Digiqole ad

Ubuyobozi bwa Goodrich TV bwahamijwe guhohotera abanyamakuru

 Ubuyobozi bwa Goodrich TV bwahamijwe guhohotera abanyamakuru

Urwego rw’abanyamakuru bigenzura rwatangaje kuri uyu wa 31 Werurwe 2015 ko Abanyamakuru babiri Ndabarasa John ukorera Sana Radio na Ndahayo Obed ukorera Radio Amazing Grace ikirego cyabo cy’uko bahohotewe n’umuyobozi wa GoodRich TV, Dr Francis Habumugisha gifite ishingiro. Uyu muyobozi aba banyamakuru bamubazaga amakuru y’uko yirukanye abakobwa batatu yakoreshaga bamushinja ihohotera, maze aba bamubazaga barakubitwa.

Abanyamakuru John Ndabarasa na Obed Ndahayo bageze kuri Goodrich TV kubaza iby'ihohoterwa ryakorewe abakobwa bahakoraga nabo barahohoterwa
Abanyamakuru John Ndabarasa na Obed Ndahayo bageze kuri Goodrich TV kubaza iby’ihohoterwa ryakorewe abakobwa bahakoraga nabo barahohoterwa

Abarega bavugaga ko ku mugoroba wo kuwa 11 Werurwe 2015, ubwo barimo bakurikirana amakuru, bahamagaye umuyobozi wa Goodrich TV kuri telefone igendanwa, akabemerera ko bamusanga ku kazi akaba ariho abahera amakuru bashaka.

Bageze kuri GoodRich TV, basanze yabwiye abarinda umutekano ko bambura abo banyamakuru  ibikoresho by’akazi birimo utwuma dufata amajwi n’udufotora ariko banga kubitanga maze babyamburwa ku ngufu baranakubitwa.

Inkuru aba banyamakuru bakurikiranaga ni iy’abakobwa batatu Gikundiro Jeannne d’Arc, Marie Louise Yamuragiye na Honorine Uzamukunda bavugaga ko bari birukanwe by’amaherere nyuma yo gushaka kujyanwa mu kazi batasabye no guhohoterwa mu bihe bitandukanye   n’umuyobozi wa Goodrich TV ariko bo bakabyanga.

Mu cyifuzo cyabo, Ndahayo na Ndabarasa basabaga kurenganurwa ku burenganzira bwabo bwahutajwe, kwishyurwa ibikoresho byabo byangijwe hamwe no guhabwa indishyi z’akababaro.

Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura rwagennye Komite Ngengamyitwarire igizwe n’abakomiseri batatu; Dr Nkaka Raphael, Mme Ingabire Marie Immaculee na Cleophas Barore ngo basuzume iki kirego banagifatire umwanzuro.

Impande zombi zaratumijwe ngo zitange ibisobanuro ku byo zivuga, hanatumijwe abatangabuhamya batandukanye.

Kuri uyu wa kabiri Komite Ngengamyitwarire yagenwe n’Urwego rw’Abanyamakuru bigenzura imaze kumva  ibisobanuro by’impande zombi no gusuzuma ibimenyetso byagiye bitangwa;

Ishingiye ku itegeko No 02/2013 ryo kuwa 08/02/2013 rigenga itangazamakuru mu Rwanda ari naryo riha Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura ububasha bwo kwakira no gusuzuma ibibazo birebana n’itangazamakuru cyane cyane mu ngingo ya 2, iya 4 n’iya 15;

Yemeje ko abanyamakuru Ndabarasa John na Ndahayo Obed bahutarijwe mu kigo cya Goodrich TV kiyobowe na Dr Francis Habumugisha bari mu kazi kabo, ifata umwanzuro ko bishyurwa ibikoresho byabo byangijwe ndetse buri umwe muri aba banyamakuru agahabwa indishyi z’akababaro zingana n’ibihumbi 250 y’u Rwanda.

Iyi komite yategetse kandi ko abakobwa batatu b’abanyamakuru birukanwe ku kazi mu buryo budahwitse buri umwe ahabwa umushahara w’ukwezi kumwe kuko nta kimenyetso umukoresha wabo yerekanye ko bari abakorerabushake.

Ingingo ya 24 y’amahame agenga umwuga w’itangazamakuru ivuga ko “Hashingiwe ku mwuga wabo wihariye, umunyamakuru, aho ari hose mu gihugu agomba kugira uburenganzira busesuye ku mutekano we uw’ibikoresho bye, ku kurengerwa n’amategeko no ku iyubahirizwa ry’agaciro ke nta mananiza nta n’ibibanje gusabwa.”

John Ndabarasa na Ndahayo Obed babwiye Umuseke ko bishimye imyanzuro y’urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura(RMC) kuko  yabasubije agaciro bari bambuwe.

Ndahayo yagize ati”kuba twarakubiswe  tugateshwa n’agaciro ntabwo aritwe twenyine ahubwo n’itangazamakuru ryose, turashima akazi gakozwe na RMC mu kuturenganura”.

Abagize komite; Dr Nkaka Rafael na Cleophas Barori (bari hagati) basoma imyanzuro kuri iki kibazo
Abagize komite; Dr Nkaka Rafael na Cleophas Barori (bari hagati) kuri uyu wa kabiri basoma imyanzuro kuri iki kibazo

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

24 Comments

  • Uwo muyobozi wa Goodrich TV ukubita abanyamakuru bagenzi be ubwo aba agamije iki koko? kabisa harakabaho RMC kuko numva yararenganuye abarenganwaga. imana ishimwe!

    • Francis uriya afite amakosa aruta ayingurube numuhemu akubuta abakozi,arasambana uwitwa leoniya yasimbuye umugore we narumiwe

  • Sha bireke njye narahakoze nindaya irarenze yitwaza umusaza afande Kabarebe sha, Imana imuduhanire

  • Nonese ahubwo ko ibyo akora numva ari ibyaha by’ubugome kuki adakurikiranwa mu nkiko zisanzwe?

  • Ahumbwo reta nitabare ifate umuhemu mbega we iminsi yigisambo ni 40 Francis uraga pu nanjye yampayr cheque itazigamiye naramukoreye ndaza kumurega aho bukera

  • Abantu banga a batera imbere ayo ni amashyari mwagiye Mishima umugabo uha akazi abashomeri 100? Ahaaaaaa

  • Francis komera !
    Ibyiza biri imbere abakwanga ni benshi ariko Imana irakuzi kandi natwe turakwemera ninyigisho zawe.

  • Doctor
    Uri umuntu wumugabo nibanagaruka uzongere ubadihe Ndabarasa yadukoresheje kuri Sana Radio amezi 7 ntanurumiya twabonye none television I maze ukwezi 1 niyo bihaye? Barabeshya izabakorana ishyari ribice ahubwo biyahure.
    Abisi we

  • Harakabaho Goodrich tv yampereye abana akazi,naho abavugako badahembwa ni abasebanya kuko abana banjye Bahembwa neza.
    Francis urakabaho

  • Ishyari we ariko uwo mukobwa witwa leonia byo umureke kuko ntabwo ari class yawe yagusize igisuzuguriro,! naho ibindi by abo bagabo ni shyari ryabazengereje! nibibi gusambana n abakozi bawe cyane cyane injiji kandi uri intiti

  • Ubuze Icyo atuka inka ati dore igicebe cyayo
    Leonia ni uwahe ko atigeze akora no mubigo byawe mugihe namaze aho
    ?
    Aba bose nibabandi bashakaga kukuroga ukaburuka ahubwo bahige bagarutse

  • Abatindi we!
    Muzapfa muvuga ubusa ,musebanya mwibukeko Grand Frere azi Imana si nkamwe kuko abishyuye ibyo mukora mwa kwicuza
    Dr gusa uzajya mu ijuru kuko aha niho mbonera umutima wawe uri Malaika kabisa,ngo uvura umuti ndi ijisho akarigukanurira

  • Umugabo wanjye ndamuzisha ntiyabikora
    Mugende mwandaya mwe ndabizi muramushaka arimwe ariko nti muzamubona

  • Muvuga ,akora
    Mukena,akira
    Mupfa, arama
    Ese ubundi mwaramufashe? Yabikora se bwo ! Si uburenganzira bwe
    Murimwe se ubundi ninde utarabikora? Icyo mu muziza ni cash ze AGENDA MURI RANGE ROVER MUKAGENDA KUTUGARE

  • Humura Doctor!
    Imana yakunyeretseho byinshi,ineza yawe ntisanzwe kandi ubwo duherukanye mu butayu nakubwiyeko abanzi bawe bambere ari abo hafi yawe wagiriye neza ariko nubu nasubiye mubutayu Imana inyeretseko izabagutsindira,
    Ukuvuganabi wese azaba ikiragi,ukureba nabi azaba impumyi kandi ukugirira ishyari azashya.
    Imana iti nikoko nzabikora
    Nanjye umuhanuzi nti mbahaye iminsi 10

  • Umuyobozi usambana koko abanyamakuru congz

  • Nta mugabo utarongora kereka ikiremba
    Ahubwo uwo turamwemeye

  • Boss iri ni shema reka abatabizi bakwamamaze UMUGABO NUKUBITA UMUGABO NURONGORA

  • Bravo Francis umaze kuba umu star kabisa,let them talk

  • Ariko mbega abantu dusangiye igihugu! Nsomye comments hano ndumirwa! Ngaho abavuga ko uyu mugabo ari indaya-ibimenyetso biri he ?- Usubiza yiyita umugore we abwira abandi ko aribo ndaya-wagirango ni mu Ikinamico Urunana!- Abavuga ko bamubeshyera kuko yabahereye abana akazi-ibi se nibyo bimugira umwere ?- aba escrots bavuga ngo Imana yaramuberetse- ubu kuko hari uvuze Imana benshi barahita babyemera!- n’ibindi byerekana ukuntu dukunda amatiku, tukabogama bikabije iyo tubifitemo inyungu n’ibindi bibi ntarondoye. Jye kuba uyu mugabo RMC yamuhamije ibyo aregwa nibyo ngendeyeho ngira nti: Ntihazagire uwo bitangaza abandi bantu nibakubita abanyamakuru bari mu kazi kabo mu gihe mwumva nta soni biteye kuba ukora umwuga w’itangazamakuru ariwe ubakubita! Icyo gihe kandi ntimuzibuke gutera hejuru muvuga ukuntu mushyigikiye ubwisanzure bw’itangazamakuru!

  • Mbega uriya ntambwo arumigore we yirirwa arira kwishuri kubera ibibazo byo murugo imodoka yarayimwatse atega.moto ubuse koko aramukund Monica we ihangane uwo niwo musarab wawe

  • Ndumiwe!
    Sha murakina numugabo waguriye umugore we Range Rover! Aho ho muratubeshye kuko barakundana cyane ahubwo namashuari yabishe

    • ngo ntabwo akunda umugore we! we dodo waca kelele ,niba ari wowe bavuga ko agusambanya kandi ur umukozi we!ntibivuze ko atamukunda ahubwo wowe uri umusambanye ntuzongere kuvuga ko adakunda umugore we ! imodoka iri mukazi azamugurira indi! ntuzongere kuvuga ngo Dr ntakunda umugore we.

  • Dr komera ufashe abo bishoboka naho ubundi ndumva hari abakekako twageze mu ijuru ahataba kamere yicyaha,ariko ni twadukwaho n’icyaha dufite umurengezi,uwitwaye nabi akirukanwa arasebanya burigihe abo boseee bareke ugume kurugamba kandi kunesha kurakwegereye.

Comments are closed.

en_USEnglish