Digiqole ad

Kiyovu ntiyabashije ‘kubuza’ APR FC igikombe

 Kiyovu ntiyabashije ‘kubuza’ APR FC igikombe

Kiyovu ku Mumena yaba iri bubashe guhagarika APR FC?

Ku mikino y’umunsi wa 24 APR FC yongereye amahirwe yo kwegukana igikombe ubwo yabashaga gutsinda Kiyovu Sports ibitego bibiri ku busa, AS Kigali iri kuyirya isataburenge i Rusizi yanganyije na Espoir FC. Ibi byongereye amahirwe menshi APR FC yo kwegukana igikombe.

Kiyovu ku Mumena yaba iri bubashe guhagarika APR FC
Kiyovu ku Mumena yaba iri bubashe guhagarika APR FC?

Kiyovu iwayo ku Mumena ikipe y’ingabo, APR FC yayisubiriye kuko no ku mukino ubanza wabaye mu Ukuboza 2014 APR FC yandagaje Kiyovu iri mu makipe makuru mu Rwanda ikayitsinda 5 – 0.

APR ubu irarusha AS Kigali amanota atandatu mu gihe hasigaye imikino ibiri.

Mu gihe hasigaye imikino ibiri amahirwe ni macye cyane kuri AS Kigali kuko byasaba ko mukeba APR FC atsindwa imikino ibiri isigaye nabwo AS Kigali yatsinze isigaye.

Rayon Sports iheruka kunganya na Sunrise umukino w’ikirarane kuwa gatatu, kuri uyu wa gatandatu yatsinze Marines FC i Muhanga 3 – 2.

Imikino iteganyijwe:

Etincelles 0-1 Police FC
Espoir FC 1-1 AS Kigali
Rayon 3-2 Marines FC
Gicumbi 0 -1 Sunrise
Isonga FC 1-0 Amagaju FC
Kiyovu 0-2 APR FC

Musanze FC vs    Mukura VS Mumena    03/05/2015 15:30

Jean Paul NKURUNZIZA
UM– USEKE.RW 

 

3 Comments

  • APR FC iranyagira Kiyovu FC 3/0

  • APR oyeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeeee

  • nyuma kuki mutavuga uko byagenze?

Comments are closed.

en_USEnglish