Digiqole ad

“Muri Camp Kigali hiciwe Abatutsi benshi, nta we uzi aho bajugunywe,” Paulin

 “Muri Camp Kigali hiciwe Abatutsi benshi, nta we uzi aho bajugunywe,” Paulin

Mu mvura itari yoroshye abanyeshuri bo muri CMHS babashije gukora urugendo rwo kwibuka

Mu mihango yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Kaminuza y’u Rwanda Koleji y’Ubuvuzi n’Ubuzima (CMHS) ndetse no muri Koleji ya Siyansi na Takinoloji (CST) biri ahahoze Ishuri rya Gisirikare (ESM), uwaharokokeye yavuze ko hiciwe Abatutsi benshi ku buryo kumenya aho bajugunywe bizagorana.

Mu mvura itari yoroshye abanyeshuri bo muri CMHS babashije gukora urugendo rwo kwibuka
Mu mvura itari yoroshye abanyeshuri bo muri CMHS babashije gukora urugendo rwo kwibuka

Iyi mihango yabaye ku mugoroba wo ku wa gatanu tariki 10 Mata 2015, aho abanyeshuri bacitse ku icumu rya Jenoside n’inshuti zabo ndetse n’abarimu bo muri ayo mashuri bakoze urugendo rwo kwibuka rwavuze kuri Ste Famille, ruca mu Mujyi, rugera ku ishuri.

Prof Manassé Mbonye umuyobozi wa CST yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bifite impamvu zitandukanye.

Muri izo mpamvu harimo ko Jenoside ari icyaha ndengakamere cyakorewe kiremwa muntu, bityo ngo kigomba kwibukwa.

Yagize ati “Tugmba kwibuka kugira ngo amateka atazibagirana. Tugomba kwibuka kugira ngo Jenosideitazongera kubaho. Dufite ingufu zo kubuza ibyabaye kutazongera kubaho. U Rwanda rwahinduye paji y’itarambere ritari mbere.”

Yavuze ko iryo terambere rigomba kugirwamo uruhare n’abanyeshuri, bagakora ubushakashatsi mu rwego rwo guteza imbere ubuzima n’icyizere cyo kubaho ku Banyarwanda.

Paulin wari muri uwo muhango nk’uhagarariye umuryango wa IBUKA, yavuze ko yageze i Kigali mu myaka ya 1970, nyuma y’uko iwabo i Nyanza bari barimwe uburenganzira bwo kwiga ajya gushakisha ubuzima mu mujyi.

Yavuze ko habayeho uruhererekane rw’ibikorwa by’ubwicanyi no guhiga Abatutsi ahanini ngo kuva mu mwaka wa 1959, kugeza muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994.

Yagarutse ku mateka ya Camp Kigali mbere ya Jenoside avuga ko kuri Leta ya Kayibanda habaye Ingoro y’Inteko Nshingamategeko, nyuma Habyarimana Juvenal afashe ubutegetsi hagirwa Ishuri rikuru rya Gisirikare (ESM).

Paulin yavuze ko abanyeshuri bigaga igisirikare aribo bahawekurindira Abatutsi muri Sitade y’i Nyamirambo, ndetse ngo icyo gihe umusirikare yarakurebaga mwahuza amaso akakwica nta kintu uvuze.

Bitewe n’uko gusubira mu mateka ya Camp Kigali Paulin yabayemo, kuvuga ibintu byinshi byamunaniye, ariko agira ubutumwa aha abanyeshuri.

Yagize ati “Hano haguye abantu benshi. Si heza. Mumenye ko haguye abantu benshi tutazamenya aho bajugunywe. Jenoside yarateguwe, iyo Abazungu baza kubyemera, iba yarabaye mu 1959.”

Yasabye ko abanyeshuri bamenya ko icyabaze ari ukwiga, kandi bakaza abagabo bakarwanya urwango.

Prof. Phil Cotton umuyobozi wa CMHS yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukubaka ubumuntu (build identity).

Yagize ati “Kaminuza igomba kwibuka kuko ifite inshingano yo kwigisha abanyeshuri bazakorera igihugu, batariho ntiyabaho.”

Cotton yavuze ko Perezida Kagame areba kure ku kuba yarakuyeho ibya KIST, KHI n’andi mashuri bikaba Kaminuza imwe, ngo ni uko hagomba kubaho ubumwe hagati y’abantu.

Yasabye abanyeri kuba urumuri, ati “Turi umuryango kuko dufite ubumwe hagati yacu. Mugomba kuba inyenyeri zimurikira isi, Isi irimo umwijima mwinshi.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka, yavuze ko ESM n’amashuri akorera aho yahoze bifite umusaruro utandukanye cyane.

Yagize ati “ESM yateguye inakora Jenoside, abava muri aya mashuri ubu ni inyenyeri ziteguye kubaka igihugu kandi ku bw’umuhate n’intego, birakomeye ariko bizagerwaho.”

Yavuze ko abateguye Jenoside abenshi bapfuye, ariko ngo uwabagarura akababaza impamvu bayikoze ntibabona igisubizo. Yavuze ko bashingiye ku nda nini n’umutima mubi wuje ubugome.

Yagize ati “Ntituzihanganira uwo ariwe wese ushaka kudutunga urutoki, ashaka kudusubiza aho twavuye. Tubeho twibuke twiyubaka ntabwo tuzemera kuba insina ngufi.”

Kaboneka yavuze ko u Rwanda rw’ubu rufite imbaraga nyinshi cyane ku buryo nta muntu ushobora kurukiniraho.

Yagize ati “Niba twaravuye mu rwobo, umuntu yavuga ko ahakomeye twaharenze. Ubu tugeze imusozi, abadutsindagiraga baratsinzwe. Twaratsinze kandi tuzahora dutsinda. Ibyo bibabere imbaraga.”

Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 21, byabereye ku rwego rw’umudugudu, nubwo nta nsanganyamatsiko yihariye yashyizweho, imbaraga nyinshi ziri ku kurwanya abahakana n’abapfobya Jneoside.

Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Francis Kaboneka
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu Francis Kaboneka
Paulin wavuze amabi menshi yakorerwaga muri Camp Kigali
Paulin wavuze amabi menshi yakorerwaga muri Camp Kigali
Mbonye Manasse avuga ijambo rye
Mbonye Manasse avuga ijambo rye
Bamaze kwicara
Bamaze kwicara
Umuyobozi wa AERG ku rwego rw'igihugu wungirije
Umuyobozi wungirije wa AERG ku rwego rw’igihugu 
Aba bana mu bimenyetso berekanaga ko Jenoside itazongera kubaho
Aba bana mu bimenyetso berekanaga ko Jenoside itazongera kubaho
Antoine Mugesera yavuze amateka yahuye na yo ubwo yakoraga kwa Kayibanda no kwa Habyarimana nyuma akaza guhunga
Antoine Mugesera yavuze amateka yahuye na yo ubwo yakoraga kwa Kayibanda no kwa Habyarimana nyuma akaza guhunga
Baramucanira urumuri rw'icyizere
Baramucanira urumuri rw’icyizere
Bacana igishyito
Bacana igishyito
Maj Gen Jack Nziza yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bizahoraho iteka ryose
Maj Gen Jack Nziza yavuze ko kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bizahoraho iteka ryose
Buri wese yafashe akanya ko kwibuka abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Buri wese yafashe akanya ko kwibuka abe bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

HATANGIMANA Ange Eric
UM– USEKE.RW

9 Comments

  • uwo muco wo kwibuka muwukomereho, nubwo imvura itari yoroshye

  • Iyo twibuka abantu bacu twumva twishimye kuko tuba tubaha agaciro bambuwe ariko rero Imana ihe imigisha H.E na RDF kuko guhagarar kwa genocide ari kubwabo.thx

  • Paulin,mpore cyane.
    Ahubwo wowe uri Intwari kubona utinyuka gusubiramo ariya mateka mabi imbere y’imbaga kandi muri ibi bihe bikomeye byo kwibuka.
    Abagabo muri imyugariro pe!
    Twebwe ubu tuba twizingiye mu bitenge twicaye imbere ya Televiziyo turira ayo kwarika.

  • uri rugina koko

  • Never again , ntabwo jenoside izongera ukundi kandi twiteguye kurwanya umuntu wese wakongera kubiba amacakubiri ashobora kuyihembera

    • Niba muvangura abapfuye se ko bamwe bagomba kwibukwa abandi ntibagire n’icyo bashobora kuvuga Venuste urumva biganisha he? igihe cyose u rwanda ruzayoborwa n’abatsinze abandi abatutsi, abahutu,abatutsi ntacyo tuzageraho.Bimeze nk’abana bakirana ndakunesheje, nanjye nadakunesheje nitubirenga tuzaba duteye intambwe.

  • Miseke,nagirango nkubaze gato:”byibura jenoside iba wari mu rwanda?”.
    Wigeze se ubona igitero cy’abatutsi gihiga abahutu?Nsubiza rwose.
    Dore rero wowe wiyise Miseke,twe twibuka abantu bahitanywe na jenoside kuko bahizwe Ku manywa nk’inyamaswa baricwa,ntabwo twibuka abaguye mu bitero bagiye kwica cg se abahitanywe n’ibindi bibazo bituruka ku bambara.

  • Urakoze Ismael gusubiza uwo wiyita Miseke. Ibyo yita abatsinze n’abatsinzwe n’iki? Ese abahutu batsinzwe n’abatutsi? Wowe Miseke niba uzi gusesengura ntabwo ari abatutsi batsine abahutu, icyatsinze ni ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayiteguye bakayishyira mu bikorwa. Erura uvuge ko uri muri icyo gice ureke kujijisha ushaka kuvuga ko abahutu bose bakoze Jenoside! Ibi ni ukugira ngo ufate abahutu bose ho ingwate ngo bakomeze gushyigikira imigambi yawe mibisha. Ariko uribeshya kuko abantu bamenye ubwenge! Burya si buno, cira birarura!

  • Urakoze Ismael gusubiza uwo wiyita Miseke. Ibyo yita abatsinze n’abatsinzwe n’iki? Ese abahutu batsinzwe n’abatutsi? Wowe Miseke niba uzi gusesengura ntabwo ari abatutsi batsinze abahutu, icyatsinzwe ni ingengabitekerezo ya Jenoside n’abayiteguye bakayishyira mu bikorwa. Erura uvuge ko uri muri icyo gice ureke kujijisha ushaka kuvuga ko abahutu bose bakoze Jenoside! Ibi ni ukugira ngo ufate abahutu bose ho ingwate ngo bakomeze gushyigikira imigambi yawe mibisha. Ariko uribeshya kuko abantu bamenye ubwenge! Burya si buno, cira birarura!

Comments are closed.

en_USEnglish