Digiqole ad

Sudan: Ingabo za RDF n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

 Sudan: Ingabo za RDF n’inshuti z’u Rwanda bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Imihango yatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rureshya na km 3

Ingabo z’u Rwanda zikorera mu muryango w’Abibumbye i Darfur muri Sudan (UNAMID), umuryango mugari w’Abanyarwanda bahakorera, hamwe n’inshuti z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’amahoro bibutse ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi taliki ya 7 Mata 2015. Icyo gikorwa cyabereye mu mujyi mukuru wa Darfur, ahitwa El Fashir.

Imihango yatangijwe n'urugendo rwo kwibuka rureshya na km 3
Imihango yatangijwe n’urugendo rwo kwibuka rureshya na km 3

Ushinzwe ibikorwa by’ambasade y’u Rwanda muri Sudan, (Chargé d’Affaires), Shyaka Ismail Kajugiro, wari uhagarariye umuryango mugari w’Abanyarwanda yabwiye abari aho ko Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 byari byoroshye ko ihagarikwa.

Yavuze ati: “Umuryango w’Abibumbye wananiwe guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi kandi yari ifite amakuru yose ashoboka ku byari birimo gutegurwa mu buryo bwari busobanutse rwose.”

Yakomeje avuga ko Jenoside yari yarateguwe neza cyane n’ubuyobozi bubi bwariho icyo gihe nk’uko amateka abigaragaza.

Yagize ati: “Jenoside yakozwe na Leta, Ingabo z’u Rwanda n’abaturage bari bashyigikiye uwo mugambi.”

Shyaka yavuze ko Jenoside igira ibice byinshi, avuga ko iki ari igihe cy’uko abakoze jenoside ku Isi hose baba bagezemo cyo kuyihakana kuko ari icyaha cy’indengakamere ko biba bitoroshye ngo abayikoze babyemere.

Avuga ko ubu ari abanyapolitki, abanyabwenge n’ibitangazamakuru bikomeye bashyigikiye Interahamwe bari inyuma y’iki gikorwa cyo guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994.

Umushyitsi mukuru wari waje kwifatanya n’imbaga y’abanyarwanda, akaba n’umuyobozi wungirije w’Ingabo zikorera muri Sudan Darfur m’ubutumwa bw’amahoro, Maj. Gen Balla Keita, wari uhagarariye ubuyobozi bukuru bwa UNAMID, yashimiye Abanyarwanda ku bw’ubufatanye n’ishyaka bagize byo guhaguruka bakubaka igihugu cyabo cyari cyarashenywe n’abayobozi babi bari bayoboye icyo gihe.

Yagize ati: “Uno munsi Isi irimo kwibuka Abanyarwanda bazize akarengane, bazize uko basa ataribo biremye, kandi tukanakomeza abo bose barokotse Jenoside tubabwira ko atari ighe cyo guheranwa n’amateka.”

Yakomeje agira ati: “Ibi ntibikwiye kuzongera kubaho ukundi mu mateka y’Isi. Ni amarorerwa.”

Keita yanashimiye ubuyobozi bukuru bw’u Rwanda ku bwa gahunda nziza n’ingamba zo kwunga Abanyarwanda, ashimira n’abacitse ku icumu ku bw’igikorwa cyiza cyo kubabarira ababagiriye nabi.

Yaboneyeho no gusaba ingabo zose zari ziri aho ziri mu butumwa bw’amahoro, kwita ku kazi bakora ko kubungabunga amahoro.

Yagize ati: “Bavandimwe, rino ni isomo dukwiye gukura hano, tukigira kuri ibi byabaye mu Rwanda kugira ngo bitume turushaho kwita ku kazi ko kurinda abaturage, tubarinda kwicwa kano kagene aho dukorera hose.”

Uku kwibuka ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu1994, kwabimburiwe n’urugendo rw’ibirometro bitatu, bava mu kigo cy’aho Abanyarwanda baba berekeza ku biro bikuru bya UNAMID muri El Fashir.

Muri uwo muhango harimo abakozi b’Umuryango w’Abibumbye n’andi mahanga menshi akorera muri Darfur.

MOD

UM– USEKE.RW

en_USEnglish