Digiqole ad

Uburezi budahindura ubuzima bw’abantu ntacyo bumaze – Kagame

 Uburezi budahindura ubuzima bw’abantu ntacyo bumaze – Kagame

Kubera ibyishimo ntabwo yumvaga uburyo ari guhana umukono na Perezida

12 Mata 2015 – Mu ruzinduko yagiriye muri Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye kuri iki cyumweru, President Paul Kagame yabwiye abanyeshuri n’abayobozi ko niba ubumenyi bahabwa budakoreshejwe mu guhindura imibereho y’abanyarwanda ikiri mibi nyuma y’imyaka 60 u Rwanda rubonye ubwigenge, ubwo bumenyi bwaba ari impfabusa.

Perezida Kagame ageza ijambo ku bari muri stade ya Kaminuza y'u Rwanda i Huye
Perezida Kagame ageza ijambo ku bari muri stade ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye

Mu ijambo rye President Kagame yibajije kandi abaza abari aho impamvu nyuma y’imyaka 60 u Rwanda rubonye ubwigenge rugikennye kandi rufite abanyabwenge.

Yibukije abarimu n’abanyeshuri ko kwiga atari ukugwizaho za dipolome ahubwo ari ugukoresha ubumenyi bwabo mu kugira icyo bahindura mu buzima bw’abantu, bitabaye ibyo ngo ibyo bize biba ari impfabusa.

Ati: “ Uburezi budahindura ubuzima bw’abantu ntacyo bumaze.”

President Kagame yasabye abanyarwanda kwigira ku mateka yabo y’imyaka myinshi ishize ariko nta kintu kigaragara abanyarwanda bagezeho haba mu iterambere cyangwa ahandi.

Ati: “Ubu koko ubuzima bw’abanyarwanda buzahinduka bube bwiza nyuma y’igihe kingana iki? … Koko ubu nyuma y’iyi myaka yose turacyatambagagiza agaseke gasaba imfashanyo?

Perezida Kagame avuga ko bitangaje kuba hari ibihugu byari ku kigero kimwe n’u Rwanda mu myaka 60 ishize ubu bikaba ari ibihugu biri mu bifasha ibindi kwiteza imbere.

Umukuru w’igihugu yasabye abanyeshuri n’abarimu gukoresha ubumenyi bwabo bakihutisha iterambere, abanyarwanda bakagera guhinduka mu bukungu n’imibereho bifuza.

Akomoza ku Kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakoerwe Abatutsi President Kagame yavuze ko kwibuka bigomba kubera abarokotse isooko yo kwiyubaka no guharanira ko bitazongera.

 

Prof Lwakabamba yasabye imbabazi kubera gutinda kwa ‘Buruse’

Prof Lwakabamba yihanganiye akavura kagwaga aza kuvuga ko ibya Buruse bigiye guhinduka
Prof Lwakabamba yihanganiye akavura kagwaga aza kuvuga ko ibya Buruse bigiye guhinduka

Ikibazo cya mbere yabajije n’abanyeshuri ni itinda ry’inguzanyo (buruse) bemererwa na Leta. Uwakibajije yavuze ko nk’ubu ngo bari guhabwa buruse y’ukwezi kwa mbere nyamara bari mu kwa kane. Asobanura ko ibi biteza ibibazo Abanyeshuri baba hanze bakodesha amazu n’abantu bigenga

Perezida Kagame yavuze ko nawe iki kibazo yibaza impamvu kitarangira kuko ngo n’ubwo aheruka aha mu myaka ine ishize yakibajijwe. Ahita asaba Minisitiri w’Uburezi Prof Silas Lwakabamba kubitangaho ibisobanuro.

Prof Lwakabamba ati “Nyakubahwa ndasaba imbabazi ko iki kibazo cyari kigikomeje, ariko kuva kuri uyu wa kabiri turahindura system yose y’uburyo buruse yatangwaga. Twamaze kubiganira n’ababishinzwe bose ngo binozwe.

Prof Lwakabamba yavuze ko uburyo (system)  buruse itangwamo ari bwo bwatumaga itinda kugera kubo igenewe ariko ngo bagiye kubuhindura vuba.

Perezida Kagame yongeye kuvuga ko bidakwiye ko yongera kubazwa iki kibazo, ko system bayitangamo bakabaye barabonye ko itagenda neza muri iyo myaka yose ishize. Ati “Abanyeshuri bafite ishingiro kuko ntanubwo babaka amafaranga arenze ayo mwabemereye, none nayo ntimuyabaha neza!”

Umunyeshuri wiga muri kaminuza y’u Rwanda wahoze ari umurwanyi muri FDLR akitandukanya nabo agafashwa kwiga yongeye kwibaza no kubaza Perezida impamvu ikibazo cya FDLR kitarangira, Perezida Kagame amusubiza ko impamvu ari uko hari abadashaka ko kirangira kandi ari bo bashinzwe kukirangiza kubera inyungu bakibonamo.

Ati “Ariko ntacyo bitwaye bazakomeza babikiniremo hariya ntabwo bizagera hano.”

Umwe mu banyeshuri kandi yabajije Perezida Kagame ikibazo nawe yise ko gikomeye, amubaza ibibazo we nk’umukuru abona urubyiruko rw’u Rwanda ruzahura narwo mu myaka 10 cyangwa 20 iri imbere.

Perezida Kagame yamusubije ko ikibazo gikomeye kizaba muri iyo myaka kizaterwa n’abanyarwanda ubwabo.

Ati “Ikibazo gikomeye kizaba ari twe ubwacu, kizashingira ku myumvire yavu n’ibyo dukora. Niba abantu badahinduye imyumvire ngo bakore ibyo bakwiye kuba bakora, icyo nicyo kibazo kinini tuzaba dufite mu myaka ri imbere.”

Bategereje ko umushyitisi mukuru abageraho
Bategereje ko umushyitisi mukuru abageraho
Abanyeshuri muri stade bari benshi
Abanyeshuri muri stade bari benshi
Perezida Kagame ahageze yabanje kuramutsa abayobozi ba Kaminuza, aha araramutsa James McWha uyobora Kaminuza y'u Rwanda
Perezida Kagame ahageze yabanje kuramutsa abayobozi ba Kaminuza, aha araramutsa James McWha uyobora Kaminuza y’u Rwanda
President Kagame araganira na Minisitiri w'Uburezi Prof Lwakabamba na James McWha
President Kagame araganira na Minisitiri w’Uburezi Prof Lwakabamba na James McWha
Yaramukije kandi abanyeshuri
Yaramukije kandi abanyeshuri
Kubera ibyishimo ntabwo yumvaga uburyo ari guhana umukono na Perezida
Kubera ibyishimo ntabwo yumvaga uburyo ari guhana umukono na Perezida
Kumuramutsa ni amahirwe buri wese wari bugufi atashakaga kwitesha
Kumuramutsa ni amahirwe buri wese wari bugufi atashakaga kwitesha
Mu gihe cy'indirimbo yubahiriza igihugu
Mu gihe cy’indirimbo yubahiriza igihugu
Perezida Kagame ageza ijambo ku bari muri stade ya Kaminuza y'u Rwanda i Huye
Perezida Kagame yasabye urubyiruko guhindura imyumvire no gukora igikwiye mu guteza imbere igihugu
Nyuma yo kuganira nabo birambuye yabasezeyeho
Nyuma yo kuganira nabo birambuye yabasezeyeho

Photos/D S Rubangura/UM– USEKE

Daddy Sadiki RUBANGURA
UM– USEKE.RW

30 Comments

  • nishimiye uko President yazirikanye Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye akabazirikana kandi nabonye nuko babajije nuko yabasubije bishimishije, nsoreze ku kibazo cya nyuma nuko yagisubije. niba tudahinduye impumvire ngo dukorere igihugu cyacu neza uko bikwiye mu myaka iza ntacyo tuzaba tugezeho

    • Kuvuga ibintu nk’ibyo nyuma yimyaka irenga 20 bishatse kuvuga ko hari inzira ndende.Byari kuba byiza ijambo nkiryo arivugiye muri sena cyangwa muri diaspora.

    • Kamasa nukuri Nyakubwahwa yadukebuye nk’urubyiruko, usanga akenshi duhugiye mubitadufitiye akamaro, jye ejo bundi nibwo nisuzumye nsanga urubyiruko turiho ubu nta bagabo n’abagore baturimo ejo hazaza, usanga turi mu buryohe gusa kandi nyamara ntanicyo twimariye mu buzima nkuko H.E yabivuze. Ndasanga cyane cyane urubyiruko dukwiye guhindura imyumvire tukareba kure kuko ubuzima buri imbere tukareka kubaho muri present gusa.

  • Sinzakuvahoo Mzee

  • uyu niwe muyobozi nyawe wegera abo ayobora akamenya ibyo bakeneye , komerezaho tukurinyuma .

  • NIKUNDIRA, PRESIDENT WACU KO AGIRA IBISUBIZO BIFITE ICYIZERE BINYUZE UMUTIMA, BIHUMURIZA UBIFITE, IBISUBIZO BITAGIRA AMAKEMWA.

    NONE SE NUKUVUGA KO NIBA UMUNYESHURI ABESHEJWEHO NA BUR– USE IKAZA IKEREREWE AMEZI ATATU, UWO MUNTU YAREKA KUBAHO AMEZI ATATU NYUMA YAYO AKONGERA AKABAHO? MINISTRE NAWE AKABA ASABA IMBABAZI YEMERA KO ABANA B’URWANDA BABESHYWA IMIBEREHO, NYIRIRIGIHUGU ABYUMVA?

  • Nyamara president atari President akarengane kamara abanyagihugu, ntawundi muyobozi ujya yumva agahinda kabo ayobora, bibaye byiza, President wacu, yajya yihera abaturage service kuko abo abatumaho bazibimye,

  • President niwe abahugujwe n’inkiko birukira, abambuwe n’uturere arabishyuriza, ababuze aho batura baburagijwe na ba meya, arabatuza, none n’abanyeshuri nabo bamusabye burse?

    Ministeri iyoborwa na profeseur, yananiwe gukora akarimo kamwe ishinzwe? uburezi n’abarerwa? mugasaba ireme ry’uburezi? barashonje, baracunagurizwa mu macumbi batishyura, abifite barabakandagira, ngo barashaka ubwenge mu gihugu?

  • President byose azabikora, bahari? bose ko bahembwa, babavanyeho ayo mezi batatanze buruse ukumva uko basebya igihugu? bazabibazwa n’Imana ariko.

  • Nyakubahwa President wa Repebulika, abanyarwanda benshi bo hasi bataraba abanyemari barabakeneye, muzuhangane mubasure, ba bayobozi bose mubaheze musigarane n’abasirikare bashinzwe umutekano, muhe ijambo rubanda rugufi, muzumva uko igihugu muyobora gihagaze.

  • Ba gitifu barenganya abaturage, n’umunyamudugudu, arabahima kuko nawe n’umwe nabo bamutakira, nta kumva akababaro k’undi birangwa mu bayobozi bose usibye mwebwe NYAKUBAHWA PRESIDENT WA REPEBURIKA

  • Natwe abanyeshuri bo muri universite y’u Rwanda ishami rya science na technologie (KIST ) twishimiye ijambo rya nyakubahwa Peresida wa Repubulika natwe azadusure byarushho kudushimisha

  • HE ni umuyobozi waje mu gihe gikwiye akomereze aho ndetse arenzeho kuko aracyakenewe.May the Lord bless Him

  • Aya mafoto yerekana abasilikari bari gusunika abaturage bayavaneho kimwe nuko bavanyeho perezida ari mu muganda yambaye gants.kuko abanyarwanda iyo bafashe isuka ntabwo bambara intoki

    • Umva Gatesi we sinzi icyo ugamije muri ubu butumwa bwawe icyambere nuko bitewe n’urugwiro abanyarwanda baba bafitiye President, abamurinda batabigize kuriya haba akavuyo kuko buri wese aba ashaka kumukoraho bikaba byanamuhutaza.

      Ikindi kandi ujye umenya buri umwe n’inshingano cyangwa akazi akora, Kagame afasha abahinzi gutera imbere ndetse nawe ni umuhinzi kuko afate aho ahinga nkundi muntu wese gusa Kagame ntafata isuka urabyumva neza? ubwo rero ubuze icyo unenga inka uti dore igicebe cyayo!! Uwo mutima mubi mu byo uvuga ubigabanye

    • @ Gatesi nta mpamvu yo kuvanaho iriya photo kuko nta kibi kiyirimo ; buri wese ari mu mwanya we: Nyakubahwa perezida arasuhuza abaturage be, abanyeshuri bafite ubwuzu bwo gukora mu ntoki z’Umuyobozi w’igihugu cyabo, aba GP bari mu kazi kabo ko kumurindira umutekano. Ese abantu bagize umuvundo bagahutaza umukuru w’Igihugu ntibyaba ari ishyano! abamurinze rero nta kundi bajya kubyitwaramo. Wabonye hari uwo bakubita? Ntimugakunde byacitse

    • Gatesi, Kwambara gant ni ngombwa igihe cyose urimo gukora imirimo y’amaboko, (for safety purpose). ninkuko umufundi wese yagombye kwambara ingofero imurinda gukomereka mu mutwe, kabone naho yaba yubaka inzu y’ibiti cg rukarakara. Ahubwo Perezida arasobanutse mu buryo bwose, even in term of safety.

  • Prof Lwakabamba yihanganiye akavura kagwaga aza kuvuga ko ibya Buruse bigiye guhinduka

    Iki Kinyarwanda nticyumvikana!!!!!!!!!!!

    • Yeah, there is no link between akavura kagwaga na Bourse. inteko y’ururimi n’umuco ifite akazi, aliko njye numva yahera cyane mu itangazamakuru rivuga n’iryandika.

  • @Gatesi: And your point is ?

  • ikibazo nuko mandate ze zirangiye ariko ntacyo nubundi yadukoreye ibyo twamusabaga inama ze zizafasha nabazamusimbura. twababazwa nuko ntacyo yaba yarakoze ariko ntakubabazwa nuko agiye kubaha amategeko twitoreye ahubwo birashimishije oyeeeeeeee!!!!!!!!!

  • Impamvu iyi myaka yose ishize nta kigaragara gihinduka mu mu iterambere ryurwanda ni curriculum yashyizweho na ba Colonie itajya ihinduka.kandi bo bayishyiraho bakurikije imibereho yabo batitaye ku mibereho yabanyarwanda. Corriculum yagombye guhinduka ikaba adjustable ku mibereho yacu. Ibikenewe kugirango igihugu gitere imbere bikigishwa.
    Dore igitekerezo: turabizi ko abanyarwanda dukunda kwigana, none mwaretse tukigana chine cyangwa india byaba ngombwa tukanababaza uko babigenjeje. Ikindi nacyo gikwiye guhinduka ni ayo matechnique atajya arangira. Nigute naguha amafara 100 ngo uyashyire umwana wiga I butare hagashira amezi 3 utarayamugezaho ngo system ntago yari meze neza ariko ubu yabaye neza nyakubahwa President!!!! Bitandukaniye he se nabiriya HE yavuze atangiza umwiherero ko hari abamubwira ngo inama zaraye zikozwe ku kibazo aba ababajije.
    NTAHO TUJYA NDABABWIYE NIBA IMYUMVIRE IDAHINDUTSE.

  • Perezida arasobanutse, nta na kimwe aba atazi kandi byose azabikemura! Imana yamuduhaye iramukomereze ubudahangarwa ku Isi naho mu Rwanda no mu Karere ho arabufite, nta n’aho buzajya!!

    FPR Oyeeeeee, Kagame Oyeeeeeeee!

  • kagame oyeeeeeee
    ndagukunda imana yakuduhaye urumuyobozi mwiza cyaneeee

  • Dushimiye HE president ko yadusuye muri kaminuza Imana imuhe umugisha!!!really njye mbona our president ari impano Imana yahaye u Rwanda!!

  • Perezida wacu kabisa ni icyitegererezo rwose numvise ukuntu abwira abayobozi badakora neza batinza bourse yacu biranezeza gusa kiriya kibazo cy’abanyeshuri bashyizwe kurutonde nyuma bagakurwaho bakanasabwa kwiyishyurira kdi batishobiye nacyo azagikurikirane gikemurwe neza ntawe ubangamiwe peeh nahubundi HE ni Impano y’imana yatwihereye.
    Ubumenyi budateza imbere igihugu ntacyo bumazee rwose reka tujye dushyira mu bikorwa ibyo twize duteze imbere u Rwanda rwacu.

  • @Blaise, Lily na Kateretswenimana: Ndabashimiye ndetse cyane uko mwasubije Gatesi! Niba yumva yumve uretse ko burya hari n’ababona Kagame gusa bakarwara bakaremba, ariko abo ntako twabagira bajye bavunwa n’uwo mutwaro biyemeje bo ubwabo kwikorera.

  • Nabibutsaga ko HE Paul Kagame atasuye abanyeshuri Ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gusa
    Ahubwo hari hateraniye Kaminuza zose zituruka mu turere

  • Nabibutsaga ko HE Paul Kagame atasuye abanyeshuri Ba Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye gusa
    Ahubwo hari hateraniye Kaminuza zose zibarizwa mu turere twa Huye,Gisagara na Nyanza

    Ndetse nabamuhaye ibitekerezo baturutse muri izo kaminuza zitandukanye

    Naho kuba yaradusuye bidutera ishema nizindi mbaraga zo kugirira igihugu cyacu ishyaka nkawe

  • Ese Uwase watujyira kuri website ya Government cg iyintara y’amajyepfo ukareba inkuru iriho? Urashingira kuki uvuga ibyo Title iragira iti? Uruzinduko rwa Nyakubahwa Perezida wa repubulika y’u Rwanda yagiriye mukarere ka Huye.
    Akaba yarasuye Kaminuza yaba Protestant ku i Taba na Former NUR abandi bahaje bavuye za SAVE cg IPRC-South nuko ari abaturanyi baje kumva nabo ariko target yari UR-Huye campus wongeyeho no gutaha ibikorwa bishya nka Gare ya Huye byose biri mu karerere Ka Huye.

Comments are closed.

en_USEnglish