Digiqole ad

Kirehe:Abahinzi b’ibigori bababajwe cyane n’igiciro gito bagurirwaho

 Kirehe:Abahinzi b’ibigori bababajwe cyane n’igiciro gito bagurirwaho

Uyu muhinzi w’ibigori aravuga ko atishimira igiciro agurirwaho

Abahinzi b’ibigori bo mu murenge wa Mpanga mu karere ka Kirehe bibumbiye muri koperative yitwa KOVAMIS bavuga ko bababazwa cyane n’igiciro bari kugurirwaho umusaruro wabo bejeje muri ‘season’ aho 1Kg imwe y’ibigori bahabwa amafaranga 178 umusaruro wageze ikigali ariko umuhinzi akagerwaho n’amafaranga 130 ku kilo.

Uyu muhinzi w'ibigori aravuga ko atishimira igiciro agurirwaho
Uyu muhinzi w’ibigori aravuga ko bagurirwaho ku giciro gito

Aba bahinzi bavuga ko imbaraga bashora mu buhinzi atarizo babona iyo bejeje, ibi bo babona ko bishobora kuzatuma bamwe bareka ubu buhinzi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Kirehe ntibwemeranya n’aba bahinzi, buvuga ko igiciro bagurirwaho atari gito ngo ahubwo biterwa n’uko bamwe muribo batubahiriza gahunda zagenwe mu kongera umusaruro.

Abahinzi b’ibigori mu murenge wa Mpanga baganiriye n’Umuseke bo bavuga ko igiciro bagurirwaho ari gito ku buryo n’umweenda bafashe bagura ifumbire badafite ikizere cyo kubasha kuwishyura.

Umwe muri abo ati “mu gihe nta nyungu irimo umuntu yahitamo kubireka aho gukomeza kugwa mugihombo”.

Jean Damascene Nyirinkindi uyobora Koperative y’aba bahinzi avuga ko babonye ko bazahura n’igihombo kinini ku buryo koko babona batazabasha kwishyura umweenda wa Banki kubera igiciro gito bagurirwaho ikilo cy’ibigori.

Nyirinkindi avuga ko ikibazo cyabo bamaze kukigeza kuri Minisiteri zibishinzwe kugira ngo bagire icyo bagikoraho.

Bandikiye Minisiteri ifite ubuhinzi munshingano zayo bayisaba kurenganurwa
Bandikiye Minisiteri y’ubuhinzi bayisaba kubafasha muri icyo kibazo

Jean de Dieu Tihabyona Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere ntiyemeranya n’aba bahinzi, avuga ko igiciro bagurirwaho atari gito.

Ati “Nubwo babivuga gutyo twe dufite izindi ngero z’abandi bahinzi kandi duturanye badafite icyo kibazo kandi bagurirwa ku giciro kimwe, urumva rero icyo babura bo ni ugushyiramo umwete kugira ngo bazamure umusaruro. Ahubwo uwo tuzabona atabashije guhinga aho yahawe tuzahamwambura tuhahe abahashoboye”. 

Tihabyona yongeraho ko bazakomeza gufasha aba bahinzi kugira ngo babone umusaruro mwinshi ngo kuko ngo iyo umusaruro wabonetse ari mwinshi nta gihombo bagira.

Muri iki gihembwe cy’ihinga iyi koperative yabonye umusaruro ungana na toni 1 500,  mugihe mu karere  ka Kirehe hose hari hitezwe kubona toni ibihumbi 70 z’ibigori ariko zikaba zitarabonetse.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

en_USEnglish