Digiqole ad

Imyanzuro y’Ubushinjacyaha kuri Uwinkindi nanone ntiyasomwe

 Imyanzuro y’Ubushinjacyaha kuri Uwinkindi nanone ntiyasomwe

Jean Uwinkindi,61, woherejwe mu Rwanda n’urukiko rwa Arusha amaze imyaka ibiri aburana

Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa 31 Weurwe Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwari kugeza ku rukiko Rukuru; imyanzuro y’urubanza buregamo (Ubushinjacyaha) Uwinkindi Jean ukurikiranyweho ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ariko ntibyakozwe kubera inama y’Abacamanza iteganyijwe kuri uyu wa kabiri.

Jean Uwinkindi,61, woherejwe mu Rwanda n'urukiko rwa Arusha amaze imyaka ibiri aburana
Jean Uwinkindi,61, woherejwe mu Rwanda n’urukiko rwa Arusha amaze imyaka ibiri aburana ku byaha bya Jenoside

Ni ku nshuro ya kabiri umwanya wo gutanga iyi myanzuro uburizwamo n’impamvu zinyuranye, kuwa 16 Werurwe nabwo Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko butari bwiteguye kuyitanga ndetse busaba igihe cyo kuyinononsora.

Uyu munsi uregwa (Uwinkindi) yari yageze mu cyumba cy’iburanisha, ku isaha  ya saa 8h30 yari yinjiye ariko ahasanzwe hicara Inteko imuburanisha hera (nta muntu uhari).

Uyu mugabo yaje yitwaje ibaruwa yashyikirijwe yandikishije intoki imugaragariza ko uyu munsi igikorwa cy’iburanisha cyari giteganyijwe kitari bube ndetse mu kanya gato umwanditsi w’Urukiko aba nawe arahageze niko kumwegera basa nk’abaganira umwanya muto kuri iyi baruwa maze amushyikiriza inyandiko ashyiraho umukono ko yitabye urukiko.

Nta magambo yavugiwe muri iki cyumba uretse iyi baruwa uregwa yari yitwaje yagaragaye ndetse nayo itasomewe abari bitabiriye iburanisha.

N’ubwo iyi baruwa itasomewe mu ruhame, amakuru Umuseke wabashije kumenya ni uko ikubiyemo ko iburanisha ryimuriwe ku munsi w’ejo kuwa gatatu.

Uwinkindi akurikiranyweho kugira uruhare mu iyicwa ry’abatutsi biciwe ahahoze ari muri komini Kanzenze by’umwihariko abari bahungiye kuri paruwa ADEPR kanzenze yahoze iyobowe n’uyu mugabo nk’umushumba.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

en_USEnglish