Digiqole ad

Iburasirazuba bahagurukiye kurwanya Malaria imaze iminsi ica ibintu

 Iburasirazuba bahagurukiye kurwanya Malaria imaze iminsi ica ibintu

Guverineri atanga inzitira mibu

Mu turere twa Kirehe, Kayonza na Bugesera kuva mu mpera z’umwaka ushize iibare y’abarwaye indwara ya Malaria yariyongereye cyane. Ni kimwe no muri tumwe mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo naho iyi ndwara yazamutse cyane. Kuri uyu wa 30 Werurwe 2015 mu karere ka Bugesera hatangijwe ubukangurambaga bwo kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi bugamije kongera gushishikariza abantu kwirinda Malaria no kurwanya indwara z’inzoka zikomoka ku mwanda zibasira abana n’ababyeyi.

Guverineri atanga inzitira mibu
Guverineri atanga inzitiramubu ku muryango uyikeneye

Odette Uwamariya umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba yatangaje ko indwara ya Malaria cyangwa izi z’inzoka zibasira zidashobora gucika mu gihe abaturage batabigizemo uruhare.

Ati “Indwara ya Malaria yongeye kuzamuka murasabwa kurara mu nzitiramibu ndetse no kurinda abana indwara zikomoka ku mwanda. Ibyo byose ntabwo bishobora kugerwaho atari mwe mubigizemo uruhare.”

Kurwanya Malaria, kurwanya cyane impfu z’abana n’ababyeyi ni zimwe mu ntego z’ikinyagihumbi zashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye. Uwari uhagarariye umuryango wa One UN muri uyu muhango uyu munsi yavuze ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kugera kuri izi ntego nubwo bwose harikira ibyo gukora.

Eric Wong intumwa ya Ambasade ya Amerika mu Rwanda yatangaje ko mu 2007 u Rwanda rwahawe miliyoni 100$ yo kurwanya indwara ya Malaria, muri aya harimo ayo guhugura abakozi kuri iyi ndwara, kugura imiti ndetse n’inzitiramibu.

Eric Wong ati “u Rwanda rwakoresheje neza inkunga rwahawe bituma rwongerwa n’indi nkunga ngo ikomeze ibyo bikorwa.”

Patrick Ndimubanzi, Umunyamabanga muri Minisiteri y’ubuzima yatangaje ko ubu bukangurambaga buzarangira hakingiwe abana miliyoni enye n’igice, ndetse bashishikarije benshi kurushaho kugira isuku birinda imibu bakanaryama mu nzitiramibu.

Muri ubu bukangurambaga ngo hazatangwa inzitiramubu miliyoni 1,4, haterwe umuti wica imibu mu mazu bibanze cyane mu duce twagaragayemo Malaria nka  Nyamata, Kiziguro, Kibirizi, Gakoma, Kabutare,Remera–Rukoma, Rwinkwavu, Gahini, Kirehe, Kibungo,Nyagatare, Nyanza, Rwamgana

Muri ubu bukangurambaga kandi abana bagera kuri 1,319,084 bafite umwaka 1 kugera kuri 15 bazahabwa imiti y’inzoka, abari munsi y’imyaka itanu  n’ababyeyi bonsa bazahabwa ibinini bya vitamin A.

Abana babakobwa bafite imyaka 12 bagera ku143,900 bazahabwa urukingo rwa cancer y’inkondo y’umura. Naho abana bari hagati y’imyaka 6-11 bazahabwa vitamin A bagera ku 204,345.

Guverineri aha abana umuti w'inzoka
Guverineri aha abana umuti w’inzoka
Ubu bukangurambaga bwahereye i Gashora mu karere ka Bugesera
Ubu bukangurambaga bwahereye i Gashora mu karere ka Bugesera
Abaturage ba Gashora bakanguriwe kurwanya Malaria n'indwara zikomoka ku mwanda zibasira abagore
Abaturage ba Gashora bakanguriwe kurwanya Malaria n’indwara zikomoka ku mwanda zibasira abagore
Eric Wong atanga inzitiramubu ku miryango ifite abana bari munsi y'imyaka itanu
Eric Wong atanga inzitiramubu ku miryango ifite abana bari munsi y’imyaka itanu

Daddy SADIKI RUBANGURA
UM– USEKE.RW

1 Comment

  • u Rwanda nk’igihugu kiri kuzamuka mu iterambere tugomba gucika ku ndwara nk’izi za malaria kandi twse biradusaba ubufatanye

Comments are closed.

en_USEnglish