Digiqole ad

Mparabanyi, icyamamare mu magare mu Rwanda yaganiriye n’Umuseke

 Mparabanyi, icyamamare mu magare mu Rwanda yaganiriye n’Umuseke

Abakuru bakundaga uyu mukino mbere ya 1994 na nyuma gato bumvise amazina nka Celestin Ndengeyingoma, Sebera, Masumbuko na Bernard nsengiyumva. Faustin Mparabanyi ni mugenzi w’aba. Uyu mugabo ubu wibera mu Gitega yatwaye Tour du Rwanda mu 1990 ndetse no mu 2000. Ubu afite uko abona uyu mukino.

Faustin Mparabanyi icyamamare mu mukino w'amagare mu Rwanda hagati ya 1984 na 2002
Faustin Mparabanyi icyamamare mu mukino w’amagare mu Rwanda hagati ya 1984 na 2002

Uyu mugabo ubu w’imyaka 47 yavukiye i Save (mu karere ka Gisagara) ahahoze ari muri Butare, bana n’umugore we n’abana babiri mu kagari ka Kora mu murenge wa Gitega i Nyarugenge, ubu ni umucuruzi w’ibintu bitandukanye.

Aganira n’Umuseke yavuze ko akiri muto yaje kwiga mu ishurirya ETO-Kicukiro ariko agataha ku Gitega, iki gihe bamuhaye igare rya siporo ryo gukora urwo rugendo rwa 17Km ajyana anava ku ishuri.

Mu 1984 ari umunyeshuri aha muri ETO-Kicukiro yiyandikishije mu irushanwa ryari kuzenguruka umujyi wa Kigali maze aba uwa munani, iki gihe yari afite imyaka 17 gusa.

Yabonye ko iyi ishobora kuba ariyo mpano ye kuko yari akiri muto maze akomeza kwitabira amarushanwa atandukanye yibukije Umuseke;

28/4/1984 yitabiriye tour yo kuzenguruka umujyi  igasorezwa ku Kacyiru aho  yabonye umwanya wa 10.

Mu kwezi kwa 08/1984 yagiye muri tour ya Kigali –Butare -Akanyaru aba uwa 22.

Mu kwa kane 1985 yasiganwe muri tour ya Cyanika –Ruheneri -Gisenyi  aba uwa 11. Ati “aha nari mu ikipe y’abana nibwo nayivuyemo njya mu bakuru mu ikipe yitwaga Sinerayi.”

Mu mpera za 1985 yasiganwe muri tour yiswe Association de mille coline ya mbere: Kigali –Nyaza -Akanyaru aba uwa 16.

Mu 1986 yasiganwe muri tour yahuje abakinnyi bavuye muri Perefegitura zose yakoraga urugendo rwa Kigali -Gisenyi aba uwa munani.

Mu 1987 ubwo bitegura Jeux African zari kubera muri Kenya muri 15 bari guhagararira u Rwanda yarimo ariko aza kuvunika mbere gato arasigara.

Mu 1988 avuga ko ikipe ye yabaye iya mbere muri Tour du Rwanda.

Mu 1989 muri Tour du Rwanda yari yitabiriwe  bwa mbere n’abanyamahanga; Abarundi n’Abazairois (abanyecongo ubu) yabaye uwa kane.

Mu 1990 niwo wabaye umwaka we kuko yegukanye Tour du Rwanda.

Mu 1990 yegukanye Tour du Rwanda
Mu 1990 yegukanye Tour du Rwanda

Mu 1991 avuga ko bagombaga kwitabira Jeux Africains zari kubera mu Misiri ariko ikipe y’u Rwanda ntigeyo kubera  amikoro make.

Mu 1992 bitabiriye amajonjora ya Jeux Olympic yabereye muri Mozambique ikipe y’u Rwanda itaha amara masa.

Nyuma ya Jenoside mu 1995 Tour yazengurukaga umujyi Kigali igakomeza Kigali- Gitarama–Butare yabaye uwa mbere, avuga ko yamushimishije cyane kuko cyari igihe kiza cyo kongera kwerekana ko u Rwanda rukiriho no mu magare.

Mu 1997 Tour yo  mu mujyi  wa Kigali yayibayemo uwa mbere.

Mu kwezi kwa 06/1998 nibwo yongeye kuba uwa mbere muri Tour de Kigali.

Mu 1999 yitabiriye  Jeux Africains muri Afrika y’epfo iki gihe avuga ko ntacyo babashije kuhavana cy’umudari.

Muri Tour du Rwanda yo mu 2000 Mparabanyi Faustin yabaye uwa mbere nk’uko abivuga.

Aya marushanwa menshi avuga ko nubwo yabaga akomeye ariko atari azwi ku rwego mpuzamahanga.

Mparabanyi yabwiye Umuseke ko mu mwaka wa 2002 ari bwo yasezeye mu gusiganwa ku magara agirango ahe umwanya abakiri bato bariho bayiruka muri uyu mukino.

Irushanwa yatwaye mu 1995 ngo ryaramushimishije cyane kuko nyuma ya Jenoside abantu bahise bongera kumva isiganwa ku magare kuri Radio, ndetse bihurirana n’uko izina rye ari ryo ryavuzwe cyane abantu bakamwibuka.

Gusiganwa ku magare avuga ko nta mafaranga yo kumukiza yabivanyemo ariko byatumye amenyekana cyane ndetse bikanatuma abasha kurihira abana be amashuri ndetse akanafasha abandi.

Mu gihe cye nta mikoro yabaga muri uyu mukino, ibihembo byari bito cyane ugereranyije n’amarushanwa.

Gusa uyu mwuga we wahinduye imibereho ye  

Mparabanyi yari amaze gutura mu Gitega arangije amashuri yisumbuye i Gihundwe. Avuga ko uko yarushanwaga abatuye mu Gitega baza kumushyigikira ari benshi cyane bikamutera ishyaka n’ishema.

Usibye kuba yarabashije kwishyurira abana be amashuri yanishyuiriye abandi bana batatu barimo Jean Pierre Munyaneza avuga ko yamubereye umwana mwiza cyane ndetse ubu aba muri Arabia Saoudite.

 

Abona ate irushanwa ry’amagare ubu

Mu rugo iwe iri ni igare akoreraho siporo mu buryo bwihuse kandi kenshi
Mu rugo iwe iri ni igare akoreraho siporo mu buryo bwihuse kandi kenshi

Mparabanyi yabwiye Umuseke ko abakinnyi ba kera bakundaga gusubiza abana inyuma ngo batabacaho ariko ngo Eduard Gasinzigwa w’i Runda ya Kamonyi yaramufashije cyane akiri muto ku buryo n’ubu ngo ari we abonamo icyitegererezo.

Ati “Niwe narebeyeho yamfashije kuzamuka ngera hejuru kandi bituma nanjye ntiyemera nkomeza kubaha abakuru no gufasha abandi kuzamuka.”

Mparabanyi avuga ko irushanwa ryo gusiganwa ku magare ubu rir gutera imbere vuba cyane, yishimira ko ubu amakipe menshi afite abakinnyi batarengeje imyaka 18 ndetse n’abafite imyaka 15.

Ati “Mbona ejo heza ari heza mu magare, nganira n’umutoza w’ikipe y’igihugu kenshi nkamugira inama nkanamusaba ko uko bashyira imbaraga mu bana b’abahungu banazishyira mu bakobwa. Ubu kandi ni byiza ko ubona generation imwe ivaho ikabona iyisimbura.

Mparabanyi avuga ko mu nzozi ze ubu icyo yifuza gukora ari ugushinga iduka ricuruza ibikoresho bya siporo cyane cyane amagare yabugenewe ndetse no gushing ikipe yo gusiganwa ku magare.

Yishimira ko kugeza ubu umukinnyi yita ko ari nk’umuhungu we Nathan Byukusenge ari mu bo yafashije kuzamuka ndetse n’ubu akimuha inama.

Agira inama abakinnyi bakina uyu mukino ukomeye cyane kumva inama z’abatoza, kwitwara neza mu buzima, kwirinda ibiyobyabwenge, kureka kwishyira hejuru bibwira ko ari abahanga kuko ntaho baragera kuko hari abakomeye kubarusha ku rwego mpuzamahanga bakeneye gukora bagashyikira.

Mu buzima bwe Mparabanyi avuga ko akunda kwirira imboga, kunywa amazi menshi, kunyonga igare no kureba filimi za series mu gihe cy’ikiruhuko.

Uyu mugabo akunda cyane indirimbo za Rugamba Cypriani ndetse we n’umugore we basengera muri Kiliziya Gatolika ni abaririmbyi muri Korari Inyange za Mariya.

Ibi ni bikoresho Mparabanyi, ugikunda cyane siporo, akoresha mu rugo n'igare anyonga mu muhanda iyo afashe iyo gahunda
Ibi ni bikoresho Mparabanyi, ugikunda cyane siporo, akoresha mu rugo n’igare anyonga mu muhanda iyo afashe iyo gahunda
Arereka umunyamakuru w'Umuseke uko akoresha bimwe muri ibi bikoresho
Arereka umunyamakuru w’Umuseke uko akoresha bimwe muri ibi bikoresho
Umugore we abimushyigikiramo cyane
Umugore we abimushyigikiramo cyane
Baririmbana kandi muri Chorale Inyange za Maria
Baririmbana kandi muri Chorale Inyange za Maria

Marcel HABINEZA
UM– USEKE.RW

11 Comments

  • This guy is awesome!kind of guys bakwifashishwa kuba bagira inshingano muri sport yacu! Kuko nkuyu mukino arawumva azi nibyawo!

  • Mparabanyi, uri umuntu w’umugabo. Uri umuntu mwiza nakwita “Inyanzi” bivuga ko urenzeho ku nyangamugayo. Komeza utere imbere!

    Niba Igihugu cyacu cyahaga abantu agaciro abantu bagikoreye ibyiza, wakagombye kuba kurutonde rw’abo.

    @ Umuseke: Thank for the job you did, mukomereze aho kandi mukomeze mushakishe abantu nk’abo bafite amateka akomeye mu mikino inyuranye, mubegere, mubandikeho, burya nabo birabubaka.
    Hari nk’umuntu waserukiye Igihugu kenshi witwa ” Marisiyana Mukamurenzi” ntawe uzi uko abayeho ubu n’aho aherereye. Muzashake n’abandi benshi banyuranye.

  • Mparabanyi warabicaga bigacika kera weeee uracyabaho !!!!
    Ndakwibuka nd’umwana twari dutuye hari rond point nkuru ya Kigali tugahagarara hanze muhanyura mwi siganywa….

    Komeza igire ibihe byiza bikunze winjire muri federation y’amagare ubwuzi ibyayo wafasha igihugu

  • KANAMA ; Mme Mukamurenzi muheruka ku mubona muri France muri 2013 ninaho atuye simpamya yuko yaza mu Rwanda keretse agize abajya ku mwigisha nka bimwe bya come and see wenda bwo yaza !!!!

  • umuseke wakoze iri cukumbura neza cyane kandi ukomereze aho udushakire n’abandi bagiye baca uduhigo mu mihigo itandukanye

  • Butaha muzatubuire kuli mugabo yitwa tulasinze Emmanuel w’ibulasilazuba nalamwemelaga yalabalusha abo bose chaane chaanee bigeze kumugusha bamukubise umugeli ikinga ye karibu kushika kuli Stade ammaholo agiye kuba wa mbele quelkefwois nta fairplay bagilaga!!

  • DORE ABAGABO BO KUBARWA NI ABO NI ABO MU GIHE CYABO

  • Hano mwibagiwe na ba William na Karongire Natwe kandi Uwo mikino twara wukoranye nabo muri za mirongo inane

  • Samahani nashase kuvugwa Stade regional si. Amaholo.

  • Nkunze ko ari umukirisitu convaincu wo muri gatolika kandi akaba akundana n’umugore we.

  • MBEGAAAAAAAAAAAA ndishimye pe umunntu abana nundi atazi ibye gusa imana ishimwe kndi izagufasha kungera kubyo wifuza ufite umuryango mwiza wita kubandi inama zanyu ndashima imana ibahe umugisha

Comments are closed.

en_USEnglish