Tags : Rwanda

Amavubi U-23 yanganyije na Somalia 1-1 hazakurikiraho Uganda

Mu mukino wo kwishyura mu irushanwa ry’abatarengeje imyaka 23, Ikipe y’igihugu Amavubi, yaraye inganyije n’iya Somalia 1-1, gusa u Rwanda rwari rwatsinze umukino ubanza i Kigali 2-0 ruzakina umukino ukurikiraho na Uganda U-23. Uyu mukino w’u Rwanda na Somalia wari uteganyijwe kubera mu gihugu cya Kenya, ariko bizaguhinduka kuko Kenya yagaragaje impamvu z’umutekano ukinirwa mu […]Irambuye

Bamutahuye atwawe i Burayi mu gikapu

Umwana w’imyaka umunani ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire yari yahishwe mu gikapu kugira ngo babashe kumunyuza mu gihugu cya Maroc agere ku butaka bw’igihugu cya Espagne ahitwa Ceuta, nk’uko byatangajwe n’inzego z’umutekano mu mpera z’iki cyumweru. Igikapu cyarimo uwo mwana cyari gitwawe n’umukobwa w’imyaka 19, mbere yari yagenzuwe ku wa kane, akaba yari yahisemo […]Irambuye

Inkongi y’umuriro yibasiye inzu muri ‘Quartier Commercial’ i Kigali

Inzu y’ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye muri ‘Quartier Commercial’ mu Mujyi wa Kigali yafashwe n’inkongi y’umuriro ahagana saa kumi n’ebyiri n’igice kuri uyu wa gatandatu. Usibye byinshi byangirikiye muri uyu muriro nta muntu kugeza ubu waba wahiriyemo. Imodoka zagenewe kuzimya umuriro zahageze nyuma umuriro wabaye mwinshi cyane, ariko zizimya inzu ntiyabasha gukongeza izindi nk’uko umwe mu bari […]Irambuye

Mu itegeko ry’umuryango rishya umugore yarega asaba kwihakana umwana

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi, Abasenateri bagize Komisiyo ishinzwe imibereho myiza, uburenganzira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage yasuzumye itegeko rishya ry’umuryango no kurinononsora basanga hari ingingo zikomeye zirengagijwe. Uyu mushinga w’itegeko rigenga umuryango, ni ivugurwa ry’itegeko ryariho ryashyizweho mu 1988. Komisiyo ishinzwe imibereho y’abaturage mu Nteko Nshingamategeko, umutwe w’abadepite bari barisuzumye mbere y’uko […]Irambuye

Amb. Erica Barks wa USA yasuye impunzi z’Abarundi ‘azirema agatima’

Iburasirazuba – Ambasaderi wa Leta zunze ubumwe za Amerika mu Rwanda Erica Barks-Ruggles ubwo kuri uyu wa kane yasuraga inkambi iherereye mu murenge wa Mahama mu karere ka Kirehe yabwiye amagambo akomeza izi mpunzi ko igihugu cye kiri gushyira igitutu kuri Perezida w’u Burundi ngo agarure amahoro mu gihugu, abahunze nabo batahe. Ambasaderi Barks-Ruggles yaje […]Irambuye

Polisi yerekanye umugabo ukekwaho gutanga ruswa ya 600 000Frw

Ubwo Polisi y’u Rwanda yerekanaga umugabo w’imyaka 43 washatse guha ruswa y’ibihumbi 600 umupolisi ngo areke yinjize inzoga zitemewe,  umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali yasabye abantu bose bashaka gukora ubucuruzi kubinyuza mu nzira zinoze, birinda icyabagusha mu cyaha n’igihombo. Kuri uyu wa 08 Gicurasi 2015 kuri sitasiyo ya polisi mu karere ka Kicukiro nibwo […]Irambuye

Rwanda: Ibiciro by’ibikomoka kuru Peteroli byazamutseho 30Frw

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2015, Minisiteri y’Ubucurizi n’Inganda yatangaje ko igiciro cy’ibikomoka kuri petrole cyazamutse ku rwego mpuzamahanga, bityo mu Rwanda na ho igiciro cyazamuweho amafaranga 30. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda riravuga ko igiciro cya essence na mazutu (fuel), guhera kuri uyu wa gatandatu tariki 9 Gicurasi […]Irambuye

Amafoto: Abaturage baragana Inteko basaba ko Itegeko Nshinga rihinduka

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 8 Gicurasi, Perezidante w’Inteko Nshingamategeko umutwe w’abadepite Hon Mukabalisa Donatile yakiriye abaturage baturutse mu karere ka Rubavu bazanye ubusabe bwabo ko itegeko nshinga ryahinduka Perezida Paul Kagame akaziyamamaza nyuma ya 2017. Ingingo y’101 y’Itegeko Nshinga ry’u Rwanda ibuza umukuru w’igihugu cy’u Rwanda kwiyamamariza kuyobora igihugu mandat zirenze ebyiri. Ku […]Irambuye

Rubavu: Abavugwaho kugurisha isoko bakatiwe iminsi 30

Mu rubanza rw’ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo, urukiko rwa Rubavu kuri uyu wa gatanu rwanzuye ko abantu 7 bavugwa mu kugurisha isoko rya Gisenyi bafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu rwego rwo kuba batatoroka cyangwa bakaba basibanganaya ibimenyetso igihe baba bafunguwe. Urukiko rwasubiye mu byo aba bantu barengwa n’Ubushinjacyaha ko birengagije nkana amategeko agenga itangwa ry’amasoko mu Rwanda […]Irambuye

Niba abantu bawe batagushaka kuki wagumaho? – P. Kagame ku

Perezida Paul Kagame muri St Gallen Symposium iri kubera mu Busuwisi kuva kuwa kane tariki 07 Gicurasi, kuri uyu wa gatanu nibwo yahawe umwanya avuga ku bintu bitandukanye birimo ibibazo bireba u Rwanda n’ibireba akarere. Ku biri kuba mu Burundi yavuze ko atari gusa ikibazo cya Manda ya gatatu ahubwo ari ikibazo cy’umusaruro. Anibaza impamvu […]Irambuye

en_USEnglish