Digiqole ad

“Inyandiko zashyizwe ahagaragara n’Ubufaransa zizerekana ukuri,” Juppé

 “Inyandiko zashyizwe ahagaragara n’Ubufaransa zizerekana ukuri,” Juppé

Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside

Alain Juppé, wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi na mbere yahoo, yavuze kuri uyu wa gatanu ko inyandiko Ubufaransa buherutse gushyira ku mugaragaro zijyanye n’ubufatanye bwari bufitanye na Leta ya Habyarimana zizerekana ukuri.

Alain Juppé wari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'Ubufaransa mu gihe cya Jenoside
Alain Juppé wari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ubufaransa mu gihe cya Jenoside

Juppé yishimiye kuba izi nyandiko zitakiri ibanga, avuga ko zizerekana ko igitekerezo cyo kuvuga ko Ubufaransa bwagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ‘Ukuyobya amateka’ (falsification historique).

Yagize ati “Nishimiye ko zashyizwe ahagaragara.”

Juppé ni umuyobozi w’Umujyi wa Bordeaux, akaba anahagarariye ishyaka UMP aho, yabaye Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’U Bufaransa hagati ya 1993 na 1995, u Rwanda rukaba rutarahwemye kwerekana uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yakomeje agira ati “Navuze kenshi ko igitekerezo cy’uko U Bufaransa bashije kugira uruhare, bwateguye cyangwa bwagize uruhare urwo arirwo rwose, muri Jenoside byari kugoreka amateka.”

Yongeyeho ati “Nta mpungenge zihari, ni ibyo izo nyandiko zari zibitse zizagaragaza.”

Izi nyandiko bivugwa ko Ibiro bya Perezidanse mu gihugu cy’Ubufaransa byashyize ahagaragara (declassified), Radio RFI y’Abafaransa ivuga ko hashize umwaka hegenzurwa niba izashyizwe ahagaragara zitarimo amakuru yakwangiza isura y’umuntu ku giti cye wari umuyobozi.

RFI yavuze ko abantu bo mu biro by’Umukuru w’igihugu mu Bufaransa bavuze ko inyandiko zasohotse zirimo ibyabaga byavugiwe mu nama, ngo nta nyandiko nyinshi zivuga kuri Zone Turquoise yashyizweho n’ingabo z’Abafaransa mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yari irimbanyije.

Izo nyandiko zikomeye ngo zibitswe na Minisiteri y’Ingabo mu gihugu cy’Ubufaransa.

U Rwanda rushinja U Bufaransa kuba buri ku isonga mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi aho abasaga miliyoni bishwe mu gihe cy’amaze atatu.

U Bufaransa bushinjwa kandi ko bwahungishije abakoze jenoside tariki ya 7 Mata 1994, bari biganjemo abari abayobozi bakuru muri Guverinoma y’icyo gihe.

Ikindi kirego cy’u Rwanda ku Bufaransa ni agace katarangwamo imirwano kiswa Zone Turquoise (Operation Turquoise), ingabo z’U Bufaransa zatangije muri Kamena 1994.

Icyo gihe U Bufaransa bwitwaje icyemezo cy’Umuryango w’Abibumbye, bwohereje mu Rwanda ingabo 2 500 kugira ngo bashyireho agace ko gukoreramo ibikorwa by’ubutabazi (zone humanitaire sure).

U Bufaransa buvuga ko nta ruhande bwari bushyigikiye, ariko yaba ari Interahamwe n’ingabo za Leta y’icyo gihe (FAR) nta n’umwe wambuwe intwaro ndetse nta n’umuntu wakoraga Jenoside wafashwe, Abatutsi bakomeje kwicwa.

AFP

UM– USEKE.RW

16 Comments

  • “RFI yavuze ko abantu bo mu biro by’Umukuru w’igihugu mu Bufaransa bavuze ko inyandiko zasohotse zirimo ibyabaga byavugiwe mu nama, ngo nta nyandiko nyinshi zivuga kuri Zone Turquoise yashyizweho n’ingabo z’Abafaransa mu Majyepfo y’Uburengerazuba bw’u Rwanda mu 1994 ubwo Jenoside yari irimbanyije. ” none se ko numva badupfunyikiye amazi niba baduha igice kimwe ce bizarre

  • ntabwo nakwizera ibizavamo kuko igihe cyose bataremera uruhare rwabo ngo banabisabire imbabazi ntabwo basohora dosiye zibashinja ntibishoboka njye ntacyo nitezemo cyagaragaza uruhare rw’igihugu cyabo muri jenoside yakorewe abatutsi

  • Genocide abayiteguye bakanayishira mu bikorwa tuzi aho bari, icyo bashakaga bakigezeho na nubu ntibashaka kuva kw’izima niyo hakongera hagapfa za miliyoni zabantu.

  • vraiment, nukwiha pole, natawe udukunda. ntawe utazi ibya turquoise. muri grands lacs yose indege zabo zikomeye zintambara zirirwa ga zihinda, Kubera iki? zatumiwe nande? zizanye iki? ibiki? bandi? nzazanywe nabandi? zigamije iki? zirimibiki? zifashya bande? ect….

  • @qween: Bivugiye ko bamaze umwaka bagenzura ko ntawe zizahungabanya mbere yo kuzitangaza! Ubwo se urumva hari icyo basizemo nyine??? Ikindi, byonyine kuba Juppé yishimira iki gikorwa n’ibitekerezo bye dusanzwe tuzi ni uko nta kirimo nyine!! Nta kindi ni za manipulations zabo basanganywe!

  • ubundi se koko murumva abafransa bavuga iki? murumva bakwimena inda se? bazajya bazana utu tuntu tudashira nyine kugeza keraaaa, naho ubundi ibyo badukoreye bizakomeza kugirwa ibanga

  • Ukubaho kwacu nuko twabiharaniye. umufaransa izonyandiko agiye gushyira hanze,sikubushake bwe!bitinde bishyire kera zose bazazisohora.ng,ukuli guca muziko ntigushya. dusabire abayobozi bacu,boyobowe HE IMANA ikomeze kubongerera ubwenge n,imbaraga zo guharanira ukuli kwacu.N,abakund,amahoro bose.Amina

  • Twumvikane, mwasenyaga urwanyu hanyuma babatiza umuhoro! Umufaransa se yakoraga Jenoside ngo azature mu matongo yanyu? Ariko mwagiye mupfa kigabo mukareka gushakira ibibazo aho bitari?
    Nimukemure ibibazo byanyu nk’abanyarwanda kandi mufite byinshi muhuje; abazungu nibabona mwabishoboye nibwo bazaza bakabegera naho nimugumya kumarana, mushondana boshye UDUSHWI TW’INKOKO cg ISANANE zirunzwe mu gatebo, ndababwiza ukuri ko n’aho mwari mugiye kugera muzasubira inyuma! Genocide yarabaye kandi nta kizayisibanganya usibye kubaka a NEVER AGAIN. Twumvise H.E avuga ngo na n’ubu haracyari ibimenyesto bya Genocide mu karere, byaba ari agahomamunwa no kutigira ku mateka!!!

  • Igisiga cy’urwara rurerure cyimennye inda.

  • Ubuse kudatabara umuntu uri mukaga byo twabibashimira? Cyakora wenda bari barwaye ya ndwara yo kubona umuntu ababara wowe ubireba bikagushimisha!!!( Sadisme) Kiriya kibuga cya basket bubatse hejuru y’imibiri hariya I murambi se ntibashwe bakanajugunywa mo barebera nkabogeza umupira?? Ntacyo tubishyuza Gusa nibareke gukomeza no gutegura indi kuko ibigirwamana byabo bafata ibyemezo kuri afurika bitungwa n’amaraso y’abana bafurika.ubu baba banyotewe amaraso nka cya kirondwe bobo marley yise vampire. Nitumara se mmukamara namaraso yabarabu muzatura ibyo mana zanyu amaraso yanyu??? Mwavuye ibuzimu mukajya i buntu ko twese tuva amaraso’ Afuka mukayiha amahoro. Murakoze

  • mugize mutI”radio RFI ivuga ko hashize umwaka hagenzurwa niba izashyizwe ahagaragara itagira isura zonona”. None se ubwo icyo iro radio itatubwiye ni iki? ubwose bazihandagaze batubwire ngo mu nama iyi Perezida Mitterand yagiriye Perezida Habyarimanlain Juppe asaba Ministre w,ububanyin,amahanga w,u Rwanda ibi, naho muri iyi nama, hafa twa umwanzuro w,uko ingabo z’abafaransa zihabwa amabwiriza yo gutangira gutoza Interahamwe! Abanyarwanda ntacyo tutabonye, ibimenyetso, birahari kandi bigaza neza uruhare rw’Abafaransa mu itegurwa rya Genonide,igeragezwa ndetse n’ishyirwa mu bikorwa byayo.Ese abari muri Kigali, ko njya numva muvuga ibindii… Mukibagirwa ikiswe”operation Hirondelle” yayogoje ubugesera mu1992, ubwo Ngeze Hassan yohezwagayon’amahano yahakoreye icyo gihe?ibyo ko byamaganiwe muri Stade iNyamirambo muri Conference de presse y’amashyaka MDR, PSD na PL, ahri n’abatangabuhamya bavuye i Bugesera bahunga. Nyamara , Abanyarwanda dufite ibimenyetso bihagije kani simusiga ,bigaragaza ibyo bamwe mu bayobozi b’u Bufaransa badukoreye,harabura iki ngo tubyegeranye,hanyuma nibiba ngombwa ,tubajyane mu Nkiko, sinzi niba Nuremberg igikora.

    • @Uwimana, dukomeze dukore ubushakashatsi nibyo bizarema imitima, comando yatojwe ikaza kwica umuryango wacu abagogwe, nabyo twarabimenye.

  • Gerard UWIMANA nkunda umugabo ntacyo ampaye nkanga imbwa ntacyo ibtwaye…, urasobanutse ibyo uvuga birakwiye.

    Kutegeranya ibimenyetso ngo France igezwe mu nkiko n’agashinyaguro nino ku rangara !!!!

    Ibimenyetso birahari ntakuka.

    • Umuntu ugendera kuri uyu mugani uciye aba ari extremiste. Ariko ko njya mbona ujya utanga ibitekerezo bisobanutse; wazambariza ko nzi ko Bisesero yari muri zone turkoise, niba abaharokokeye byarababayeho nyuma ya zone turkoise? Nanone ubwo umuntu yamenya ko abafransa kuva bashyizeho zone turkoise baretse abahigwaga muri iyi zone bari bafite bakagirirwa nabi n’interahamwe.Ibi ndabivugira ko niba dushaka ukuri; kandi hakaba hari abarokotse babifashijwemo n’abafransa, nabyo bigomba kuvugwa naho ubundi ntiwasaba undi kuvuga ukuri wowe utagufite.Ntabwo wavugaho umuntu ibibi gusa ngo umufashe gushyikirana nawe.

  • @ Akumiro: Ahubwo aho ntiwaba uri mubo France icumbikiye kubera kwica abatutsi ?! Naho ubundi urwo ruhare utaruzi ninde ?! Hanyuma se Kadhaffi bamwishe ngo bature muri Palais ye ?! Ikinsetsa ni ukuntu muba mubaburanira ukagira ngo burya barabakunda cyane! Ubwenge buragwira!

  • Wikwirushya ; ngo — USENYURWE BAMUTIZA UMUHORO: mumateka y’abanyarwanda bahoze arabicanyi mwekwikoma abafaransa reka mpere hafi cyane muli 1990 bateye bavuye mubugande ntibicanye barakomeza 1994 urabihakana?, noneho babaye barukarabankaba barica barayogoza byanze bakurikira benewabo bahungiye hanze yigihugu babicirayo ntabyuzi?reka sigaho nubu abandi babamariye mumagereza, ahubwo ngirango niyayindi yo kurucunshu yagarutse, vuga uti dufite umurage mubi twasigiwe na basogokuruza, ntabwo ari ABAFARANSA.

Comments are closed.

en_USEnglish