Digiqole ad

Gitefano (Urunana) asanga ubuzima abantu babayemo nabwo ari IKINAMICO

 Gitefano (Urunana) asanga ubuzima abantu babayemo nabwo ari IKINAMICO

‘Gitefano’ w’i ‘Nyarurembo’

 “ Mu ntangiro nakinaga role y’abakobwa, kandi abantu bakagira ngo byakinwe n’umukobwa koko”;

 “ Kunyita izina rya role nkina bigaragaza ko ubutumwa bwumvikanye, binyongerera umurava”;

 “ Usanga mu Rwanda urwego rwo gukina amakinamico ntaho ruragera”;

“Abanyarwanda hafi ya bose ikinamico ni ubuzima bwabo, iyo uganira n’umuntu uba ubona yakina ikinamico”

“ Yewe usanga n’ubuzima babayemo nabwo ari ikinamico”.

Habakubaho Hyacenthe wamenyekanye mu mukino w’Urunana nka Gitefano avuga ko impano yo gukina amakinamico mu Rwanda ifitwe na benshi ariko aho kuyigaragariza no kuyagurira ari imbogamizi ikomeye.

'Gitefano' w'i 'Nyarurembo'
‘Gitefano’ w’i ‘Nyarurembo’

Mu kiganiro kirambuye Umuseke wagiranye n’umugabo uzwi ku izina rya Gitefano mu mukino w’Urunana afite byinshi avuga mu rugendo rwe mu gukina amakinamico ndetse agaragaza uko abona uru rwego rw’amakinamico n’icyakorwa kugira ngo haterwe intambwe.

 Habukubaho afite imyaka 45 yavukiye mu cyahoze ari Nyamabuye ubu ni i Muhanga, afite umugore n’abana batanu, impano yo gukina amakinamico avuga ko ashobora kuba yarayivanye mu rugo kuko ngo yabyirukiye muri bakuru be basetsa cyane. Atangira gukina amakinamico ari mu mwaka wa 6 n’uwa 7 w’amashuri abanza.

Umuseke: iyi mpano yaje kwaguka ite?

Gitefano: icyo gihe nigaga i Kabgayi, haje kuza umuryango w’abafurere witwaga Andrew Kagwa, batangira kutwigisha gukina ama ‘theatre’, ntangira gutyo.

Gusa kuko nigaga mu kigo cy’abahungu gusa bankinishaga role y’abakobwa kuko umukino ntiwagirwa n’igitsina kimwe gusa, ariko ntawamenyaga ko iyo role yakinwe n’umuhungu.

Ni iki cyatumaga bagukinisha role y’abakobwa?

Gitefano: Babonaga ko nshoboye kuba nakwigana amajwi yose, kandi koko niyo twamaraga gukina wasangaga bibaza uwakinnye iyo role ariko bose bakantunga agatoki bati ni uyu.

Wigeze ugira inyota yo kuba wajya mu ishuri ry’uyu mwuga?

Gitefano: nta shuri nabyizemo, yewe no mu mashuri yisumbuye sinongeye gukina amakinamico, ahubwo wenda nko mu biruhuko nibwo twishyiraga hamwenk’abanyeshyuri tukayakina.

Ni gute wageze ku rwego rwo gukina amakinamico yumvwa n’Abanyarwanda hafi ya bose?

Gitefano: Muri Nzeri , 1994 nibwo natangiye akazi mu cyahoze ari ORINFOR, bikubitana n’uko itorero INDAMUTSA ryari ritangiye kwisuganya kuko hari banshi ryari rimaze kubabura muri jenoside, nka Sebanani nakunze kuva kera, ndetse no mu ndoto zajye nifuzaga kuzakinana nawe ariko ntibyakunze.

Ubwo itorero ritangiye kwiyubaka mfatanya nabo, umukino wa mbere nakinanye nabo Silas Mbonimana wari umutoza yambwiye ko ari  byiza, arankunda, arambwira ngo ngomba kuzajya nza gukinana nabo.

Iyo theatre yitwaga ngo iki? Wakinaga uri iki cyangwa nde?

Gitefano: Sinibuka neza izina ryayo ariko nayikinaga nitwa Karoli, ndi umukozi wo mu rugo mfite urupangu nkingura..mbese nkorana n’ababoss bakomeye, kuva ubwo amatheatre menshi yasohokaga nabaga nyarimo.

Abanyarwanda benshi bakumenye cyane mu mukino Urunana, uyu mukino wawisanzemo ute?

Gitefano: Umushinga Health Unlimited utangira niwo wazanye uriya mukino w’uruhererekane, icyo gihe batangira gushaka abakinnyi bawo, tujyayo kwiyandikisha nkora ibizamini ndabitsinda, ntangira gukina urunana gutyo na n’ubu nkaba nkirukina.

Gitefano, iri zina ry’ibyo ukina, mu gace utuyemo no mu rugo ryakirwa gute?

Giteafano: Ubusanzwe baravuga ngo izina ni irikujije, jye sinakwanga izina kuko sinihamagara, ariko kandi ryarafashe kubera ibyo nkina, kuba ibyo nakinnye babinyitirira bihita binyumvisha ko byumvikanye, nkumva ntako bisa kuko imikinire yajye iba igamije guhindura societe.

Naho abo duturanye bo urimpamagaye nta kibazo, yewe n’iyo umuntu agiye kurangira undi iwe, aravuga ngo uzaze ubaririze kwa Gitefano, ngo nuza uzasanga ntuye hepfo cyangwa ruguru y’iwe.

Mu rugo naho nta kibazo ariko mu muryango ntihabura akantu, kuko ntabwo abantu bose bakira imikinire yawe kimwe, hari role mbi ku buryo umufasha wajye bimutera ipfunwe ariko nkagerageza kumusobanurira akabyumva, ubu asigaye abyumva, n’abana barabyumva, batangiye kujya banakina rwose, yewe hari n’usigaye aza agakina mu runana.

Mu Rwanda hari abantu bafite iyi mpano ariko bakitinya cyangwa ntibabone aho bayagurira?

Gitefano: Yego barahari benshi ariko urwego rw’amakinamico mu Rwanda ruracyari hasi cyane, imbogamizi ni nyinshi, nta mashuri abyigisha ahari, nta ma salle yerekanirwamo amakimico ahari, ni ukuvuga ko ntaho bafite ho kwerekanira izi mpano zabo, uretse abagira amahirwe yo kujya ku ma radio kandi ni bacye cyane.

Ubundi uroye Abanyarwanda hafi ya bose rwose ikinamico ni ubuzima bwabo, n’iyo uganiriye n’umuntu ukabona uko aganira ubona ko yakina ikinamico ariko gutinyuka kubikora no kubona aho abikorera ni ikibazo ubu tugifite.

Habakubaho Hyacenthe, avuga ko n’ubwo hari ibigo bicye by’amashuri makuru bitangiye kwigisha uyu mwuga (drama) nka Kaminuza nkuru y’u Rwanda ishami ryahoze ryitwa KIE ariko hari byinshi bikwiye gukorwa nko gushyiraho ibyumba mbera byombi byerekanirwamo amatheatre muri buri karere.

Giteafno: Nabasaba (Leta) kubanza kumva ko theatre ibaho,..ese theatre ko ibaho no mu nshingano zabo ibamo, niba ari MINISPOC, hari budget ijyanye n’amakinamico ibona, niba iyibona yaba ikoreshwa he?  twumva mu mikino runaka hasohotse amafaranga ajya gukoreshwamo ariko sindumva ayasohotse ajya mu kuzamura amakinamico.

 

Ibibazo by’amatsiko (mu kiganiro)

Gitefano abamwumva bibaza imyitwarire ye, ducire mu mayange

Gitefano: (Abanza guseka). Ndi umuntu ukunda gusetsa, kera hari n’utuzina banyitaga kubera gusetsa; nkarangwa n’urukundo, numva abantu basabana, bakizihirwa, ndizihirwa cyane rwose.

Usengera murihe dini?

Gitefano: Iyo ninjiye mu kintu mba nakinjiyemo, mu bwana bwajye nakuze ndi umuhereza, urumva ko gusenga kwajye ni muri kiliziya Gatulika, kandi ndasenga bya nyabyo.

Kuruhuka kwanyu bikorwa gute?

Gitefano: n’ubwo nduhuka iyo ndyamye ariko iyo mbishaka ndeba film, cyangwa nkareba umupira.

Ni ikihe kiribwa murya mukumva muranyuzwe?

Gitefano: ( aseka cyane), umuntu agiye kwinemfaguza ahari ko yazarwa bwaki, ibiribwa mbonye byose ndabirya ariko nkunda ubugari, ibihaza, n’imyumbati igeretse ku bishyimbo.

Naho ikinyobwa

Gitefano: eeeeh, agasembuye jyewe ntabwo ngatinya rwose, nta n’ubwo idini rikambuza ariko nkanywa mu rugero kandi nabwo nyuma y’akazi.

Mu bwana ni akahe kantu wakoze ku buryo iyo ukibutse wiseka?

Gitefano: (abanza guseka) biragoye ariko, hari agafoto nifotoje nkibona apareil, nakifotoje meze gutya (yifashe ku gahanga), iyo nkabonye buri gihe ndaseka.

Ushobora gukina akantu gato wenyine ku buryo umuntu amenya ko ari Gitefano?

Gitefano: (aseka cyane), ko bigoye gukina uri wenyine ra!! ariko ubuzima nabwo ni ikinamico, n’ibi turimo ni ikinamico, urabona igihe twahereye tuganira koko tutari mu ikinamico koko. Ariko reka ngerageze

Akina (yifashe ku gahanga) ati “ umva rero mwa bantu mwe mbabwire, nanga agasuzuguro…, agasuzuguro burya aho kava kakagera…, kagira gutya kakanzenguruka kakanzeguruka kati ihmm, …nti mama we, agasuzuguro!! nawe uzakirinde”.

Martin NIYONKURU
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • MUTUBABARIRE MUZA TWEREKE AMAFOTO YA BAKINYI BURUNANA BOSE NA MAZINA YABO MUZABA MUKOZE

  • ndishimye kuko nkurikira urunana cyane, Gitefano afite role mbi cyane yo kugira amahane none nsanze arumugabo mwiza unafite imico myiza.courage mur’uwo mwuga udushimisha turi benshi.

  • Gitefano akina neza, ariko akina iby’imico mibi gusa. Ese kuki iyo mwerekana amafoto y’abakinnyi b’urunana muterekana ay’abana nka Petero, Devota, Kerere, Obama…. ?

  • urunana umuntu asigaye arwumvira hehe/mumbabarire mumbwire nararukundagaaaaa

  • iki kiganiro kiranshimishije pe nanjye urunana nakuze ndukunda guhera kera nkiri muto, ariko byo ibyo Gitefano avuga birakenewe kubona ahantu hakerekanirwa amakinamico harakenewe.ariko ndishimye maze kumva gutebya kwa Gitefano

  • Muraho,

    Muzanatwereke ukina yitwa Odette!

  • kkkkak uzarwumvire kuri internet kuri http://www.bbc.co.uk/gahuza niba ufite access mba hanze niho ndwumvira nanjye nta episode nimwe incika.

Comments are closed.

en_USEnglish