Digiqole ad

Ikoreshwa ry’indimi z’amahanga gusa, uburyo bushya bw’ihezwa

 Ikoreshwa ry’indimi z’amahanga gusa, uburyo bushya bw’ihezwa

Utazi icyongereza usibye kuba areba ikimutegereje imbere ntiyamenya icyo ibi bivuze

“Iyo ngiye kuri Banki nitwaza unyuzuriza”;

“Ibyanditse ku byapa bimwe na bimwe ntitubyitaho twirebera amafoto tukagenekereza”;

“ Uwavuga ko ari uguhezwa cyangwa ivangura, ntiyaba abeshye”.

Izi ni imvugo za bamwe mu baturage batagize amahirwe yo kugera mu mashuri arenze kubara, gusoma no kwandika (Ikinyarwanda), cyangwa abataragize amahirwe yo kwiga indimi z’amahanga.

Utazi icyongereza usibye kuba areba ikimutegereje imbere ntiyamenya icyo ibi bivuze
Utazi icyongereza usibye kuba areba ikimutegereje imbere ntiyamenya icyo ibi bivuze

Bavuga ko kuba mu nzego zimwe na zimwe bagana zibasaba kubanza kugira ibyo buzuza kandi byanditse mu ndimi z’amahanga gusa babibona nko guhezwa no kuba hari uburenganzira bimwa nyamara bwahawe abandi (abazi indima z’amahanga).

Ikinyarwanda, Igifaransa, Icyongereza nizo ndimi eshatu zemewe n’itegeko gukoreshwa mu Rwanda. Abazi gusoma no kwandika ikinyarwanda gusa bisanga bahejwe nyamara bari iwabo.

Ikinyarwanda; ururimi kavukire kandi ruhuza Abanyarwanda nk’uko indirimbo yubahiriza igihugu (Rwanda Nziza) ibivuga, ahagira hati “ Ururimi rwacu rukaduhuza”.

N’ubwo biririmbwa gutya hari zimwe mu nzego zisa n’izirengagije ko Abanyarwanda bose batazi indimi z’amahanga ugasanga inyandiko zabo nta jambo na rimwe ry’Ikinyarwanda ryafasha abanyarwanda batazi ‘uruzungu’ cyangwa urufaransa.

Karasira Jean Boscop utuye mu karere ka Muhanga ati “ Ibi jye mbibona nko kutaduha agaciro ngo ni uko tutize cyane, bivuze ko tuba duhejwe kuri serivisi zabo, yewe ushyize no mu nyurabwenge usanga ari ivangura kuko nyine ubwo baba bagaragaza ko abo bakeneye ari abazi izi ndimi gusa”.

Mukarugwiro Annonciata ucuruza imbuto mu mujyi wa Muhanga avuga ko we kimwe n’abandi bategarugori batazi indimi z’amahanga bo mu gace atuyemo hari byinshi birengagije ubu bakaba baharanira gushaka ubuzima gusa.

Ati “ Hari byinshi twirengagije ko bibaho ndetse ko bifite n’akamaro, nawe se nari kujya mpora njya kuri banki nkajyana uza kunyuzuriza ziriya mpapuro koko? Hari n’igihe nigeze guha amafaranga umusekiriti waho ngo anyuzurize, nabonye ntabivamo,..ubu nyine icyo mparanira ni ugushaka amaramuko, naza hano ku bw’amahirwe nkabona ay’ikilo cy’ifu ngataha”.

Mukarugwiro nawe abona ari ihezwa rikabije ati “ rwose Abanyarwanda twagize amahirwe tubona umuyobozi mwiza aca akarengane, amoko n’ingengabitekerezo zayo, arandura ivangura ariko rwose usanga iri vangura risigaye mu nzego zikoresha indimi z’amahanga”.

 

Ni izihe nzego zitungwa agatoki cyane?

Ibigo by’imari nk’amabanki ni zimwe mu nzego ziza ku isonga, abaturage bavuga ko iyo bazigannye hari inyandiko baba bagomba kuzuza mbere yo guhabwa serivisi, izi nyandiko ngo ziba zanditse mu ndimi z’amahanga.

Benshi bazizi ku izina rya “Formulaire” cyangwa “ Forms. Si izi nyandiko zo kuzuza ( Formulaires) gusa zitagaragaraho ijambo na rimwe ry’ururimi rw’Ikinyarwanda, n’inyandiko z’inyemeza bwishyu bita “facture”; “Bordereaux” na “ Recus”, ngo inyinshi ntiwabonaho ijambo ry’Ikinyarwanda.

Ibi kandi bituma abaturage bavuga ko kuba batabasha gusobanukirwa ibiba byanditse kuri izi nyandiko bishobora guteza ibibazo nko mu gihe habayemo kwibeshya dore ko bazijyana uko bazihawe batabanje gusoma ngo bamenye ibyanditseho.

Umumotari  mu mujyi wa Kigali witwa  Karemera Jean ati “ wahora n’iki ko abatazi indimi z’amahanga twabaye nka ba ca aha (kwemezwa ibyo badasobanukiwe).

… iyo ari ukubitsa turabahereza nabo bakaduha agapapuro (bordereaux),..yewe bamwe duhita tugacira aho tukajugunya muri pubele tukigendera”.

 

Si inyandiko gusa zitera urujijo  

Ibyapa; amazina ya hato na hato nk’Inganda, Ibigo n’ibindi nabyo ntibyorohera bamwe mu baturage kubibonera ubusobanura cyangwa ngo bamenye icyo biba bigamije.

Amazina ya zimwe mu nganda ari mu ndimi z’amahanga nyamara zikorera imirimo yazo mu bice by’icyaro ahabarizwa bamwe mu bataranageze mu ishuri.

Gafunzo Rice Mill, ni uruganda rutonora umuceri mu karere ka Ruhango, bamwe mu baturage bagemurira umuceri uru ruganda batangaza ko uretse kuba bumva iri zina Gafunzo nk’agace uru ruganga ruherereyemo ibindi byiyongeraho bitabashishikaza cyane.

Kinazi Cassava Plant, Kitabi Tea Factory n’izindi ndetse n’ibigo bitandukanye ibi ngo abaturage benshi basanga kubyita mu ndimi z’amahanga kandi ari bo ngo bibereyeho ari ukubaheza.

“Fire Exit”, “ Out”; “ Entry” n’andi magambo uzayasanga ku nyubako zitandukanye haba Kigali no mu yindi mijyi ariko ababasha kumenya ibyo aya magambo ashaka kuvuga si bose.

Ibyapa, ibimenyetso n’amagambo magufi aranga ahantu usanga ubu byinshi biri mu cyongereza. Abanyarwanda batazi izi ndimi usanga bo bavuga ko babona ari ihezwa ku burenganzira bwo kumenya no kumenyeshwa ribakorerwa.

Bagasaba ko niba hakoreshejwe igifaransa cyangwa icyongereza ku birango runaka by’ingenzi  hakwiye no kuba hariho ubusobanuro mu Kinyarwanda kuko uru rurimi ari rwo ruduhuza koko.

Mu cyumweru gishize ubwo igihugu cy’Imiyoborere, RGB, cyashyize hanze icyegeranyo kigaragaza uko imiyoborere n’itangwa rya serivisi bihagaze mu Rwanda, cyagaragaje ko gutanga Serivisi inoze bigifite ikibazo kinini mu Rwanda.

Mu bitekerezo byagiye bitangwa n’abaturage batandukanye bagaragaje ko kimwe mu bizitira kubona serivisi zinoze ari ikibazo cy’ikoreshwa ry’indimi z’amahanga gusa.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

27 Comments

  • inkuru yanyu ni sawa cyane, ubwo ababishinzwe nibo babwirwa, ariko mu ijambo rimwe gusa igihugu nicubahe ururimi numuco waco, mu bihugu byuburayi…ibintu byose byandikwa mu ndimi zabo , ubundi abanyamahanga bakirwariza..bikabasaba kuziga naho mu rwanda wagira ngo igihugu cyabaye icyabanyamahanga, ngaho imbwirwaruhame zigenewe abanyarwanda zirakorwa mu ndimi zamahanga, ngaho ibiranga ahantu hose ni mu ndimi zamahanga, ngaho amashuri ni mu ndimi zamahanga, ngaho, ngaho ngaho…minisiteri yumuco na siporo ubundi sinzi icyo ikora kabisa….nta terambere riramba mu gihugu iyo ridashinze imizi mu muco no mu migirire yabenegihu, niyo ribayeho urisangana abanyamahanga, abenegihugu barakennye karahava…kabisa nibakosore cyangwa bavuge ko nyine igihugu cyabaye icyabanyamahanga…

  • Iyi nyandko ikoranye ubwenge kandi rwose, dufatanye twese byitabweho cyangwa, bimenyekane ko nta rurimi kavukire tugira twige twese iz’amahanga

  • Iki ni ikimenyetso y’uko ntaho turagera…kuko ibi ntaho bitaniye no kubwira umukecuru cg umusaza ukubyara urwongereza kandi uzi ko yarushye ngo wige…yayaaaaa,…ABAYOBOZI BACU BISUBIREHO…ARIKO UZI KUMVA IJAMBO RY’UMUKURU BIKARANGIRA NTACYO WUMVISE kandi ariho abwira abanyarwanda..miliyoni 5 ndahamya ko mu byindimi ntacyo bitoreramo…Ugize neza kuducyamura

  • 5.000.000 pers. Ni benshi uvuze !!!

    Hano mu Rwanda abazi français na Anglais bayumva bakayivuga bakayandika bakayisoma neza ntibarenga 3.000.000 pers.

    Kubinyomoza neza uhera kubarangiza kaminuza cg ugakurikira ibyo baba Miss batuvugiye umwaka ushize nyamara barangije za Kaminuza !!!

    • Iyi mibare uyivanye he? Hari ibarura wigeze ukora? Sigaho gukabya!

  • aha ngwagaciro da. ngo minisiteri y’umuco na siporo da!

    Ministere ubwayo yabuze amagambo isimbuza (ministere na Sport) ngwirajya kubirwanya?

  • murakoze ku bw iyi nkuru, ibi ni rya koronizwa ryinjiye mu mitwe y abantu, burya byagaragaye ko ikoronizwa ribi ari iricengera mu mitwe y abantu burya si rya rindi ryo kukugira cishwa aha gusa, ngo bagucakaze,ubucakara bubi ni ubwo mu mitwe,kandi ni cyo kibazo bariya ba mpatse ibihugu badusigiye.ngaho ibaze pe, turi mu gihugu cyacu ntawe udukubita iyo duhisemo gukoresha ikinyarwanda ariko ugasanga abantu bijyanye mu ndimi z amahanga, kandi bazi ko abantu bari kwakira ari abanyarwanda ,ahubwo ikinyarwanda nicyo cyakabaye icya mbere,izindi zigakurikiraho kugirango n abanyamahanga bashobore gusobanukirwa. ubu se ni nde wari wabona america ikoresha ikinyarwanda ra? ntitunze abanyarwanda? kuki idakoresha igishinwa se kandi itunze abashinwa? ariko buri wese waho agomba kwiga icyongereza akaba aricyo akoresha, ururimi rwabo barugira urwa mbere kandi nibyo bikwiye, ibi rero mu Rwanda ni ukwisuzugura cyane, mwibwira ngo ni ubwenge, ntaho bihuriye n ubwenge ahubwo bihuye ni ubujiji no kwipfobya cyane, kuko ntahandi hazakoreshwa ikkinyarwanda ni hano mugihugu cy abanyarwanda gusa,ururimi ni indangagaciro,abandi bataye izabo( brezil) none natwe murashaka ko urwacu rutakara,ngaho baruhinduye bashyizemo ibyo ntazi,ngaho banze kurukoresha.noneho igitangaje nabonye n ababyeyi basigaye bita abana amazina y amanyamahanga azira irinyarwanda, ukibaza aba bantu barabara cyangwa? izina ni indangankomoko, ubwo se uwo mwana aburiye i mahanga bakamutora bamenya bamujyana he? ko niba waramwise amazina y abongereza bagira bati ashobora kuba ariho akomoka reka tuhamujyane nyamara ari umunyarwanda utavangiye, kabisa ubucakara n ubukoroni bubi ni ubusigaye mu mitwe y abakoronijwe kandi kubuvanamo ni ah Imana gusa,njye narumiwe pe, ninde wanga ibye? ninde wanga iby iwabo? mubonye ukuntu imahanga basuzugura umunyafurica bamuhoza muri media zabo nk umuntu wo kubabarirwa,gutekererezwa,utagira icyo yimarira nta bufasha bw umuzungu nibwo mwakumva uko biryana bigatuma mwiyemeza gutera umugongo icyo ari cyo cyose kigaragaza kuganzwa n umuzungu mukoroni,harimo ibyo byo kwita amazina y abana banyu amazungu ngo ayacu ni amapagani ra ,lol ibyo ninde wabivuze se ra ni Yesu? hah njye abanjye kuva kuwa mbere kugeza kuwa nyuma nta numwe uzigera ugira izina na rimwe ry irinyamahanga, burya amazina y abakurambere bacu yari meza cyane kuko yagaragazaga kwigenga n inkomoko yabo,urugero ” Ruganzu Ndori, Kigeri Ndahindurwa” sha Imana nimfasha ikampa ubushobozi nzashyiraho scholarships zigenewe abana bitwa amazina y amanyarwanda gusa,kugira mpindure iyi mico yo kwitwa ruzungu kandi turi bene kanyarwanda tugomba kumwitirirwa

  • si moi devenir miss de le rwanda, je areter le enfants qui mort naitre !!!!!
    Ikibazo gihari nuko nabitwa ngo barangije université usanga nta gifaransa bazi, ntacyongereza bazi, ntanikinyarwanda bazi mwavugana ukumva bari gucanga canga ikirimi cy’icyimanyi( langue métisse), bibonekera mumarushanwa y’aba miss aho usanga umwe yisabonura atangiza amagambo y’icyongereza avanze niknyarwanda ariko bamuha ijambo mucyongereza ugasanga ari kuvuga ururimi rujya gusa nicyongereza, undi nawe bamuha ijambo ugasanga atangije donc, na vraiment ariko bamuha ijambo mugifaransa ugasanga avuze ururimi rutari igifaransa ariko rujya gusa nacyo, wagerageza kubabaza mukinyarwanda nacyo ugasanga ntacyo bazi, yewe bazasubizeho EMANUEL MUDIDI kuko abize kubwe barageragezaga

  • mubyihorere uzi kujya muri banki ugatanga ayo kukuzuriza impapuro ziri mu cyongereeza

  • Yewe birababaje kabisa. Gukoresha indimi zo hanze nacyo bitwaye ariko reka twihe agaciro,twubahe ururimi rwacu.

    Njye nize I Tunis, mu ndimi zose bakoresha, icyarabu kiza imbere,izindi ndimi zose zigakurikira kugirango bifashe nawa munyamahanga gusobanukirwa.

    Ubu niga I New York. Umujyi ubamo abantu bakomoka kwisi yose. Ariko usanga icyongereza arurwo rurimi rwa mbere bakoresha, Spanish nigishinwa bigakurikira.

    Icyo nshaka kuvuga aha, nuko tugomba kumenya ko ururimi rwacu ari umurage wacu,niyo twaba dukunda cyane indimi zabandi, tumenye tutangomba gusimbuza ururimi rwacu icyongereza cg igifaransa.

    Biroroshye cyane, izo banki cg inganda zikore facture cg forms iriho indimi 3! Icyo gihe,bizafasha na wamuturage utazi indimi kumva ko ahawe agaciro.

    Erega nabo banyamahanga nimugirengo baradushima iyo baje iwacu bagasanga indimi zabo arizo ziza imbere!

  • iyi nkuru yari kwiye kugezwa ku ntumwa zacu mu nteko, kuko nko muri FONERWA bita ku bidukikije ariko ibitnu byaho byose biri mu cyongereza ukibaza niba ibiti bizaterwa ahandi hatari mu rwanda kandi n’amakoperative bakabaye bafasha agizwe na rubanda batize cyane ukibaza inyungu bifitiye rubanda ?! n’uburyo bazakorana nabyo ugasanga ntibiza neza.

  • Ahubwo igitangaje cyane n’uko abashoramari ba banyamahanga aribo baha agaciro ururimi rw’abene gihugu bashoyemo imari .urugero : MTN ;TIGO; AITEL; KCB ; n’ahandi henshi hagaragara abashoramari ba banyamahanga .ariko za BK; BPR ;BRD mu nzego za Leta ho ni akumiro mba mbaroga !

  • Abwirwa benshi akumvwa na beneyo!
    Iyi nyandiko ni imwe mu nyandiko z’ingirakamaro zikwiriye guhabwa igihembo n’itangazamakuru.
    Twizere ko ba NYAKUBAHWA ABADEPITE n’ABASENATERI bazitabira iyi mpuruza maze bagatabara rubanda.
    Nyamara haracyari byinshi byo gukora!

  • J D ‘Amour we uzi impamvu compagnies z’abanyamahanga ziza iwacu zigaha agaciro i Kinyarwanda, si ubupfura cg urukundo ahubwo bazi neza icyo baje gushaka.bari muri Business kandi bazi ko abakiliya babo abenshi ari abavuga i Kinyarwanda ,bakagikoresha ngo babagereho.
    Dore rero compagnie za leta n’izindi nyinshi nyarwanda zihomba zizi ko ibintu byikora, zishyiraho Business ariko ntabwo zifata neza abakiliya zizi ko bategetswe kwizana bataza ukagirango hari itegeko ribahana ,iyo nayo n’impamvu ituma batirirwa bita ku Kinyarwanda

    • Niyo mpamvu abanyarwanda bitwa ngo barize mbafata nk’abirasi kandi ntacyo bafite baratana .

  • Uwanditse iyi nkuru arakoze cyane. Abayobozi bacu nsanga bakwiye guha iki kibazo umwanya uhagije kuko kirababaje. Igitangaje nibo batembera kuturusha hirya no hino ku isi; bazi neza agaciro abandi baha indimi zabo, mu gihe iwacu bicuritse: umunyagihugu niwe usobanuza impapuro z’ibimukorerwa!!!!

  • Urakoze cyaneee nizere ko abo bireba babyunviseee kandi,iyinkuru niyo pee! Kandi bihite bihinduka uhereye no kubayobozi,ibigo byose byatunzwegatoki!ukozi ikosora kandi nange ndabishyigikiye ko bakoresha ikinyarwanda kbs!

  • abanyarwanda tuvuga icyo bita la langue de conquérant/the language of the victor/ururimi rw’abatsinze.kubera ko nyine abatsinze ari abongereza nihaza n’abadage tuzavuga ikidage.ariko se nyuma na nyuma ikinyarwanda kitumariye iki tukimariye nk’abanyarwanda?hari byinshi dukwiriye guhindura.

  • Iyi ni icyo bita faux débat! ni byo koko abaturage bose bakwiye kwisanga muri za serivisi bagana. Ariko ntekereza ko dushatse ko inyandiko zose zigenewe rubanda zandikwa mu kinyarwanda, ndumva bitazashoboka. Iyo umuntu agiye muri bank akumva kutamenya ikinyarwanda byamutera ibibazo, akwiye gutekereza ko iyo yaguze imodoka, ibyuma akoresha muri iyo modoka biba byanditse mu ndimi z’amahanga. Nabyo byamutera ibibazo atabisomye neza ku buryo yanahasiga ubuzima. Cyangwa computer, ipasi, frigo, television, iradiyo,…none se ko tutaragera aho twikorera ibyo bikoresho mu rwanda tuzategeka inganda zibikora kubishyira mu kinyarwanda? non sense!

    Icyo kibazo ni cyo koko ariko ntabwo ari ikibazo gikomeye ku buryo ubuzima bwahagarara! Gutegeka ama banki b’ibindi bigo guhindura indimi mu nzandiko zose ni expenses zitari ngombwa cyane. Ahubwo twabirekera competition. Ikigo gishaka gushimisha abakiliya benshi kizajye kibikora kugirango kibakurure kurusha ibindi bigo…ikizakurikira ni uko ibyo bigo bizahita bigana icyo gikorwa kugirango bidatakaza isoko. Ni uko ibintu nki byo bishoboka guhindurwa mu buryo bwiza.

  • ubwo ababishinzwe barebe icyo badufasha aho kwirirwa dushaka abadufasha batari na ngombwa ahubwo dushake uko Leta yadufasha kwisanga muri izo services zose maze koko ururimi rwacu ruduhuze

  • Urumva abategetsi niko bameze ,iyo umuntu ashaka kukwiba avuga aragutekinika, birababaje ngo mwateye imbere hehe. Genda muli Tanznie , SWAHILI ahantu hose, Gnda muli France , igifransa .uibihugu byose bakorehs indimi zabo aliko mu rwana ni abasuma gusa biliya rero ni ukwiyemeza none se haliho abacuruzi beshi bafite amafranga babitsa ntagifrans cg icyongereza abo mubona mutabba ni mushyire murulimi umuntu wese yumva !!!!!!.

  • iyi nkuru ndayishimye yibukije inzego zitandukanye gukora iyo bwabaga bakikosora. no muli za resitora. naho uricara a baje kugu serva nti bana reba ko utari umunyamahanga bagahita bakubwira mu cyongereza. njye mpita mbabwira nti muhumure mwivunika nunva I kinyarwanda. baka mwenyura. mu byukuli izo ndimo zose ndazizi ariko si nkunda ubwo buryo bitwara nkaho utazizi nta mwanya aba afite aho hantu. tu gerageze twese dukosorane biza kunda.

    • Unyibukize iyo ngiye muri bar (akabari ) benshi ngo bazimn ko ndi umunyamahanga pfa kuba mageze icyongereza kikaza mbere nabasubiza mu kin yarwanda bagaseka cyane ngo maze kukimenya ; iyo ngiye gusenga hamwe mu matorero ya hano mu Rwanda bahita bashakira umucyemuzi .

  • @ thithi aba chinwa bakora ibintu bakabishira mundimi bakurikije icyo umukiriya ashaka, ntabwo babyanduka ho igishinwa kuko byakozwe naba chinwa,

    kandi babikora batyo kugirango bakurure abakiriya.
    Naho.ubundi ikinyarwanda cyateshejwe agaciro cyane kuburyo bukabije. Ababishinzwe barebe icyo bakora.

  • Erega hari byinshi dukeneye gukosora kugirango dushimangira rya hame ryo kwihesha agaciro. Igihe cyose tuzaba turutisha ikinyarwanda indimi z’amahanga ntaho tuzaba tugana.

  • Bazasure Immigration barebe form zabo ziriho ikinyarwanda

  • HARI ABIZE BATAZI ICYONGEREZA,NABO KIKABAGORA,HARI N’ABANDI BATAZI FRENCH!!!HARI UZI KIMWE,N’ABAZI BYOSE,NI BAKE CYANE RERO IRIYA MIBARE MURABESHYA

Comments are closed.

en_USEnglish