Digiqole ad

Umuvunyi asanga bitoroshye gutahura amayeri y’IBIFI BININI byiba Leta

 Umuvunyi asanga bitoroshye gutahura amayeri y’IBIFI BININI byiba Leta

Umuvunyi Mukuru Wungirije Kanzayire Bernadette asanga bigoye gufata IBIFI BININI

*Urwego rw’Umuvunyi ngo ntirubasha gutahura ibifi binini kubera amayeri yiganywe ubuhanga,

*Abadepite ntibabyumva, bo bavuga ko ibimenyetso bya ruswa bigaragara ukurikije uko abayobozi batera imbere vuba,

*Imishinga myinshi yadindiye, uwo kubyaza amashanyarazi Kalisimbi, Stade ya Huye ituzura,…

*Abadepite banenze raporo ko yuzuyemo udifi duto gusa, abariye frw 1000, frw 2000, frw 5000 uwa menshi ngo ni uwariye miliyoni ebyiri

Mu kumurika no gusobanurira Inteko ishinga amategeko Raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi byakozwe mu mwaka wa 2013-2014, kuri uyu wa 30 Werurwe uru rwego rwagaragaje ko bitoroha gutahura ibimenyetso simusiga kuri bamwe mu bayobozi bakoresheje umutungo wa Leta mu nyungu zabo bwite (muri iki gikorwa bahawe izina ry’ibifi binini).

Umuvunyi Mukuru Wungirije Kanzayire Bernadette asanga bigoye gufata IBIFI BININI
Umuvunyi Mukuru Wungirije Kanzayire Bernadette asanga bigoye gufata IBIFI BININI

Umuvunyi Mukuru wungirije Kanzayire Bernadette yabwiye abadepite ko abayobozi bakuru ‘ibifi binini’ kimwe n’abarya ruswa bitoroshye kubavumbura ngo kuko bakoresha amayeri atandukanye baba barakoreye inyigo ihagije.

Iyi raporo igaragaza ibyakozwe n’urwego rw’Umuvunyi, yerekana ibibazo byakiriwe n’urwo rwego mu myaka 2013-2014 mu ngeri zitandukanye harimo ibibazo by’imanza zitararangizwa, iby’imicungire n’imikoreshereze mibi y’imari, iby’uburiganya mu gutangwa kw’amasoko, ndetse na ruswa n’akarengane uru rwego rufite mu nshingano zarwo kubirwanya no kubikumira.

Bamaze kumurikirwa iyi raporo, abadepite bafashe umwanya wo kugeza kuri uru rwego rw’umuvunyi ibibazo n’ibitekerezo aho byinshi muri byo byagarutse ku kibazo cya ruswa n’akerengane ndetse n’icy’abayobozi bakomeje gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu zabo bwite bagasaba uru rwego kubihagurukira.

Abadepite bo muri Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n’Ubwuzuzanye bw’Abagore n’Abagabo mu Iterambere ry’Igihugu bakiriye iyi raporo babajije Umuvunyi impamvu muri raporo hagaragara abatanze ruswa nto nyamara abatanga bakanakira ruswa nini (bo bise IBIFI BININI) batagaragaramo kandi ari bo basenya igihugu.

Hon. Nyirarukundo Ignacienne, umwe mu badepite bagize komisiyo yagize ati “Nahoze ndeba muri iyi raporo, ikibazo cy’udufi duto kirakomeza kugaruka, kandi ibyo abantu bavuga wumva ko ruswa ari ikibazo kiremereye, ariko Urwego rw’Umuvunyi ntirurabasha kuyikubitaho urutoki mu buremere bwayo.

Nabonye uretse umuhinzi,… umushoferi,… inkeragutabara, abantu nk’abo, abatanze bitanu, (Frw 5000)… bibiri (Frw 2000)… igihumbi (Frw 1000); ufite case iremereye ni uwatanze miliyoni ebyiri, munyemerere nimwe turi busabe, ibifi binini biragerwaho gute?”

Hon. Ignacienne yakomeje abaza impamvu abagiye bagaragarwaho gutanga cyangwa kwakira ruswa nini batagaragara muri iyi raporo ya 2013-14. Yatanze urugero rwa raproro iheruka yagaragazaga abarigitishije amafaranga yari yaragenewe kubaka ingomero z’amashanyarazi.

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ikibazo ruhura na cyo mu gutahura aba bantu, ari uko bakoresha amayeri adasanzwe kandi bafatiye igihe bakayigana ubuhanga budasanzwe.

Umuvunyi mukuru wungirije, Kanzayire Bernadette yagize ati “Hari amakuru tubona, tugasanga umuntu imitungo ye yasize iyo yadeclaye (yagaragaje), iyo ni iyo tubona, ariko ugasanga hari iyo yanditse kuri nyirabukwe, kuri sebukwe, kuri murumuna we, n’abandi, ari nko mu rukiko, mu gihe decision finale (umwanzuro wa nyuma) itarafatwa bagakoresha andi mayeri.

Ba bandi barya ruswa, ba bandi babona iby’ubusa, bya bifi binini mwagarutseho bikoresha andi mayeri, igihe abona ko mugiye kumufata inzu yari nka residence (ye bwite yo kubamo) akaba yayihinduye iya societe.”

Aha yahise agaragaza ko bigoye kuba umuntu nk’uyu yavumburwa ndetse anatangaza ko buri wese akwiye kujya atanga amakuru mu gihe hari icyo amuziho.

Hon. Gatabazi Jean Marie Vianney na we wo muri komisiyo yakiriye raporo, we avuga ko nta bimenyetso biba birenze uburyo umuntu aba yigaragaje mu iterambere rye ryihuse mu kanya gato nk’uko bikunze kugenda ku bayobozi bamwe na bamwe.

Yagize ati “Ni gute umuntu aba exectif w’umurenge agatangira akazi aribwo akirangiza ishuri, mu kanya gato akaba afite inzu ebyiri, eshatu; abaturage barabireba, aho akora na bo barabireba n’ibindi byinshi, ibimenyetso birenze ibi ni ibihe?”

Urwego rw’Umuvunyi ruvuga ko ibiba bikubiye muri raporo nk’iyi ruba rwashyize hanze bishobora guherwaho n’izindi nzego nk’izishinzwe iperereza kugira ngo zitangire akazi kazo.

Bimwe mu bibazo bikubiye muri iyi raporo

Muri iyi raporo y’ibikorwa by’Urwego rw’Umuvunyi mu mwaka wa 2013-2014 igaragaza ko umushinga wo gushaka amashyuza akomoka ku kirunga cya Kalisimbi watwaye miliyari zirenga 20 kandi amashyuza ntiyaboneka kubera inyigo ngo yakoranywe igenamigambi ritajyanye n’igihe.

Ibindi bibazo ni nk’umushinga wo gushyira biogas mu ngo watwaye miliyali zisaga ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda nyamara ntushyirwe mu bikorwa.

Harimo kandi ikibazo cy’idindira ry’imirimo y’iyubakwa rya Stade ya Huye byateye igihombo cy’amafaranga agera kuri miliyoni 915. Ibi bikaba byaragizwemo uruhare n’Akarere ka Huye na Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yo ngo yanishyuye amafaranga atari ngombwa.

Ikindi kibazo ni akarere ka Nyarugenge kakoresheje amafranga yari yagenewe kubaka Gereza ya Mageragere aho kavuze ko kayakoresheje nyuma yo kuyabona kuri konti yako.

Iyi raporo kandi igaragaza ko muri iyi myaka 2013-2014 Urwego rw’Umuvunyu rwakiriye imanza z’akarengane zasabwe gusubirishwamo zigera ku 1 749.

Ubwo Umuvunyi Mukuru wungirije yasobanuriraga abadepite ibya raporo ya 2013-14
Ubwo Umuvunyi Mukuru wungirije yasobanuriraga abadepite ibya raporo ya 2013-14
Depite Ignacienne aribaza impamvu ibifi binini bitagaragaye muri iyi raporo
Depite Ignacienne aribaza impamvu ibifi binini bitagaragaye muri iyi raporo
Abadepite basomye raporo bayibazaho ibibazo
Abadepite basomye raporo bayibazaho ibibazo

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

17 Comments

  • Iyi raporo nanjye ndayinenga cyane;

    1. Urwego rw’Umuvunyi rumenya cg rugira amakuru aturutse kuri nyirubwite (uwakoze imenyekanisha)

    2. Uwakoze imenyekanisha ntashobora kumenyekanisha amakuru abona atabasha gutangira ubusobanuro.
    3. Urwego rw’Umuvunyi si urwego ngenzabyaha cg urwego rukora icukumbura runaka ryihariye ngo rumenye niba amakuru yatanzwe yuzuye.

    Kubera izi mpamvu rero urwego rw’Umuvunyi amakuru ruba rufite ntabwo aba yuzuye akaba atanashingirwaho hafatwa imyanzuro runaka ikomeye.

    Urwego rugerageza ni Transparent International Rwanda kuko bo batanga ingero zifatika batunga agatoki aho ibibabazo biri nubwo batinjiramo ngo bafate ibyemezo ariko baba bagerageje.

    Muri make ni gute abatishoboye cg abacitse ku icumu rya genocide bubakirwa amazu agasenyuka mugihe gito cyane? ubwo se ntiharimo ruswa? uwatanze isoko n’uwahawe isoko nibakuriranwe babibazwe.

    Nigute urugomero rw’amashanyarazi rudindira rugatinda kuzura? ababishinzwe kuki badakurikiranwa?

    Nigute umuhanda wubakwa ugasenyuka utamaze n’umwaka? nigute inzu ya KIST ijegera ikaba igiye kugwa itamaze igihe?

    Abatanga amasoko, abize n’abashyize mu ibikorwa iyo mishinga nibakurikiranwe. kuko buri mushinga ugira umuterankunga, uwushinzwe, uwushyira mu ibikorwa n’usuzuma ko ukorwa neza nkuko byemeranyijwe.

    Nigute rero Umuvunyi uvuga ngo biragoye kandi ababishinzwe bahari, erega kurya ruswa si uko umuntu akira vuba cg afite ubutiriganya muguhisha amakuru. ruswa igaragarira mu ibikorwa. aho imishinga runaka usanga ikintu gifite agaciro ka 1000 Rwf bagiha agaciro ka 5000 Rwf ayo 4000 Rwf ababishinzwe bagomba gusobanura ibyayo, cg ugasanga umushinga nturangira uhora muri kururu kubera ko rwiyemezamirimo yatanze ituro rinini abura igishoro bigatuma ahora akoresha aya Bank Lambert bigatuma abakamukurikiranye batera agati mu iryimyo kuko bazi neza ko arimo kwirya akimara bamumazeho igishoro.

    Umugabo ruswa arahari ahubwo akomeje guhabwa ikuzo no kwitwa andi mazina, kuko nabagerageje kumutunga agatoki ibyabo byarangiye nabi. nonese umuntu arakwambura izuba riva wajya kumurega ngo nimugende mwiyumvikanire mwiyunge kandi umaze imyaka irenga 2 umwiruka inyuma, urakora isoko runaka ukamburwa izuba riva ngo isoko warihawe muburyo butanoze kandi ntibanagusubuze n’ibyawe.

    Nakumiro mba ndi umwambi

  • Nimugereranye iyi rapport y’umuvunyi nibyo Minister Busingye yahoze avuga. Ni contradictoire. Ikindi ni ikimenyane mu gutanga akazi bavuga ko cyaciwe kandi noneho cyahawe imbaraga mu buryo utasobanura pe.

    One case ya vuba muri PRIMATURE hakozwe exam ya Accountant uwa mbere yarushaga uwa gatanu(wahawe akazi) amanota 6 muri ecrit. Muri interview uwo wa gatanu niwe wahawe amanota menshi aba ari nawe utangazwa ko yatsinze.

    Ukoze isesengura ryoroshye. Ni gute uwabaye uwa gatanu yatsinze abantu bane bose bari bamuri imbere? Just for seeing the results uhita ubona ko hari aho ibintu bitarimo transparence.

    Ikindi kuri izo results zo muri primature hari uwabonye 34/50 muri written exam birangira final results ze ari 54.7%. bivuga ko yabonye 24.7/50 muri interview. Ibi rwose simple analysis yerekana ko ari ponderation yamanota bakoze. Anyway nta numwe mu bakoze iki kizamini mburanira. sindi no mu bagikoze pe. Gusa nihaye simple logic yo gukora analysis ya results. Ariko mbona harabayemo akarengane.

    Reference murebe izo results kuri http://www.primature.gov.rw/media-centre/announcements/job-opportunities.html namwe mukore simple analysis mumbwire.

    Si itiku mba mbaroga. Njye mbona abantu bateguye biriya bizami bakwiye kubibazwa

  • Tujye dutanga ibitekereze twerekana na fact hato batagirango ni itiku

  • Ntitwavuga ko mu Rwanda hatarimo ruswa. Ariko nanone ntitugakabye. Kuba umuyobozi runaka yatera imbere ntabwo bivuze ko ibikorwa bye biba bituruka kuri ruswa. Aha nasubizaga ibitekerezo bya Hon. Gatabazi uvuga ngo gitifu gitifu! Ubwo se yirengagije ko abanyarwanda muri rusange bashishikarizwa kwiteza imbere binyuze mu gukorana n’ibigo by’imali. Njye rwose aho kuvuga biriya nakwicecekera, aragira ngo se ba gitifu bakene! Nibakena, ubwo se bazakora mobilization! Mugutanga ibitekerezo abantu bagombye kureba impoande zose.

    Ikindi ibyo bifi binini, biva he bikagera he? ko ejobundi perezida yababajije ngo Ko mumaze iminsi mu Turere muzenguruka, mubona ibibazo, ko mwavuyeyo ntimwicecekeye, harya ibyo byo byitwa ibiki?

    Dushatse ibyo kuvuga ngo ibifi binini twabireka ahubwo tugashyira imbaraga mu kwigisha kuko ntabwo ruswa izacika, tuzagabanya.

  • Wowe wanditse wiyita Gitifu,
    Imana ikubabarire kwiyemeza kuburanira abajura.
    Ibyo mukora byose murenganya rubanda hari Umucamanza utabera uzabibabaza igihe nikigera.
    Ngayo nimukomeze mwiyibire igihe n’icyanyu.

  • Erega umuvunyi nawe aratinya , akeneye kubaho aho kugirango yicwe yakwicecekera kuko ufite amafaranga aba afite imbaraga!

  • Muraho neza!nge nshimira abantu bose bakora comment kuko binyereka uburyo abanyarda bafite mumutwe hafunguye kandi ukababonamo ubushake bwo kubaka igihugu ntakubogama!bravo

  • “Ni gute umuntu aba exectif w’umurenge agatangira akazi aribwo akirangiza ishuri, mu kanya gato akaba afite inzu ebyiri, eshatu; abaturage barabireba, aho akora na bo barabireba n’ibindi byinshi, ibimenyetso birenze ibi ni ibihe?”

    Iyi analysis ndayinenze cyane None se gitifu ntahembwa? Ntakorana na bank ? Iki ntabwo ari ikimenyetso simusiga.

  • Mme umuvunyi UZIKO — USETSA !!!!

    Ugize ngwiki ????

    Ahubwo se ni bande byoroshye gufatwa kurusha IBIFI BININI ???

    Salaire zabo zirazwi uko zingana yewe bahawe n’ibguzanyo biroroshye kubimenya…, nonese iyo ubona minister uzi ayo ahembwa bwacya ugasanga yujuje etages 4 cg zinarenga yifitiye credit ya 60.000.000Frw yo kujijisha tuzi neza ko amazu atunze afite valeur ya 2.000.000USD ubwo uwamubaza aho yayakuye yahabona ???

    Barazwi iyo baciye aha bihita bimenyekana ko kanaka agiye aha naha uwashaka kumenya imitungo yabo biroroshye bakabazwa aho yavuye aho bigaragaye ko hadasobanutse iyo mitungo igasubizwa Leta.

    Ndahamya yuko 80% bayasubiza Leta.
    Ahubwo gira uti BIKURENZE UBUSHOBOZI.
    Tegereza umunsi afande yarakaye azashyira ho tusk force ibigaruze.
    Byarabaye muma farms arayagaruza mu mwanya mutoya !!!!
    Muribuka afande Ibingira ko yabishinzwe kandi akabikora neza cyane…, ibi bi etages bibye abo bi bifi binini tuzabigura mu cyamunara mba ndoga Ndoba

  • Mbega inkinamico.Uwari Umuyobozi Mukuru wa IRST Nduwayezu j bapt.Yariye umushinga wa biodiezel kumugaragaro uzahasure urebe ko atari amatongo ku mulindi wa kanombe.raporo ku muvunyi irahari kwa auditeur general irahari mwakoze iki?imishinga ya baringa ko yigaramiye i musanze.murakoze

  • Kwisi yose ibitambo bigomba kubaho.gitifu,inkeragutabara,police.Urugero Uwahoze ayobora IRST Nduwayezu j bapt.yamaze imyaka isaga 7yibera muri za missions za baringa,imishinga ya baringa biodiezel,jatrofa,moringa raporo ziriwanyu ku muvunyi ariko ntimuzireba ahubwo mukavuga ba gitifu ni nkeragutabara.Ibifi bini mureke kutubeshya ntimwabifata.abagabo bararya imbwa zikaryozwa.

  • Kamagaju iby’uvuze nukuri pe.uwo muyobozi wayoboraga IRST ndamuzi.Nduwayezu yakoreshaga ikoranabuhanga mu kurya ruswa na gastiko yari yarashizeho.Yariye ruswa ataha Labo ya IRST ituzuye nubu ntirakorerwamo igiye gusenyuka.kandi raporo mwarayibonye hanyuma ngo ibifi bini muzabiroba.murakoze

  • Depite Gatabazi nawe nta analyse yakoze mbere yo gutanga urugero rwa Gitifu ngo wuzuza inzu mu gihe gito. Gitifu numuntu nawe watera imbere ashobora kuba adakoresha umutungo wa leta. ashobora kubaka izo nzu ari inguzanyo yatse. Ashobora kandi kuba yarayahawe numuryango we. Ni ngombwa gukora analysis mbere yo kuvuga ngo nta bimenyetso birenze ibyo. erega na access ku mafaranga menshi nuburyo bwo kwaka igiturire si nkiz’ibifi binini. mushakire ahandi. Abadepite mugira esprit yo gutyaza ibitekerezo byanyu batazabita injiji zize zihagarariye rubanda

  • Abanyarwanda baciye umugani ngo:Akaruta imbwa kwota karashya.

    Ese uzafata umujura akuruta amayeri yo kurya ruswa .Ahubwo ako kazi ko gufata ibifi binini muzagahe Nduwayezu wahoze uyobora IRST niwe ufite ubuhanga na technique zo kurya ruswa na technique zo gusubika imanza aregwamo buri gihe.

    Bubaka labo ya IRST yari yarahindutse IR ahindura buri gihe ibikorwa, ubu nta kazi afite ariko ameze neza kubera ruswa na za missions za baringa yatwaraga.murakoze.

  • ubwo rero udufi duto turakomeza dupfe ibinini byigaramiye?ahaaaaaaaaa!!

  • Ibi birasekeje. Ikibazo abarya menshi kandi ariyo yakora byinshi babareka bagskurikirana abinyege.nke ngo tubone ko bakora kdi amenshi yaragiye.
    Ingero:
    1. Mu myaka itanu ishize urebye wasanga haranyerejwe arenga Miliyari 10. Ark iyo ukurikiye abafunze n’abavugwa gukurikiranwa usanga nta bose bari kuva kuri mayor kumanura. Unateranjije Ayo bakurikiranwe n’andi abitirirwa usanga nta na Miliyari 1 irimo. Absriye 9 aribo bake kdi ariyo.menshi tukabareka. Twarangiza ngo turwanya ruswa kuko abamake adafote icyo asobanuye par rapport nandi.

    2. Ko Mubyo Dr NTAWUKULIRYAYO J. D yaguriye harimo Miliyoni 2 ark aracyayobora ark Mayor bitanagaragara ko yayatwaye ahubwo ari inzego kdi ari 500000 gusa agafungwa. We se bamusabye kuyishyura ntiyabikora? Njye ahubwo bitari na Ruswa gusa, Ni UGUKOMEZA RUSWA UKONGERAHO.NA INJUSTICE.

    3. Urundi rugero, Ni Kantengwa wayoboraga RSSBA. Simugize.umwere kuko ntati umucamanza. Ark se niba baratanze isoko rimwe inahuro 2 kdi bizwi ki atajya asinya wenyine ni gute badafata abari muri comite y’anasoko bose. Niyo yakoresha influance afite. ibi byazatuma buri gihe bajya bareka ubakuriye akabategeka ibitari byo bakemera kuko batazakurikiranwa.

    NKURIKIJE IBI BYOSE NSANGA AHUBWO BAREKURA ABAFUNZE BOSE BAZIRA KUNYEREZA BAGAFUNGA ABARIYE MENSHI KUKO GUHANA 10% UKAREKA 90% UKABYISHINIRA NAYO NI RUSWA + INJUSTICE.

  • Hon. Gatabazi J M V, ashobora kudusobanurira aho gitifu w’umurenge yayoboye iyubakwa ry’urugomero cg umuhanda? ubwo rero aba yarebye akabona gitifu ariwe utagira icyo amutwara hanyuma akaba ariwe acaho urukoma!!!!! Intumwa yarubanda, hahahaha……… reka tuga twikomera amashyi gusa naho ibindi ni comedy!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

en_USEnglish
en_USEnglish