Digiqole ad

Rukumberi: Abarokotse Jenoside bemeza ko bagikorerwa itotezwa

 Rukumberi: Abarokotse Jenoside bemeza ko bagikorerwa itotezwa

Abarokotse Jenoside b’i Rukumbeli baracyakorerwa ibikorwa bibatoteza

Abarokotse Jenoside bo mu murenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma baravuga ko ubumwe n’ubwiyunge mu Banyarwanda ari ngombwa ariko ngo babangamiwe na bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babatoteza mu kubakorera ibikorwa by’urugomo.

Abarokotse Jenoside b'i Rukumbeli baracyakorerwa ibikorwa bibatoteza
Abarokotse Jenoside b’i Rukumbeli baracyakorerwa ibikorwa bibatoteza

Abarokotse Jenoside b’i Rukumberi bavuga ko abantu bajya mu mirima yabo bakabatemera imyaka ndetse bakaroga n’amatungo. Ibi bintu ngo babona ko bishobora kubangamira ubumwe n’ubwiyunge muri Rukumberi.

Umwe muri abo barokotse Jenoside yagize ati “Nka njye nagerageje gukora umushinga wo guhinga urutoki ariko baraza bakitemera, mbese bakora uko bashoboye kose ngo badusubize inyuma.”

Undi mugenzi we yongeraho ko inka ze bazimennye amaso, ndetse bakaroga amatungo. Abarokotse Jenoside bakavuga ko ari ubugome, kandi ngo abafatirwa muri ibyo bikorwa iyo bajyanywe ku murenge bafungwa ijoro rimwe bagataha iwabo.

Icyifuzo cy’aba baturage ngo ni uko bahabwa umutekano uhagije kugira ngo na bo bakomeze basheke uko barushaho kwiteza imbere mu mudendezo ndetse n’abakora ubwo bugome bakabihanirwa.

Umuyobozi w’umurenge wa Rukumberi, Egide Hanyurwimfura we atangaza ko mu gihe gito awamazemo ngo ibibazo nk’ibi nta byo arabona ngo byagiye biba mu myaka yashize dore ko we yahageze mu mpera z’umwaka ushize wa 2014.

Aragira ati “Kuva nagera hano icyo kibazo nta cyo ndabona, nta we ndabona wahohotewe birashoboka mu myaka ishize ko byagiye bibaho nkihagera narabajije menya amakuru y’uyu murenge, byagiye bibaho ariko ubu nta byo ndabona.”

Abarokotse Jenoside muri Rukumberi bavuga ko ubumwe n’ubwiyunge bushobora kugorana mu gihe bagitotezwa n’abagize uruhare muri Jenoside.

Elia BYUK– USENGE
UM– USEKE.RW

5 Comments

  • Jye sinzi iki kibazo ariko hari ikintu cyandambiye: abantu bavuga ikibazo umuyobozi aho kuvuga icyo yagikozeho cyangwa byibura ko agiye kugikurikirana akamenya uko giteye, ati “nta gihari!” Ibi kandi biba mu Rwanda hose! Nkawe wa muyobozi we ndahamya ko ubu ariho ugiye gukurikirana iki kibazo. Kandi ubivuze uko nta wakugaya ahubwo wenda bazakubaza icyavuye muri iryo kurikirana. Ariko wowe uti nta gihari! Bayobozi:Mwumva bishoboka bite ko nta kibazo cyabaho kandi muyobora abantu??!!! By stating this you are stupid at best and a liar at worst!

  • Banyarwanda nshuti n’abavamdimwe. Njye hari byinshi bituma ntekereza ko tugifite inzira ndende nubwo bisa naho twagezeyo. Ndashaka kuvuga ku bintu bike bigendanye n’iyi nkuru:

    1. Simpakanye ko bidashobora kubaho ark se hari abagize uruhare muri genocide batahanwe kuburyo uwo warokotse yahita ibibitirira cg nuko ari mwene wabo wenda w’uwahanwe cg mu rundi tuhande? none se bimugira direct uwayikoze?

    2. None se umujura naza kukwiba nkuko yakwiba undi bizitwe textuellement ko aruko warokotse? cg amatungo yawe n’arwara bizitwa ko yarozwe kdi akarogwa n’abakose genocide? bahe batari muri prison?

    3. Niba se ari byo kuko nabyi byashoboka ni iki cyemeza ko ari iyo mpamvu koko bakwiba kuko warokotse cg urogerwa amatungo? ihari ndakeka ubikoze atajyanwa ngo afungwe ijoro rimwe gusa kuko nuwamufunga gutyo nawe yakurikiranwa.

    4. Kuba umuntu yararokotse ntibimukuraho kuba umuntu cg kuba muri sosiete. Nibyo twahuye n’ibibazo ark buri gihe ni tujya tugira ibibazo tukabyitirira icyo turi cyo tukongeraho kwita abaturanyi bacu ngo bagize uruhare muri genocide kdi ataribyo kdi ibibaye n’abo bijya bibabaho, sinzi aho twaba tugana.

    5. Ndasaba umunyarwanda wese ko yakumva ko ntawe genocide itagizeho ingaruka kdi uko tubyitwaramo haba twe abarokotse ndetse n’abandi bose ari byo bizaha urwanda future. Turebe imbere kdi twirinde polemic mberr yo kugereka ikintu kubandi usuzume neza niba koko ari urwango cg niba n’uwo uri kubigerekaho nawe bijya bimubaho.

    “DUKUNDE MUGENZI WACU NKUKO TWIKUNDA”.

    Murakoze.

    • ibyo wowe uvuga ntabyo uzi! urwango abantu bigishijwe imyaka irenga 40 ntabwo rushobora kurangira nonaha. abantu mubabona bagenda biyoberanyije ariko imitima yabo itumbye hafi guturika! ndakwanze ntivamo ndagukunze. abarokotse genocide bafite ibibazo n’abayikoze bo birarenze kuko impyisi ikurira umwana ikakurusha kurakara.

  • @umuti Nonese wibwira ko abakoze jenoside bose bari muri gereza? Uribeshye cyane kuko umubare munini cyane n’uwabarangije ibihano bagarutse muri Society. So keep ur stupid words kuko nubwo mbonye wiyitiriye ngo warokotse jenoside ahubwo amagambo yawe nayo kwitondera ndabona upfobya jenoside! Ngo ntawe jenoside itagizeho ingaruka?! Nawe se?

  • @Umuti: Nanjye ndunganira Birakaze. Nta soni kuba uvuga ko abantu bakoze Genocide bose bari muri gereza? Hanyuma ukajijisha ngo warokotse Genocide umaze kuvuga ibi nta soni?? Ese ubundi uwari ubikubajije ninde?? Uwabaroze ntiyakarabye koko!

Comments are closed.

en_USEnglish