Digiqole ad

Ubuhamya bwa Rucamumihigo warokowe n’umukobwa w’imyaka 19

 Ubuhamya bwa Rucamumihigo warokowe n’umukobwa w’imyaka 19

Rucamumihigo yishimira ko mu bakiri bato icyo gihe harimo abafite imitima y’ubutwari nka Veneranda

*I Remera y’Abaforongo iwabo benshi cyane barashize
*Yarokowe n’umukobwa witwa Veneranda wamuhishe
*Veneranda ubu yihaye Imana ariko yamuraze urukundo
*Rucamumihigo yasigaye wenyine ariko ari kwiyubaka

Rucamumihigo Joseph yavukiye mu cyahoze ari Segiteri Rusagara, Komini Mbogo, Perefegitura ya Kigali Ngari, ubu ni muri Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru mu gace kitwa Remera y’Abaforongo. Jenoside iba yari hafi kurangiza umwaka wa mbere w’amashuri abanza. Yari imfura mu bo bavaga inda imwe arokoka wenyine iwabo arokorwa n’umukobwa w’imyaka 19 wamuhishiriye.

Rucamumihigo yasigaye wenyine iwabo ubu aratwaza ubuzima
Rucamumihigo yasigaye wenyine iwabo ubu aratwaza ubuzima

Yatandukanye n’abe rugikubita kuva ubwo ntiyongeye kubabona:

Ubwo bahunganga bava mu rugo ari na bwo Rucamumihigo aherukanira na nyina, yari amutwaje igikapu ariko bigiye imbere Joseph yumvise aremerewe asubiza umubyeyi we igikapu.

Yahise yiruka kuko yumvaga inyuma amajwi y’Interahamwe zari zibasatiriye kuva ubwo ntiyongeye kubona nyina.

Yakomeje guhunga hamwe n’abandi benewabo bake baza kugera ahitwa mu murenge wa Burega (ubu) n’ahandi hitwa mu Karambo. Biza kuba ngombwa ko yisanga yatandukanye na benewabo bari bakiri kumwe ajya kwihisha wenyine.

Ati “Naje guhura n’undi mukobwa na we wari wihishe mu masaka, nsanga ndamuzi kuko twari duturanye mpitamo kuzajya mugenda iruhande, nanga ko ansiga,  aho agiye kwihisha nkajya aho.

Twakomeje guhunga tugera ku musozi wa Byumba, twinjira mu rugo rw’umuntu tutazi ariko nkeka ko uriya mukobwa nakurikiraga ashobora kuba yari ahazi.

Muri urwo rugo twahamaze igihe gito nyuma uyu wari wemeye kuduhisha aza kudusezerera ndetse aranaduherekeza  atugeza ku musozi uteganye n’ahantu Inkotanyi ngo zari zarafashe atubwira ko nitugerayo ntacyo tuzaba. Arangije arakata aritahira.

Kuko aho uyu mugabo yadusize tutamenye neza aho duca ngo tugere ku Nkotanyi, twarayobye dufata umuhanda utari wo”

Joseph yabwiye Umuseke ko baraye ijoro ryose bagenda bahagera mu gitondo. Bahageze basanze ibintu bimeze nabi bajya kwihisha mu masaka yari hafi aho, ariko bakumva hirya gato Interahamwe ziri kwibaza niba mu masaka bari bihishemo nta  bantu barimo ariko mugenzi wazo azibwira ko udusaka ari duke, ko nta bantu bakwihishamo.

Ku ruhande hafi aho, hari inzu y’ibyatsi yari yihishemo Abatutsi, hanyuma umwe muri izo Nterahamwe abwira bagenzi be ko agiye kuyitwika, ni uko arayitwika.

Ba bicanyi bamaze gutwika iyo nzu bajya kwica abakecuru b’Abatutsi bari barasigaye hafi aho.

Ku mugoroba w’uwo munsi abantu bari kumwe na Joseph bagize ubwoba bahitamo gutandukana buri wese agenda ukwe, na Joseph na we asigara wenyine atyo.

Kubera ko nta yindi nzira yari azi, byabaye ngombwa ko asubira kwa wa mugabo wari wabaherekeje yavuze haruguru, agezeyo asanga barahunze.

Ati “Mbonye ko ntabahari niryamira mu nzu kuko nta muntu n’umwe wari urimo, nari naniwe cyane nshonje kandi nta handi nari kwerekeza iryo joro.

Bukeye bwaho nagiye ku irembo kota akazuba, ariko murumuna wa wa mugabo waduherekeje arambona, ambaza icyo nkora aho, ambwira ko nava guhinga akahansanga anyica.

Umugabo yaragiye ajya guhinga, ahinguye asanga ndacyari aho maze afata inkoni nini arankubita cyane. Ingaruka z’izo nkoni yankubise n’ubu ndacyazumva rimwe na rimwe, ariko nabashije kumucika ndiruka ngeze kure nitura mu mukoki kubera intege nke ngumamo kugeza bugorobye.

 

Uko yahuye n’ubuzima

Ati “Naje kuwuvamo ntangira kugendagenda ntazi aho njya maze mpura n’umukobwa ntazi. Ambonye ati: “Bite wa kana we?” nti ‘Ni byiza’

Uyu mukobwa wari ukiri muto na we, ngo yamubajije impamvu ari wenyine maze Rucamumihigo amusubiza ko ari guhunga ariko yaburanye n’ababyeyi be.

Uyu mukobwa ngo yamubajije iwabo, amubwira ko ari i Remera, amubaza niba ari uwo kwa Karangwa, apfa guhita yemera kuko ngo Karangwa yari asanzwe ari umugabo w’inshuti y’iwabo. Karangwa ngo yari azwi kuko, ni we wenyine wari ufite inzu y’amabati kandi atunze radiyo bose ngo ni ho bajyaga kumva amakuru, ikiganiro ‘Wari uzi ko’ n’Ikinamico.

Joseph yabwiye Umuseke ko mu by’ukuri ari Imana yamuhuje n’uriya mukobwa kuko ngo urebye ukuntu yemeye kumujyana ari igitangaza cy’Imana.

Ati “Nyuma naje gusanga uyu mukobwa na we yari yarahunze ava iwabo ahunze Inkotanyi, yibera hamwe na banewabo ndetse n’abandi bantu mu rugo rw’umuntu wari utuye ahitwa Gisha.

Aha yakomeje guhishwa n’uyu mukobwa bahuye ndetse n’undi mukobwa na we wari ukiri muto witwa Ufitwenaryo Veneranda, bose bakomeza kumuhisha no kumukingira ikibaba ngo aticwa.

Rucamumihigo yishimira ko mu bakiri bato icyo gihe harimo abafite imitima y'ubutwari nka Veneranda
Rucamumihigo yishimira ko mu bakiri bato icyo gihe harimo abafite imitima y’ubutwari nka Veneranda

Ntabwo uwamuhishe yabikoreye we gusa

Aho Rucamumihigo yari yihishe haje kuza undi mukobwa aje kwihisha bari baratemye afite ibikomere bikiri bibisi. Veneranda Ufitwenaryo yabitayeho bombi abarinda ko bicwa. Ku manywa Joseph bakamwicaza ku mugaragaro, ariko wa mukobwa bakamuhisha mu nzu kugira ngo hatagira ubona ibikomere bye akamukeka amababa.

Nijoro Veneranda yabajyanaga kubahisha mu rutoki kugira ngo abicanyi bataza gusaka bakabasangamo bakabicana.

Ibikomere by’uwo mukobwa babivuraga bakoresheje ibyatsi nyuma aza gukira.

Rucamumihigo avuga ko yababajwe cyane no kuba uyu mukobwa bari barabahishanye yaje kwitaba Imana nyuma ya Jenoside kandi yari yararokotse.

Rucamumihigo Joseph ashimira Ufitwenaryo Veneranda urukundo n’ubutwari yamweretse kandi na we yari akiri muto (yari afite imyaka 19 y’amavuko) icyo gihe. Ashimira kandi umukobwa wundi na we wari ukiri muto wamuzanye akamugeza mu rugo rwarimo Veneranda.

Kwemera kubahisha byari ukwishyira mu kaga kandi Veneranda na we yari akiri muto akeneye kubaho.

Nyuma Inkotanyi zaje gufata agace kose barimo bityo Rucamumihigo Joseph arokoka atyo.

Ubu Veneranda Ufitwenaryo yihaye Imana, urukundo yagaragarije Joseph ngo na n’ubu aracyarwibuka kandi na we yiyemeje kurwereka abandi uko ubushobozi bwe bungana kose.

 

Ubu aribuka yiyubaka

Nyuma yo gusigara wenyine, Joseph yarize. Nubwo kwiga byabanje kumugora kubera kubura kivurira, yaje kubona abantu bamutera ingabo mu bitugu, ariga ndetse araminuza.

Ubu akora muri Tele 10 Group afite umushahara umutunze kandi aranyuzwe.

Asoza yibukije abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ko barushywa n’ubusa, ko ibihamya bihari, haba mu bayirokotse ndetse n’imibiri y’abo yahitanye.

NIZEYIMANA Jean Pierre
UM– USEKE.RW

29 Comments

  • Courage mwana wa mama burya kugera kure siko gupfa!Ubuhamya bwawe buteye agahinda kandi burimo inyigisho ikomeye ku banyarwanda twese.Icya mbere nuko abantu bose turi bamwe,ndavuga abahutu n’abatutsi.Harimo abeza n’ababi.Wahishwen’umuhutu kuko wahungaga interahamwe,nyuma uza guhura n’undi wahungaga inkotanyi,bivugako mwari mu gatebo kamwe!Hari benshi mu banyarwanda bahuye n’isanganya nk’iryo,ariko nyuma y’ibyo ntibabona uburenganzira bungana!!Ibyo rero nibyo bikomeza kumugaza abana b’u Rwanda.Nk’uwo warokotse inkotanyi uwamuha umwanya wo gutanga ubuhamya bwe n’uburyo yarokotse numva numva mwarushaho gusabana kurusha uko bimeze ubu.Rwose abanyarwanda twarababaye twese ahasigaye nuko twese twakwemera gusangira uwo mubabaro n’ibyiza bizakurikiraho.Naho ubundi nidukomeza kwikanyiza,umubababaro tuzawukomezanya milele na milele!

    • @ butera, guhunga inkotanyi ntibivuzeko zashakaga kumwica. guhunga inkotanyi ni uko interahamwe na bene wabo b abahutu bumvaga ibyo izo nterasi zakoze zitaba mu gihugu amahoro kandi zishe bene nkotanyi, so zifata inzira zirahunga. wibuke ko kandi kuva na kera na kare za RTLM n amashyaka babwiraga abahutu ngo umwanzi ari umwe ari umututsi, kandi bakababwirako ngo inkotanyi ari ibisimba bifite imirizo, inyenzi n ibindi ngo ziza zibaga kugirango nyine ntibazibeshye basigara mu gihugu,kuko bashakaga kuzabifashisha mu buhungiro aho bazajya,kugirango babagire agakingirizo nkuko ubu babigenza. ikindi ugomba kumenya ni uko abantu bijanditse muri genocide y abatutsi babarirwa muri miliyoni 2 kandi urabizi ko abenshi cyane muri aba bari aba civilians,kuko abasirikare bari bari kurwana na RPF, so urumva izo nterahamwe se zitaragiraga imiryango? nyine niyo bahunganye,none urumva uwo ko yahungaga inkotanyi hari igitangaje kirimo? ntacyo kuko yahungaga kubera ubwoba bw ubwicanyi yakoze cg ubwo bene wabo bakoze ,kuko bumvaga ko inkotanyi nizibafata ntakabuza zitazabasiga, so ntibivuzeko inkotanyi zashakaga kubica ahubwo ni mu bitekerezo byabo babonagako zitazabarebera izuba kubw amahano basize bakoze,kandi urumvako nk impinja zabo bahunganye zo zari inzirakarengane ariko ntibari kuzisiga aho bitewe ni uko ari abana babo.njye ndibuka aho twari twihishe,haje abahutu bahunga inkotanyi kuko bari babwiweko ngo ziza zibaga zitabarebera izuba, ubwo barahunga erega kandi birashoboka ko bapfiriye no munzira bajyenda mu ntambara yahuzaga RFP na FAR, nyamara abahutu twasigaranye inkotanyi zaraje ntizagira icyo zitwara numwe, yewe nta nuwo zabajije ngo wowe uri iki, gusa zarebye hose ko nta nterahamwe itwihishemo zirangije zirigendera.

      Abahutu bose narinzi basigaye iwabo baracyariho, ariko babandi bahunze ntagakuru kabo nzi,nicyo mbona ko bashobora kuba barahitanywe n intambara hagati ya RPF na Ex FAR, kuko ntiwamenyaga umusirikare uwo ari we, interahamwe zifatanyije n abasirikare nk ibisanzwe ubundi nazo ziratangira zirasana n Inkotanyi, ubwo kandi ari nako zica umututsi ushobora kuba yazihungiyemo kuko zarahagarikaga kuri bariyeri haba hari umututsi uhunganye n abo bahutu zikaba ziramwirengeje, nyamara zikarwana n inkotanyi kandi zamara zikajya kwikinga mu miryango yazo zikimeresha nk abaturage basanzwe ,zigakingirwa ikibaba n iyo miryango yazo, inkotanyi zabanje kujya zibareka zigirango ni abaturage basanzwe.

      Ariko inkotanyi zimaze kubonako babandi zita abaturage aribo bahinduka abasirikare nijoro bakaza kuzirasaho byabaye ngombwa ko bazataka bakazirasaho no ku manywa y ihangu , ya mitwe yabo yo kwikinga mu miryango yabo nayo ikabaingira ikibaba yari yatahuwe, akabo karashoboka, ninaho RPF yahise isa naho ituje kuko abazaga kuyirasaho yari yabishe abandi bahungira congo, bageze munkambi za LONI mobutu abaha intwaro n abafaransa babasubiza intwaro bari babiyamburishije muri zone turquoise barakomeza baritoza ngo bagaruke mu Rwanda kwica absigaye na RPF bayambure ubutegetsi,kandi ibi byaberaga mu nkambi za LONI irabemerera maze RPF ibigira umugambi wo kubasanga Congo noneho aho kugirango bayisange mu Rwanda, niho ziriya ntambara za Congo zatangiye,hanyuma LONI n ibyo bigugu by uburayi n america bitangira kwitwaza ngo hakozwe ubwicanyi bw abahutu kandi byari urwitwazo n ikimwaro cy uko umugambi wo gutera u Rwanda upfuye, ubwo bahita bazanamo ibya amoko kandi babizi neza ko atari byo ,ariko babikoresha ngo bakomeze baturyanishe kandi ntampuhwe bagiriye abo bahutu,kuko iyo baza kuzibagirira ntibari kwemera ko inkambi y impunzi ihinduka ikibuga inkoramarso zitorezamo ngo zize kwica abo zitarangije kandi zisubirane igihugu.

      Njye kabisa ubu buryarya bw abampatsibihugu bigira nkaho badukunze kandi ikibyihishe inyuma ari ukuduteranya no kutwica kandi bakoresheje bene wacu bungera ahantu, ntihazagire uwibeshya ko bamukunda waba umuhutu ,umututsi , umutwa cg undi munyafurika wese. ndahamya ko koko ziriya nkambi zapfiriyemo abahutu wenda batijanditse no muri genocide ariko kubw ibihuha babwiwe na bene wabo bakumva ko koko bagomba guhunga barangiza bakisanga muri ziriya ntambara abazungu n inkoramaraso z interahamwe zabagurishije kandi bibwiraga ngo barabakunda,nyamara babashyize ku rugamba batanabibamenyesheje, hanyuma nyuma bajijisha babyitirira inkotanyi,kandi ntamuntu zigeze zikurikira kuko ari umuhutu ahubwo zakurikiye uwitorezaga mu nkambi ngo aze yice abo yasize atishe hanyuma yongere gufata igihugu.

      Kandi mbere y uko inkotanyi zirwana Congo ndibuka ko zavuze ziti abashaka gutaha ni muze ,ibihumbi byinshi byaratashye imibare ivuga ko ari 40,000 byatashye ,hanyuma birumvikana ko abataratashye abenshi ari za nkoramaraso zikeka amababa,hamwe n imiryango yazo yanze kuzisiga ubwo urugamba rugatangira.ntakimbabaza ko kugeza nubu iyo miryango ititandukanya nabo igakomeza gupfira mu mashyamba kandi mu Rwanda hari ubuzima buruta kure ubw iyo, kandi bakingiye ikibaba bene wabo none uyu munsi nibo babiyicira iyo bashatse gutahuka,harya ubwo urwo rukundo rurihe? burya umuvandimwe wawe si ubwoko ni ugukunda mugafashanya musenyera umugozi umwe naho iby ubwoko muzumirwa,kuko umutima burya niwe uranga umuntu

      • U’re right kabisa nibura Uzi gusobanura ibintu itaba twese twumvaga message yawe twabana amahoro.

      • U’re right kabisa nibura Uzi gusobanura ibintu iyaba twese twumvaga message yawe twabana amahoro.

  • Venelanda warakoze Imana izxabiguhembere!

  • Njye nari ntuye mu kitwaga Cyangugu,familley’abatutsi yahungiye mu rugo iwacu kuko twari inshuti.Umugore n’umugabo n’abana batatu.Byatubereye ikibazo kuko twumvaga natwe interahamwe zizaduhitana.Kuko nari umwana mukuru papa antegeka gushaka uburyo twabambukana muri Congo.Kubera ubwoba bwo kubajyana bose,twemeranywakujya njyana umwe umwe.Nabanje kwambutsa abana,bantwaye iminsi 3 kuko nagendaga nkagaruka uwo munsi.Ku munsi wa kane tugenda na mama wabo,ku munsi wa gatanu ngarutse ngo njyane papa wabo nsanga interahamwe zabajyanye na papa wanjye na mama wanjye,ubwo nabaherutse ubwo!!!Kubw’amahirwe namenye inkuru ntaragera mu rugo kuko abaturanyi bambwiraga ko babajije umututsi basanze yihishe mu rugo.Ubwo naraye ijoro nsubira Congo.Inkotanyi zifashe ubutegetsi abana na nyina bahise basubira mu gihugu.FPR iteye inkambi nahise ntaha nk’abandi bose,naraye iwacu iminsi ibiri,uwa gatatu naraye mu buroko,mu banjyanye hari harimo umwe muri ba bana najyanye Congo yambaye gisirikare.Nakubise uburoko imyaka itanu nta dossier.Kubw’amahirwe nari umusirikare w’inkotanyi twiganye waje kumenya uburoko mperereyemo ambwirako nzira se w’ababana ambwirako ntateze kuvamo.Gusa Imana izamuhe umugisha mu minsi itarenze ibiri yakoze uko ashoboye arantorokesha,ubu ngiye guhera ishyanga.Wenda ubwo abo bafungishije bazi ko naguye muri gereza.Gusa Imana niyo Nkuru,uwangiriyeinabi wese naramubabariye kandi nuwangiriye ineza wese Imana izamumpembere.Ukomeza kurisha iturufu Hutu-Tutsi ARAKAGWA KU GASI!!!!!!!!

  • Imana ishimwe yabanye nawe kdi rwose uwo mukobwa waguhishe nawe Imana izamwibuke ageze mu makuba.komera kuko imbere ni heza

  • Bwana Butera komera cyane kandi ukomeze kwihangana. Amakuru yuriya muhungu Rucamumihigo ateye ubwoba. Iyaba se umubyara yari akiriho nari kumusaba akamuhindurira izina akamwita RUCAMUMAKUBA cyangwa se RUCAMUBYUMA. Gusa nawe ndamwihanganishije kuko ibyo yaciyemo ari ibintu ubusanzwe ubyumvise wagirango ni sinema ariko ni ukuri kwambaye ubusa.

    Mbivuze kuko nanjye muri 1994 nahuye n’ibisa nkabyo nubwo bwose ntari mubahigwaga. Ubundi gewe mvuka muri famille ya Tutsi-Hutu, igihe abicanyi bari batangiye kwicana, naratunguwe cyane kuko nkurikije uko amoko yose yari abanye neza iwacu mu Nduga sinatekerezaga ko hari uwatinyuka gufata umupanga agatema umuturanyi we cyangwa se inshuti. Byarabaye, gewe nihutira guhisha abantu benshi bashoboka ariko ubushobozi bumbana buke kuko nahishe nibura abantu 22 mu rugo rw’iwacu .

    Byari biteye ubwoba ariko bamwe mubo nari narahishe barambwiraga bati urimo kwiyahura kuko abicanyi nibadusanga hano baraturimbura twese na famille yawe. Nabashubijeko umuntu avuka rimwe kandi agapfa rimwe, ndongera nti nimba bizaba ngombwa ko babica basi bazabica ari uko gewe barangije kunyica kuko sinakwihanganira kubona aho bica inshuti zanjye magara tumaranye imyaka n’imyaniko duturanye,dusangira akabisi nagahiye. Ndetse sinari niteguye no kubona aho bica umwe mubabyeyi banjye nawe w’umututsi kandi mfite ingufu zo kuba namwitangira.

    Hanyuma rero Imana yaturwanyeho FPR iza kuhagera twese tukiri bazima ariko gewe nahise mpunga njya muri congo. Bamwe mubo nahishe basigaye munzu bahita basanga ingabo za FPR kuko yari imaze gufata ako gasozi kacu,abandi bansabye ko nabahungana . Nuko abagera ku icumi barankurikiye turahunga tugera Congo.

    Munzira tugenda interahamwe zashatse kubica nibura inshuro nk’eshaatu ariko kuko twagenderaga hamwe turi famille nini tukazereka ko twiteguye guhanga nazo bitewe nuko nazo zabaga zihunga zigahita zivamo. Twarinze tugera Congo twese tukiri kumwe. Mu nkambi Congo naho ntibyatworoheye kuko hari ubwo bamwe muri abo batutsi bahuraga n’abantu bari babazi ibintu bigakomera bagapanga kubica nanjye nkabyitambikamo bigahosha. Ariko igihe cyarageze maze kubona ko FPR imaze gufata igihugu cyose mbasubiza mu gihugu kandi nshima Imana yuko hafi ya bose bakiriho.

    Ikibabaje nuko nashatse gutaha nkamenya ko Gacaca yanshyize mu rwego rw’abicanyi ba ruharwa. Nuko nahisemo kwigumira i shyanga kuko mbonako ubutegetsi buriho mu byukuri butunga abanyarwanda ahubwo bubatanya kandi hagati yabo ubwabo ntacyo bapfa. Mbe nka Butera .umuntu ukomeje kurisha iturufu ya HUTU-TUTSI ,ARAKAGWA KU GASI. !!!!!!

    • @ frank we ibi bintu uvuga biteye urujijo, ntakuntu bagushyira muri ruharwa urangana,kuko ibyo uvuze ariko byagenze koko ndakubwiza ukuri ko waba uri proud yo gutaha mu Rwanda wemye,ndetse nabo wahishe bakaza kukwakirana ubwuzu. hari benshi bahishe abatutsi mu Rwanda koko kandi ni ukuri ntacyo babaye mugihe batijanditse mu bwicanyi ntawe ubakoraho, none urumva bagushyira muri ruharwa ute kandi ineza yawe yaba ariyo izwi gusa.

      Rwose mwabantu mwe ntimukatubeshye, kuko burya nuwagize ineza se ugirango aritaka, wapi ahubwo abo wahishe nibo bakuvuga hose ugasanga kugasozi waramenyekanye kubw ineza yawe, kandi urumva gacaca ibera aho uvuka,ubu koko umutnu yba yarakubonye uhisha abantu gusa ukabarwanaho hanyuma akajya kukugerekaho ubwicanyi bwa ruharwa utakoze, sha mujye muvana ibinyoma aho.kuba warabahishe si mbihakana,icyo mpakana ni ukugushyira kurwego rwa ruharwa utarigeze uboneka no mu gitero? aha ,ahubwo iyi leta ni yo yambere tugize mubuzima itarisha iturufu y ubwoko, ibyo bikababaza abatsinzwe kuko bumvako abanyarwanda bari guhindura imyumvire ntawe wapfa kongera kubashukashukisha ubwoko, ibyo rero bigatuma babandi barwanya ubutegetsi baba hanze ikintu cyose bavuze bashaka kuzanamo ubwoko kugirango nyine bashyigikirwe na bene wabo batarahindura imyumvire.

      Naho kuba wahisha abantu si igitangaza ko wana kwica, ahubwo benshi niko babigenjeje, njye cyakora nahishwe n imfura genocide irinda irangira, kandi abandi bahutu baducagaho bahunga ariko abaduhishe ntaho bigeze bajya, n inkotanyi zaraje zidusanga murugo twese ntanumwe zigeze zigira icyo zitwara nubu baratuye bishimye mu gihugu, gusa ni uko ibyara mweru na mukara, umusaza n umukobwa we baraduhishe baduha buri kimwe, ariko umwana we yajyaga mu bitero akica cg akarebera abandi sinzi dore ko yari n umuyobozi, we rero yarafunzwe arabihanirwa , nyuma ya 10 years yaje gufungurwa, kandi yari no mugitero ahura ni ikindi kimanuye umubyeyi wanjye kigiye kumwica.so igitero cye we cyari kigiye kwica abandi, urumva rero nawe azihandagaze avuge ukuntu yahishe abantu hanyuma ngo nyuma bamufungiye ubusa. ewana njye narumiwe kabisa, inshuti yanjye niyo yigeze kumbwira ngo ibonye uwayihishe ntakabuza yamushinja ,kuko yaramuhishe yarangiza akajya kwica abandi ,kumunota wa nyuma nawe agaruka ngo agiye kumwic asanga bamutorokesheje, sha rwose kabisa mujye mureka kubeshya pe kuko simbona n impamvu waba uheze ishyanga mu gihe uvugako uri umwere byonyine abo bakijije ni abatangabuhamya by ubwere bwawe niba buhari koko, ariko kandi ni abagushyize kuri ruharwa bafite icyo bashingiyeho ubwo wabona warajyaga kwica abandi nubwo hari abo wahishe.

      So rwose witubeshya utwumvisha uruhare rwawe rwiza gusa hanyuma uduhishe urubi, burya utikeka biroroshye cyane kugaruka, kereka niba uri umuherwe wa hatari ukaba watubwirako icyo cyasha bakigusize ngo batware ubutunzi bwawe, ariko mu bigaragara nta bukire watubwiye kandi niyo gouvernement ntikuzi ngube watubwira ko ikugendaho,ahubwo ibyo wabishinjijwe n abaturage bari bakuzi,bakubona buri gihe,so ikigaragara cyumvikana ni uko koko hari uruhare ushobora kuba waragize muri genocide, ariko nanone ukaba waragize n ubundi butwari bwo guhisha abo wahishe , icyo Imana ikazakiguhembera ariko n uruhare rwawe muri genocide ikazaruguhanira ,kuko amaraso y inzirakarengane ahora atabaza Uwiteka nubwo hashira imyaka ibihumbi

  • Komera cyane Jose,
    aho wavuye nihabi aho ugeze ni heza aho ugana niho heza cyane kataza ukomeze utwaze ugana aheza abashatse ko uzima bazabone warabaye umugabo uhamye.kdi urashoboye kuko uri umugabo kdi turagushima ko utabaye ikigwari.we are proud of you.kukugira biratwubaka nk’imena

  • Iyi nkuru ya butera nayo irambabaje pe niba ariko byagenze koko? mana wee abantu koko bakwihannye ubugome cyane ubwo guhemukira umana koko.

  • Ariko mwagiye mureka kuvanga ( FRANCK) kuba warahishe abantu warngiza ikica abandi se byatuma udahanwa ? niba abo wahishe barakubona what do you want ? – BUTERA nawe utanduka nye Genecide nayandi mafuti ngo umuntu arahunga inkotanyi ? Please Genocide irategugwa wumvise

    • Joseph humura Imana wakoreye ukubita ingoma muri chorale nyuma ya Genocide izakomeza kukuzamura cyanee.

  • Joseph komera, twaza gitwari Imana igufitiye umugambi, venelande Imana iguhe imigisha ururugero rwiza kubanyarwanda.

  • Mr Joseph komera kandi ukomeze wiyubake Imana yakurinze irahari .nubundi koko Veneranda yaguhaye umurage w’urukundo .kuko urabigaragaza buri munsi.abo mwiganye twagutangira ubuhamya.ngukundira ko uutajya ucika intege mubuzima

  • @Butera: Sinzi niba ibyo uvuga aribyo ariko wishaka kugereranya ibitagira aho bihuriye na mba! Uravuga nk’aho Inkotanyi zazaga zishaka kurimbura abantu nk’uko Interahamwe zabikoraga! Sibyo kandi nawe uzi neza ko ataribyo! Nyuma uti baramfunze. Wumvise Interahamwe zarafunze nde, ko zakubonaga ukaba urapfuye? Niba ushyigikiye ukuri atari ukujijisha ngo ushyigikire ya fantasy ya double Genocide, uzi neza ko ibi bitagereranywa. Niba ukomeje ufite mauvaise foi ukaba ugamije ikindi kitari kiza. Nk’ubu urerekana akababaro katavugwa kuko umaze imyaka mu mahanga. Hanyuma ni gute utumva akababaro k’abantu bamaze imyaka mirongo mu buhunzi kubera guhunga ubwicanyi kugeza aho biyemeza gupfa baharanira kurwanira kugira aho bita iwabo?

  • reka dushimire umuntu wese wagize umutima wo guhisha abatutsi bahigwaga ni ubutwari bukomeye twe ntitwabona icyo tubagororera .

  • Ubuhamya bwiza! Ndi survivor abahutu barampishe yewe nabatwa barampishe. Ndabashimira Cyane ariko icyo nakogeraho nuko kugirango umuhutu Cg umutwa acishe kuri bariyeri ampungisha nawe yabaga yishe yabaga azwi ninterahamwe bangenzi be. None rero bantu banditse Hano niba waratinye gutaha ngo gacaca cg iki keshi izo gacaca zagiraga abatanga ubuhamya. Abandi bafuzwe bumva bazira ubusa; ariwowe ikibazo cyurwanda wari kugikemura gute? Mujye mwibuka ko ubukoko bwabaye murwanda ntahandi bwigeze. Therefore, Ntanubwo byoroshye kubibonera igisubizo. Twibuke kandi twegupfobya amateka.

  • NJYEWE NDASHIMIRA ABAHUTU BABAYE INTWARI BAKEMERA GUHISHA ABATUTSI BARI MUKAGA MURIKI GIHE CYARI KIGOYE.
    UYU VENERANDA IMANA IJYE IMWIBUKIRA IKI GIKORWA CY`URUKUNDO YAKOZE. IMANA IHE UMUGISHA ABANDI BOSE BAGIZE URUHARE MU GUHISHA ABATUSI.

    UWITEKA WE UDUFASHE ABANYARWANDA TWESE NTITUZONGERE KWIREMA IBICE KUKO AHO BYAGEJEJE URWANDA ARI HABI. TWESE TURI UMWE.

    • Murakoze kubitekerezo byiza n’Ubuhamya bukomeye cyane.

      Inama nagira bene data bavuga ko bahishe abantu muri Genocide ariko ubu bakaba baraheze ishyanga kandi wenda bumva ko bazira bamwe bo bahishe; Inama nabagira, niba bumva ko Umutima wabo ntacyo ubashinza kandi bakaba bemera Imana bakanga Umugayo, Intoki zabo zikaba ntamaraso yinzira karengane zakoze, Nabagira Inama yo gutaha, nibagera mu gihugu, bazavuge amazina yabo bahishe bazabavuganira ubwo abazabashinza nabo bazagaragara. Ntabwo wakora neza gutyo ngo Imana Igukureho amaboko kuko nkeka kuba mumahanga uhunga, kandi uhunga Ineza wagize narwo rwaba ari Urupfu rwa kabiri. Nkaho bitabaye Ibyo; ibyo muvuga byaba atari shyashya. Murakoze.

  • NATUBWIRE NYUMA YO KUROKOKA UKO ABANYE NA veneranda. ESE AMUSURA AHO ABA MUBIHAY’IMANA , VENERANDA AMWAKIRA ATE? MBESE NAWE AZADUHE UBUHAMYA BW’IBYO YAKOZE AROKORA UWO MUHUNGU BITANGE AMASOMO KURI BOSE!

  • Frank reka kujijisha. Taha niba nta batutsi wishe naho nuguma muri propagande y’abicanyi uzasazira ishyanga nyine. Niba warishe abantu nabwo uzabibazwa kandi: twese tuzi ko guhisha abatutsi muri genocide bitavuga ko umuntu yabaga ari umwere mu bwicanyi kuko benshi bahishaga abatutsi bakabyuka bajya kwica abandi buri munsi. Ikibazo ahubwo ni uko mbona wamaze kumira propagande y’abicanyi aho uvuga ko ubuyobozi bw’u Rwanda ari ubutanya abantu gusa. Ubu se ibihumbi amagana by’abahutu bishe abantu muri 1994 bakaba batuye mu Rwanda ukeka ko ubwo buyobozi uvuga butabazi ? Ariko bwahisemo gushaka ibindi bisubizo ariko abantu bakabana.

  • Joseph, urakoze cyane gutanga ubu buhamya. Gushimira uwakugiriye neza, ni igikorwa mbonezabupfura, cyane noneho gushimira abagize ubutwari ( au péril de leurs vies) bwo guhisha abahigwaga muri biriya bihe abantu benshi bari barahindutse inyamaswa. Nshimishijwe cyane n’uko wakomeje inzira yo kwiyubaka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntuheranwe n’amateka mabi ashingiye ku rwango no gucamo ibice yabibwe n’ubutegetsi bubi. Narakwigishije muri ULK: nzi urukundo ugira, gukunda abantu bose uko bameze, kwitangira abandi ( icyo gihe wari CP), umurava ndetse no kwizera ( positive thinking) ko aho wavuye, hafi mu ndiba y’urupfu, ariho hari hagoye kurusha aho ugana. Ubuhanga wagaragazaga wiga, kandi nyamara kubona amikoro bikugoye, bukomoka muri resilience wiremyemo. Komereza aho, utere imbere, ukunde kandi ukorerere igihugu nkuko utahwemye kubigaragaza. Muri iki gihe igihugu cyacu cyibuka, ndagusaba gukomera, maze dukomeze urugendo twese hamwe, twibuka ariko tuniyubaka. Biradusaba gusubiza amaso inyuma, amateka mabi yaranze igihugu cyacu, tukayigireho ( ni mabi, ariko ni ayacu), ariko dushyira imbaraga mu gusigasira no gukomeza ibyiza byagezweho mu rugendo rurerure rugoye rwo kubohora igihugu, kongera kwiyubaka ndetse no gukomeza kubaka u Rwanda rwiza rw’ejo hazaza ruzira jenoside n’imizi yayo yose ndetse n’anayihakana, kandi rubereye buri Muturarwanda n’abanyamahanga barugana. Imana ikomeze irinde u Rwanda n’Abanyarwanda.

  • Yooo!birandenze pe! ibyakubayeho birakomeye!,ariko komera kuko Imana irakuzi kandi iragukunda ikimenyimenyi ni aho imaze kukugeza kdi izakugeza no kubindi byiza birenze!urubyiruko dukwiriye guharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi!kdi Imana ihe umugisha abantu bose bagize ubutwari bwo guhisha abatutsi mu gihe nka kiriya abantu bari babaye inyamaswa!

  • Bavandimwe, ndabashimira kubw’ ibitekerezo byiza birimo no ku nkomeza Hari abononye nzi Nka Noel Mwarimu wanjye Kuri Kaminuza n’abandi….. vraiment Bimvuye kumutima ndabashimiye, gusa sinareka kubwira abafite (Negative Thoughts) Kubuhamya natanze biriya nibyo bita (facts) ibifatika uba ufite umuntu yakwereka cyangwa akanabikubwira. rero Jenoside yakorewe Abatutsi yarabaye ubaye ukibihakana cyangwa ubigoreka uko ushaka byagorana kubigukuramo, gusa Imana niguha kurama har’ igihe uzageraho ukamenya ukuri.ariko twebwe uyumunsi ukuri turakuzi Ko Jenoside yakorewe Abatutsi yabayeho ikindi dufite ikizere ko nidufatanya nk’abanyarwanda itazongera kuba ukundi. dushingiye nokubuyobozi dufite uyumunsi bushyira mugaciro bukagahesha n’abanyarwanda muri rusange. Naho abambajije Niba VENERANDA musura ndamusura kandi mufata nkumuntu wanjye ukomeye kuburyo wowe utabyumva, kandi by’amahirwe yaranabihembewe N’umukuru w’igihugu cyacu cy’urwanda. “TWIBUKE DUHARANIRA KWIHESHA AGACIRO,KWIYUBAKA NO KUBAKA IGIHUGU CYACU”.

    Murakoze Imana ibahe umugisha !!

    • Mukomere mwe mwese mwagize icyo muvuga kugitekerezo cyanjye. Gusa nagirango ngire icyo nibwirira abakeka yuko ndi muri bamwe bahishe abantu nyuma bakajya no kwica. Icyo nabamyenyesha nuko usibye no kwica nta n’ikintu nakimwe nigeze nsahura. Mugihe cy’ubwicanyi ahubwo nanjye abicanyi bahatswe kunyica banziza yuko batigeze babona narimwe nica umuntu ngo narabareberaga gusa ariko singire icyo nkora. Baravugaga ngo bene nkamwe nimwe muzaturega ibintu nibihinduka. Hanyuma rero kubirebana na gacaca ,ndabona hari abigiza nkana bakirengagizako muri gacaca hari abantu benshi baharenganiye bagacirwa imyaka myinshi y’igifungo kandi babeshyerwa. Kubindeba ,gacaca ngo yabanje kunshyira muri ba ruharwa ariko ikabura abantu banshinja ,imaze kubona biyoberanye nta muntu numwe unshinja ,yankuye kuri ba ruharwa inshyira muri ba nyirabayazana. Iravuga ngo nta kuntu umuntu wari warize ataba yarafatanyije n’abandi gutegura jenoside . Ariko nabwo ari ugupapira gusa kuko nta muntu wigeze abinshinja. Ngerageje gutahuka umunsi umwe ngera hafi ngira amahirwe yo guhura numwe mubo nari narahishe maze ambwiza ukuri ati : Kora ibishoboka uve hano wigendere kuko hari abantu bagurirwa bagashinja umuntu ibyo bashatse ,ati kandi nanjye ntacyo nakumarira kuko ngerageje kukuburanira nanjye nabizira. Ubwo nagerageje no gushaka abandi bangira inama nuko bose bambwiza ukuri nanjye kuva ubwo nahise mpunga . Birashoboka yuko mwebwe mwagize icyo muvuga kugitekerezo cyanjye nta kibazo murigera muhura nacyo kuri ubwo butegetsi ariko nagirango mbamenyeshe yuko nanjye kera kubutegetsi bwa Habyarimana inshuti zanjye z’abatutsi zambwiraga ko zitisanzuye ,ko zifashwe nabi ariko sinabibonaga. Byabindi ngo umusonga wundi ntukubuza gusinzira. Ngirango na R– USESABAGINA warwanyeho benshi kundusha aho ari murahazi . Ubwo muraza kumbwira byinshi kuriwe kandi mutanahagazeho ,ariko uwarokokeye aho Rusesabagina yari ari niwe uzi ububi cyangwa ubwiza bwe nubwo bwose uyu munsi adashobora kuvugisha ukuri bitewe n’ubutegetsi. Ese muribuka intambara ikirangira ukuntu Rusesabagina yishimiwe n’isi yose ? Ndetse agahabwa n’umudari na Perezida w’Amerika ? I Kigali agafatwa nk’intwali ? Ararekwa ntashira kandi ngo ntawe uvugana ibiryo mukanwa….

  • Ntawe ubitindaho interahamwe zakoze amahano kdi zigomba kubibazwa kuko ntibali abana , ntibali bayobewe ko kwica ali icyaha. Niba dushaka kwiyunga aliko tureke kugira interahamwe zonyine ruvumwa ngo twirengagize amabi inkotanyi zakoze, n’uruhare rwazo mu gushyiramo umunyu n’urusenda ngo interahamwe zilimbure abatutsi bo mu gihugu bashoboka, halimo kuzifasha limwe na limwe ku za barrières. Abo mu Biryogo mwibuke igihungu cyagenderaga ku moto ya jaune ya TF!! Reka dushime abagize umutima wa kimuntu wese,aliko tunagaye abakoze amahano bose. Inkotanyi nazo si abere kuli iki kibazo cya genocide nabyo tujye tubizilikana. Ikibishimangira nuko ushatse kubivugaho wese bamuhitana uwo aliwe wese. haba mu gihugu cg hanze. Nta gikona nta nyange, umwicanyi wese ni nkundi.Ngayo nguko iby’iwacu ni amabanga!!.

  • komera bute. sinabimenye mba naraguteye inkunga mu kwiga. ariko nshimye Imana yakoze ibyo byose. kandi na veneranda imana imugirire neza ave mu kibikira ashake umugabo abyare abana kuko ari umugisha

  • Ahwii! Imana yarakoze kukurinda Joseph, yarakoze kandi kurema umuntu nka veneranda, ubu koko nzabigenze nte? burigiye iyo nsomye inkuru nkiyi numva ikiniga umutima ukandya!

Comments are closed.

en_USEnglish