Digiqole ad

Bugesera: Abaturage barataka inzoka zo mu nda kubera gukoresha amazi y’ibiyaga

 Bugesera: Abaturage barataka inzoka zo mu nda kubera gukoresha amazi y’ibiyaga

Kimwe mu biyaga biri mu karere ka Bugesera

Abaturage bo mu Karere ka Bugesera, mu murenge wa Gashora barataka uburwayi buterwa no gukoresha amazi mabi, ngo kubona ayohorezwa n’ikigo gishizwe amazi n’isukura (WASAC) bifatwa nk’ibintu bidasanzwe. Amazi banywa n’ayo batekesha yose ngo aturuka mu binamba no mu biyaga.

Kimwe mu biyaga biri mu karere ka Bugesera
Kimwe mu biyaga biri mu karere ka Bugesera

Abaturage basobanuriye Umuseke ko kubona amazi mu murenge wabo ari ibintu bigoranye cyane, ngo n’iyo abonetse aza rimwe mu cyumweru kandi mu masaha y’igicuku ku buryo bamwe batamenya igihe yaziye.

Kubera kwifashisha amazi mabi, bituma abaturage benshi bahora barwaye inzoka zo mu nda bityo bikaba bibangamiye ubuzima bwabo.

Mukandayisenga Aisha utuye mu murenge wa Gashora yagize ati: “Uretse kuba malariya yugarije aka karere n’indwara zituruka ku mwanda bitewe no gukoresha amazi mabi ziratwugarije. Iyo umwana atarwaye, nyina cyangwa se baba barwaye.”

Abaturage bavuga ko buri munsi usanga hari abantu benshi bivuza indwara zituruka ku isuku nke bitewe no gukoresha amazi mabi. Basaba Leta ko ikibazo cy’amazi adahagije muri aka karere yacyitaho kugira ngo gikemuke.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Rwagaju Louis yemeza ko kubona amazi meza mu Karere ke ari ikibazo gikomeye kuko aza gake cyane mu cyumweru.

Ashishikariza abaturage gufata neza ayo babona nubwo aba ari make bifashishije ibigega, ibidomoro, ibipipiri n’amajerekani mu rwego rwo kuyabika mu gihe bagitegereje ko andi azaza.

Yagize ati: “Ikibazo cy’amazi ni rusange mu karere kose, si muri Gashora gusa amazi ya WASAC ashobora kuba aza rimwe cyangwa kabiri mu cyumweru. Turasaba abaturage kwihangana, gusa hari imishinga minini izakemura iki kibazo mu bihe bya vuba.”

Iyi mishinga izakemura ikibazo cy’amazi ngo harimo uw’uruganda rw’amazi ku kiraro cy’Akagera uzatanga m3 20 000, n’undi mushinga uzatangizwa mu ngengo y’imari y’umwaka utaha mu murenge wa Gashora.

Uyu ukazatanga m3 2000 bityo abaturage bo muri uwo murenge, uwa Rweru na Ririma bakazabona amazi meza mu gihe uzaba urangiye.

Mu gihe iyi mishinga itaratangira, Rwagaju asaba abaturage gusukura amazi bavoma mu biyaga mbere yo kuyifashisha kugira ngo birinde uburwayi bw’inzoka zo mu nda zibabuza gukora imirimo yabo uko bikwiye.

Yagize ati: “Uretse no kuba wateka amazi yo mu biyayaga ukayayungurura mbere yo kuyanywa, n’amazi twita ko ari meza yo mu bihombo yoherezwa na WASAC agomba gusukurwa nk’uko abaganga babivuga.”

Ibi yabivuze kuberako hari abaturage bashaka ibya vuba bagapfa kunywa amazi y’ibiyaga batayatetse ndetse nta no kuyayungura babanje gukora kugira ngo avemo imyanda.

Ikigo gishinzwe amazi n’Isukura kirizeza Abanyarwanda ko muri 2020 bazaba bakoresha amazi meza kuko kugeza ubu 75% by’abaturage aribo bakoresha amazi meza.

Théodomir NTEZIRIZAZA
UM– USEKE.RW

en_USEnglish