12 Mata 2015 – Mu ruzinduko yagiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye kuri iki cyumweru, President Paul Kagame yabwiye abanyeshuri n’abayobozi ko niba ubumenyi bahabwa budakoreshejwe mu guhindura imibereho y’abanyarwanda ikiri mibi nyuma y’imyaka 60 u Rwanda rubonye ubwigenge, ubwo bumenyi bwaba ari impfabusa. Mu ijambo rye President Kagame yibajije kandi abaza abari aho impamvu […]Irambuye
Tags : Rwanda
Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma baravuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda ari ngombwa ariko ngo babangamiwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babatoteza mu kubakorera ibikorwa by’urugomo. Abarokotse Jenoside b’i Rukumberi bavuga ko abantu bajya mu mirima yabo bakabatemera imyaka ndetse bakaroga n’amatungo. Ibi bintu ngo […]Irambuye
Mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ndetse no muri Koleji ya Siyansi na Takinoloji (CST) biri ahahoze Ishuri rya Gisirikare (ESM), uwaharokokeye yavuze ko hiciwe Abatutsi benshi ku buryo kumenya aho bajugunywe bizagorana. Iyi mihango yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 10 Mata 2015, […]Irambuye
Antoine Karasira Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarubuye mu karere ka Kirehe yatawe muri yombi na Police akurikiranyweho kugira uruhare mu micungire mibi y’amafaranga agenerwa abakene muri program ya VUP(Vision Umurenge Program). Gerard Muzungu Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe yabwiye Umuseke ko koko uyu muyobozi afunze ariko iperereza rigikorwa ngo hamenyekane ayo mafaranga yacunze nabi uko angana. Inspector of Police Emmanuel […]Irambuye
Alain Juppé, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yahoo, yavuze kuri uyu wa gatanu ko inyandiko Ubufaransa buherutse gushyira ku mugaragaro zijyanye n’ubufatanye bwari bufitanye na Leta ya Habyarimana zizerekana ukuri. Juppé yishimiye kuba izi nyandiko zitakiri ibanga, avuga ko zizerekana ko igitekerezo cyo kuvuga ko Ubufaransa bwagize uruhare […]Irambuye
Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali. Abantu benshi mu bukwe, igihe bari kumeza bafata amafunguro, igihe bari imuhira ndetse n’iyo bagize inyota bahitamo kunywa inzoga cyangwa imitobe n’ibindi binyobwa bakirengagiza amazi. Ni uko abantu […]Irambuye
Ingabo z’u Rwanda zikorera mu muryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudan (UNAMID), umuryango mugari w’Abanyarwanda bahakorera, hamwe n’inshuti z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi taliki ya 7 Mata 2015. Icyo gikorwa cyabereye mu mujyi mukuru wa Darfur, ahitwa El Fashir. Ushinzwe ibikorwa by’ambasade y’u Rwanda muri Sudan, […]Irambuye
Mu kiganiro giheruka guhuza Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’abanyamakuru yavuze ko Leta yafashe ingamba zikomeye ku bantu batsinzwe imanza ariki bakaba batishyura amafaranga basabwa ndetse ngo mu minsi iri imbere barashyirwa mu kato. Iki kiganiro kibabaye hashize ibyumweru bibiri, Minisitiri Busingye yavuze ko mu rwego rwo kurangiza imanza Leta yatsinze, uwatsinzwe asabwa kwibwiriza agatanga amafaranga […]Irambuye
*I Remera y’Abaforongo iwabo benshi cyane barashize *Yarokowe n’umukobwa witwa Veneranda wamuhishe *Veneranda ubu yihaye Imana ariko yamuraze urukundo *Rucamumihigo yasigaye wenyine ariko ari kwiyubaka Rucamumihigo Joseph yavukiye mu cyahoze ari Segiteri Rusagara, Komini Mbogo, Perefegitura ya Kigali Ngari, ubu ni muri Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru mu gace kitwa Remera y’Abaforongo. Jenoside iba yari hafi […]Irambuye
Abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora barataka uburwayi buterwa no gukoresha amazi mabi, ngo kubona ayohorezwa n’ikigo gishizwe amazi n’isukura (WASAC) bifatwa nk’ibintu bidasanzwe. Amazi banywa n’ayo batekesha yose ngo aturuka mu binamba no mu biyaga. Abaturage basobanuriye Umuseke ko kubona amazi mu murenge wabo ari ibintu bigoranye cyane, ngo n’iyo […]Irambuye