Digiqole ad

Global Business Report: u Rwanda mu bihugu 20 byo gucukuramo amabuye

 Global Business Report: u Rwanda mu bihugu 20 byo gucukuramo amabuye

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro mu Rwanda

24 Werurwe 2015 – Kuri raporo ya “Mining in Africa Country Investment Guide 2015,” yakozwe na Global Business Report yashyize u Rwanda mu bihugu 20 bya mbere umushoramari wifuza gucukura amabuye y’agaciro yajyamo.

Ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro mu Rwanda
Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwinjiriza u Rwanda miliyoni 136$ ku mwaka

Iyi raporo yatangarijwe mu nama ku bucukuzi muri Africa iri kubera ahitwa Indaba muri Cape Town muri Africa y’Epfo.

Raporo yatangajwe ivuga ku bihugu 53 ku migabane itanu, ikanavuga 20 ibona biza imbere kuri buri mugabane nubwo bwose itagenda ibikurikiranye ku murongo.

Iyi raporo ivuga ko u Rwanda rudasanzwe ruzwi cyane mu ruhando rw’ubucukuzi muri Africa ariko ubu ruri ku mwanya wa kane ku isi mu gucukura amabuye ya Tantalum ndetse ikavuga ko mu Rwanda hari gahunda nziza mu bucukuzi bw’andi mabuye.

Muri iyi raporo bati “ Nubwo ubucukuzi mu Rwanda bugifite ikibazo cy’ubushobozi n’ubuke bw’ibicukurwa ariko igihugu gifite impinduka nziza n’umuhate mu kuzamura uru rwego no kureshya abashoramari.”

Ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri iki gihe bwinjiriza u Rwanda agera kuri miliyoni 136.6$. Uru rwego rukaba buri mwaka rwaragiye ruzamukaho 10% kuva mu 1999.

Leta y’u Rwanda ivuga ko yifuza ko mu myaka itanu iri imbere uru rwego rw’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro rwazamukaho 40% kugira ngo ruzabe kandi rutanga umusaruro nibura wa miliyoni 400$ ku mwaka mu 2017.

u Rwanda rwamaze kugaragaza ahantu hagera kuri 20 hari amabuye y’agaciro hashobora gucukurwa mu gihe cyose habonetse ubushozi cyangwa abashoramari.

Nyuma yo kwibonamo izi mbaraga Leta yashyizeho gahunda zo kwigisha amasomo y’ubucukuzi mu mashuri y’ubumenyi ngiro (Technical Vocational Education Training) aba mbere bakaba bazarangiza mu mpera z’uyu mwaka, barimo abari kwiga muri IPRC-Kicukiro.

Raporo yasohotse ku bucukuzi muri iriya nama iri kubera i Cape Town ishyira kandi Uganda, Tanzania na Kenya muri biriya bihugu 20 bishobora gushorwamo imari mu bucukuzi.

Global Business Report ni ikigo gikora intonde z’uko ibihugu, ibigo n’imiryango y’ubucuruzi bikurikirana mu bikorwa runaka, gikorera muri Singapore.

UM– USEKE.RW

2 Comments

  • nibyiza ariko nihitabweho amakoperative aho kwita ku muntu umwe, ubundi nabakozi bitabweho kuko barabambura cyane

    • Bagarure CESTRAR irenganure abakozi.

Comments are closed.

en_USEnglish