Ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball yatsinze iya Kenya Seti eshatu kuri ebyiri mu mukino wa nyuma w’amakipe yo mu gace kamwe k’akarere ka gatanu (Zone V) ihita ibona ticket yo gukina imikino ya nyuma ya ‘All African Games’ izabera muri Congo Brazzaville muri Nzeri uyu mwaka. Ikipe y’u Rwanda nyuma yo gutsinda amakipe ya […]Irambuye
Tags : Rwanda
Abatuye mu mirenge ya Sake na Rukumberi mu karere ka Ngoma ho mu Ntara y’Uburasirazuba baravuga ko babangamiwe no kuba ikiraro cyibahuza n’akarere ka Bugesera cyarasenyutse ngo n’aho gisaniwe cyikaba cyitarubatswe mu buryo burambye kuko cyinyurwaho n’imodoka ntoya gusa bityo ngo bikaba bibangamiye ubuhahirane bwabo. Abaturage bavuga ko ngo iyo bashaka kugeza imyaka i Kigali […]Irambuye
UPDATE: 04 Gicurasi 2015 – 19h18: Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga mu gihugu cy’Uburundi yahungiye mu Rwanda n’umuryango we. Umuyobozi w’akarere ka Rusizi, Harerimana Frederic yatangaje ko ayo makuru ari impamo, ko Sylvère Nimpagaritse Visi Perezida w’Urukiko rushinzwe kurengera itegeko nshinga (Cour Constitutionnelle) yahunganye n’abantu barindwi barimo umugore we na we wari Perezida w’Urukiko […]Irambuye
Up: Kuri uyu wa mbere imyigaragambyo yaguyemo abaturage batatu nk’uko byatangajwe na Croix Rouge mu gihugu cy’Uburundi, abandi babarirwa muri 30 bakomeretse harimo n’umupolisi. Amagana y’Abarundi badashyigikiye ko Perezida Pierre Nkurunziza yongera kwiyamamariza kuyobora igihugu muri manda ya gatatu babyukiye mu muhanda kuri uyu wa mbere bakaba, bwa mbere babashije kugera mu mujyi rwa gati […]Irambuye
Abahinzi b’umuceri hirya no hino mu Ntara y’u Burasirazuba baravuga ko nubwo bitabiriye guhinga iki gihingwa ngandurabukungu ariko ngo ntibabona uko bageza umusaruro wabo ku nganda z’umuceri ziri muri iyi ntara ngo bitewe n’uko ahenshi nta mihanda ihaboneka ibafasha kuvana umusaruro wabo mu mirima. Bavuga ko baterwa igihombo n’icyo kibazo kuko umusaruro wabo wangirikira aho […]Irambuye
Ihuriro ry’abigaragambya badashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza basabye Abarundi kureka kujya mu muhanda mu gihe cy’iminsi ibiri kugira ngo Perezida uriho abanze atekereze neza ku cyemezo cyo kuziyamamaza mu matora azaba ku ya 26 Kamena. Abigaragambya baravuga ko bashyizeho agahenge k’iminsi ibiri kuva ku wa gatanu kugeza ku cyumweru, bagasaba Nkurunziza kubyaza […]Irambuye
Ubwo Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo yagirana ikiganiro n’abanyamakuru gitegura umunsi mpuzamahanga w’umurimo wabaye kuri uyu wa 01 Gicurasi 2015, yatangaje ko mu bakozi 351 bahagaritswe ku mirimo yabo mu ivugurura ryabaye mu mwaka ushize, 40 gusa ngo ni bo bashobora kuzasererwa bitewe n’uko habuze indi myanya bashyirwamo. Minisitiri w’abakozi ba Leta n’umurimo Uwizeye Judith […]Irambuye
Kuri uyu wa kane tariki 30 Mata 2015 abahinzi b’icyayi 1 800 bo muri Kopertive COTRAGAGI-RUBAYA mu karere ka Ngororero bashyizeho umukono ku ibaruwa banditse basaba ko ingingo ya 101 y’Itegeko Nshinga ibuza umukuru w’igihugu kwiyamamariza manda zirenze ebyiri yahinduka kugira ngo Perezida Paul Kagame akomeze kubayobora kubera ibyo yabagejejeho nk’uko babivuga. Bavuze ko Perezida Paul Kagame […]Irambuye
Ku mikino y’umunsi wa 24 APR FC yongereye amahirwe yo kwegukana igikombe ubwo yabashaga gutsinda Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa, AS Kigali iri kuyirya isataburenge i Rusizi yanganyije na Espoir FC. Ibi byongereye amahirwe menshi APR FC yo kwegukana igikombe. Kiyovu iwayo ku Mumena ikipe y’ingabo, APR FC yayisubiriye kuko no ku mukino ubanza wabaye mu Ukuboza 2014 APR […]Irambuye
Ruhango – Nyuma y’amasaha 48 abwiye umunyamakuru w’Umuseke ko ari mu minsi ye umukambwe Rutayisire Gervais yatabarutse ku myaka 92 mu rukerera rwo kuri uyu wa 01 Gicurasi 2015. Mbere y’uko atabaruka yari yabwiye Umuseke ko azagenda yishimye kubera uko asize u Rwanda. Uyu musaza yamenyekanye kubera kwifuza kubonana na Perezida Kagame, uyu akamutumira iwe […]Irambuye