikwiye muri iki gihe abantu bicira isazi mu maso!! Ibyo nibyo bita kuzuza igihuru (inda)
Ibi ni byo rwose pe umugore mu rwanda agomba kwerekana itandukaniro kw’isi. Duteze imbere umutegarugori. Thanks
mwemerere ababyeyi ikiruhuko kuko umwana yaharenganiraga ndetse nuwabyaye kdi ugasanga hari ababona bya byumweru abandi ntibabibone mbega wagirango itegeko ntiryari rimwe ku bakozi bose.
Birababaje kuba umukozi kuri iki gihe nta burenganzira ku mushahara akigira. Kuba mu rwanda imishahara iri ku rwego rwo hasi ugereranyije n’ibihugu duturanye. Ibi tukabihera k’ubushobozi bw’umunyarwanda bwo kugana isoko. Gusa ikigaragara n’uko dukwiye kujya twitondera amatora y’aba Député kuko bigaragara ko dufitemo abafite ubushobozi buke bwa analyse.Ndahamya ko batarumva icyo bivuze kuba intumwa ya rubanda.Minister nta kosa afite kuko we araharanira gukemura ikibazo kimwe gusa nticyakagombye gukemuzwa ikindi. Umushahara ntabwo umukoresha yakagombye kuwugabagabanya ibibazo bitandukanye nkaho umukozi adasanzwe asora umusoro uhagije.
NKUNDA KO BAMWE MUZI KUVUGA GUSA MU KANDI KANYA MUKIVUGURUZA! UWO GATETE UVUGA UHEMBWA IZO MILIYONI AYO 0.3% AZAYISHYURA KANDI USHOBORA GUSANGA ATANAKIBYARA ARIKO ARASOBANUTSE NAHO UWO MWARIMU UVUGA NIWE UZATANGA MAKE KANDI UGASANGA ARIWE AKENSHI UZABIGIRIRAMO INYUNGU. NTIMUKAVANGAVANGE IBINTU.
@ AKALIZA ANESIA
soma neza igitekerezo cyajye sinigeze ngaya uyu mushinga ndanawushyigijiye cyane ahubwo natanze inama aho ukorwa neza nti tubigireho iwacu binonosorwe !!!!
Wanyumvise nabi.
Ntabwo byumvikana ko, mu gihe abakozi bamwe barimo bataka ko bahembwa intica ntikize, noneho Leta yashyiraho itegeko nka ririya ryo gukata andi mafaranga kuri iyo ntica ntikize, na nyirubwite batabanje kumubaza icyo abitekerezaho. Birababaje.
Rwose ntawanze ko abo babyeyi babyara kuko niko Imana yabishatse, kandi nta n’uwanze ko bahembwa umushahara wabo wose mu gihe bari mu kiruhuko cy’ibyara. Ariko rero umuti w’icyo kibazo ntabwo ari ugukata umushahara wa buri mukozi wese ngo bahembe wa mubyeyi wabyaye akajya mu kiruhuko.
Ese ko kera abo babyeyi bahembwaga n’umukoresha umushahara wabo wose kandi bari no mu kiruhuko, kuki ubu ho atariko byagenda. Umukoresha akwiye guhemba umukozi we mu gihe ari mu kiruhuko, ntabwo ari umukozi ushinzwe guhemba mugenzi we akatwa ku mushahara we bwite.
Ariko abayobozi babaye bate bakangurira abanyarwanda kubyara abo tubashije kurera none ngo dutunge uwabyaye;ubwose babona uwo mubyeyi yongereya ubuso bwu Rwanda bukava 26 338 km kare kugirango ahabwe ibihembo cg yongereye umusararo w’ubuhinzi n’ubworozi.Ibyo ntakuri kurimo ahubwo bazajye bacibwa amafaranga kuko batuma ubuzima buhenda mu gihugu.
Ariko Abayobozi bavuga ngo imishahara ikatwe hari impamvu. Bo bagira “avantages” ziruta umushahara wabo ari zo za “lump sum” n’ibindi, iyo bavuga ngo umushahara w’umukozi ukatwe izo “avantages” zo ntiziyegeyezwa. Urumva rero ko hababaje ucungire kuri ka gashahara gusa bakata uko bishakiye. Rwose si byo bikosorwe.
Munyambo na Albert Gasana ndumva twaganira tugahuza, agombe kuba afite notion zihagije zo mw’ishuli ntabwo ali kimwe na Shami.
Maze mushake n’uko mituel yagira ingufu nyishi kugera kuri nuveau ya Rama nabyo byaba byiza cyane.
Agize gufata icyo kiruhuko kingana gutyo, agize kunguka umwana, agize gusigarirwa kukazi, nibarangiza bamukurikize amafaranga y’uwamusigariye kukazi…Ibi bintu ntibifututse habe nabusa…Igitangaje muribyo nuko kubyara ninyungu bwite mbere yo kuba izigihugu… ntabwo ari nyungu rusange…ubona iyo bavuga ngo bayakate abakozi kugira ngo hubakwe amashuri, ibitaro se, cyangwa ibindi bikorwa bifiye runini bose…
NI UGUKABYA UBUNDI SE BAGIYE BAYABAHEMBA YOSE AHUBWO BAKANAGIRA ANDI BABONGERERAHO
Aho bukera nzisanga umushahara wanjye urangiye neza neza…
Abifuza kumenya uko ahandi bikorwa hano muri belgium, mutuel y ‘umubyeyi wabyaye niyo imuhemba umushahara mu gihe ari mu kiruhuko.ndumva abantu bakora bagombye kugira muri mutuel zabo umbwishingizi bubafasha muri congé zo kubyara. umunsi mwiza turabatashya.
Ndabona harebwa ahandi hava igisubizo aho gukata umukozi usanzwe imibereho ye na we itamworoheye.Waba uri umukozi ukaba waririnze kubyara benshi kuko utabona icyo ubareresha, ngo ugiye gukatwa? Aha muharebe neza, murebe niba bitatera ikindi kibazo gikomeye kiruta ikibazo cyari kiriho.
Hari ibintu bibiri bitandukanye mbona abatanga ibitekerezo bavanze:
1) guhemba 100% umugore wabyaye amezi atatu. Ibi ndabishyigikiye cyane.
2) gukata umushahara w’umukozi cg ikigo cyigenga ngo uhembe abagore babyaye batagikorera : ibi ndabyamaganye cyaneeee.
Impamvu: nta muntu wakagomye kwirengera ibibazo by’abandi kubw’itegeko!
Leta ikwiye gushyira mu gaciro ririya tegeko rigahindurwa abakoresha bagahemba 3 mois nk’uko byahoze hadakozwe ku mishahara y’abakozi.
Sinumva ukuntu uwagize ibyago byo kutabyara, uwabuze uyimutera cg uwo ayitera, uwifashe kubera kubura abona bihenze,…. vazishyurira uwo badahuje ibibazo ku ngufu????
Yewe iryo tegeko rigiye kurengera ababyeyi ntako risa rwose. Kwibonera cash wibereye murugo nu mwana .Jye ni bera muri Scandinavia narabyaye kandi umushahara wanjye ndawubona bibereye murugo kugeza umwana agize amezi 10
.so ayomahirwe ntimuyiteshe nyabuna. Murakoze
DIASPORA wowe uravuga ikiii kwaho Belgique mwabaye nk’ikimasa kishwe n’imbeho kutimya.
Ubwo nibyo mucunganywa nabyo byu busa mubure gukora !!!!
CHAUMAGE ko bayibafungiyeho murerekeza he ???
CPAS kwigiye guhabwa umubiligi nabwo ntarenze 6 months ayibona muragana he ???
Igihugu kitagira job ,utuzu tungana urwara imishiha misaaaaa
Puuuuu uragapfa nta kugarutse mo wa burayi weeee
Uwatura Canada na Kigali ntiyaba iburayi
GISA, navuze ibyerekeye uko ababyeyi babyaye bahembwa na mutuel zabo mu gihe bari mu kiruhuko muri belgium, nabitanze nka info,kandi ino nkuru iravuga congé z ‘ababyaye, ibyo rero bindi uzana bya crise economic naho bihuriye niyi nkuru.kandi niba muri europe hari ibibazo nka chomage n’ibindi, ku isi nta gihugu kitagira ibibazo,kandi ntaho abashomeri bataba,abakire n’abakene hose barahaba.ndumva rero nta gitangaje mubyo wavuze.nubona akanya uzadusure nubwo numva wanze europe,kandi nuburenganzira bwawe niba utahakunda, nanjye hari ibihugu bya hano nanga ntakwifuza kubamo.
Ariko ubundi ko twiyemeje kuzahindura itegeko nshinga,mwaretsetukazarihindurira rimwe byose aho guhindura ziriya ngingo 2 za mandat.Na biriya tukazabishyiramobyose.Nitumara guhindura ziriya ngingo 2 gusa,nyuma y’icyumweru tuzongera kurihindura kuko ibibazo dufite ni byinshi.Cg tuzahitemo kwiberaho nta tegeko nshinga tugira kuko mbona ntaho bitaniye!Abafataibyemezo ku mishahara y’abandi ntacyo biba bibabwiye kuko bahembwa menshi hakiyongera za avantages za missions,indemnites…….,ku buryo ayo bamukuraho yose ntacyo biba bimubwiye ku buryo atabimenya!
ibyo ndabona bidafututse!! ubonye ahubwo bavuze bati abakozi bakatwe 1% yumushahara ahabwe aba chaumeur !! cg yongerwe kumishahara yingabo zacu. ibyo ndabinenze cyaaneee!
GUSA NIZA KUKO ARI UGUFASHANYA ARIKO MUZIBIKE N’ABADAFITE AKAZI ESE IYO MUZANYE ONAPO MUZANA NO KUFASHA UMUBYEYI WABYAYE IBYO BISONURA IKI ? AHAAA YEGO RWANDA AHAZAZA HAWE HATEYE INKEKE
SAWA MURAKOZE CYANE
KUBWANJYE NIMUZANE IBYO GUKATA 0.3% ARIKO MUFASHYE MURI WESE ARI NIBA ARI UMUKOZI KUMUKOZI NTACYO BIMAZE
IKINDI KANDI NIBA MWIGISHA ABANTU KONEZA URUBYARO IBYO NTAGACIRO BIFITE AHUMBWO NI UGUKIZA UWAKIZE
GUSA NDABONA MUSHAKA KUBAKA URWANDA RW’ABAKIRE N’ABAKENE MUZABONA IKIZA CYABYO
Comments are closed.