Bigogwe: Abantu 300 bamaze amezi 5 bategereje amafaranga bakoreye
Nyabihu – Abaturage 300 bakoraga imirimo yo kubaka umuhanda wa 2Km unyura munsi y’ikigo nderabuzima mu murenge wa Bigogwe muri gahunda ya VUP bamaze amezi atanu bategereje amafaranga bakoreye. Bavuga ko bashonje bagahagarika imirimo bagategereza amafaranga kugeza ubu.
Ubwo batangiraga imirimo, bijejwe guhembwa nyuma y’iminsi 15, umu aide-macon yabarirwaga amafaranga 1 500Rwf ku munsi, bose hamwe bagomba guhembwa agera kuri miliyoni 21 mu minsi bakoze.
Umwe mu bakoze iyi mirimo utifuje gutangazwa amazina ye yabwiye Umuseke ko buri gihe babwirwa ko amafaranga agiye kuza, itariki baheruka guhabwa ni iya 16 Gashyantare 2015 iyi yararenze, ubu ngo bategereje kubwirwa indi tariki. Amezi atanu ashize bategereje.
Uyu ati “Ayo mafaranga ngo ava i Kigali muri Banki y’igihugu, ariko byaratuyeboye kuko bahora batubwiwa ngo ntarava i Kigali. Reba abantu bangana gutya bose batunze imiryango, tugakora ntiduhembwe hagashira amezi atanu. Inzego zose kandi zizi ikibazo cyacu ariko ntikihutishwa. Ni uko turi abaturage bo hasi tudafite utuvugira ngo byihute?”
Albert Kamali, ushinzwe imibereho myiza mu murenge wa Bigogwe yabwiye Umuseke ko mbere aba bakozi amafaranga bayishyurwaga biciye muri SACCO ariko ubu babahembera ku makonti yabo bigaca kuri BNR.
Avuga ko ikibazo cyabaye ngo aya mafaranga yabo atinde ari uko bamwe bohereje konti zitajyanye n’amazina ari ku ndangamuntu zabo bigatuma habaho gutinda bategereje ibikosoye.
Ati “Iki ni ikibazo kizwi kandi gikurikiranirwa hafi ariko kizakemuka vuba, ntawabambuye kuko ubu urutonde rukosoye rwaratanzwe amafaranga azabageraho vuba.”
Kamali avuga ko bamwe muri aba baturage wasangaga baratanze nimero z’irangamuntu z’abagore babo cyangwa ngo izidahuye n’amazina yabo ari ku ndangamuntu abandi baratanze konti zitari zo.
Aba baturage bo bavuga ko nubwo haba harabayemo amakosa angana ate bitagombaga gufata amezi atanu bitarakosorwa ko babona harabayemo kubarangarana bikomeye.
Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW
4 Comments
Uwabageza i Nyanza mukareba agahinda abubatse isoko ry’akarere bafite! Imyaka irenze ibiri bajuragizwa hagati y’akarere na rwiyemezamirimo habuze ubarenganura. Ahaaa harya ngo ibibazo byose bizajya bikemurwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika?
Leta ntiri kwishyurira igihe kandi biteye inkeke. Bishobora kandi kuyishyira mu manza izatsindwa kuko amasezerano agomba kubahirirwa. Nubwo hari ba rwiyemezamirimo bake batishyura neza ababakoreye amadosiye yuzuye MINECOFIN cyangwa BNR yishyuza akazi karangijwe ararushaho gukenesha abantu. Nakoreye rwiyemezamirimo watsindiye isoko muri Rwanda Natural Resource Authorities ariko iyo agiye kwishyuza buri gihe bamubwira ko dossier iri muri MINECOFIN. Hashize amezi 8. What wrong with MINECOFIN?
Ngo hagowe udaha umukozi we igihembo kibyo yakoreye, iyo ni Biblia ibivuga sijye. mwisubireho rero.
BIRABABAJE GUKORESHA UMUTURAGE NTUMUHEMBE ARIKO NYABIHU WAGIRA NGO NUMUCO NIBISUBIREHO.
Comments are closed.