Digiqole ad

Abafitiye Leta umwenda barasabwa kwishyura cyangwa bagakomanyirizwa

 Abafitiye Leta umwenda barasabwa kwishyura cyangwa bagakomanyirizwa

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

Mu kiganiro giheruka guhuza Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye n’abanyamakuru yavuze ko Leta yafashe ingamba zikomeye ku bantu batsinzwe imanza ariki bakaba batishyura amafaranga basabwa ndetse ngo mu minsi iri imbere barashyirwa mu kato.

Minisitiri w'Ubutabera Johnston Busingye
Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye

Iki kiganiro kibabaye hashize ibyumweru bibiri, Minisitiri Busingye yavuze ko mu rwego rwo kurangiza imanza Leta yatsinze, uwatsinzwe asabwa kwibwiriza agatanga amafaranga yategetswe n’urukiko.

Yagize ati “Turabasaba kwibwiriza bakayatanga kuko tuzabishyuza nabi. Uwumva yaratsinzwe na Leta turamusaba kuza akadusanga aho kumusanga iwe, kuko natabikora azishyura ikiguzi cy’abaje kubikora.”

Minisitiri w’Ubutabera avuga ko ikiguzi cy’ifatizo cyashyizweho ari amafaranga y’u Rwanda 500 000. Aya mafaranga akazaba ari nk’amande ku muntu ufite umwenda wa Leta.

Busingye yavuze ko inzego zose zamenyeshejwe umuntu ufite umwenda wa Leta. Mu nama ngo inteko yafashe umwanzuro wo gukomanyiriza abo bantu bafite umwenda wa Leta.

Umuseke wabajije Minisitiri ingano y’umwenda abaturage bafitiye Leta. Gusa Minisitiri avuga ko nta mubare runaka uzwi w’amafaranga ngo kuko imanza zicibwa umunsi ku munsi.

Yagize ati “Sinabibonera umubare, buri munsi imanza ziba zicibwa, hari ubwo twabaze dusanga Leta ifitiwe umwenda w’amafaranga y’u Rwanda miliyari ebyiri.”

Ku bijyanye no kwishyura, ngo Leta yigeze kugerageza kubitangira mu cyumweru kimwe yishyuza miliyoni 26 ku bantu batandatu.

Minisitiri w’Ubutabera yagize ati “Ibyo byatweretse ko bishoboka, twandikira inzego zose, uturere, za minisiteri, ibigo bya Leta, tubabwira ngo kanaka abafitiye umwenda ungana utya, mushyireho umuhesha w’inkiko ayo mafaranga ayagaruze kandi mutumenyeshe.”

Avuga ko inzandiko kuri ubu bose zabagezeho, Minisiteri ngo ikaba igiye no gukora urutonde rw’abo Leta yishyuza irushyire ku rubuga rwa Internet kugira ngo buri wese arubone.

Minisitiri w’Ubutabera yavuze ko hari Umunyarwanda wageze ku mupaka, inzego zaho zimwereka ko ari mu bishyuzwa na Leta, bituma uyu muntu asubira mu rugo abanza kwishyura umwenda.

Gusa ngo uburyo bwo gushyira abantu mu kato si bwiza, ariko ngo bushobora gukoreshwa.

Yagize ati “Hari byinshi twakora, ariko abantu kuba ‘civilized’ (kugira imyumvire yo hejuru) bikemura ibintu byinshi kuruta agahato. Agahato gakemura ibibazo byinshi ariko abaturage bakagira ibibazo byinshi.

Biriya byo kubakomanyiriza nibitangira umuntu azajya ajya mu bibazo by’ubutaka asange bidakunda, ajye mu misoro asange bidakunda, ajye muri banki asange bidakunda kandi bamwibutsa ko hari amafaranga ya Leta atarishyura.

Biriya ni agahato kandi ni bibi kuko azajya ahasohoka afite ipfunwe. Ni byiza ko abantu bibwiriza.”

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

7 Comments

  • Kuki mutabaka Passport se dore kobo byaba byumvikana aho kuzaka abana ba patrick Karegeya? u rwango abanyarwanda bagira rwarabokamye.Kwaka umwana passport umuziza ko ufitanye ibibazo nase koko murumva atarubugome ndengakamere?

  • MUHERE KU MUYOBOZI WAYOBORA IRST NDUWAYEZU JEAN.MILLIONNI 12 ZA MANYARWANDA ABA MUNZU YA IRST IMYAKA HAFI 7 ATAYISHYURA KANDI YARAGENEWE NA LETA AMAFARANGA YO KWOSHYURA INZU.MURAKOZE BWANA MINISITIRI.

  • Ministre Busingye yaje nabi azagenda nabi ,ananirwa kureba ubuswa bwa abacamanza be ,agashaka kwirukanka mu baturage.
    banza ukemure ubuswa bw’abacamanza n’ubunebwe bafite bwo gusoma imanza mbere y’uko bazica , no kuzica uko babyumva mbere y’uko wikoma abanyarwanda wishyuza ahanini baranarenganyijwe.

  • Minister wabanje ukareba amanyanga yo muri parquet aho muhumuza aha isoko umudamu witwa florida ryo gushinga société ikorana n’abaterankunga bafasha ministère uhagarariye bitanyuze muri tender. Kandi nya mugore akorana nabo baterankunga. Ahaaa nimugye mwiheraho.

  • mubanze mwishyure namwe abo leta ibereyeyo imyenda abayikoreye nka mbere ya 2006 mu makomini batahawe imperekeza none imyaka hafi 10 irashize nta bwo babaruwe no mu mvaho nshya no2096 ubu se mwabahaye iki?

  • minister uri umuntu wumugabo cyane umuco wo kudahana niwo watugejeje kuri genocide tugomba kwishyura nanjye ndimo 14000 njyiye kuyishyura ariko mukangurire inzego za leta cyane cyane umujyi wa kigali kudatesha igihe abaturage muri expropriation

  • Minister kiki ukurikira abagurijwe bakananirwa kwishyura? wahereye kubajura biba leta? Amamiliyali Sam Nkusi yibye akiri muri electrogaz yakuzuza urugomero rw’amashanyarazi.Bamutumye machine zitanga amashanyarazi nshyashya aragenda yigurira izaboze zose mumezi 4 zarizimaze gupfa. Leta irajijisha ngo imuhagaritse mukazi ariko ntiyakurikiranwa ninkiko!! none ubu yashinze company ye bwite!! Minister niba koko uri ministre xubutabera kurikirana iki kibazo! Minister ntabwo wafata ibifi binini ukoreshaje supernet bisaba urushundura rukomeye numurobyi ufite imbaraga. Ntiwavuze ngo ibyo bifi binini bazabikubwire? nkubwiye kimwe ngaho uzibeshye ushake kukiroba urebeko utazarara ushatse undi boss!! Minister wowe uri umurobyi wo kuroba isambaza gusa!!

Comments are closed.

en_USEnglish