Abatuye umurenge wa Rukumberi mu karere ka Ngoma baravuga ko babangamiwe no kuba nta mazi meza bafite bakajya kuvoma mu biyaga biri muri kariya gace ingona zigatwara ubuzima bwa bamwe bakaba basaba Leta kubafasha bakabona amazi meza. Ubuyobozi bw’umurenge wa Rukumberi kuri iki kibazo bwemera ko gihari gusa bukavuga ko burimo gushyiramo ingufu mu gukora […]Irambuye
Tags : Rwanda
Abatoza bo mu ikipe ya APR FC baheruka gufatirwa ibihano na FERWAFA no mu ikipe y’igihugu Amavubi bamaze gusimbuzwa nk’uko iri shyirahamwe ryabitangarije abanyamakuru kuri uyu wa gatanu tariki 17 Mata 2015. Umutoza wungirije wa APR FC, Vincent Mashami n’uwatozaga abanyezamu Ibrahim Mugisha bafatiwe ibihano buri umwe. Mashami yahanishijwe imikino ine idatoza imikino ya shampiyona, […]Irambuye
Umuziki w’uyu musore w’Umubiligi ukunzwe ku isi no mu Rwanda aho akomoka, yemeje ko azaza gutaramira i Kigali. Stromae abicishije ku rubuga rwe rwa Facebook yagaragaje gahunda y’ibitaramo afite muri Africa. Mu kwa gatandatu azaba ari i Kigali. Uyu musore wamamaye mu ndirimbo nka ‘Papaoutai’, ufite umuvandimwe we kuri se uba mu Rwanda ariko bakaba […]Irambuye
Abagabo bagera kuri 15 bakomoka muri Africa y’Iburengerazuba biganjemo abo mu idini ya Islam batawe muri yombi bakigera mu mujyi wa Sicile mu gihugu cy’Ubutaliyani (Italy) ku wa kane, aho abatangabuhamya babashinja kuroha impunzi bagenzi babo 12 babahoye ukwemera kwabo nyuma y’impaka zavutse bageze mu Nyanja ya Méditerranée, nk’uko bitangazwa na Polisi mu mujyi wa […]Irambuye
17 Mata 2015 – Abayobozi b’uturere n’ibigo bya Leta bagaragaje ibyishimo kuko Inama y’Abaminisitiri iherutse kwemeza ko urwego rwtanze isoko ari na rwo ruzajya rwishyura rwiyemezamirimo ku buryo butaziguye, gutegereza ko MINECOFIN ariyo yishyura rwiyemezamirimo ngo byadindizaga imihigo. Mu Kugaragaza aho imihigo y’ingengo y’imari ya 2014-2015 igeze abayobozi basanze nta Ntara n’imwe iragera kuri 70% nyamara […]Irambuye
Nirere Anatolie wakiniraga ikipe ya Inyemera FC muri shampionat y’abagore yitabye Imana mu ijoro ryo kuri uyu wa kane azize indwara mu bitaro bya CHUK nk’uko bitangazwa n’umutoza w’ikipe y’igihugu y’abagore. Uyu mukobwa yari amaze imyaka irindwi ahamagarwa mu ikipe y’igihugu y’abagore. Kuva shampionat y’umupira w’amaguru mu bagore yatangira mu kwezi kwa kabiri uyu mwaka, Nirere […]Irambuye
Ubwo imiryango ibarizwa mu muryango w’abibumbye (United Nations, UN) ikorera mu Rwanda yakoraga umuhango wo kwibuka abahoze ari abakozi bayo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, kuri uyu wa 16 Mata 2015 ku cyicaro cy’ishami ry’umuryango w’abaibumbye ryita ku iterambere UNDP, Ibuka yavuze ko UN yabaye indorerezi kandi kugeza na n’ubu nta […]Irambuye
16 Mata 2015 – Kuri uyu wa kane mu nama ihuza inzego bwite za Leta n’inzego z’ibanze, Minisitiri w’Intebe n’abayobozi ku rwego rwa Minisiteri, Intara n’Uturere baganiriye ku mihigo ivuguruye, bemeje ko izajya imurikwa kandi ikajyana n’ingengo y’imari y’uwo mwaka. Iyi nama yabereye mu nzu mberabyombi ya Gisirikare ku Kimihurura kuri uyu wa kane Minisitiri […]Irambuye
Mu kiganiro n’abanyamakuru kigamije gusobanura itegeko rishya ryemejwe n’Inama y’Abaminisitiri ku itariki 14 Mata 2015 rijyanye n’uburyo bushya bwo gutanga inguzanyo ku banyeshuri biga muri Kamunuza n’amashuri makuru ya Leta, Minisitiri w’Uburezi yavuze ko ubu buryo buzongera umubare w’abiga Kamunuza, kandi ngo ‘bourse’ izajya izira igihe. Uburyo bushya bwo gutanga bourse ku banyeshuri biga muri […]Irambuye
Mu rubanza Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buregamo Leon Mugesera ibyaha birimo ibya Jenoside n’ibyibasiye Inyokomuntu, kuri uyu wa 15 Mata, uregwa yabwiye Urukiko ko kubera gahunda z’icyunamo zaberaga muri Gereza atabashije gutegura ibyo anenga ku buhamya bw’abatangabuhamya babiri nk’uko byari byemeranyijweho mu iburanisha riheruka bityo akaba ariyo mpamvu yateguye kuri umwe yananenze ubuhamya bwe none. Urukiko […]Irambuye