Digiqole ad

Umunyarwanda yatoranyijwe kujya mu nama y’abantu 70 batwaye ‘Prix Nobel’

 Umunyarwanda yatoranyijwe kujya mu nama y’abantu 70 batwaye ‘Prix Nobel’

Ngabonziza yatoranyijwe kwitabira inama y’abakomeye

Prosper Ngabonziza umunyarwanda w’imyaka 33 uri gukorera impamyabumenyi y’ikirenga mu Buholandi yatoranyijwe mu bandi kwitabira inama ngarukamwaka y’abantu babonye ibihembo bya Nobel ibera i Lindau mu Budage. Iyi nama ikomeye izaba kuva tariki 28 Kamena kugeza kuwa 3 Nyakanga uyu mwaka. Ngabonziza avuga ko ari ishema kuri we n’akamaro ku gihugu cye cy’u Rwanda.

Ngabonziza yatoranyijwe kwitabira inama y'abakomeye
Ngabonziza yatoranyijwe kwitabira inama y’abakomeye

Ngabonziza kuva mu 2012 ari gukorera ‘PhD’ muri Kaminuza ya Twente mu Buholandi mu bijyanye na ‘Nanotechnology’, nyuma yo kurangiza amashuri ya ‘licence’ muri Physique mu Rwanda na Masters muri Africa y’Epfo.

Mu gihe yakoraga Masters uyu mugabo yabonye buruse ya  African Institute for Mathematical Science yo gukomeza, ndetse iki kigo nicyo cyamutanzeho umukandida mu kuba yakwitabira inama izahuza abantu 70 begukanye ibihembo bya Nobel mu byiciro bitandukanye.

Ni amahirwe abona bacye mu bihumbi by’abasaba hafashwe urubyiruko 672 ruri mu bushakashatsi rwo mu bihugu 89. Ngabonziza akazaba ahagarariye u Rwanda nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Utnieuws.

Umwaka ushize nibwo Ngabonziza avuga ko yamenyeshejwe na kiriya kigo cyamuhaye buruse ko cyamutanzeho umukandida.

Ati “Vuba aha nibwo namenyeshejwe ko natoranyijwe. Ni ibyishimo n’ishema. Ni amahirwe aboneka gacye guhura n’abantu 70 begukanye ibihembo bya Nobel, mukaganira bakaguha inama n’inzira. Ubu ndi gutegura ibyo nzababaza.”

Yatoranyijwe kuko ari akiri muto kandi agaragaza impano ukomeye mu bushakashatsi. Ikigo cya African Institute for Mathematical Science ngo kimubonamo intangarugero ku rundi rubyiruko muri Africa rukora ubushakashatsi.

Inama ya 65 y’abegukanye ibihembo bya Nobel uyu mwaka izahuza ababyegukanye mu byiciro bine bya siyansi z’Ubugenge, Physiology (agashami k’ibinyabuzima), Ubuganga n’Ubutaabire.

Abo mu muryango we n’abo bigana ngo bishimiye aya makuru, ati “Nibuka kenshi amagambo akomeye ya mama. Mu Rwanda umuntu agira irage ry’ababyeyi. Ariko Mama yarambwiye ati ‘umurage wawe ni umutwe wawe, uzawukoreshe iby’ubwenge kuko uwufite ari umwe gusa’.”

Ngabonziza avuga ko narangiza PhD azakora ubushakashatsi buto i Burayi ubundi akagarukana n’umugore we muri Africa.  Ati “Hano i burayi ubumenyi n’ikoranabuhanga biteye imbere cyane ariko muri Africa haracyari byinshi byo kubaka. Ndashaka gutaha ngatanga umusanzu wanjye.”

UM– USEKE.RW

26 Comments

  • azaduhagararire neza turamwizeye kandi twizeye ko azavanayo ubumenyi buzatuma igihugu cyacu cyunguka byinshi

  • Twizeye ko Imana izagufasha ukagira icyo umarira Africa. Sha courrage kabisa

  • Byari kuba byiza iyo muduha umwirondoro we wuzuye, kuko dusigaranye amatsiko menshi.

  • Twishimiye iyi nkuru nziza we are proud of you Mr Prosper, kandi twizeye ko ubunyangamugayo bwawe ndetse n’ubumenyi bizagirira umuryango wowe ndetse n’igihugu cyacu akamaro

  • Yes Prosper! Goood,

    ndakuzi ukunda akazi kandi science rwose urazishobora cyane. ndakwibuka muri NUR i butare muri physics!
    ikindi kuba wubaha Imana nabyo ubwabyo bizakomeza bikuzamure. ni hehe itazakugeza se? Big Up brother

  • Imana ishimwe kuko ni amahirwe akomeye cyane kwicarana n’Abanyabwenge bangana gutya. Byanze bikunze inama n’ubumenyi bazakubgura nta shiti bizakugeza nawe kuri achievements nk’izo nabo bagezeho. Mbega byiza umunsi umwe abantu tugushagaye twishimira natwe iki gihembo mu muryango no ku gihe cyacu! Imana ikomeze kukurinda no kuguha imbaraga mu byo ukora byose!

  • bravo ariko uzanabashakeho ubucuti baze no gusura u Rwanda bagire ibyo batwungura nabo

  • rwose urasobanutse ahubwo n’abandi bize ikoranabuhanga bakoresha knowledge mu gufasha abatarazamuka kko hari ibyagezweho we have to improve.

  • Yooohhh Prosper mbega uracyariho. Imana ishimwe cyane cyane. ubu ni muri hafi kwibaruka umwana? Imana ihabwe icyubahiro kubw’iyo nkuru ahubwo abwo urimo kubegera amaherezo uzazanira ishema u Rwanda nawe ubwawe wegukana Nobel Prize njyewe ndabona ariho ugana amaherezo uzaduhesha agaciro mu ruhando rw’amahanga. Inama igukomeze ni Fam.Anatole Mulindwa

  • keep it up. ndakwibuka twicarana muri primaire sha.
    uzatugeze ho ibyo wasaruye aho. stay blessed.

  • Ntubona se nawe Prosper, uri agahungu sha!! maze rero uzabe umugabo nuko biza, komera komera ngufatiye iry’iburyo.

  • Ni byiza nkye muzi mu byimana kwa KIGORI

  • Congs Prosper! Wari umuhanga ndabona n’ubu utaracitse intege! Nguheruka twigana nuri EPLM nyuma mu buzima bw’Akazi nza kumenyana na Papa wawe Thaddee! Burya nawe ni umusaza mwiza kandi w’umuhanga ndetse ndahamya ko ubu nawe yishimye burya kwibyara bitera ababyeyi ineza! Uzahahagarare gitwari uheshe ishema igihugu cyacu dukunda! Uwiteka akujye imbere!

  • congratulations

  • Kubashaka umwirondoro, mujye kuri YOUTUBE mushyiremo izina Ngabonziza Prosper mukore recherche (research). Muratangara
    CONGS

  • Oh wow. Iyo ni Ecole des sciences de Byimana ikomeje gutezwa imbere mu bigwi n abo yirereyeye sha. Rwanda we urarera kandi abo wibyariye tuzaguhesha ishema mu ruhando rw amahanga. Congs my colegue Prosper. Abo mwareranywe twese tuti wowwwww

  • Glory be to Jesus
    1cor 15:58

  • Nyamara akari cyera Prix Nobel izataha i Kayenzi. Erega uretse ko twabaye Bagabobarabona nkuko plaque za cyera BB zabivugaga.
    ABAHANGA BABAYO.

  • Congs Prosper, Imana ikomeze ikongerere ubumenyi, n’ubushishozi usanganywe!

  • Amahirwe masa kuri mwarimu wange

  • congs Prosper; Imana izakomeze kukongerera ubuhanga.

  • congs ,uri intangarugero

  • Congs Prosper, Courage. Uwo ni umusaruro wa y’amasengesho twasenze turi muri Arbortum (UNR)-Butare. Na bado imigisha iracyakomeza, gusa twikomeze k’Umwami wacu Yesu Kristo, cya gicaniro cy’amasengesho (PRAYER NETWORK) gikomeze aho turi hose. Blessings

  • Maze ibwira umuntu iti “Dore kubaha Uwiteka nibwo bwenge kandi kuva mu byaha niko kujijuka”

    N’ibindi biracyaza, ntaho itazakugeza, gumamo gusa.

  • Congs Prosper! Keep it up!

  • Congz Prosper! UWITEKA IMANA wakoreye ntekereza ko ugikorera nanjye ndamushimye kuko yita kuntore ze.

Comments are closed.

en_USEnglish