Amazi ahishe ibanga rikomeye ku buzima bw’umuntu
Iyi nkuru ni ibyasomwe na Mahirwe Patrick, umukunzi w’Umuseke. Ni umunyeshuri mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu bijyanye n’Ubugenge, Ubutabire n’iby’Ubuzima (PCB) muri Lycée de Kigali.
Abantu benshi mu bukwe, igihe bari kumeza bafata amafunguro, igihe bari imuhira ndetse n’iyo bagize inyota bahitamo kunywa inzoga cyangwa imitobe n’ibindi binyobwa bakirengagiza amazi. Ni uko abantu benshi batazi ibanga rikomeye amazi ahishe ku buzima bw’umuntu.
Burya rero umubiri w’umuntu ukeneye amazi menshi kugira ngo ukore neza kandi ayo mazi agomba kuba asukuye.
Aha, iyo tuvuze amazi meza ni amazi adafite ibara, uburyohe n’impumuro kandi agomba kuba atetse cyangwa asukuwe mu bundi buryo. Amazi meza agomba kuba ari mu gikoresho gisukuye kandi gipfundikiye.
Umubiri w’umuntu ukeneye amazi menshi. Ndetse burya mu mubiri amazi yihariye hagati ya 60% na 75% mu biwukoze.
Amazi ni umuyoboro w’intungamubiri, arinda ibibazo byibasira urwungano ngogazi muri byo harimo nk’ikirungurira, impatwe n’ibindi byinshi cyane, atuma impyiko zikora neza.
Ku barwayi b’impyiko amazi y’akazuyazi anyowe mu gitondo ashobora kuba umuti nk’uko ubushakashatsi bwa Dr. Enrique Garza bubyemeza mu gitabo yise ‘Natural Remedies’ (tugenekereje ‘Imiti Mwimerere’).
Abanywa amazi ntibahura n’ibibazo by’umuvuduko ukabije w’amaraso, atuma umubiri ubasha kwirwanaho bitewe n’imihindagurikire y’ubushyuhe.
Amazi atuma umubiri usohora imyanda yashoboraga gutera indwara. Arinda uruhu kumagara maze rugahorana itoto, akanatera ubwonko kutarambirwa cyane iyo umuntu ari gusoma.
Nibura umuntu agomba kunywa ½ l mu gitondo, akanywa andi angana atyo ku manywa na nimugoroba.
Ibindi binyobwa bitari amazi bigomba kuba bike mu mubiri.
Ariko si byiza kunywa amazi menshi nijoro. Ku bagore kunywa amazi bishobora kubagiraho ingaruka yo kutagira rutangira mu gihe bashatse kwihagarika. Abagabo iyo banyoye amazi menshi nijoro bishobora kubatera indwara ya ‘prostate’.
Ku bana kunywa amazi nijoro bishobora kubatera kunyara ku buriri, iryo joro ntibasinzire neza.
Kunywa amazi uri kurya bitera urwungano ngogozi by’umwihariko igifu gukora nabi akazi kacyo umuntu akaba yagira umubyibuho ukabije. Igifu kiraruha mu kunoza ibyo umuntu yariye.
Umunsi umuntu atanyoye amazi, ibice bimwe by’ubwonko ntibikora neza.
Iyo umugore anywa amazi uko bikwiye atwite, nyababyeyi iibasha gusohora imyanda kandi igahora ihehereye, umutima ugatera neza, intungamubiri zikagera ku mwana bitagoranye, ibiro by’umwana bikaba ku rugero, mu gihe abyara, amavuta n’amazi bigatera ibise byiyongera neza.
Abatanywa amazi bananirwa vuba, haba mu mirimo isaba ingufu z’umubiri haba no mu mirimo isaba gukoresha ubwonko cyane.
Kutanywa amazi uko bikwiye bitera umuntu kutituma neza (impatwe), umutima utera nabi, impyiko ze zihora zanduye, umuntu ntasinzira bihagije, imitsi ihora ikanyaraye, amagufwa aroroha.
Mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ku bashakanye, ubuhehere buragabanuka. Umuntu utanywa amazi ubushake n’ubushobozi bwo gushaka kwihagarika buragabanuka bigatuma uruhago rwuzura imyanda, bikaba byatera kurwara impyiko.
Imyumvire y’uko unywa amazi aba yabuze uko agira, ikwiriye guhinduka, amazi ni umuti ‘hydrotherapy’. Ndabifuriza ubuzima buzira umuze.
Source: ‘Natural Remedies’ cya Dr Enrique Garza
MAHIRWE Patrick
UM– USEKE.RW
27 Comments
Murakoze cyane,kubera iyi nkuru muhitishije y’ingirakamaro
AMAZI OYEEE
Amazi nta gisa nayo. Dore nk`iyo umuntu arwaye akayanywesha imiti ari menshi atuma imiti yihuta mu gukora akazi kayo igahita inasohoka itangije umubiri cyane. By the way Patrick keep it up with these readings and researches. Uku niko abantu batangira kubyaza umusaruro ibyo bize hakiri kare.
Mahirwe Patrick si wa mwana wiga LDK mwigeze kwandikaho inkuru hano ko yandika ibitabo akaba ashaka no kuyobora UN nakura? Uyu mwana nakomerezaho rwose afite akazoza.komeza utsinde mwana wacu uzagera kure . Nubwo nkuruta ariko ubwenge burarahurwa ubwo nanjye mba nigiraho.courage
Naho ibyo kuyobora UN byo, nkurikije uko muzi muramubeshyeye. Ihame muziho nuko kwishyira hejuru kubanziriza kurimbuka. Igikuru kuri we ni ukuyobora imibereho yanyu ku bugingo,ubwa none n ubw ahazaza. AMEN !!!!!!!!!!!!!!!!!!
Amazi meza ni isoko y’ubuzima buzira umuze!
true!
Patrick courage ndabona wabitangiye …,UN iragutegereje lol
Amazi ni meza nanjye iyo nyanyoye ndwaye umutwe ndakira
Uwiteka abahire! Patric,Ufitamahoro akunganire abwira abasomyi ko iyo ukandagiye mu ibase(bassin) irimo amazi utashye bimanura umuvuduko w amaraso kdi bigahita bikubita hasi umunaniro. Amazi F.C. Oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee! Wasac Oyeeeeeeeeeeeeeee!
thank you patrick
you will achieve and to gain your goals is not dream it is a reality
please umuseke ukwiteho
MINISANTE na OMS bite kuri uwo mwana maze azatugirire umumaro biruseho murumva uyu mwana azaba ageze he mu myaka nka 20 iri imbere mureke tumushyigikire twese nka banyarwanda
merci patrick
witegure abakurwanya ariko Imana izagufasha
buri wese agiye anywa amazi indwara zagabanuka pe
rwose Dr Binagwaho amenye uyu mwana kuko azagera kure
eeeehhhh mbega ngo mahirwe aratwungura amazi aratangaje peeeee!!
Imana igufashe
warakoze
a santeee
komezaa
courage
God be with you
musaza wanjye jyambere
uzagerayo kabisaaa
Comments are closed.