Digiqole ad

Abatoza ba APR FC ‘bahagaritswe’ amezi 6

 Abatoza ba APR FC ‘bahagaritswe’ amezi 6

Umutoza Vincent Mashami inyuma na rutahizamu Michel Ndahinduka bagaragaye mu mvururu zabereye i Rusizi

Amakuru agera k’Umuseke aremeza ko akanama gashinzwe iby’imyitwarire mu ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda kafashe umwanzuro wo guhagarika umutoza wungirije wa APR FC Vincent Mashami n’utoza abanyezamu Ibrahim Mugisha igihe cy’amezi atandatu badakora akazi kabo mu Rwanda. FERWAFA ivuga ko itegereje ko aba bahanwe bagera mu Rwanda ikabona kugira icyo itangaza.

Umutoza Vincent Mashami inyuma na rutahizamu Michel Ndahinduka bagaragaye mu mvururu zabereye i Rusizi
Umutoza Vincent Mashami (inyuma y’abapolisi) na rutahizamu Michel Ndahinduka (uhanganye n’abapolisi) bagaragaye mu mvururu zabereye i Rusizi

Abatoza bavugwa bari kumwe n’ikipe y’igihugu Amavubi itaragera mu Rwanda aho mu rugendo iva muri Zambia, Umunyamabanga mukuru wa FERWAFA kuri aya makuru yabwiye Umuseke ko koko afite ibaruwa y’ibyavuye mu kanama gashinzwe imyitwarire ariko atavuga ibiyirimo abo bireba bose badahari.

Aba batoza barazira imyitwarire yabo mu mvururu zabaye ku mukino APR FC yatsinzwemo na Espoir FC i Rusizi mu byumweru bibiri bishize.

Usibye aba batoza baba bahanwe amakuru agera k’Umuseke aremeza kandi ko umukinnyi Michel Ndahinduka wagaragaye muri ziriya mvururu arwanya abashinzwe umutekano nawe yahagaritswe imikino itatu ya shampionat.

Umuseke urakomeza gukurikirana iyi nkuru

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW

20 Comments

  • koMBONA IBYO BIHANO BIDAKANGANYE NK’IBYO BAHAYE RAYON? BABEREYE WE!

    • Umva uyu nawe mwicwa no guhubuka…

    • warasaze

  • Aho bigeze iby’umupira wo mu Rwanda na FERWAFA ibiyoboye birarambiranye. Nta muntu utabona ko FERWAFA ifite ibindi igamije bitari uguteza imbere umupira hagendewe ku mategeko. Uku gutinda guhana APR ntawe utabona ko akanama k’imyitwarire muri FERWAFA gashinzwe kwihimura k’uwo badashaka. Mu mategeko, icyaha kimwe ku bantu babiri gihanishwa igihano gisa. Mugereranye ibihano bihawe BUGESERA warwanye n’abapolisi akagera ubwo anagwamo amapingu n’ibyahawe CEDRICK wa Rayon. Ferwafa iprofise kiriya kibazo ngo ifashe APR kwigizayo abatoza itashakaga. Nimutere imbere FERWAFA we.

  • Yewe yewe,nkunda ukuntu abantu bagira amarangamutima y’Abafana ubwose mwumva ibihano Apr ihawe ari bito usibye ko bitaranashyirwa ahagaragara?ikindi niyo byaza bimeze uko twabyumvise tuzajurira kuko byaba biremereye cyane.

  • FERWAFA iracumbagira, ntaho izatugeza. Nubwo batanze ibihano byoroshye , kubitangaza nabyo byababereye ikibazo. nyamara igihe cya rayon birirwaga biruka inyuma y’ama radio ngo bavuge ko Rayon ikwwiye kandi yahawe ibihano bikarishye ngo itazongera.
    Ariko ni hahandi Rayon izahora ku isonga.

  • NIBA ABATOZA BAHAGARITSWE AMAEZI 6, UMUKINNYI NDAHINDUKA MICHEL YARAKWIYE GUHAGARIKWA AMEZI 3, NDETSE BAGACIBWA N’AMAFARANGA.

  • nagirango nenge ferwafa ndahinduka bamuhaye igihano gitoya ukurikije inbyaha yakoze barabera

  • NTA KINTU NA KIMWE UMUNTU YAVUGA KUKO IBIHANO BITARAJYA AHAGARAGARA. GUSA BYABA BIBABAJE ABANTU BABIRI BAKOZE AMAKOSA AMWE UMWE AHANWA AMEZI UNDI AGAHANWA IMYAKA CYANGWA GUHANWA GUHAGARIKA IMIKINO UNDI ARI AMEZI.

    MUREKE TUREBE KANDI UBUSHIZE TWABWIWE KO IBYO BAKURIKIJE ARI ITEGEKO GUSA WENDA BIRASHOBOKA KO YABA YARAHINDUTSE WENDA KUKO BABONYE KO BAHANNYE RAYON CYANE HAHAHA

    SO BAD

  • Twabonye IMIYOBORERE YA Gen kayizari na GEN kazura.iyi ngoma ya nzamwita ni manyanga kabisa kuva yajyaho ni manyanga gusa yibera mu mupira wa maguru. ukongeraho SG wacanganyikiwe kubera uburoko reka turebe amaherezo.murakoze

  • FERWAFA nireke inkinamico tuyobewe ko mashami na mugisha bagiye kubirukana kubera kuvangira abazungu bose baje muri APR FC iyo APR FC iba ikibashaka bari kubahagari icyumweru kimwe gusa.

  • That is injustice, mwibuke ibihano Cedrick yahawe, SG wa rayon yahawe ibyo umutoza yahawe, ibyo President w’abafana ba Rayon Sport yahawe, mwibuke amafaraga baciwe! murasanga mu mupira w’amaguru mu Rwanda harimo injustice, kuko urebye igihe Match yabereye n’igihe muri APR bahaniwe biratangaje, mu gihe Rayon yo baraye badasinziriye bafata ibyemezo biyikarihiye.

  • Ni hahandi RAYON SPORT=IKIPE Y’IMANA IZAHORA KU ISONGA

    • rayon izahora iri kw’isonga nk’uko iri kw’isonga n’ubu.

    • ariko njanibaza aba rayons bubu ubundi bari panthere,baje kuba gute aba rayons komperuka cyera twari bacye cyane.muzansubize

  • FERWAFA yagombaga guhana Rayon Sport n’ubwo ari APR yarwanye ! Lol

  • Ferwafa dutuwe tuziko umuyobozi wayo ari Degore ariko nabo bari bategereje umwanzuro uva kubakuriye nyine none nabwo ntarabafatira umwanzuro uhamye please mureke dutegereze babanze bashyire umwanzuro ahagaragara tugereranye ibihano bya A.P.R. Vs Rayon gikundiri ikipe y’Imana nabafana.

  • Ariko aba rayon muravuga weee

  • Ingoma ziragwira kandi birababaje gufata ikipe y’abaturage ugashaka kuyica intege biturutse kuyindi kipe y’abategetsi! Ariko umwanzi agucira akobo Imana ikagucira akanzu buriya hari igihe bazabona ko bitari uko babishaka. Ikibababaje nuko ari Cedrick ari na Michel bose bakoze amakosa amwe gusa bagatandukanira kubuhanga gusa ubundi bose ni abaturage nta ngabo nimwe ibarimo yaba yaragize icyo imarira igihugu ngo babe babigendeyeho bagabanya ibihano. Degore we uzongere witoze umaze gushaka ba Afande bakwigishe uko FERWAFA iyoborwa, abasivire muba mushaka ibyuzuza imifuka gusa

  • Aba rayon baravuga ibi, aba APR nabo bakavuga ibi. ikigaragara mwese murakurura mwishyira. Gusa urebye neza nuko Rayon yahawe ibihano bikakaye ugereranije n’ibyo APR yahawe. Ubirebye neza,wagira ngo FERWAFA nta guidelines igira, ziyifasha gutanga ibihano. Njye ibyo simbitindaho aliko, ahubwo ndagira inama bariya basore bakinira APR. Kumva ko mukinira ikipe ikomeye mu buryo bwose, muramenye bitazabatera kwitwara nabi, bityo bigashyire iherezo k’ubuhanga bwanyu, n’icyizere cy’ahazaza mufitiwe na benshi.

Comments are closed.

en_USEnglish