Busingye yavuze ko Leta yabonye imitego ifata ‘IBIFI BININI’ biyiba
Hashize iminsi havugwa abayobozi mu nzego z’ibanze bafatwa bakekwaho kurya cyangwa gukoresha nabi amafaranga ya Leta, abandi bagatabwa muri yombi bakekwaho kurya ruswa. Mu kiganiro n’abanyamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko Leta yize amayeri mashya yo gufata abayobozi bakuru, iyo bari mumakosa bamwe bakunze kwita ‘ibifi binini” bakekwaho ibyo byaha.
Ahanini, abaturage bakurikirana uko politiki imeze mu Rwanda, bavuga ko abayobozi bakuru bavugwa mu mishinga ikomeye irimo amafaranga menshi batajya bakurikiranwa, ndetse hari n’abadatinya kuvuga ko bakingirwa ikibaba.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa kane w’icyumweru gishize, Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda Johnston Busingye yavuze ko Leta yazanye imitego izayifasha guta muri yombi bene abo bita ‘ibifi binini’.
Yagize ati “Ibyo kunyereza umutungo wa Leta no kurya ruswa, ibyo biraba amateka. Twaguze ibyuma biroba amafi yo hasi. Ifi zo hasi zigira amayeri menshi kuziroba bikagorana, mu bugenzacyaha bashatse amayeri afata amafi manini.”
Abanyamakuru babajije Minisitiri w’Ubutabera uburyo iyo mitego iteye n’ayo mayeri, Busingye avuga ko atabyinjiramo cyane gusa ngo ni ingamba zafatiwe mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uheruka guteranira i Gabiro.
Yagize ati “Ingamba zarafashwe mu mwiherero. Mu Rwanda ntidukeneye ingamba nshya ahubwo tugomba guhindura imikorere. Ikibazo nticyaba ingamba nshya n’amategeko mashya kuko ibyo turabifite bihagije.”
Minisitiri w’Ubutabera yabwiye abanyamakuru ko ibyo bifi binini byatangiye gufatwa, atanga urugero ku bayobozi b’uturere, batawe muri yombi. Uru rugero ariko ntabwo yarwumvikanyeho n’abanyamakuru kuko bo bavuga ko umuyobozi w’Akarere ari umuntu usanzwe, atari ifi nini.
Mu mwiherero w’abayobozi bakuru b’igihugu uherutse kubera mu kigo cya gisirikare cya Gabiro, abayobozi bakuru bafashe imyanzuro irimo guhindura imikorere bakareka guhishira abakora amakosa, by’umwihariko abarya ruswa.
Abayobozi bakuru ngo basanze muri Leta harimo guhishirana ku byaha birimo na ruswa, Perezida Kagame yafashe umwanya munini abivugaho ko batazihanganira umuyobozi uvugwaho ibyaha bya ruswa cyane cyane mu mishinga ya Leta.
Aba bayobozi bakaba barafashe ingamba yo kugeza mu bugenzacyaha abavuzwe mu mishinga yadindiye nta mpamvu, ndetse ngo n’umushinga uzajya ukekwamo ruswa hazajya hahita hatangira iperereza.
Mu gihe kitageze ku mwaka abayoboraga uturere bagera ku munani bagiye beguzwa ku mirimo yabo bamwe babyita impamvu bwite, ndetse bamwe muribo batawe muri yombi n’inzego z’umutekano bakekwaho ibyaha birimo ruswa. Abanyamakuru bakaba barabwiye Minisitiri w’ubutabera ko bategereje no kumva ibifi binini birenze ibi bibazwa iby’imishinga ya Leta idindira ikavugwamo ruswa.
HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE
26 Comments
Oya Bwana Minister Mayor ni agafi Gatoya cyane hari ibifi binini mudakoreaho
Minister Busingye rwose nawe urasetsa cyane uti twavumbuye imitego yo guta muri yombi abayobozi bakuru barya ruswa bakubaza bati ni iyihe uti sinayivugira aha ariko hari ingero zimwe zirimo ba Mayor barimo gutabwa muri yombi.
Honorable Minister ntabwo ari ukwirengagiza nkana no guha agaciro gake ibyo mwavuze ariko iyo ugenzuye neza usanga izo ruswa nini zivugwa zihabwa ba nyakubahwa bafite imbaraga zirenze kandi bafite ijambo rikomeye kuburyo wihaye kumutunga agatoki ibyawe byarangirana nuwo munsi cg ukabaho wicuza igihe usigaranye cyose muri ubu buzima.
Simbona ko Leta ikeneye imitego idasanzwe ahubwo hakenewe kubaka ubushobozi n’ububasha mu inzego bwite za Leta, kuko niba ruswa iribwa na DG wikigo runaka umukozi ayobora iyo akopfoye bucya bamwereka umuryango cg bakamugerekaho urusyo atakwikorera. niba ruswa cg imicungire mibi yabaye kuri Minister iyo PS yibeshye bucya atazi ikimukubise cabinet ikamuhambiriza.
Muri make awakareze cg uwagatanze ayo makuru ntamutekano usesuye aba yizeye nyuma yo kuyatanga bigatuma aruca akarumira ngo atava aho arangira nabi, erega ngo aho gupfa none wapfa ejo.
Kabisa ndakwemeye cyane kuko uri umuhanga mukugira umuntu nkuriya inama nzima zamufasha kwirinda kugwa mu mutego .
Bwana Minister. Tugaruke inyuma gato tureb imishinga migari. Urugero: Umushinga wa Nyabarongo Hydro-power plant wavugwagamo uburiganya bwibifi binini ni bingahe byatawe muri yombi? Inka zari guhabwa abaturage zikamwa litiro 40 ku munsi bagahbwa izitanamwa amacupa abiri kandi byaragaraye ko bagize uburiganya mu kuguri inka zitari nziza mu Buholandi byabjijwe nde? nibindi ntazi. Tuvungurire kuri iyo mitego. naho ubundi iyo dukurikirana dusanga ari ku karere bigarukira. Ikindi ni gute Mayor afatwa Gitifu w’akarere agasigara ari umwere kandi ariwe usinya ibijyanye n’amasoko byose. abndi bakegura General auditor yaratangaje ko akarere kanyereje umutungo bikarangiririra mu kweguzwa gusa.
…va ku bipindi twarabirambiwe busi…. uzibeshye ngo urobye ifi ubundi iguhindukane ingona se!
Azabaze KIZITO MIHIGO wahamagaye INUMA hakaza AGACA!!!!
Guhamagara inuma ni ukwica H.E President mbega?NAGASHYA!TUZABAMENYA. Naho ibifi binini ni babifate, sinemeranya nuwuvuze ko minister yibye PS akabivuga bwaca yatashye; ni yamyumvire ya kera si nabarenganya KUKO UWUVUGA AHABONETSE RUSWA NTAJYA MWITANGAZAMAKURU CG NGO AFATI MICROFONE.Kandi ubwo buryo burazwi hose nr ya tln ni ubuntu, ushobora no kubwandika….ubugenzacyaha gusa butabikoreyeho ….umuntu abona ko yataye umwanya…hari igikwiye gukorwa
Yewe ndumiwe ibyo bifi Bonini se wowe nturicyo ra?
Yewe turabizi neza ko mutazafata amafi manini ahubwo hari inzira karengane zihanirwa ayo mafi manini yigaramiye.
Nyakubwa Minister utwo dufi duto natwo dukunze gufatwa iyo twariye utuntu duto, ariko agafi gato kamize ikintu kinini nako ntigacibwa iryera.
Ibyo bifi binini rero birarya kandi biracyakomeje kurya kuko bifite aho birira kandi ni mu igihe ngo umuntu akama izo aragiye.
Dore uko ibifi binini bifungura
1. Gutanga akazi kuri bene wabo cg inshuti zabo za hafi
2. Kugira igitinyiro muri rubanda
Igifi kini giha akazi umuntu wa hafi kandi cyizeye ko azakibikira amabanga neza, niba ndi DG runaka ngerageza ibishoboka byose ngaha amahirwe abantu niyumvamo akaba aribo bajya ku ibere kabone nubwo baba batujuje ibisabwa, ugasanga umuntu wize Human Resources cg Social Work niwe ushinzwe umutungo kandi afite Bachelor degree hari ba Master na PHDs baraho mu ikigo ariko baracitse amazi. aha rero bituma umuyobozi arya ntankomyi kandi yisanzuye uzamuye itiku bagahita bamwicaza cg agahindurirwa umwanya igitaraganya.
Igitinyiro nayo ni intwaro ikomeye aya mafi manini akoresha aho urenganywa kubera ko igifi kinini kigukeka amababa ko hari ibyacyo waba uzi ubundi ugakozwa hirya ugakozwa hino wajya kurega abantu bati sigaho wikora ishyano ni gute warega kanaka. iyo unagerageje ikirego kikemera usanga abashinzwe kugufasha batangira bagahamagara nyakubahwa uwo bati Honorable, Afande….. hano hari umwana ufite akabazo none bimeze bite? habe no kuvuga ngo hano hari umuntu ubarega, wapi ahubwo witwa umwana kandi uri umusaza!!! nyakubahwa uwo iyo ahageze ahita yinjira akihererana uwo waregeye igihe runaka hanyuma agasohoka agutera ubwoba ati niko sha harya waje kundega….none bimeze bite?
iki gitinyiro rero gituma ba nyakubahwa barya ibyabandi cg ibya Leta ntihagire ubavuga kuko yahava ibye bitagenda neza.
Nyakubahwa Minister rero mugerageze mubwire abo ba nyakubahwa ko rwose tububaha ariko ko niba habaye ibibazo runaka badakwiye gushyira ibyubahiro imbere ahubwo bakwiye guca bugufi bagafatwa nk’abantu basanzwe imbere y’amategeko ibindi bikaza nyuma. abayobozi badatinya kwita umuntu w’umugabo ngo niko sha ibyo uvuze wabisubiramo kandi akabikora mu inama imbere y’abayobozi bandi akita undi muyobozi ngo ni sha ngo nuko amukuriye akaba avuze ibyo atishimiye. ibi rero nibidakosoka tuzaguma tubyina muzunga
jyewe nabaye ahantu henshi akazi bagaha benewabo kandi ari umuco wabo kandi ntibyabujije ko batera imbere, twebwe ni byabindi bya ABASANGIRA DUKE BITANA IBISAMBO gusa. naho ubundi uyo uhaye akazi abo wizeye nta kibazo byagira GUSA NI UKUREBA ko abo muziranye/biwanyu bagashoboye kuko ikindi KITWISHE SI ABIWACU/IKIMENYANE oya ni uguha akazi abatagashoboye.
Ejobundi yatubwiraga ko ijambo ibifi binini rigomba gucika kuko ntabifi binini bidafatwa bibaho.Mwibarize ikibazo.Niba ba meya besa imihigo babeshya bakabikora imyaka irenga 3 mukabigenderaho mubeshya abanyarwanda n’amahanga kugirango akomeze azane kashi mushyire mu mishinga itagaragara ubwo ntabwo mwebwe haramutse habaye demokarasi aho intumwe zarubanda zibabaza bazi ko nta ngaruka bizabagiraho mwabasubiza iki?
Minister Busingye nawe baguhereho kuko ibyo wakoreye bariya bana ba Rwigara ntabwo ari byiza. Baje bakugana bafite ikibazo urabirukana.
Nshimiye abasomyi batanze ibitekerezo kuri iyi nkuru.
Nagira ngo menyeshe abasomyi ko nta mwana wa Rwigara waje angana nkamwirukana, sinabikora no ku wundi uwo ariwe wese. Uwanditse iki gitekerezo ashobora kuba agorwa cyane no kuvugisha ukuri bityo akabyirinda.
Ibitekerezo ku kurwanya ruswa turabisuzuma, ibyafasha mu gukomeza kuyirwanya tubyifashishe.
Uwaba afite amakuru nokuri ruswa nyir’izina agiye ayatanga nk’uko ibi bitekerezo bitangwa byafasha cyane mu kuyirwanya.
Murakoze.
aaahhhhhhhh ok oko…ni ubwa mbere mbonye umuyobozi agira reaction kuri comment ziba zakozwe!!!! niba aei wowe atari undi wakwiyitiriye reka ngire nti “Congratulation” kandi uzakomereze aho unashishikariza bagenzi bawe kugira nkawe.
Ubwo nkwiboneye rero reka nguhanure: Ruswa kuyirwanya ntibyoroha kuko n’ubwo nawe uri igifi kinini (ariko kitarya cg kitaratangira kurya).., ndagirango nkumenyeshe ko niwiha gushaka kuvumbura ibyo bifi binini birya ushobora kuzisanga aho bagenzi bawe bakubanjirije bari ubu. Mutambeshye ninde uba uyobewe aho ibyo bifi binini birira koko?? kubitubaza ntimuba mushaka kudushyira mu rujijo ubwo? twe twahamenya gute kandi ari mwe muba mufite means zose zabafasha kubitahura?? hari umunsi amakuru adatangwa haba muri police cg ku Muvuyi mukueu??! Ngaho kugirango twemere ibyo wavuze twereke byibuze kimwe muri ibyo bifi wenda nko mu kwezi kumwe ubundi tuzemera ko ibyo wavuze ari ukuri atari igipindi nk’uko mwabitumenyereje mu minsi yahise. Urakoze gufata umwanya wawe usoma igitekerezo cyanjye nkwifurije amahoro y’Imana . Ivubi ndandwinga nicyo kivugo cyanje
ubyose VUBI ko bagusaba ibitekerezo, aho gusubiza ukishyongora!BWANA MIN yavuze ati nyabuna ni mutange ibyuyumviro bya asha uti”twebwe twabimenya dute ko ari mwe muite uburyo”, icyo utibuka ntiyabajije wewe gusa yatubajije twese kandi harimwo bya bifi nabo bakorana nta wudasoma umuseke mu RDA.utabizi rero soma uceceke wumve ko ababizi babivuga batabivuze …..(somye inkuru gusa mpita nsubiza NTABWO NDI UMUVUGIZI WA HON.Min)
Biroroshye, reka dufate urugero mubacamanza, ubundi ruswa n’ibanga rya2 cga agtsiko gahuje ikibazo bashakira hamwe inyoroshyo. Iyo imanza zinyerezwa cga zikarimanganywa kumugaragaro ukuri kukagurwa kumugaragaro, uzi kureba kure we ntiyahita abona ko haba habaye akantu? Birababaje kubona abayitangira ibihano aribo bayivurungutamo. Imanza hafi ya zose 3/4 zibamo ruswa. Wagirango abacamanza biga kurimanganya. Singaya umuntu nzi w’umurokore wivugiye ati: je regrette fort d’avoir choisi la faculté de “Droit”. Akomeza agira ati: ntamucamanza uzabona ijuru kuvera uburiganya bubarangwamo.
Buriya iyo muvuga ngo mu RWanda ruswa iri ku kigereranyo cyo hasi jye birambabaza ngashavura! buriya ruswa iba mwitanga ryakazi ntigaragarira buri wese? ubuse za audit zikorwa mu bitaro byuturere zirangira habonetseho amakosa nabo bafunze harumaramo kabiri adafunguwe? ingero zirahari zifatika ku hitaro bya ruhengeri! mureke twe tubirebasha amaso intimba ifushengure !
Minister Busingje mbanje ku gushimira umwanya ufashe ukagira ibyo usubiza abasomyi…,
Ugize uti nta mwana wa nyakwigendera RWIGARA Assinapol wasubije inyuma.., ariko mboneye ho ku kubaza nku muntu mbonyeho ku soma ibitangazamakuru wakoze iki mu nshingano n’ububasha uhabwa n’itegeko ngo ugaragaze ukuri ku rupfu rwa Rwigara cyane yuko ibitangaza makuru (nsanze usoma ) byagaragaje ubugambanyi mu rupfu rwuyu musaza rwiswe (accident) cyane ko yarafatiye runini abanyarwanda aho yakoreshaga plus de 10.000 pers. Ukojyera ho akayabo k’imusoro yi njirizaga igihugu none nyakubahwa iki kibazo wagikoze ho iki ngo urenganure uyu muryango ???
Ese nti haba hari ibifi binini biri nyuma yicyo gikorwa ???
Ngaruke ku bifi binini izo rwagakoco zibagora mu zihiga nsanga ari ugutakaza igike mu gihe ibifi binini ibikorwa byabo bibashinja ku mugaragaro ; ni gute bizwi salaire za minister cg undi muyobozi nyuma ya 2 years ugasanga yujuje umutamenywa hano mu gihugu wa 2.000.000USD nta nguzanyo afite nta ni ndi business yabona yakoze ivamo ibyo bintu, ibi mvuga birigaragaza nu binyomoza ndaguha ingero iba ari no kubikwibutsaterera ijisho Nyarutarama, Kibagabaga, Gacuriro,…umutamenywa uriyo winjire ubaze nyirawo akwereke imvano yawo uraza gusanga 80% uzigaruye mu mutungo bwite wa Leta kuko ni bijurano.
Ahubwo gira uti BINDENZE UBUSHOBOZI turindire afande ni bimuzamo azabitunga mu mwanya muto cyane kuko mwibyo bifi binini harimo ibyo utakwegera nawe ubwawe Busingye byahita bikwirenza.
Urakoze kandi umunsi mwiza.
Nsoze nsaba Minister Busingje ko iba koko agamije guca ruswa no kugaruza umutungo wa Leta wibwe shyira ho urubuga abantu batangire ho amakuru kubyo bazi kwiki kibazo maze urore ngo turerekana ibisambo mugaruze iyi mitungo igihugu gikeneye.
hahahhhhhhhh ariko mu Rwanda dufite abategetsi ni umuti w amenyo kabisa.ariko nta gahora gahanze n abashiru ntibari bazi ko baziruka byose bakabita, none ubu bari kubundabunda mu bihuru byo muri Congo.namwe rero mushonje muhishiwe ukora ineza ukayisanga imbere wakora n inabi ukayisanga imbere,aya marira y abanyarwanda Imana irayareba.
UBYO SE WOWE UCIRA ABANDI IKINOGO URI NDE?URIKI?Nibyo hari abababaye nabakumbuye ingoma za kera ni uburenganzira bwanyu pe!Ariko mureke gushyiramwo Imana kandi ibyo muvuga atari ibyimana (bisa nko kwitonganya gukubit agatoki/gukumbura cg kwifuza). Ariko ni muvuge kuko nicyo liberte d´expression iberaho
Mayita we wica igikuba nta gitangaza cyabaye nayo biba simpamya kuko ageze kuri 2% yu mutungo bacunga.
Gusa dukeneye ko binozwa ntihibwe namba.
Hose around the world ibifi binini birarya gusa birya bucye bucye nibyo naha turimo kurwana nabyo.
Naho abashiru bareke bazize amataso ntibazize kurya gusa bazabyishyura pakaaaa
Ababo nta ribi ryabo uretse nyine ibyifaranga rizarikora…
Erega uretse ko kuvuga undi byoroha ariko natwe twisuzumye menya twayasa !!!!
Ikijyenzi nu kubaka ubushobozi bw’inzego zirinda uwo mutungo wa leta naho kuyatamira menya ntawayarebera izuba ayaciye urwaho muri twese !!!!
Nshimiye ibitekerezo byose byatanzwe. Amategeko y’Igihugu cyacu ateganya kandi akarinda bikomeye ihame ry’ ubwisanzure mu kugaragaza ibitekerezo. Dukorera abanyarwanda n’abaturarwanda- gusoma ibyo batwandikira nokubatega amatwi ni inshingano. Aho mubona dukwiye kongera ingufu mukahatwereka-Ahsante sana.
Nkuko nari nabivuze ibidufasha kunoza cyangwa kugera ku nshingano igihugu kidutezeho tuzabyifashisha.
Ku bibazo byihariye cyangwa bireba abantu ku giti cyabo, bitewe n’imiterere yabyo, nsanga hari ibyo tutaganirira kur’uru rubuga. Ariko ndizera ko abo bireba bo bagomba kuba bakurikira bakaba banazi suite kuri bene ibyo bibazo. Nzi ko hari ibiba byakozwe.
Mwakoze cyane.
Nyakubahwa Minister Busingye,
Ndabibona ugize icyo utubwira gusa ntunsubije kubyo nakubwiye habe na mba !!!
Gusa ngushimiye ko nibuze ufata umwanya ukumva nibuze abanyarwanda icyo batekereza.
Ariko hari icyo mbabaza nakibagira ho inama…, jye ndi rweyemeza mirimo ndubakisha nzi agaciro k’inzu nabikoze mo kuva Bruxelles, Paris, Oslo, London ,Montreal ubu naratashye ndi hano iwacu Kigali none nkuzi agaciro k’inzu iyo nciye ku nyubako nabaza nyirayo nkasanga nu muyobozi ukorera atagera no kuri 4.000.000Frw per month narora inzu yujuje nkasanga ihagaze 500.000.000Frw nsaga ari agahoma munywa !!!!
Ukurikije ibisabwa ngo uhabwe ideni uyu muntu ntiwanarimuha !!!!
Ubaze umushahara we nibivamo bimutunga ntiyakwizigama ngo azubake iyo nzu !!!!!
Ariko ugasanga ayujuje muri 6 months !!!!
Niko se nkugite ubutabera mu nshingano ze urivuna ushakisha rwagakoco zifata ibifi binini kubera iki wahereye kuri mbene abo ???
Ukabahamagaza bakisobanura utsinzwe bigasubizwa leta yibye.
Dutanga imisoro bituvunnye ,dukeneye kubona igihugu kizamuka ariko birababaje gusanga byibwa nu muntu ku giti cye !!!
Ngusabye kwita cyane ku kibazo cy’amazu ahanitse afitwe n’abayobozi basobanure imvano yayo.
Murakoze
Kandi communication watangiye irajeje.
umutungo wa leta uko uribwa mu ngeri zosr birababaje! kunera ko ntawishyuzwa nimwe barakutse mueukurya ” sukubabaza kwisobanura bikarangira bavuga ko batazongera ubundi film ikandika ngo FIN? hiim!
Comments are closed.