Digiqole ad

1/3 cy’abarwaye igituntu mu Rwanda bari i Kigali

 1/3 cy’abarwaye igituntu mu Rwanda bari i Kigali

Dr. Jean Baptiste Mazarati i Nybihu kuri uyu wa mbere

Byatangajwe na Dr Mazarati Jean Baptiste kuri uyu wa 24 Werurwe 2015 wari intumwa ya Minisiteri y’Ubuzima mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wo kurwanya igitungu i Nyabihu. Uyu muganga avuga ko impamvu abarwayi b’igituntu bagaragara cyane i Kigali ari ukubera ubucucike no kwegerana cyane kw’abantu ari nabyo byongera kwanduzanya.

Dr. Jean Baptiste Mazarati i Nybihu kuri uyu wa mbere
Dr. Jean Baptiste Mazarati i Nybihu kuri uyu wa mbere

Aho uyu munsi wizihirijwe ku kibuga cya Bigogwe, Gatiba Ndagijimana watanze ubuhamya ku buryo yarwaye igituntu akavurwa agakira, avuga ko yabanje kwibaza ko arwaye umwijima afata imiti ya kinyarwanda bimuviramo gukomererwa cyane

Ndagijimana yavuze ko yagiriwe inama amaze kuremba akajya kwa muganga bakamupima bakamusangana igituntu aravurwa maze akira neza nyuma y’amezi atandatu.

Dr Mazarati yatangaje ko igituntu atari indwara ikwiye kugira uwo itera ipfunwe, avuga ko nta muntu wahisha inkorora nka kimwe mu bimenyetso by’igituntu, bityo buri muntu ukoroye mu gihe kirengeje icyumweru akwiye kwihutira kujya kwa muganga kuko bamusanganye igituntu avurwa byoroshye agakira vuba.

Mu mujyi wa Kigali nk’ahantu haba ubucucike, ahantu abantu bakunda kwegerana nko mu modoka rusange, mu maguriro n’ahandi hahurira abantu benshi ngo usanga ufite igituntu utarivuza ashobora kwanduza abandi, gusa ngo umuntu uri gufata neza imiti y’iyi ndwara ntabwo ayanduza abandi.

Mu 2012 ku isi yose abantu miliyoni 8,6 barwaye igituntu, miliyoni 1,3 bishwe n’iyi ndwara.

Mu Rwanda ubu abantu 6 000 barwaye igituntu bafataga imiti, bavuye ku bantu 8 000 nk’uko bitangazwa n’ikigo cya Rwanda Biomedical Center.

Grace Mutembayire ukora mu ishami ryo kwita no kuvura idwara y’igituntu yagaragaje ko imiti y’igituntu cy’igikatu ihenze cyane kuko imiti ivura umurayi umwe igura amafaranga miliyoni 2,1 mu gihe ivura igituntu kitarakomera igura hagati ya 25 000 na 30 000 Rwfs.

Ati “nubwo iyo miti (y’igituntu cy’igikatu) umurwayi ayihabwa ku buntu, Leta iba yayiguze amafaranga menshi, niyo mpamvu dukangurira abantu kwipimisha kare.”

U Rwanda rwavuye mu bihugu 22 bifite umubare munini w’abarwaye igituntu, muri ibi bihugu byugarijwe n’igituntu haracyagaragaramo ibituranyi nka Tanzaniya, Uganda, Kenya na Congo.

Ibi bihugu 22 byihariye 88% by’abarwayi b’igituntu ku isi. Buri mwaka abasaga miliyoni 8 ku isi bandura igituntu, miliyoni 1,5 bagahitanwa nacyo.

Daddy Sadiki Rubangura
UM– USEKE.RW

2 Comments

  • ni byo koko igituntu ni ndwara yica abantu batari bake gusa ariko iyo ivuwe hakiri kare irakira,niyo mpamvu umuntu wese ukorora birenze icyumweru agomba guhita yihutira kwa muganga.

  • ni byiza kandi na none ko uramutse uri hamwe n’abandi bantu ukorora uteze ikiganza ku munwa kuko byagabanya kuba wabanduza indwara y’igituntu.

Comments are closed.

en_USEnglish