Digiqole ad

Burundi: Abigaragambya bahaye Nkurunziza amasaha 48 yo kwisubiraho

 Burundi: Abigaragambya bahaye Nkurunziza amasaha 48 yo kwisubiraho

Abigaragambya batanze agahenge k’iminsi ibiri kazagera ku wa mbere (Net Foto)

Ihuriro ry’abigaragambya badashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza basabye Abarundi kureka kujya mu muhanda mu gihe cy’iminsi ibiri kugira ngo Perezida uriho abanze atekereze neza ku cyemezo cyo kuziyamamaza mu matora azaba ku ya 26 Kamena.

Abigaragambya batanze agahenge k'iminsi ibiri kazagera ku wa mbere (Net Foto)
Abigaragambya batanze agahenge k’iminsi ibiri kazagera ku wa mbere (Net Foto)

Abigaragambya baravuga ko bashyizeho agahenge k’iminsi ibiri kuva ku wa gatanu kugeza ku cyumweru, bagasaba Nkurunziza kubyaza umusaruro ayo masaha 48 atekereza ku ngaruka manda ya gatatu izagira ndetse bagasaba ko byagera ku wa mbere yamaze kwisubiraho.

Ibi byatangarijwe abanyamakuru na Pacifique Nininahazwe, umwe mu bari imbere mu miryango idashyigikiye manda ya gatatu ya Perezida Pierre Nkurunziza.

Yagize ati “Bitabaye uko, ku wa mbere, tuzajya mu mihanda n’imbaraga nyinshi, kandi ntituzavamo, kugeza ubwo azareka umushinga we.”

Iyi minsi, ku wa gatandatu no ku cyumweru, ngo izakoreshwa mu gushyingura abaguye mu myigaragambyo imaze iminsi i Bujumbura mu buryo bw’icyubahiro kandi ngo ni n’akaryo ku bigaragambya ko gutegura imyigaragambyo yo mu cyumweru gitaha.

Iyi myigaragambyo y’abadashyigikiye manda ya gatatu kuri Perezida Nkurunziza, imaze iminsi itandatu, abaturage b’abasivile batandatu bayiguyemo, abandi 66 barakomeretse nk’uko bitangazwa n’umuryango wa Croix Rouge i Burundi.

Kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Bujumbura imyigaragambyo yakomeje, ariko mu mutuzo nta bintu by’ubugizi bwa nabi byatangajwe.

Ubutegetsi mu Burundi buvuga ko abapolisi bagera kuri 50 bamaze gukomerekera muri iyi myigaragambyo.

Umunyamabanga Mukuru w’ishyirahamwe ry’abakozi aho mu gihugu cy’Uburundi, Gaspard Nzisabira, yasabye Leta n’abigaragambya kujya mu mishyikirano ngo kuko amaherezo niho bishya bishyira.

Yagize ati “Imyigaragambyo ifite ingaruka mbi ku buzima bw’inganda n’abikorera ndetse no ku bukungu bw’igihugu.”

Jeuneafrique

UM– USEKE.RW

19 Comments

  • Ariko abantu bigaragambya mimahoro bafunga imihanda bagatwika bagatera amabuye!? Ubwo iyo iba ari imyigaragambyo yo mumaho!? Ubundi bagashaka ko Police ibihorera!!?

  • Kibwa police niyo yabasagariye kuko batsngiye numahoro itangira ibarasaho nabo baba barasaze nibwo gutangira urugono

  • Aho bucyera harajyaho inzibacyuho

  • dore amarembera mabi yu mugabo Nkurunziza sinzi icyo atabona !!!!

    Wanzwe n’abaturage gutya ntiwamara kabili ubayobora…, Choix asigaranye ipfa kuba nzima ho gatoya n’ahunge.

    Printemps ARABE
    Printemps BURUNDAIS

  • cyakoze birababaje!abo bapfuye harya ubwo bararirwa na leta cg!!!afrika turacyahumye koko!!!!ababifitemo inyungu
    barigaramiye imburamukoro zirikwangara!!!!!!

  • This is a sign of satisfaction. Barahaze. Nta kindi

    • what a dumb and ignorant thing to say? bucya bwitwa ejo, jya witonda mu bigambo utura hano

  • Ntawamenya aho mwene ubu buyobozi bugana bajye baza bigire mu Rwanda uko igihugu kiyoborwa

  • Tweba abantu mushukwa nubutegetsi bubi ugiye mumuhanda bakumenye umutwe urapfuye none wibwira ko recta izagukurikirana,muritonde imuigaragambya mwiza burya ntinkigisirikare kigumutse nkwaga perezinda

  • Nonese urinda uvugango nuko bahaze,buriya ubona ntacyo baharanira?ntaterambere bafite uri kwinaniriza kubutegetsi ubona haricyo yaba mariye?yewe niwivugire shahu ntabwo uzi ukuntu i Mahama huzuye abana barwaye indwara z,imirire mibi!Gusa umenyeko utaranigwa agaramye agirango ijuru ririhafi,gusa njye abarundi ndabashyigikiye kurwanya umuntu wica amategeko nkana ntaniterambere nibura agaragaza ngo nibura bibe urwitwazo.

    • rata wowe uravuga ukuri. smart man! naho uriya ngo barahaze? ariko mwagiye mureka agasshinyaguro koko

  • Reka umwanya bafite bawukoreshe ibyiza biraharanirwa nonese bamureke yice amategeko,bwaki ikomeze itongore?umuntu niwe umenya umusongawe,abavandimwe babarundi barababaye,Nkurunziza ashatse yabumva.Arikose niba Nkurunziza atumva,n,umufasha we ntiyumva?Yagiriye umugabo we inama konziko basenga barabona guteza ibibazo igihugu,haricyo bizabafasha nyuma y,ububuzima?Gusa bamenyeko igihugu kitari gutera imbere ahubwo bari kukidindiza.Mbega african abasenga byukuri nimusengere abavandimwe babarundi naho ubundi ntiborohewe namba.

  • Natwe muri 2017 tuzajya mu muhanda nibahindura itegekonshinga

  • Nunvise comt zose ndashimira bamwe nabamwe.gusa mwitegereje murwanda amahoro dufite ntahandi yavuye uretse kuba burimuturage wese yarishyizemo kuyoborwa akanayobora.2 dufite ubuyobozi bwuzuzanya kd dufite abaturage bunva.kd dufite prensiple yuko burimunyarwanda wese ashinzwe umutekano wigihugu cyacu.so turabaturanyi kd iyo umuturanyi arwaye ntago unezerwa nibunvikane kd bige kumwanzuro amahanga adakomeza kwandika uburundi kenci mumpapuro

  • Ibintu ni bi deux Pfa cg Urekure.

  • Kalimiro ararimira he muri ibyo bigambo avuze. Jye ndabona ashobora kuba yibera mu Bufaransa kuko nibo banga u Rwanda n’abanyarwanda. Kagame tuzamutora bitari ku nyungu ze ahubwo ku nyungu z’abanyarwanda n’abakunda u Rwanda, yadukuye habi ntabwo wamugereranya na Nkurunziza

  • mbega abarundi murababaje pe mubure k
    urebe ibyabateza imbere ngo none imyigaragabyo amahanga arabaseka

  • kalimiro muzibeshye maze mutubone burya sibuno maze 2017 iratinze ngo turitore..

  • Television

Comments are closed.

en_USEnglish